Uburyo umutungo wa rubanda wangizwa Impamvu FPR izasenywa

Abantu Umuseso ukesha aya makuru badusabye ko tudashyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo n’akazi kabo, ariko kubera...

18 downloads 535 Views 3MB Size
Itangazamakuru: Impamvu Minisiteri y'itangazamakuru ikwiye kuvaho

IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Umwaka VII: No 321, 06-13 Ukuboza 2008, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 08354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000

Baratoroka cyangwa baracikishwa?

Impamvu FPR izasenywa n'amafaranga, ikinyoma

Uko mbyumva Uburyo umutungo wa rubanda wangizwa mw'izina ryo kubaka igihugu Politiki: ‘Shuguri’ ntizituma babona umwanya wo gutekerereza igihugu

2008:

Iby'Ingenzi, n'udutendo byaranze umwaka wa 2008.

Itohoza: Yimwe ikiraka kubera kwanga gukorana na FPR This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 08354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Mu gihugu

FPR yambuye Zain Mauritius Ltd ikiraka kubera ko yanze ko bakorana ►Millicom International Cellular SA yahawe ikiraka kubera gufatanya na kompanyi y’abanyabubasha b’i Kigali

A

makuru yuko u Rwanda rugiye kubona sosiyete ya gatatu ikoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa arashimishije kuko bivuze igabanuka ry’ibiciro by’iryo tumanaho, ariko impungenge ko iyo sosiyete izaba nka Terracom cyangwa se nka Dane Associates ni zose. Hashize iminsi mike inama y’abaminisitiri yemeje ko sosiyete yitwa Millicom International Cellular S.A, ariyo yatsindiye isoko ryo kuba sosiyete ya gatatu yemerewe gukora iby’itumanaho rishingiye kuri telefoni zigendanwa mu Rwanda, nyuma ya MTN Rwandacell na Rwandatel ( y a g u z w e n a Te r r a c o m ) . Ipiganwa Millicom ikaba yari ihanganyanye ku isoko n’amasosiyete atatu ariyo Te l e c e l G l o b e L t d , Z a i n Mauritius Ltd na LarrycomExpresso.Amakuru dukesha inama y’abaminisitiri avuga ko Millicom International Cellular SA yahawe icyo kiraka nyuma yo gutsinda ayo masosiyete atatu; haba ku mafaranga, ndetse n’ubushobozi bwa tekiniki (technical evaluation).Inama y’abaminisitiri yatangaje ko Millicom yabonye 83.49% mu bya tekiniki, kandi ikaba ariyo yatanze amafaranga menshi kuruta andi masosiyete yapiganiraga iryo soko. Leta ivuga ko Millicom yatanze akayabo k’amadolari y’abanyamerika arenga gato miliyoni mirongo itandatu (US$60.007.000) mu gihe Telecel Globe yo yabonye 75.87% mu bya tekinike, ikanatanga amadolari miliyoni mirongo itanu n’eshanu(US$55.5).Leta ivuga ko Zain Mauritius Ltd yo yabonye 80.7% mu bya tekinike, ikanatanga miliyoni mirongo ine n’eshanu z’amadolari (US$45M), naho amafaranga yatanzwe na LarrycomExpresso’s financial yo akaba atarashyizwe ahagaragara kubera ko itagejeje amanota ntarengwa mu bya tekiniki ariyo

Yahaye ikiraka Dane Associates nta piganwa: Minisitiri Butare 70%.Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuseso bugaragaza ko Millicom International Cellular S.A, ikorera mu bihugu 16 birimo ibiri muri Latin America no ku mugabane w’Afurika naho Telecel Globe Ltd yo ikaba ari isosiyete yo mu Misiri. Zain Mauritius Ltd ikorera mu bihugu byo muri aka kerere nka Congo, Kenya, Uganda na Tanzania. Ikaba ifite abakiliya (ababone) bagera kuri miliyoni 50 na ‘market capitalization’ irenga miliyari 25 z’amadolari (US$25.8billion). Mu Rwanda iyo sosiyete ihagarariwe na Sam Nkusi, umugabo wahoze ayobora ikigo cya Rwanda tel, akaba yaranabaye umunyamabanga wa leta ushinze itumanaho nyuma yo kuyobora Electrogaz. Nkusi nawe ari mu bantu bagiranye ibibazo n'iyi leta akaza kwirukanwa muri leta ya Kagame. Sosiyete Larrycom-Expresso ni isosiyete y’umunyasudan, ikaba ifite ibyicaro i Dubai, Beirut no mu Misiri. Nyuma yo gutsinda ipiganwa, Millicom yatangaje ko izafata shares zingana na 87.5%, naho izisigaye zigafatwa na sosiyete yitwa Marathon Corporation. Bombi bakazishyura akayabo ka miliyoni 60 z’amadolari ko guhabwa uburenganzira bwo gucuruza itumanaho rya mobile mu myaka 15.Gutsinda

Yari akuriye board ya RIEPA: Ayabatwa Rujugiro Tribert ipiganwa ariko ni intamwe ya mbere yo guhabwa isoko nyirizina. Hakaba hagiye gukurikiraho ibiganiro hagati ya Leta na Millicom, kugira ngo harebwe niba Millicom izuzuza ibyangombwa bisabwa abasaba guhabwa licence. Millicom idashoboye kuzuza ibyo isabwa na Leta, icyo kiraka cyahabwa Telecel Globe, nayo yaba itabyuzuza, kigahabwa Zain Mauritius Ltd. Ibyo ari byo byose ariko, uzatsinda uwo ari we wese agomba gusinya amasezerano bitarenze mbere y’impera z’uyu mwaka. Isoko Imibare itangazwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (National Institute of Statistics) igaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abantu bayingayinga miliyoni 10, ariko muri abo, abakoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa ritangwa na MTN na Rwandatel babarirwa hagati ya miliyoni imwe na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu. Ni ukuvuga ko mu bantu 100, abantu hagati ya 10 na 13 aribo bakoresha mobile.Ibi bivuze ko isoko ryo gucuruza itumanaho rya mobile mu Rwanda ari amashiraniro, ari nayo mpamvu MTN Rwandacell yari yarasabye, i k a n a h a b w a m o n o p o l y. Ikinyoma

Yarananiwe cyangwa yarananije? Greg Wyler Amakuru yizewe ikinyamakuru Umuseso gikesha abantu bakomeye muri Leta aremeza ko ipiganwa ndetse no gutsinda kwa sosiyete ya Millicom byaciye ukubiri n’umucyo, ndetse hakaba haranabayemo ikimenyane na ruswa (influence peddling). Abantu Umuseso ukesha aya makuru badusabye ko tudashyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo n’akazi kabo, ariko kubera imyanya ikomeye bafite muri Leta, aya makuru twayafasheho ukuri. Ayo makuru rero avuga ko Zain Mauritius Ltd ariyo yatsindiye ikiraka cyo gucuruza itumanaho rya mobile, ariko ikaza gushyirwaho igitugu na bamwe mu banyabubasha bakomeye ba FPR ko bagomba gufatanya nabo gucuruza, bitaba ibyo, bakimwa isoko.Nkuko ayo makuru akomeza abyemeza, Uko ni nako byagenze. Abo banyabubasha bakomeye ba FPR (mu by’ubucuruzi), bahise bashinga isosiyete bise Marathon Corporation, bategeka Zain Mauritius Ltd ko bagomba gukorana, ariko Zain irabyanga, ihita yamburwa isoko, rihabwa Millicom International Cellular SA, kubera ko yo yemeye gufatanya na Marathon Corporation.Icyaje gukurikiraho ni uko inama y’abaminisitiri yabeshywe ko Millicom International Cellular

ZAIN: Sam Nkusi ariyo yatsindiye ikiraka.Ibi ariko si ubwa mbere bibaye. Usibye na MTN Rwandacell yahawe ikiraka ari uko ifatanyije na TRISTAR (ifatwa nka economic wing ya FPR), hari abandi bashoramari bahabwa amasoko kubera inyungu za bamwe muri FPR, rimwe na rimwe nta n’ipiganwa ribaye, ariko amaherezo ntabe meza. Umuntu yavuga nka Dane Associates, yahawe ikiraka cyo gucukura Gaz Methane, idapiganye, ariko ikaza kucyamburwa nyuma yo kutumvikana n’abayihaye ikiraka mu buryo budakurikije amategeko (FPR).Indi sosiyete itaramaze kabiri ni Terracom, yahawe ikiraka cyo gucuruza itumanaho rya mobile, ndetse no gukwirakwiza interineti mu mashuri abanza, ariko ikaza nayo kucyamburwa hadateye kabiri. Impamvu ariko, ni uko bene aya masosiyete ahabwa amasoko hatarebwe ubushobozi, cyangwa se harimo izindi nyungu, hanyuma izo nyungu zitaboneka, agashwana n’abayahaye isoko. Abanyarwanda bategerezanyije ubwuzu kubona isosiyete ya gatatu icuruza serivise za mobile, ariko na none bategerezanyije amatsiko n’impungenge kureba niba na Millicom International Cellular SA izamera nka Terracom cyangwa se Dane Associates. Didas M. Gasana

Urup. 

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

Ubutabera

Ayabatwa Rujugiro imbere y’umucamanza

Uwo muherwe aracyari mu y’abagabo kugeza ku wa 09 Mutarama 2009.Icyo cyemezo cyafashwe n’umucamanza uburanisha urubanza rwe, ku wa 27 Ugushyingo 2008, ubwo Rujugiro yitabaga urukiko bwa kabiri. Akigezwa imbere y’umucamanza Quinton Pudley, Rujugiro yasabwe guhaguruka akavuga umwirondoro we. Nyuma, umwunganira imbere y’amategeko (avocat), asaba ko yakongerwa amasaha yo kuganira n’umwunganizi we (avocat mugenzi we) wavuye muri Afurika aje kumushyigikira. Umushinjacyaha ntiyashoboye gusoma ikirego ariko yakigejeje kuri Rujugiro no ku bamuburanira. Urubanza rukaba rwarimuriwe ku wa 09 Mutarama 2009. Twakwibutsa ko nyuma yo gufatwa, Rujugiro yacumbikiwe muri kasho ya polisi amasaha 72, akaza gufungurwa ari uko atanze ingwate yerekana ko atazacika (released on bail), ariko ntiyemererwa kurenga imbibi z’u Bwongereza, kugeza igihe urukiko rwo muri icyo gihugu (UK Magistrate’s Court) ruzafata icyemezo ku byo Leta y’igihugu cy’Afurika y’epfo yasabye ko yakoherezwa muri icyo gihugu, kubera ibyaha ubutabera bw’Afurika y’epfo bumukurikiranyeho. Leta y’Afurika y’epfo ikaba yari yarasabye iminsi 45 yo gutegura ibimenyetso bishyigikira icyifuzo cyayo cyuko Rujugiro yakoherezwa muri icyo gihugu. Yambitswe icyuma cyimucunga Ayabatwa Rujugiro yambitswe

►Umwaka awushoje nabi, aracyari mu y’abagabo kugeza Mutarama 2009 ►Yambitswe icyuma gicunga aho agiye, igihe agendeye n’igihe agarukiyeho

akuma bita mu cyongereza ‘tag’, gacunga igihe aviriye mu rugo n’igihe ahagarukiye, kakanamenya ko atarenze umuzenguruko (prescribed perimeter) yagenewe igihe agize aho yinyabya. Ubusanzwe, ntabwo uwo muherwe yashoboraga kuva mu rugo hagati ya saa tatu z’ijoro na sa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ariko ubu yadohoreweho amasaha abiri. Agomba kuba ari iwe kuva saa tanu kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Ku wa 09 Mutarama 2009 nibwo ubucamaza buzasuzuma niba Rujugiro yarekurwa cyangwa se niba azoherezwa muri Afufrika y’epfo, akaburanishwa.Rujugiro akaba yarihanangirijwe n’umucamanza ko narenga ku muzenguruko yemererwa na kariya kuma agendana, azabihanirwa ku buryo bw’intangarugero. Intandaro Twibutse ko Rujugiro yacakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hearthrow agikandagira ku butaka bw’u Bwongereza kubera impapuro mpuzamahanga zimufata zatanzwe n’igihugu cy’Afurika y’epfo. Uwo munyemari ashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cy’Afurika y’epfo kubera ibyaha 57, birimo kunyereza amafaranga ya Leta y’Afurika y’epfo agera hafi ku marand miliyoni 57, ahwanye na miliyari eshatu hamwe na miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda (3,420,000,000Frw). Ubushinjacyaha bw’Afurika y’epfo bukaba buvuga ko Rujugiro yanyereje ako kayabo akwepa imisoro n’amahoro byagombaga



Ubutwari bwa Rose Kabuye abukura kuri sekuru Rutuku



Rujugiro yambitswe icyuma gicunga ko atarenga umuzenguruko yemerewe n'umucamanza

gutwangwa n’uruganda rwe rw’itabi ruri Afurika y.epfo rwitwa Mastermind, ruyoborwa n’abahungu be babiri, aribo Patrick Rujugiro na Jean Paul Nkwaya. Usibye gukwepa imisoro kandi, Rujugiro araregwa gucuruza magendo. We n’abahungu be babiri, n’abandi bakozi babiri b’uruganda rwe, ubutabera bw’Afurika y’epfo bubakurikiranyeho ibyaha bigera kuri 25 byerekeranye no kutishyura imisoro igera kuri miliyoni 47 n’ibihumbi 725 by’amafaranga y’Afurika y’epfo yitwa Rand, ibyaha 25 byerekeranye n’ubucuruzi bwa magendo, ibyaha 6 byerekeranye no kutishyura umusoro wa VAT ugera kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 462 by’amarand hamwe n’icyaha cyo gucuruza mu buryo budakurikije amategeko. Uruganda rw’itabi rwa Rujugiro rukaba rwarakoraga ubwoko butatu bw’itabi aribwo Yes, Forum na Legends. Ayabatwa Rujugiro ariko siwe wenyine uri mu mazi abira. Amakuru Umuseso ufitiye gihamya aremeza ko igipolisi mpuzamahanga (Interpol) gishakisha umuhungu we witwa Jean Paul Nkwaya hasi no hejuru. Interpol ikaba yarasohoye itangazo rifatisha (Red Notice) Jean Paul Nkwaya. Nkuko twabigaragaje haruguru, Jean Paul Nkwaya, umuvandimwe we Patrick Rujugiro na Tribert Ayabatwa Rujugiro bakaba bari bafatanyije kuyobora uruganda rw’itabi rwa Mastermind, kugeza ubu hadatambwa n’inyoni. Didas M. Gasana



U

munyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro, kugeza ubu ufungishijwe ijisho mu gihugu cy’u Bwongereza kuva ku wa 13 Ukwakira 2008, ntabwo azarangiza neza umwaka wa 2008, ndetse n’uwa 2009 azawutangira nabi.

Grand Ndengeye, nyuma y'ibibazo bitari bicye, agiye kubaka Hotel iruta Serena ku Gisenyi



70% by'abanyeshuri b'i Mudende bafata urumogi kurura uko bafata inyigisho



Ubwongereza buri tayari kohereza ingabo kugarura amahoro muri Congo



Inzego z'umutekano zikomeje kugirwa baringa n'abantu bazitoroka

Urup. 

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Uko mbyumva

Igitekerezo

Na Didas M. GASANA

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Dore Uko Tubibona

Itangwa ry’amasoko mu Rwanda ntirisobanutse Ibibazo bikomeye bishingiye ku itangwa ry’ amasoko mu Rwanda bifite byinshi bivuze cyane ku mikorere y’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, FPR ndetse n’ubutegetsi bwa Kagame muri rusange. Ibyo byinshi mvuga ahanini ni ibibi cyangwa se uburiganya. Icya mbere muri ibyo, ni ruswa yihishe kandi iri ku rwego rw’icyo benshi bita ‘system’ iyobora igihugu. Ni ukuvuga ko ari ruswa yihishe mu butegetsi, bitadukanye cyane n’imvugo yuko u Rwanda ari igihugu gifite ubutegetsi bwahagurukiye kurwanya ruswa. Ikindi ni uburyo mu Rwanda ikimenyane kigenda kirushaho gukoreshwa mu buyobozi kime na ruswa, mu buryo butagararira amaso ariko na none butihishe cyane. Uretse ibibsanzwe bimaze kumenyerwa by’amasoko ya za miliyari z’amafaranga benshi mu bayobozi bari mu butegetsi bwa FPR bakwepesha ikigo cyabigenewe, ibibazo bindi bimaze kwigaragaza nk’ikijyanye n’isoko ryo gusana inzu ya Kabuga cyahitanye umuyobozi wa Polisi, Andrew Rwigamba, kikanashyira mu bibazo umufasha wa Nyakwigendera Fred Rwigema, ndetse n’ikiraka cyahawe sosiyete ya Millicom bivugwa ko cyambuwe sosiyete yari yagitsindiye ya Zain Mauritius n’ibindi byinshi, ni ibimenyetso simusiga byuko itangwa ry’amasoko mu Rwanda ririmo urujijo. Birumvikana kandi biroroshye kumva ko isoko riramutse ritanzwe neza ku mugaragaro kandi biciye mu nzego zibishinzwe n’amategeko yose akubahirizwa, ibibazo bimwe nk’ibyo byo kuvuga ngo ni gute kanaka cyangwa runaka yaribonye byaba bikemutse. Ariko kubera ko usanga ibikorerwa mu ibanga biruta ibikorwa ku mugaragara mu rwego rwo gutanga amasoko, bene ibyo bibazo bikomeje kwiyongera, n’imvugo yo kurwanya ruswa ikomeza! Birakwiye ko ari FPR, inzego zibishinzwe n’abandi bakwiye kukireba nk’ikibazo gishobora kugira ingaruka zikomeye, hakaba hafatwa ingamba zo kubikumira. Ubwanditsi

Uburyo umutungo wa rubanda wangizwa mu izina ryo kubaka igihugu

K

uwa 21 Ugushyingo 2008, mu ma saa moya z’umugoroba, nari kuri Hotel Serena, ndi kumwe n’umunyamakuru mugenzi wanjye, twiganirira. Nyuma y’akanya gato, nabonye abantu batari bake bari aho kuri Serena biyakira, barimo n’abo nzi kandi bakomeye, ntangira kwibaza iyo nama yahabereye yari iyiki (umunyamakuru aho aba ari hose aba ari mu kazi). Mbonye Francis Gatare, wahoze uyobora RIEPA (ubu ni Principal Deputy Chief Executive Officer wa RDB) ahongaho, nahise niyumvisha ko hari inama ya RIEPA, ariko sinanyurwa. Nahise mbaza umwe mu bakozi ba Hotel Serena iby’iyo nama, ambwira ko nta nama yabaye, ahubwo ari abantu bo muri RwandaKenya Association baje kwiyakira gusa. Rwanda- Kenya Association ni ishyirahamwe rihuza abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyakenya. Abo banyenoti bari batumiwe na RIEPA kuri Serena gufata kamwe gusa (socializing). Mbese RIEPA yari yabasohoye, nta nama , ntacyo baje kwizihiza. Bose hamwe bageraga kuri 60, abanyakenya ariko nibo bari benshi. Uwo mugoroba, RIEPA ikaba yarishyuye akayabo kagera kuri miliyoni 20 z’amafaranga. Ayo mafaranga RIEPA yishyuye ibiribwa na champanye uwo mugoroba ntabwo ari aya Francis Gatare, ahubwo ni aya Leta, ava mu misoro dutanga, cyangwa se inguzanyo zihabwa u Rwanda, zizishyurwa n’abuzukuru bacu. Urwo ni urugero rumwe rugaragaza uburyo imari ya Leta yanginzwa. Ariko ingero ni nyinshi. Nta munsi n’umwe mu mahoteli n’ibindi byumba by’amanama hano muri Kigali haba hatari inama zitandukanye, zimwe bakunze kwita workshops cyangwa se seminars. Kenshi, usanga ayo manama yarateguwe na minisiteri runaka cyangwa se ikigo cya Leta runaka. Ayo ma workshops atwara akayabo k’amafaranga atari make, nayo aturuka aho nagaragaje haruguru. Ariko iyo urebye umusaruro w’ibiyavamo, n’agaciro k’ibyayitanzweho, wibaza niba Leta yarabuze aho ishyira amafaranga. Iki gitekerezo nagihereye ku ngero zisanzwe, zishobora kubonwa na buri wese, ariko umuntu abirebeye

mu rubuga rugari (broader context), kwangiza amafaranga kwa Leta bikorwa mu buryo bwinshi, kandi bifite ingaruka nyinshi kandi zikomeye ku buzima bw’igihugu. Hari ibimenyetso bidashidikanywaho (reliable indicators) ko ubukungu bw’u Rwanda bugenda butera imbere. Muri ibyo bimenyetso, harimo kuba ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bigenda birushaho kwiyongera (53.5% (value) na 293.8% (volume) mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2008 ugereranyije n’igice cya mbere cy’umwaka wa 2007). Ibi bivuze ko amadovize u Rwanda rubona agenda yiyongera (muri 2005, u Rwanda rwinjije amadolari miliyoni 113, mu 2006 rwinjiza miliyoni 123 z’amadolari, no muri 2007 yakomeje kwiyongera). Ibindi bimenyesto ni nk’ishoramari rizamuka, kuzamuka kwa real GDP (6% muri 2005, 5.8% muri 2006, 6.4% muri 2007 naho ubu rikaba riteganijwe kuri 7.4%). Ariko hari impamvu nyinshi zituma uko kuzamuka kw’ubukungu kugaragarira mu mibare kutagera ku banyarwanda. Zimwe muri izo ni uko hari amafaranga Leta ikoresha bitari ngombwa (nkuko nabigaragaje haruguru). Iki akaba aricyo ngiye kwibandaho. Izindi ni uko ibyo u Rwanda rutuma mu mahanga biruta ibyo rwoherezayo, ndetse no kuba amafaranga ari mu bantu bake cyane mu Rwanda, bisobanura impamvu umubare w’abanyarwanda bakennye urushaho kwiyongera. Ibyo nabonye uwo mugoroba byatumye nibaza uburyo butandukanye Leta yangirizamo amafaranga, ndetse n’icyo ayo mafaranga yagakoze kandi gifitiye akamaro igihugu (amashuri, imihanda, amavuriro, n’ibindi). Mu mwaka ushize wonyine, nasanze hari ibintu bigera kuri bitatu Leta yashoyemo amafaranga bitari ngombwa, cyangwa se niyo byaba ari ngombwa, atari byo byahabwa priority. Icya mbere cyari umwiherero wa guverinoma mu Kagera Game Lodge, watwaye akayabo karenga miliyoni 56 z’imisoro y’abanyarwanda. Nubwo kugirana amanama no kungurana ibitekerezo hagati y’abantu bahawe icyizere cyo kugeza u Rwanda ku iterambere ari ibyo gushimwa, simbona impamvu guverinoma ikwiye gufata iy’Akagera, bakamarayo iminsi itanu, bishyura amacumbi,

ibiribwa, essence n’ibindi, ndetse n’akazi kagahagarara, bagiye kuganira gusa. Si uwo mwaka gusa kandi byabaye. Byabaye akamenyero ka buri mwaka, ndetse byabaye aka wa mwera uturuka ibukuru ugakwira hose. Ubu ujya kumva ukumva ngo FERWAFA yagiye mu mwiherero i Gisenyi, ngo abakozi ba MINIJUST bagiye mu mwiherero ku Kibuye. Dusigaje kumva umurenge runaka wo mu ntara y’uburasirazuba wagiye mu mwiherero i Cyangugu. Kuki iyo myiherero idakorerwa mu mahoteli ya Kigali, aho bidasaba kwishyura amacumbi na essence? Ese kuki Guverinoma itaganirira mu Rugwiro nkuko bya biganiro byiswe ibyo mu Rugwiro ku gihe cya Bizimungu byagendaga? Ikindi ni akayabo kangana na miliyoni 317 zo kwiyakira na miliyari 2 z’ingendo ku bategetsi zateganyijwe muri bije ya Leta y’umwaka wa 2007. Nubwo byombi bikenewe, uwo mubare urakabije cyane, ugereranyije n’imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside bagera kuri 39,685 badafite aho bahengeka umusaya. Muri iyo bije kandi, Leta yateganyije akayabo ka miliyari imwe n’igice zo gutegura iminsi mikuru na miliyari imwe n’igice yindi zo gutegura amasemineri (ya yandi navuze haruguru adatanga umusaruro ujyanye n’ibiba byayatanzweho). Mu gihe kimwe cya kabiri ya bije y’u Rwanda ari inkunga n’inguzanyo, mu gihe kandi abarimu, abaforomo n’abasirikare bahembwa ikinya, ako kayabo nsanga ari ukwangiza umutungo wacu mu izina ryo kubaka igihugu. Icya gatatu, ni inyubako nshya y’ibiro bya Perezida, izatwara akayabo ka miliyari 13, n’izindi miliyari 3 zo kwishyura abatuye aho izubakwa. Ni ishema ko Perezida wacu agira aho akorera heza, hiyubashye, kandi harinzwe, ariko mu byukuri, ukurikije uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze ni ibibazo bitandukanye igihugu gifite, nsanga ibiro bishya bya Perezida atari ngombwa muri iki gihe. Uku gusesagura amafaranga kwa Leta, no kudahitamo ibiri ngombwa kurusha ibindi, nibidahagarikwa, bizasubiza ubukungu bwacu mu icuraburindi, kandi binadindize amajyambere rusange y’abanyarwanda. Nizere ko utazabaza uko byagenze. Cellphone: 08691253/05109103 E-mail: [email protected]

Baratoroka cyangwa baracikishwa?  

Urup. 

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

Politiki

K

ugeza ubu, abapolisi batari bake bari muri kasho, bashisnjwa kuba baragize uruhare mu gutoroka kw’uwahoze ari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’uburezi, Justin Nsengiyumva, wari ufunzwe akurikiranwaho icyaha cya ruswa. Nsengiyumva yacitse ubwo parike yarimo gutegura kumushyikiriza urukiko akamanurwa muri gereza, akaburana afunzwe.

Kugeza ubu ibitangazamakuru bya Leta bikomeje guhitisha amatangazo agaragaza ko ashakishwa n’inzego z’ubutabera. Mbere ya Nsengiyumva, uwitwa John Bosco Sanyu nawe yacitse amaze gukatirwa imyaka itanu n’urukiko. Mu myaka mike ishize, haribukwa izindi ‘case’ nk’izo. Imwe ikaba ari iy’uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’imari muri Polisi, wibukwa ku izina rya Kaguta, nawe waburiwe irengero, bagenzi be bamaze gufatwa bakurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa polisi. By’umwihariko ariko, Nsengiyumva wigeze no kuba umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubucuruzi na Sanyu, wahoze ayobora ikinyamakuru The NewTimes bacikiye ubutabera mu minsi yegeranye ku buryo, Nsengiyumva ‘yatorotse’, amatangazo yo gushakisha Sanyu akinyura mu binyamakuru. Gufungwa kw’abapolisi bakekwaho kugira uruhare mu kubura kwa Nsengiyumva, bikaba ari kimwe mu bintu byemeza ko uko gutoroka kw’abantu bafunzwe bitagifatwa nk’ikibazo cy’abacitse gusa, ahubwo bishoboka ko harimo uruhare rwa benshi. Uretse uko gufungwa kw’abapolisi ariko, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko mu nzego z’umutekano urwikekwe rwuko haba hari agatsiko k’abantu baba bihishe inyuma y’uko kubura cyangwa gutoroka kw’abantu ari rwose. Kuri bamwe (abagize inzego z’umutekano), ako gatsiko kaba ari kamwe kabiri inyuma byose, cyangwa se hakaba hari udutsiko dutandukanye twabigizemo uruhare. Igikomeye gitekererezwaho cyane, ni uko haba hari umugambi ufitwe n’agatsiko kamwe k’abantu batishimiye ubu butegetsi babishyira mu bikorwa, bakaba baba bafite abantu mu nzego zitandukanye nka polisi, imipaka n’ahandi.

Yaratorotse: Sebarenzi wahoze ari Perezida w'inteko

Nawe yabaciye murihumye: Col Patrick Karegeya Umusirikare udafite ipeti rikomeye ariko akaba afite akazi gakomeye mu ishami rishinzwe iperereza, yatangarije uyu munyamakuru ko ku itoroka rya Nsengiyumva, bishoboka ko haba hari abantu bari mu nzego z’umutekano

Yaratorotse: Habyarimana wahoze ari Minisitiri w'ingabo

Niwe uherutse: Nsengiyumva wahoze ari SEGERAL- MINEDUC

Ibisobanuro byawe ntibinyura bose: Mary Gahonzire ko ibirego yaregwaga ari politiki. Uko gutoroka nkuko uwo musikare utarashatse gutangazwa yakomeje abivuga, kwaba kwihishwe inyuma n’abayobozi bakomeye bari mu nzego zitandukanye ndetse harimo n’abakomeye kuko

bamwe batifuzaga ko yafungwa kubera amabanga basangiye nawe bashobora kuba baragize uruhare muri uko gucika kwe. Uwo mugabo ariko yirinze gutangaza amazina y’abo bayobozi batari bashyigikiye ko Nsengiyumva afungwa. Ibyo birushaho gutuma icyo kibazo gikomera, kuko byumvikanisha gutoroka kwe nk’ikibazo cya politiki; ni ukuvuga kuba ari agatsiko k’abantu bashobora kuba bafite ikibazo cyihishe ku butegetsi bwa Kagame. Ikindi byaba bigaragaza, ni aho kwicamo ibice hagati mu butegetsi bigeze. Gutekereza gutyo ntibyaba ari ukwibeshya ukurikije ikindi kibazo cyigeze kuvuka ubwo abanyururu bo muri gereza ya gisirikare yo ku Murindi bafataga icyemezo cyo gukoresha ingufu gutoroka gereza, bikagarukira bugufi, hakoreshejwe ingufu zikomeye harimo kubarasa. Icyo gikorwa nubwo kitavuzweho cyane, mu nzego z’umutekano, ntibabifashe nk’akabazo koroshye.

Abo, nkuko uwo musirikare yakomeje abitangaza, ni abantu bagomba kuba bari bafite andi mabanga basangiye na Nsengiyumva batinyaga ko yazamena aramutse afunzwe, ariyo mpamvu bahisemo kumufasha gucika. n'izindi nzengo z'ubuyobozi babiri inyuma ku mpamvu zabo bwite. Abo nkuko uwo musirikare yakomeje abitangaza, ni abantu bagomba kuba bari bafite andi mabanga basangiye na Nsengiyumva batinyaga ko yazamena aramutse afunzwe, ariyo mpamvu bahisemo kumufasha gucika. John Bosco Sanyu, amaze gutoroka, yaracecetse kugeza ejo bundi ubwo yajyaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akitanga mu nzego zaho, agaragaza

‘abashakishwa’ ari abantu ubona ko bari mu rwego rwo hejuru bamwe banagaragaza ko bafitanye ibibazo n’abanyabubasha ba hano. Urugero rwa mbere ni urwo rwa Sanyu Bosco wemeza ko ikibazo cye ari urwango afitiwe n’umuyobozi w’ishami ry’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu, Lt. Col. Emmaneul Ndahiro wahoze ari umuyobozi we akiri muri The Newtimes. Kuri Nsengiyumva, hari n’amakuru avuga ko na mbere yuko afungwa hari abayobozi

Nawe yarabacitse: Rwigema wari Minisitiri w'intebe

Nawe yarabacitse: Valens Kajeguhakwa Umusirikare mukuru umwe ukuze mu ipeti n’umwanya yari afite icyo gihe avugana n’uyu munyamakuru icyo gihe, yamwereye ko bariya basirikare batabikoze babyibwiye. Yemezaga ko byaturutse ku kuba batarumvaga impamvu batarekurwa by’agateganyo nkuko byakorerwaga abandi banyururu bo mu yandi magereza, igitekerezo bari basangiye n’abandi bayobozi bari mu nzego z’umutekano, bashobora kuba barabagiriye inama yo gukora kiriya gikorwa cy’ubwiyahuzi, cyatuma ikibazo cyabo cyumvikana cyangwa se bakaba batoroka bakagenda nkuko abo twavuze haruguru babigenjeje. Mbere y'abo twavuze babiri, urutonde rw'abantu bamaze gutoroka u Rwanda ni rurerure. Bamwe muri bo ni abantu nka Patrick Karegeya, Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe, Selestine Rwigema, Valens Kajeguhakwa, BEM Habyarimana, wahoze ari minisitiri w 'ingabo , Sebarenzi Kabuye wahoze ayobora inteko n'abandi benshi Charles B Kabonero

Rwanda: Iby’ingenzi bya Urup. 

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

2008 mu ndorerwamo

►Manda, amatora, raporo ku Bufaransa, ifungwa rya ba Rujugiro na

U

mwaka wa 2008 urayingayinga umusozo. Uyu mwaka wabayemo ibintu byinshi, haba mu Rwanda, haba no ku isi muri rusange. Muri iyi nimero, turibukiranya iby’ingenzi byaranze uyu mwaka mu Rwanda, naho mu numero itaha, tuzarebera hamwe ibyaranze isi yose muri rusange. Manda: Mu Rwanda, icyavuzwe cyane kuruta ibindi, ni manda zatanzwe n’umucamanza w’umufaransa, Jean Louis Bruguière, zisaba ifatwa ry’abayobozi icyenda b’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame, ndetse n’izatanzwe n’umucamanza w’Umwesipanye, Fernando Andreu, zifata abasirikare 40 b’u Rwanda. Bruguière akaba yarasohoye izo manda mu mpera z’umwaka wa 2006, naho Fernando akaba we yarasohoye manda ku wa 06 Gasyantare 2008. Izo manda, nubwo ubu zivugisha benshi menshi, zatangiye zifatwa nk’imikino, ariko ingaruka zazo zatangiye kugaragara. Uwabanjirije abandi guhura n’ingaruka za manda ni Lt. Col. (RTD) Rose Kabuye, watawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2008, agikandagira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Frankfurt, mu gihugu cy’u Budage, ari mu butumwa bw’akazi. Rose Kabuye akaba yari ashinzwe protocol ya Leta. Lt. Col. Rose Kabuye, kimwe na bagenzi be icyenda, baregwa na Jean Louis Bruguière, kugeza ubu weguye ku mirimo y’ubucamanza, ibyaha birimo guhanura indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Juvenal Habyarimana no gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo kwica mu ntambara.Bruguière kandi akaba yarasabye umuryango w’abibumbye gukora ibishoboka byose kugira ngo Perezida Paul Kagame ashyikirizwe urukiko rw’umuryango w’abibumbye ruhana ibyaha bya jenoside.Usibye Rose Kabuye kandi, abandi bayobozi baregwa n’uwo mucamanza ni Perezida Paul Kagame, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Charles Kayonga, ushinzwe inyingisho za politiki mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe amasoko ya gisirikare, Brig. Gen. Jacques Nziza.Akimara gufatwa na Polisi y’u Budage, Rose Kabuye akaba yarasabwe guhitamo niba yaburanira mu Bufaransa, cyangwa se agahitamo kuburanira mu Budage, ahitamo kuburanira mu Bufaransa. Rose Kabuye yagejejwe imbere y’ubucamanza bw’u Bufaransa (Palais de Justice) ku wa

Yasize arikoze: Umucamanza Jean Louis Bruguiere

19 Ugushyingo 2008, aho yamaze amasaha arenga atandatu abazwa. Rose Kabuye akaba yarafunguwe by’agateganyo, ariko akaba yarasabwe kutava mu gihugu cy’u Bufaransa, kugeza urubanza rurangiye.Itabwa muri yombi rya Kabuye rikaba ryaramaganywe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, barimo Perezida Kagame, Abaminisitiri, abadepite, Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU). Twibutse kandi ko mu duce dutandukanye tw’isi nko mu Rwanda, Denmark, Belgium, Amerika, hakozwe imyigaragambyo yamagana ifatwa rya Kabuye.Twibutse kandi ko Leta y’u Rwanda yahise yirukana Christian Clages, wari uhagarariye igihugu cy’u Budage mu Rwanda, igahita kandi ihamagaza vuba na bwangu uwari uhagarariye u Rwanda mu Budage.Fernando we arega abasirikare 40 ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iterabwoba. Ibyo byaha uwo mucamanza avuga ko byakozwe hagati ya 1990 na 2000. Abo basirikare kandi bararegwa kuba barishe abihayimana b’Abanyesipanye 9.Hagati aho ariko, mu gihe Rose Kabuye yitegura guhangana n’ubutabera bwo mu Bufaransa agaragaza ko ziriya manda nta gaciro zikwiye guhabwa, urubanza Brig. General Jack Nziza na Lt. Gen. Charles Kayonga batanze mu Bubiligi basaba ko izo manda zahagarikwa, ruzaburanishwa muri Mutarama 2009. Twakwibutsa kandi ko na Perezida Paul Kagame yagejeje ikirego ku rukiko mpuzamahanga (International Court of Justice), asaba nawe ko izo manda zitahabwa agaciro, ariko nawe ikirego cye kikaba kitaraburanishwa. Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umuseso aremeza ko urwo rukiko ntacyo rushobora gukora kuri icyo kirego cyeretse igihugu cy’u Bufaransa cyemereye urwo rukiko gusuzuma icyo kibazo. U Rwanda rukaba rwarashyikirije icyo kirego urukiko mpuzamahanga rw’i Lahe mu Buholandi ku wa 18 Mata 2007. Muri icyo kirego, u

Cause celebre: Lt Col (RTD) Rose Kanyange Kabuye

Mu maboko y'abagabo: Ayabatwa Tribert Rujugiro

Rwanda ruravuga ko u Bufaransa bwanyuze ukubiri n’inshingano ya buri gihugu yo kutivanga mu bibazo bireba ikindi gihugu cyigenga.

raporo y’ibanze y’izo ndorerezi, yatangajwe kuwa 17 Nzeli 2008. Icyo gihe, izo ndorerezi zatangaje ko raporo yuzuye izashyirwa ahagaragara mu gihe cy’ukwezi kumwe, ariko kugeza n’ubu ikaba itarasohoka. Iyo raporo kandi yanenze icyuho mu mategeko agenga amatora, nko kuba itegeko ridategeka ko habaho igaragazwa ry’ibyavuye mu matora, haba mu byumba by’itora, ku biro by’amatora, no kuzamura (public display of election results at polling station level and at the later stages of consolidation level). Ibi bikaba binyuranije n’amahame mpuzamahanga. Ikindi cyuho gikomeye iyo raporo igaragaza, ni ibyaha byo gusebanya n’amacakubiri biteganywa mu itegeko rigenga amatora n’andi mategeko. Ibi bikaba biteye ikibazo izo ndorerezi kubera ko bidasobanurwa neza n’amategeko. Iyo raporo kandi yanenze kuba uburyo bwo gupanga abakandida ku ma liste butazwi, inenga ihohoterwa ryagiye rikorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inenga ibitangazamakuru bya Leta kuba byarabogamiye kuri FPR, inanenga kandi kuba hari udusanduku tw’amajwi twari dufunguye mbere. Iyo raporo kandi ikomeza igaragaza ko amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora yuko hacamo isaha imwe hagati yo kurangiza igikorwa cy’itora no gutangira kubarura amajwi bibangamira umucyo w’igikorwa cy’amatora.Aya mabwiriza kandi akaba anyuranyije n’itegeko rigenga amatora. Byinshi mu byo indorerezi za EU zanenze, zibihuriyeho n’indorerezi za LDGL, ariko izindi ndorerezi nk’izaturutse mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, COMESA, EAC, na sosiyete sivile zatangaje ko amatora yagenze neza muri rusange.

Amatora: Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga, manda y’abari bagize inteko ishingamategeko, umutwe w’abadepite, yashoje manda yayo mu kwezi kw’Ukwakira 2008. Kuva kuwa 15-18 Nzeli nibwo habaye amatora y’intumwa za rubanda zagombaga gusimbura izari zicyuye igihe. Nkuko byari byakomeje kuvugwa haba mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, cyangwa se abanyepolitiki, ishyaka riri kubutegetsi rikaba ariryo ryatsinze ayo matora, kugeza aho rigabanyirijeho amashyaka asigaye ya PL na PSD. Ayo matora yaranzwe n’ibintu byinshi bitandukanye, bimwe byiza, ibindi ari bibi, ndetse n’agahomamunwa. Bimwe mu byo twakwibutsa ni nko kubahiriza igihe kw’abatoraga n’abatoreshaga, abantu bitabiriye amatora ari benshi, abantu babujijwe gutora, amakarita y’itora menshi atarakoreshejwe, ubujiji, abantu batoreye abandi, gutora ku ngufu, gutora inshuro nyinshi n’ibindi. Twakwibutsa ko ishyirahamwe rya FPR n’amashyaka yifatanyije nayo ariyo PDC, PPC, PDI, PSR, PSP na UDPR, ryabonye amajwi angana na 78.76 ku ijana, bihwanye n’abadepite 42. Ishyaka rya PSD rikaba ryarabonye amajwi angana na 13.2 ku ijana, bingana n’abadepite 7. Ishyaka rya PL rikaba ryarabonye amajwi angana na 7.5 ku ijana, bingana n’abadepite 4, naho umukandida wigenga witwa Harelimana Jean Marie Vianney akaba yarabonye 0.6 ku ijana. Aya matora ariko ntabwo yavuzweho rumwe n’indorerezi zitandukanye zayakurikiranye. Indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’u Burayi zatangaje ko mu matora y’abadepite hagarayemo amakosa atandukanye, zanagize n’ibyo zishima ko byagenze neza. Bimwe mu byo zanenze, ni uko ikusanya n’ibarura ry’amajwi yavuye muri ayo matora ritagenze neza. Izo nenge zashyizwe ahagaragara muri

Ifungwa ry’ibihangange: Umwaka wa 2008 wibasiye ibihangange mu Rwanda bitari bike cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’urwa gisirikare. Usibye Rose Kabuye uzira manda d’arret mpuzamahanga, ab’ingenzi

aranze umwaka wa 2008 2008 mu ndorerwamo

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

Urup. 

Ndengeye, n’intambara ya Congo……. byigaruriye uyu mwaka

Kasho ntimenya inoti: Le patron du capital Ndengeye

Bite n'ifaranga rirushanwa nirya Zimbabwe guta agaciro? Kanimba

Intambara ikomeje umurego: Gen Laurent Nkunda

Solina Nyirahabimana yara abizi ko utazatsinda: Ndorimana J.M. Vianney

bacumbikiweho mu buroko nk’ Umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro, ufungishijwe ijisho mu gihugu cy’u Bwongereza nyuma yo kurya uburoko bw’amasaha 72, azira ikibazo cy’imisoro, ndetse na Ndengeye bakunze kwaita ‘Le patron de la capitale’. Hari kandi ifungwa ry’aba ofisiye bane ba RDF, barimo Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Major Wilson Ukwishaka, bazira kuba barishe abihayimana ba Kiliziya gatolika mu 1994, ariko abo bofisiye bombi baje gufungurwa, nyuma yo kugirwa abere.

bitazabuza urwego rw’ubushinjacyaha kubarega mu nkiko nibasanga ari ngombwa. Leta y’u Rwanda kandi iremeza ko ibyatangajwe na raporo ya Mucyo ari ukuri 100 ku rindi.

kwororerwamo budahagije ndetse n’izamuka ry’ubukode bw’amazu riterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho bikoreshwa mu kubaka.

amabombe ya rutura muri Congo, mu mirwano ikaze yarimo ibera muri Kivu.Mu gihe Leta ya Kagame yasabaga Leta ya Kabila kwambura intwaro FDLR, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Bernard Kouchner, we yasabaga umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku wa 02 Ugushyingo 2008 ko bakwemerera u Bufaransa bukohereza misiyo yo gutabara abari mu kaga (humanitarian mission) nk’iyo u Bufaransa bwohereje mu Rwanda mu 1994 (operation tourquoise), ndetse no kongera umubare w’ingabo za MONUC muri Congo, ari nako amakuru aturuka muri CNDP avuga ko ingabo za Zimbabwe na Angola zinjiye mu mirwano ku ruhande rwa Kabila. Gusa, nyuma y’imirwano ikarishye yari imaze igihe cy’amezi abiri, Leta ya Congo, mu byumweru bibiri bishize, yarashyize yemerera Leta y’u Rwanda ko igiye kurwanya FDLR, ikazambura intwaro, ndetse yemerera n’ingabo z’u Rwanda kuza muri Congo zigakurikirana ibyo bikorwa, ndetse zigatanga n’umusada aho bibaye ngombwa.Ibyo bikubiye mu mugambi mushya wa Leta ya Congo wo kurwanya FDLR n’interahamwe, wagejejwe kuri Leta y’u Rwanda ku wa 16 Ugushyingo 2008. Uwo mugambi ukaba waragejejwe kuri Leta ya Kigali na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Alexis Tambwe Mwamba. Ikibazo cya FDLR n’interahamwe kimaze imyaka hafi 14 gishyamiranyije Leta za Kigali na Kinshasa; Leta ya Kigali ikemeza ko FDLR n’interahamwe biyiteye umutekano muke, ari nacyo cyatumye u Rwanda rutera Congo inshuro ebyiri zose; mu 1996 no mu 1998. Ibyo byakurikiwe no kwemera gukagarika imirwano kwa Gen. Nkunda, ubwo yahuraga n’intumwa ya Ban Ki Moon mu karere k’ibiyaga bigari ariwe Olisegun Obasanjo, ariko kugeza ubu, imirwano ikaba igikomeza.

Raporo ku Bufaransa: Ishyirwa ahagaragara rya raporo yiswe ‘raporo Mucyo’ nabyo biri mu by’ingenzi bikomeye byabaye muri uyu mwaka. Nyuma y’igihe kirekire, komisiyo yashyizweho na Leta gucukumbura uruhare rw’abafaransa muri jenoside yo mu 1994 yashyize ahagaragara raporo yayo, igaragaza ko hari abafaransa bagera kuri 33 bagize uruhare rudashidikanywaho muri jenoside yabaye mu Rwanda. Kugeza ubu, Leta y’u Rwanda ikaba ikirimo kureba niba yasohora manda zifata abo bafaransa. Hagati aho ariko, mu gihe u Rwanda ruteganya gusohora manda zifata abo bafaransa, bamwe muri abo bafaransa bamaze kurega u Rwanda. Amakuru aturuka mu rukiko rwa Paris aremeza ko abofisiye 10 b’abafaransa bamaze kugeza ikirego cyabo muri urwo rukiko, aho barega Leta y’u Rwanda icyaha cyo kubasebya. Uko ari 10, bavuga ko iyo raporo twavuze haruguru yashyizwe ahagaragara na komisiyo Mucyo yabasebeje, aho ivuga ko bagize uruhare mu itsembabwoko ryabaye mu Rwanda mu 1994. Abo bofisiye barimo na General Jean Claude Lafourcarde, wari umuyobozi wa ‘Operation Tourquoise’. Iyo raporo ikaba yarashyize mu majwi abafaransa 33, barimo abanyepolitiki 13 n’abasirikare 20, kuba baragize uruhare rutaziguye muri jenoside yo mu Rwanda. Leta y’u Rwanda ariko iratangaza ko nta bwoba itewe n’ibyo birego, ndetse ko

Guta agaciro kw’ifaranga, n’izamuka ry’ibiciro Mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, icyavugishije menshi benshi ni uguta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, ndetse n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko. Leta y’u Rwanda yari yarihaye intego ko guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda katazarenga 5%, ariko ubu guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kageze kuri 21%, ari nako ibimenyetso by’ubukungu biragaragaza ko kazarushaho gukomeza kumanuka. Ku bwa Musoni James (Minisitiri w’imari), Francois Kanimba (Guverineri wa BNR) na John Rwangombwa (umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’imari) uku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bikaba biterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa; ku isi yose. Guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kukaba kwaravuye kuri 13.1% muri Kanama 2008 kukagera kuri 21% muri uku kwezi. Ni ukuvuga ikinyuranyo cya 8%. Twakwibutsa ko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2007, guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda kari kuri 4.5% gusa. Yaba Francois Kanimba muri Kanama 2008, yaba John Rwangombwa ubungubu, bose baratangaza ko ari ubwa mbere agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gatakaye bigeze aha. Izindi mpamvu zivugwa, ni uko habaye kwiyongera kw’abashaka ibiribwa mu karere kose, bityo na bike byeze mu Rwanda, bikagurishwa hanze yarwo, ikibazo cy’ibidukikije aho usanga nk’umusaruro w’ibikomoka ku matungo waragabanutse kubera igabanuka ry’amatungo aterwa n’ubutaka bwo

Imapmvu ubukungu buzarushaho kuzamba. Intambara ya Congo: Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ishyamiranyije inyeshyamba za Gen. Laurent Nkunda n’ingabo za Leta ya Congo nayo iri mu bikomeye byaranze uyu mwaka. Iyi ntambara, imaze igihe kitari gito, yaje gukaza umurego mu mezi atatu ashize, ari nako ihuruza imiryango n’ibihugu mpuzamahanga, birimo l’ONU, EU, Amerika, u Bwongereza n’ibindi bihugu by’ibigangange. Leta ya Kabila ikaba itarahwemye gushyira mu majwi u Rwanda kuba rufasha Nkunda, ari nako Leta y’u Rwanda ibihakana yivuye inyuma, ahubwo igashyira mu majwi Kabila kuba afasha interahamwe na FDLR. Zahinduye imirishyo ariko ubwo inyeshyamba za Nkunda zigaruriraga uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Congo, harimo n’ikigo cya gisirikare gikomeye cya Rumangabo, Rutchuru, ndetse zinashyiraho Leta. Ubwo nibwo amahanga yahagurukiye ikibazo cya Congo. Nyuma y’iminsi mike, Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko nta gihamya zifite ko u Rwanda rurimo kurwana mu buryo butaziguye mu burasirazuba bwa Congo, ariko zemera ko ubutaka bw’u Rwanda bukoreshwa mu gushyigikira inyeshyamba za Gen. Laurent Nkunda mu bikorwa bye by’urugamba muri Congo. Bwari ubwa mbere Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuze aya magambo kuva inzogera z’intambara mu burasirazuba bwa Congo zongeye kuvuga mu mpera z’umwaka ushize. Ibi bikaba byaratangajwe na Jendayi Frazer, umutegetsi ukomeye wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika, wari mu ruzinduko muri aka karere.Nyuma y’ayo magambo ya Frazer, umuryango w’abibumbye nawo watangaje ko u Rwanda rwarashe

Didas M. Gasana

Urup. 

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Isesengura

Uburyo n’impamvu FPR izasenywa n’amafaranga N

kuko benshi babibona kandi babyemeza, FPR ni ishyaka ryiyubatse rigakomera cyane rishingiye ahanini ku bintu bitatu aribyo; ‘Propagande’ yo kureshya abanyarwanda kuyikunda no kuyigana n’igipindi cyo kuyinjiza mu maraso ya bamwe, gushobora gucecekesha andi mashyaka yasanze mu Rwanda ntashobore gukora, no gushakisha mu nzira nyinshi amafaranga atuma ishyaka rikomera n’izindi mpamvu ntiriwe ndondora nk’amateka y’u Rwanda n’ibindi. Nyamara, nubwo kugeza ubu nta muntu ushobora kwemeza ko FPR ishobora gusenyuka cyangwa igacika intege, bitewe n’uko ihagaze ubu, hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko kimwe mu biha FPR imbaraga mu byavuzwe haruguru, gishobora kuba aricyo gisasu yiteze kizayisenya-ni amafaranga. Muri iki gitekerezo ahanini ndagaruka ku buryo FPR ishakishamo amafaranga, uruhare rw’abanyamuryango n’ibibazo bimaze kuvuka bishingiye kuri iyo ngingo, byerekana ko ishobora kuba ariyo izaba intandaro yo kwicamo ibice kwa FPR, no gusenyuka kwayo. Amafaranga na FPR Nkuko Perezida Kagame yabyivugiye, FPR irakize. Kugeza ubu nta muntu ushobora no kugereranya ubukire bwayo uko bungana. Nyuma yo gushinga amasosiyete anyuranye nka Tristar, Prime Holdings, n’izindi nyinshi ubu zashoye imari mu yandi masosiyete atagira umubare kandi muri segiteri zikomeye nk’itumanaho, imari, ubwubatsi, amahoteli, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, n’ibindi byinshi, nta gushidikanya ko FPR ubu iri ku isonga mu bakire bari mu Rwanda. Nta yindi sosiyete cyangwa umunyemari ufite imari ingana n’iyo FPR ifite. Ku bijyanye n’isoko ry’iyo mari, hari amakuru atandukanye kandi yose atapfa kuvuguruzwakuri Perezida Kagame, igishoro kiva mu misanzu y’abanyamuryango bayo nkuko bisanzwe bigenda, ariko hari n’amakuru yuko iryo shyaka rikoresha ububasha n’imbaraga zitagereranywa rifite, rikageza akaboko karyo mu isanduku ya Leta, gushakayo igishoro. Urugero cyangwa se gihamya ni ibyigize kugaragazwa na raporo

Umwe muri bacye bacunga imari ya FPR: Lt Col Ndahiro

Kubona isoko ni ikibazo: Madame Jeanette Rwigema

Igitambo: Alfred Gakuba Kalisa

Chairman, Board of governors, TRISTAR: Musoni James

y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2006, byuko sosiyete ya Prime Holdings ‘yagurizwaga’ mu buryo bw’uburiganya amafaranga aturuka mu kugurisha amasosiyete ya Leta. Umugenzuzi yagaragaje neza ko iyo sosiyete yahawe akayabo ka miliyoni magana arindwi z’amanyarwanda (Frw 700,000,000), uburyo izayasubiza Leta budasobanutse. Ibyo si igitangaza kuri benshi cyane cyane abamaze gucurzaho no gukora ku mafaranga bazi neza ko imisanzu y’abanyamuyango ba FPR yonyine, havuyemo ayo ishyaka rikoresha mu kazi rikora ; kwiyamamaza, imishahara, n’ibindi bijyanye no kubaka ishyaka atavamo igishoro kingana n’icyo FPR imaze gukoresha mu masositeye asaga makumyabiri akomeye cyane, kandi atangira akomeye. Icyo ubwacyo, ni ikibazo cya mbere; kuba hari ibimenyetso bigenda bigaragaza neza ko FPR yaba idatandukanya imari yayo n’iya Leta iyoboye. Iby’uko igeza ukuboko kwayo mu isanduku ya Leta, bikaza kumenyekanira benshindaza kubigarukaho nyuma.

akaba ari we wandikwaho. Sosiyete nyinshi zikorera mu yitwa Tri-star, nayo ishyirirwaho ubuyobozi ndetse n’inama y’ubutegetsi igizwe n’abatoni b’ibukuru no mu ishyaka, n’abandi banyamuryango ba FPR. Iri shyaka kugeza ubu, ntiritinya no gushyiraho minisitiri w’imari kuba umwe mu bagize iyo nama y’ubutegetsi cyangwa se kuyiyobora, igikorwa kigayitse cyane kuri bamwe basanga ari ikimenyetso n’impamvu yo gikeka ko ayo masosiyete atoneshwa na Leta ya Kagame n’ishyaka rye rya FPR.

Star ya FPR yari ifite imigabane muri iyo banki-yari ifitemo cumi na kane ku ijana (14%). Ni ukuvuga ko yari imwe mu bagize inama y’ubutegetsi biciye mu bayihagarariye. Impamvu Kalisa yakurikiranywe wenyine byaje no kuba impamvu ikomeye yo guhanagurwaho ibyaha, ni uko FPR yikingiraga ikibaba ku ruhare rwayo mu byabereye muri BCDI. Ibyo rero ubu byatumye ukuri kutagaragara, ariko by’umwihariko itakaza umunyamuryango ukomeye muri Alfred Kalisa n’abandi benshi bari mu murongo we. Uko ni ugutakaza, gushyira gusenyuka kuko hari benshi ikorana nabo muri ubwo buryo izajya ihara bigeze ahakomeye, ariko bigasiga itakaje byinshi kubera iyo miterere y’ubucuruzi.

uko abantu bagiranye nayo ibibazo babona neza ko hari abandi benshi bari mu nzira babasanga, bakaba bategereje ko baba benshi bakagira ingufu zo kuvugira hamwe badatinya.

Uko ubucuruzi bwa FPR bukora Nkuko twagiye tubivuga kenshi, ubucuruzi bwa FPR muri ayo masosiyete, bwandikwa ku mazina y’abantu (abanyabubasha n’abatoni bayo). Nta sosiyete yandikwa kuri FPR nubwo bemera ko ari sosiyete zayo. Abandikwaho kandi, ntibagaragazwa nk’abahagarariye FPR! Muri make, ni icyizere bafitanye muri FPR, ko abo bantu baziyandikaho nk’izabo. Uko igihe kigenda iyo habaye impamvu ituma umuntu wanditswe kuri sosiyete runaka atakaza ubutoni cyangwa se atagihari, gukomeza kwitwa nyiri sosiyete runaka, bahita bakora inyadiko igaragaza ko agurishije undi-ugezweho ku butoni agahita aba umuguzi,

Ubundi buryo bukoreshwa ni aho FPR ifatanya n’abandi banyamurango bayo basanzwe, ari abacuruzi, mu gushora imari mu bikorwa bimwe; ingero ni muri za banki, nkaho Tri-star, yari yashoranye imari n’abacuruzi nka Alfred Kalisa (ubu ufunzwe), Ejide Gatera muri BCDI, no mu yandi masosiyete nka RIG aho yashoranye n’abacuruzi nka Tribter Rujugiro, Karoli Mporanyi n’abandi. Hari n’andi masosiyete aba azwi nk’ay’abantu ku giti cyabo ariko mu by’ukuri imari ari iya FPR cyangwa se sosiyete zifitanye isano nayo n’izindi ‘institutions’ nka NSS, SONARWAn’izindi. Ni uruvange! Amafaranga mu gusenya FPR: Uburyo n’impamvu Imiterere y’ubucuruzi bwa FPR Imiterere y’ubucuruzi bwa FPR, ni impamvu ya mbere y’uko amafaranga ariyo azasenya FPR. Kuri iyi ngingo byamaze gutangira kwigaragaza. Ifungwa rya Kalisa Alfred wari umunyamuryango ukomeye wa FPR rifite byinshi rihishe, rivuze! Igitekerezo cyuko abari bagize inama y’ubutegetsi yose ya BCDI bari gukurikiranwa ku bibazo byahombeje BCDI ni igitekerezo gikomeye kurusha uko benshi babyumva ! Kuki ? Nkuko nabivuze, sosiyete ya Tri-

Ingaruka zo gucuruzanya na FPR Ku bijyanye n’abafatanya na FPR mu bucuruzi, ikibazo gikomeye kurushaho kuko kugeza ubu bigaragara ko aho FPR ishakiye, uwafatanyije nayo atakaza ibyehano naho Kalisa ni urugero rwa bugufi. Kugeza ubu, imitungo ye yose cyane aho yari afite imigabane harimo na FPR cyangwa ba bandi bayihagararira, amakuru afite gihamya yemeza ko yamaze kumirwa. Nande? Urabyumva! Iyo ni ingingo ikomeye kuko iby’amafaranga birazwi, iteka abayasangiye akunze kubateranya. Kuva FPR yariyemeje kuvanga imari n’abanyamuryango bayo, uko izajya igirana nabo ibibazo, izajya ikoresha imbaraga zayo kubambura ariko nayo ihite ibatakaza nk’abanyamuryango. Nibamara kuba benshi? Izaba idasenyutse? Baramutse bashyize hamwe guhangana nayo? Byayibera ikibazo kuko baba bazi amabanga yayo menshi, bazashyira hanze bikayiviramo gusenyuka burundu. Mu mitekerereze yanjye, kuba uyu munsi, FPR ikitwa ibanga, ni

Uburakari bw’abatabonamo inyungu Muri ubwo bucuruzi, harimo abantu bungukiramo kurusha ishyaka; nk’ubu hari uburyo imwe muri sosiyete zayo ya Real Construction, imaze gukiza bamwe ibubakira amazu y’akataraboneka, mu gihe hari abandi barira, badashobora kubona iyo nyungu. Abazibona, ni abegereye ba banyabubasha bayobora ubwo bucuruzi n’ababugenzura nka minisitiri w’imari, James Musoni, n’aba ofisiye ba RDF barimo Brig. Gen Jack Nziza, Lt. Col. Emmanuel Ndahiro n’abandi bake. Ababegereye (ariko nabo batari bake) kugeza ubu nibo bazi ibyiza bya FPR nyabyo, naho abandi birirwa barebera gutangara. Buhoro buhoro ibyo bigenda bisiga bamwe bahinduka abarakare nta yindi mpamvu ibibateye, kuko basanga harimo kwikubira gukomeye (bamwe barwanyije), ku buryo uko igihe kigenda urukundo bafitiye FPR rugenda rugabanuka, ntibakomeze guhezwa n’icyatumye bayinjiramo kuko babona abandi barimo kuyibonamo izindi nyungu zitabageraho. Ibyo nabyo bizaba intandaro yo gusenyuka kwa FPR. Mu gihe abanyamuryango bamwe barushaho kugenda bakizwa nuko begerejwe imari ya FPR, hari abandi batanayizi uko ingana cyangwa se abadashobora kubona aho bapfumurira ngo bagire ako babona, bizateza ikibazo gikomeye. Intambara z’amasoko (ibiraka)

Komeza P9



Isesengura

Urup. 

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

Minisiteri y’itangazamakuru ikwiye kuvaho

A

mezi abaye hafi umunani Minisitiri muri Primature ushinzwe itangazamakuru atangije gahunda yo guheza bamwe mu banyamakuru bigenga mu bikorwa byose Leta ifitemo uruhare. Iyi gahunda mbi, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yayadukanye ubwo yari amaze gusimbura Prof. Laurent Nkusi muri iyo minisiteri. Iki cyemezo, cyerekanye bidasubirwaho ko Leta y’u Rwanda iza mu za mbere ku isi mu kubangamira ubwisanzure n’ubwigenge bw’itangazamakuru. Nubwo ariko byatangaje abantu benshi, ntabwo ku banyamakuru ari ikintu gitunguranye, kuko kuva iyi minisiteri yabaho, nta na rimwe yigeze igaragaza ubushake bwo gukorana n’itangazamakuru ryigenga. Ibi bikagaragazwa n’ivugururwa rya hato na hato ry’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yahuje inzego zishinzwe itangazamakuru mu bihugu byo mu kari aka karere. Imwe mu ngingo z’ibanze iyo nama yizeho, ni ubwisanzure bw’itangazamakuru muri aka karere. Umwe mu banyamakuru bari bitabiriye iyo nama waturutse mu gihugu cya Tanzania, afata ijambo, yatunze agatoki za minisiteri z’itangazamakuru ko ari zo ziri inyuma y’ibikorwa byo guhutaza ubwisanzure bwaryo mu bihugu byo muri aka karere. Atanga isobanurampamvu y’iki gitekerezo, uyu munyamakuru yerekanye ko mu bihugu birangwa n’ubwisanzure busesuye bw’itangazamakuru, iyo minisiteri utayihasanga. Yatanze urugero ku bihugu by’i Burayi

ndetse n’Amerika. Yerekanye ukuntu iyo minisiteri usanga ari yo itegura imishinga y’amategeko apyinagaza ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi igakora ibishoboka byose ngo ahitishwe mu nteko uko yakabaye, cyangwa ikongereshamo andi mahwa iba yaribagiwe. Yanzuye avuga ko abanyamakuru bo muri aka karere bakwiye guharanira ko izi minisiteri zavaho, imirimo zakoraga bigaharirwa za Media Council n’amashyirahamwe y ’ a b a n y a m a k u r u . Mu Rwanda byifashe bite? Nkuko twatangiye tubivuga, mu Rwanda minisiteri yaho y’itangazamakuru igiye kumara umwaka ihanganye na bimwe mu binyamakuru byigenga ku buryo butaziguye, ibiziza kudakomera amashyi Leta n’ishyaka riri ku butegetsi. Iki cyonyine kirahagije kugira ngo umuntu asobanukirwe n’akamaro k’iyo minisiteri mu Rwanda.Ariko n’iyo usubije amaso inyuma, usanga iyo minisiteri itarahwemye kuba igikoresho cya guverinoma mu guhutaza itangazamakuru ryigenga ku buryo ubwisanzure bw’abanyamakuru bigenga bwakomeje kuba aka ya nkuru mbarirano. Ku butegetsi bwa MRND ya Habyalimana, itangazamakuru ryari rimeze nka politiki. Leta niyo yakoraga itangazamakuru, ibicishije mu kigo cyayo cya ORINFOR cyacungaga Radio Rwanda ari nayo yonyine yabaga mu Rwanda, kikagira ibiro ntaramakuru bitaga ARP (Agence Rwandaise de Presse), kikandika n’ibinyamakuru Imvaho na La Relève. Icyakora Kiliziya gatolika kubera ubwumvikane yari ifitanye n’iyo Leta, yari yarahawe uburenganzira bwo gukomeza ikinyamakuru cyayo Kinyamateka, ikanasohora akandi kanyamakuru kitwa Hobe kagenewe abana. Hari n’utundi tunyamakuru ariko tutari utw’umwuga twasohorwaga n’amashyirahamwe cyangwa amasosiyete. Muri two umuntu

yavuga nk’Umunyamuryango TRAFIPRO, Ijwi ry’abasaveri n’utundi. Mbese muri make icyo gihe kubera igitugu cy’ubutegetsi bwa Habyalimana, nta tangazamakuru ryigenga ryabaga mu Rwanda, bityo nta n’itegeko rigenga itangazamakuru ryabagaho, kuko byose byagombaga gukorerwa muri Muvoma. Aho umwuka w’ubwisanzure no kurambirwa igitugu utangairiye muri za 1990, ibinyamakuru byigenga byarashinzwe. Habanza Kanguka ya Rwabukwisi. Hadateye kabiri, ubutegetsi bwariho buba bwishingiye Kangura yabwo yo kuyirwanya. Urugamba rwo kubohoza abanyarwanda na politiki y’amashyaka menshi nabyo biba byuguruye imiryango, maze itangazamakuru ryigenga rivuka uruvunganzoka. Muri icyo gihe ORINFOR nayo yariyuburuye ihinduka ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru rya Leta, inatangiza Televiziyo. Igihe itegeko nshinga ryemera politiki ishingiye ku mashyaka menshi ryemezwaga, ni nabwo itegeko rya mbere rigenga itangazamakuru ryagiyeho. Minisiteri y’itangazamakuru ishyirwaho bwa mbere muri guverinoma yo ku wa 18 Ukuboza 1991, ishingwa bwa mbere uwitwa Prof. Nkundabagenzi Fidel. Mu ivugururwa rya guverinoma ryakurikyeho ku wa 16 Mata 1992, iyo minisiteri yahawe Pro. Ndengejeho Pascal nawe waje gusimburwa na Faustin Rucogoza mu ihindurwa rya guverinoma ryo ku wa 18 Nyakanga 1993. Rucogoza akaba yaraje kuzira jenoside ku wa 07 Mata 1994, yivuganywe na Leta ya Sindikubwabo. Aba ba minisitiri bose, nta n’umwe wari witaye ku itangazamakuru ryigenga, kuko bose barwaniraga ko itangazamakuru rya Leta ryabogamira ku mashyaka ya politiki barimo, ni ukuvuga MRND

Minisitiri Mushikiwabo Louise na Patrice Mulama wa High Council of the Media ku bwa Nkundabagenzi na MDR ku bwa ba Ndengejeho na Rucogoza. Ndetse n’itegeko basanzeho ntabwo bigeze barihindura ngo bavaneho inzitizi nyinshi zaribonekagamo, kuko ryari ryarakozwe Habyalimana akandamiza cyane itangazamakuru ryigenga. Nyuma ya jenoside yo mu 1994 n’ihirima ry’ingoma y’amaraso, minisiteri y’itangazamakuru yakomeje kubaho. Nkuko mbere byari bimeze, iyi minisiteri yakomeje kutita ku iterambere ry’itangazamakuru ryigenga, ahubwo noneho itangira ingamba zo kurizitira, iriziza ahanini uruhare rukomeye Radio RTLM n’Ikinyamakuru Kangura byagize muri jenoside. Nyamara iyo witegereje neza RTLM na Kangura, ntibyigengaga, ahubwo byari umutungo bwite w’abayobozi ba MRND na CDR. Muri Guverinoma y’ubumwe, minisiteri y’itangazamakuru yashyize ingufu mu gutegura imishinga y’amategeko agamije kuvugurura itegeko rigenga itangazamakuru. Muri iyi mishinga y’amategeko uko yagiye isimburana, iyi minisiteri yagiye itega imitego abanyamakuru bigenga, igafata amwe mu makosa yoroheje agahinduka ibyaha bikomeye bifungisha abanyamakuru cyane cyane abigenga. Urugero ni nk’icyaha

cyo gusebanya, ubundi ku baturage basanzwe gifatwa nk’ikosa, ariko ku banyamakuru akaba ari icyaha penal. Indi mitego umuntu yavuga ni nk’amananiza yashyizwe mu gutangiza ikinyamakuru, Radio cyangwa Televiziyo, aho ugiye kubitangiza ubu asabwa kuzajya aba atunze ibya Mirenge ku Ntenyo n’ibindi. Ndetse mu itegeko ririmo gutegurwa ubu, hongewemo andi mahwa y’amashuri, aho umuntu ukora umwuga w’itangazamakuru agomba kuba afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu itangazamakuru n’ibindi bintu byinshi bigaragaza ko iyo minisiteri ntacyo imariye abanyamakuru usibye kubateza ibibazo. Mu Rwanda rero naho iyi minisiteri ikwiye kuvaho rwose. Imwe mu mpamvu zinakomeye zatuma ivaho ni uko mu nshingano zayo usanga igongana na zimwe mu nzego nk’inama nkuru y’itangazamakuru (HCM). Nubwo urwo rwego rukirangwa n’ubwigenge bucagase n’amarangamutima yo gushaka gukorera mu kwaha kwa zimwe mu nzego za Leta, ariko wenda igihe kizagera rubone ko rugomba kwigenga, rwumve ko itangazamakuru ryisanzuye rizimiye, nta mpamvu yo kubaho rwaba rugifite. Gasore Zachée

Uburyo n’impamvu FPR izasenywa n’amafaranga Bikurikira P8

Kubera imikorere FPR yigaragarije ubwayo ko mu Rwanda kubona amasoko cyangwa se ibiraka mu bucuruzi yaba ari muri Leta cyangwa se muri ayo masosiyete yayo nayo adatandukanywa n’aya Leta, ari ikimenyane, bituma benshi bashaka gupimiraho imbaraga bafite mu ishyaka cyangwa se kuba bakunzwe bakanumvwa n’ishyaka ryabo ndetse n’ubutegetsi bwa Kagame. Ibyo nabyo ni indi mpamvu ifitanye isano n’amafaranga

ishobora kugira uruhare mu gusenya iryo shyaka no guca intege ubutegetsi bwa Kagame. Duhereye ku rugero rwa Janet Rwigema n’ibibazo bye byaviriyemo abapolisi bakuru kuvanwa ku mirimo yabo, intambara nka ziriya, ni ikimenyetso cyuko amasoko ashobora gusenya FPR. Tekereza kuba uyu munsi umufasha wa Rwigema yakwisanga atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame cyangwa FPR! Inyuma ye hari

abantu bangana iki ? Naho se kuba umusirikare mukuru nka Rwigamba yarahitanywe n’isoko? Kubifata nk’ikibazo cya Rwigamba, Janet Rwigema cyangwa abandi, ni ukubirebera hafi, kuko bifitanye isano ikomeye n’imikorere ya FPR cyane cyane mu rwego rw’ikimenyane kinjiye mu maraso y’iryo shyaka. Kugeza ubu byabaye umuco kumva abanyamuryango ba FPR bagira bati; amasoko yose se ko ari aya runaka (amazina

ntitwifuza kuyavuga), cyangwa ngo kanaka niwe ugezweho ubu..n’ibindi nkibyo. Uwo ni umuco wimakajwe na FPR-Kagame azashobora kubisubiza mu buryo? Gute? Birakomeye! Ikibazo kibishamikiyeho, ni uko aho abanyamuryango bahuriye, bose bizeye guhabwa isoko (kuko bazi neza ko batagendera ku bushobozi), umwe aakaribura, azajya ahinduka umurakare, yumve ko yanzwe n’ishyaka. Kadi niko

bimaze kugaragara. Hanyuma ikindi kibishamikiyeho ni uko benshi ubu bibaza niba bazakomeza gutanga imisanzu y’ishyaka, ritonesha bamwe, ribaha amasoko, abandi amasosiyete yabo ari aho gusa, nabyo bishobora kuviramo ishyaka kuzatakaza abakunzi n’abaterakunga . Charles B Kabonero

Urup. 10

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Isesengura

Abanyamategeko bari mu Rwanda bamariye iki igihugu? U

Rwanda ni kimwe mu bihugu kivuga ko kigendera ku mategeko. Mu Itegeko Nshinga tugenderaho nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, havuga ko Leta y’u Rwanda igendera ku mategeko. Mu byo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho, mu ngingo ya 9 y’iryo tegeko rihatse ayandi, , mu gaka ka 4º hari ihame rivuga ko yiyemeje kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye… Mu buzima bwose hatari amategeko ngenderwaho ibintu birazamba. Abemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana, bazi ko amategeko yerekana ibyaha, bityo uwayishe agahanwa bikurikije ayo mategeko. Iyo hariho amategeko ntiyubahirizwe ibintu biba akaduruvayo igihugu kikaba mu kavuyo buri wese akora uko abyumva ntacyo yitayeho. Ahantu hakunze gukoreshwa amategeko kenshi ni mu bucamanza. Iyo bigeze aho yirengagizwa hagakora ibyiyumviro by’abategetsi mu nyungu bwite zabo cyangwa z’ubutegetsi budashingiye ku mategeko, igihugu kiba cyishyira mu kaga kitaretse n’abaturage. Kwitaba ubutabera ni ihame kuri buri wese. Kumenya ko uwaguhamagaje mu butabera akubeshyera, ntibivugwa n’ubonetse wese yibereye mu rugo iwe, cyangwa ngo abantu bishyire hamwe ari benshi bemeze ko uwo ubutabera bwahamagaye bumubeshyera. Uko bizwi mu mategeko ntihakora amarangamutima ngo urubanza rucibwe n’umuntu ubonetse wese. Hari ubushinjacyaha buba bugomba kujyana icyo bita icyaha mu rukiko, maze abacamanza baba bagomba guhamya ko umuntu yakoze icyaha bakagena n’igihano cyayo hakurikijwe amategeko buri gihugu kiba cyaremeje. Birasanzwe no mu kinyarwanda baravuga ngo: «ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana». Biranasanzwe kandi umuntu ashobora kuregwa ibinyoma, kuko bijya bigaragara, ariko ntibyemezwa n’ababurana ubwabo, kuko bigenze bityo ababurana bajya bicira urubanza. Biranasanzwe kandi, ko hari igihe umuntu aba afite ukuri, ariko kuko atashoboye kwisobanura ngo atange ibimenyetso bigaragaza ukuri kwe, bityo akaba yatsindwa kuko mu manza

Gusakuza, kwigaragambya bikemura ikibazo? hakora ibimenyetso, hagatangwa abagabo iyo ari ngombwa. Ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga ivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi ku muntu, bityo no kuryozwa icyaha bikagenwa n’itegeko kuwagikoze. Ingingo ya 18 igika cya 2 havuga kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha umuntu akurikiranyweho, kwiregura no kunganirwa ari uburenganzira budahungabanywa mu bihe byose, ahantu hose, mu nzego z’ubutegetsi, iz’ubucamanza n’izindi zose zifata ibyemezo. Umuntu si we wimenyesha icyaha, cyangwa se ngo akurikiranwe akimenyeshwe n’ubonetse wese uretse muri gacaca. Ingingo ya 19 ivuga ko umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura. Si umuntu wirega ngo yiregure kuri we yihamye n’icyaha, cyangwa ngo asabe abo ahuye nabo mu nzira ngo bakimwemeze cyangwa bakimuhanagureho bavuge ko ari umwere. Ingingo ya 140 igika cya 2, 4 n’icya 5, havuga ko ubutegetsi bw’ubucamanza bwigenga kandi butandukanye n’ubutegetsi Nshingamategeko n’ubutegetsi nyubahirizategeko. Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi ntawe ushobora kwicira urubanza ubwe. Ibyemezo by’ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa leta cyangwa abantu ku giti cyabo, bikaba bidashobora kuvuguruzwa uretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko. Byageze ahakomeye! Umucamanza w’umufaransa Jean Louis Buruguière asohora mandats zo guta muri yombi bamwe mu basirikare b’Inkotanyi, baba abategetsi n’abandi bantu bihutira kuvuga, bemeje ko uwo mugabo ari umusazi, ko n’ibyo bipapuro bye nta gaciro bifite. Hakurikiyeho umucamanza wo muri Espagne Fernando nabwo hemezwa ko ari abasazi babiri buri wese akaba yarasaze ukwe, ariko ibisazi byabo bikaba ari bimwe. Minisitiri w’ubutabera Karugarama yavuze amagambo menshi anyuranye kuri iyo dosiye, ku

buryo aho bigeze kuyahuza nawe bishobora kutamworohera. Ubwo yitabaga Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena, nk’uko twabibawiye mu kinyamakuru Umuseso, yasobanuye ko kiriya ari ikibazo cy’ubutabera, kandi ko n’ubwo ziriya mpapuro zidafite agaciro mu rwego rw’amategeko, ariko zakurwaho mu rwego rw’amategeko abantu bitabye ubutabera bakabisobanura bakagaragaza ukuri. Ariko yongeyeho ko iyo nzira y’ubutabera badashobora kuyijyamo kuko bahanigirwa ukuri kwabo ntikumvikane. Abasenateri bamubajije inama ibihugu bikomeye by’inshuti z’u Rwanda baduha, yasubije ko bavuga ko bikwiye kwitonderwa, ko byakemurwa binyuze muri politiki. Icyakora yanongeyeho ko u Rwanda rutaramenya uwo rwarega n’aho rwarega! Mu gihe hari hagitekerezwa ikizakorwa, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yashatse kujya mu Bubiligi ajyanye na Joseph Nzabamwita bamubwira ko nazana n’uwo muntu uri ku rutonde bamufata, maze urwo ruzinduko rurasubikwa. Rosa Kabuye yagiye mu Budage mu kwezi kwa munani, bamubwira ko ashobora kuzafatwa yumva ari imikino, maze ku itariki ya 9/11/08 abamenyesha ko agiye kugaruka, ariko babwira u Rwanda ko adakwiriye kuza kuko niyibeshya akaza afatwa. Nkuko babimusezeranyije aje baramufashe arafungwa. Minisitiri Karugarama yavuze ko u Budage bwari bwababwiye ko bazamufata kubera ibirego bya Buruguière, ngo abirengaho ajyayo kuko yari azi ko ari umwere. Nyuma ariko yarongeye yihindukiza mu magambo aravuga ngo yagiye nawe abizi kugira ngo ikibyimbye kimeneke. None se, niba yaragiye bishakwa kandi bazi n’ibiri bube, ikibazo kiri he cyatuma u Budage bwari bwarababuriye bubizira. Ikibyimbye kizameneka gute bidaciye mu mategeko imbere y’ubutabera? Koko dutegereze imyigaragambyo izakemura icyo kibazo cy’ubutabera? Ni aha natangiriye mbaza abanyemategeko dufite mu Rwanda icyo bamariye Guverinoma? Ikibazo cy’ifungwa rya Rosa Kabuye cyaganiriweho n’Inteko Ishingamategeko Imitwe yombi ku itariki ya 13/11/08, Minisitiri

Minisitiri Tharcisse Minisitiri Rosemary Museminali Karugarama w’ubutabera Karugarama, na Minisitiri w’ububanyi n’amaganga Rosemary Museminari, hemezwa ko uko abaturage bitwaye muri icyo kibazo babyishimiye. Bishatse kuvuga ko bemeje ko imyigaragambyo y’abaturage igomba gukomeza kugeza igihe afunguriwe? Ikindi cyemejwe muri iyo nama, ni uko bashimye imyitwarire ya Rosa n’ubutwari yagize bwo kujyayo abizi kandi abishaka. Hemejwe kandi ko Abadepite bazakomeza gusobanura ko ibyakozwe bidakurikije amategeko. Imyigaragamyo n’amagambo avugwa azahindura iki? Imyigaragambyo cyangwa amagambo avugiwe mu nzira bishobora kuvuguruza ibyemezo by’ubutabera? Amagambo avugwa mu myigaragambyo akwiye kwitonderwa kandi akajyanwa n’ukuri kw’ibiriho: hari abavuga ko kanaka wacu twitoreye, kandi wagenzura ugasanga uwo muntu imirimo akora nta muturage wamutoye ahubwo yarashyizweho nta matora abaye. Havuzwe byinshi: Minisitiri Mushikiwabo ati: « Leta y’u Rwanda ibabajwe nuko Madame Rose Kabuye yafashwe. Ntabwo yatangajwe nuko yafashwe kuko yavuye i Kigali abizi. Si ubwa mbere ajya mu Budage, ubushize mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka nabwo bashatse kumubuza biburiramo aragenda. N’ubu hasigaye nk’iminsi itatu ngo agende, Leta y’u Budage yari yabitumenyesheje mu nyandiko. Madamu Kabuye ni umwere kandi nawe arabizi, ni nayo mpamvu yemeye kugenda n’ubwo bari

bamuburiye. Nubwo bamufashe yifuje ko yajya mu Bufaransa akajya kuburana akerekana ko ari umwere ». Ibi bikorwa n’u Bufaransa ndetse n’abandi bacamanza b’abanyaburayi, ngo ni nk’umukino wa politiki ukorwa n’abifuza guca intege Leta y’u Rwanda, no gukomeza guhisha ukuri ku bijyanye na jenoside yabaye mu Rwanda muri 94». Rosemary Museminari Yavuze ko ifatwa rya Rose Kabuye ribabaje kuko ababikoze bashingiye ku bintu bidafite ishingiro. Imanza Bruguière yahagurukije ngo nta kintu kigaragara gifite ifatizo abantu baheraho bazishingiraho. Kuba abagize uruhare mu byabaye mu Rwanda bidegembya muri ibyo bihugu bakahakorera n’ibikorwa bishaka guhungabanya umutekano w’aka karere, bakabona ikihutirwa ari ugufata umuntu wagize uruhare mu guhagarika jenoside, ngo ni ibintu bigayitse. Kubera ubudahangarwa Rose Kabuye yari afite kubera imirimo akora bakabirengaho bakamufata, ngo ni ibintu bidasobanutse. Mu rwego rwo kutishimira icyo gikorwa, Ambasaderi w’u Budage yarahamagajwe barabimubwira, nyuma aza guhabwa amasaha 48 akaba yasubiye mu gihugu cye. Ikindi cyakozwe ni uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage nawe yahamagajwe. Ministre Karugarama ati: Ibi bintu birimo amacenga. Uyu muntu ajya kugenda, baranditse baravuga ngo nyamuneka uyu muntu wanyu ntazaze hano bashobora kumufata. Akavuga ati, mbese nakoze iki ? Ngo hari

Komeza P 13

Igitekerezo

Urup. 11

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Impamvu ‘Rwanda Development Board’ idakwiye kuyoborwa n’umunyamahanga

M

uri Nzeli 2008, Leta y’u Rwanda yashyizweho icyiswe ‘Rwanda Development Board’ (RDB), gihurije hamwe ibigo by’ingenzi bitandukanye mu bukungu n’iterambere ry’u Rwanda bigera ku munani. Ibyo bigo ni nk’ikigo gishinzwe guteza imbere ishoramari (Rwanda Investment and Export Promotion Agency), ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo n’amaparike mu Rwnada (ORTPN), ikigo gishinzwe kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo (Privatisation Secretariat), Rwanda Commercial Registration Services Agency, Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu by’itumanaho (Rwanda Information and Technology Authority (RITA), CAPMER, HIDA ndetse n’ikigo gishinzwe kurinda ibidukikije (Rwanda Environmental Management Authority (REMA) .Mu kwezi kw’Ugushyingo 2008 nibwo icyo kigo cyashyize ahagaragara abayobozi bacyo, inshingano cyahawe n’uburyo kizakoramo . Abayobozi bacyo ni: Joseph J. Ritchie, wagizwe Chief Executive Officer (umuyobozi mukuru), akaba

Claire Akamanzi, umuyobozi mukuru wungirijwe ushinzwe Business Operations (Deputy CEO for Business Operations and Services). Claire yahoze yungirije Gatare muri RIEPA. Hari Deogratias Harorimana, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’abakozi (Deputy CEO for Human and Institutional Development). Inshingano nyamukuru ya ‘Rwanda Development Board’ ni ukwihutisha iterambere ry’u Rwanda mu by’ubukungu, hibandwa cyane kuri private sector/ secteur privé, guteza imbere ishoramari, ubukungu bushingiye ku bushobozi bw’abanyarwanda (knowledge based economy) no kurema imirimo (job creation). RDB ikaba yarahawe igihe cy’umwaka kuba yakemuye imbogamizi zose zijyanye ko kuba ibyo bigo byose bigiye gukorera hamwe, birimo ingengo y’imari n’ibikoresho (budget and logistical issues).Ishyirwaho rya Rwanda Development Board ubwabyo ni byiza, kuko iramutse ikoze neza, igakemura n’ibibazo tuvuze haruguru bijyane no guhuriza hamwe ibigo umunani bitandukanye, byatuma akazi gakorerwa hamwe, neza, bikanatuma hatabaho ‘duplication of services). Ibi umuntu yabihera cyane cyane kuri ‘Economic Development Board’ yo mu gihugu cya Singapore, yahinduye Singapore igihangange mu by’ubukungu

Bimwe mu byuma bya Dane Associates byagombaga gucukura Gaz Methane: Ikiraka cyahawe RIG ari umunyamerika. Hari kandi Francis Gatare, umuyobozi mukuru wungirije (Principal Deputy CEO). Gatare akaba yarahoze ayobora RIEPA. Hari Rosette Rugamba, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubukeraruregondo (Deputy CEO for Tourism and Conservation). Rossette yahoze ayobora ORTPN. Hari Nkubito Bakuramutsa, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ikoranabuhanga (Deputy CEO for IT). Nkubito yahoze ayobora RITA. Hari

mu gihe cy’imyaka 50 gusa.Hari impungenge ariko zikomeye cyane, zishingiye ku kuba ubuyobozi bukuru bwa RDB bwarahawe umunyamahanga (umunyamerika), ndetse n’uwo muyobozi (Joseph J. Ritchie) uwo ari we.Impungenge ya mbere ituruka ku buyobozi bwa RDB mu maboko y’umunyamahanga ni uko, aho kugira ngo habeho iterambere mu bukungu, hashobora ahubwo kubaho kudindira ‘economic sabotage’. Sinshaka kuvuga ko Ritchie azabikora, sinshaka no kumucira

urubanza ntarareba imikorere ye mu gihe kirekire, ariko gufata ibigo umunani bigize mu byukuri kimwe cya kabiri cy’ubuzima bw’igihugu, ukabishyira mu maboko y’umunyamahanga, uba ugurishije ubwigenge bwawe mu by’ubukungu (economic independence).Ni ukuvuga ngo Ritchie ashatse kuzambya ubukungu bw’u Rwanda, yabuzambya uko ashatse, byaba ari ukuzitira ishoramari, byaba ari ukunaniza abashoramari b’abanyarwanda cyangwa se abaturuka mu bindi bihugu adashaka (nk’u Bushinwa cyangwa u Burusiya ari nako abera abanyamerika), kugeza igihe byazatahurirwa, agasezererwa. Gusa, reka twizere ko atazabikora, kandi azacungirwa hafi.Indi mpungenge ifitanye isano n’iyo mvuze haruguru ni uko hashobora kubaho icyitwa ‘project piracy’. Bishatse kuvuga gufata amaprojets y’abashoramari abona ko akomeye, akayadindiza, hanyuma akazayaha abo ashaka. Ibi byabaye mu gihugu cya Madagascar mu mwaka wa 1986. Ingaruka y’ibi ni uko ishoramari ridindira. Icyo gihe, byataye igihe kitari munsi y’amezi icyenda kuvumbura ayo manyanga yakorerwaga muri icyo kigo cy’ishoramari cya Madagascar. Gusa, ikizwi kuri Joseph ni uko ari umuntu wagerageje kumenyekanisha u Rwanda mu bashoramari mpuzamahanga bakomeye, cyane cyane muri Amerika, akaba kandi ari n’umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame mu by’ubukungu. Hari icyizere ko ibyo atabikora, ariko na none si ijana ku ijana. Ahubwo impungenge zikomeye mu buyobozi bwa Ritchie, ni uko ari umunyemari ukomeye cyane, ushaka igihe cyo gukurikirana imari ye muri Amerika. Amakuru mfite ni uko igihe kinini cye akimara muri Amerika, aho acururiza kuri Stock Exchange ya Chicago. Ibi bivuze ko atazabona umwanya uhagije wo kuyobora RDB, kandi amakuru mfite ni uko nta cyemezo gikomeye gishobora gufatwa Ritchie atagishijwe inama, yaba mu ishoramari cyangwa se ibindi byemezo bikomeye bya RDB.Icyo bishatse kuvuga ni uko mu gihe Ritchie afite inyungu ze agomba gukurikirana muri Amerika, akazi ka RDB kazahazaharira.Ikindi kijyana n’icyo mvuze haruguru, ni ukwita ku kazi (dedication). Mu kazi ka buri munsi, umuntu akora kubera inyungu ebyiri. Iya mbere ni ugukunda akazi (kubera icyo agakorera n’uwo agakorera).

Rosette Rugamba, Deputy CEO w'ubukerarugendo

Yanenzwe kwiba amaprojet: Ayabatwa wahoze ari Chairman wa RIEPA

Iya kabiri ni icyo avanamo. Ntibyumvikana ukuntu Joseph Ritchie ashobora guha dedication ye akazi ka RDB ijana ku ijana kuko afite indi mirimo muri Amerika, u Rwanda si igihugu cye, nta n’amafaranga avanamo ukurikije ayo afite. Mu yandi magambo, uko Gatare Francis cyangwa Claire Akamanzi bakwita ku ishoramari mu Rwanda cyangwa uko Rossette Rugamba yakwita ku bukerarugendo siko umunyamahanga yabyitaho. Akazi ke k’ubujyanama bwa Kagame nta bwitange bwinshi ndetse n’igihe kinini kamusaba, kimwe na Tony Blair, ariko akazi ko kuyobora RDB biramusaba

kuba ari mu Rwanda igihe kinini, n’ubwitange bwinshi, kandi mbona atazashobora, kubera inyungu ze navuze haruguru.Umuti ni uko hakwiye kwigwa neza uburyo RDB izuzuza inshingano zayo bitabangamiye n’akandi kazi umuyobozi mukuru wayo afite, ndetse hakajyaho uburyo ifatwa ry’ibyemezo bigabanywa abayobozi bungirije bayo, naho ubundi twazisanga ibyabaye kuri Madagascar bitubayeho. Didas M. Gasana

Duhurire mu BISHUHE

K

u bijyanye n’umupira, njyewe nahisemo mu BISHUHE, mu Kiyovu, wowe se? Erega, nta handi warebera umupira utuje, wifatira na ka Mushikaki ko mu BISHUHE, nanjye niho nahisemo. Mu BISHUHE, hepfo ya PEAGE ku muhanda wa kabiri winjiye mu Kiyovu niho nguhitiyemo wowe ushaka kureba neza umupira, ufana ikipe yawe wakirwa n'abakobwa beza nkuwo urora. Ni uko rero duhurire mu BISHUHE.

Urup. 12 K. J : Mzee Claude nzinduwe nuko twagira icyo tuganira ku bya Lt. Col. Rose Kabuye. K. C : Sinifuza ko twabitindaho, isi n’ijuru byaranyeganyeze ! Rose Kabuye ndamuvugaho bike bizwi na bake. Ndamugereranya na sekuruza Rutuku rwa Sayinzoga wabaye imanzi (gucana uruti) mu Ngangurarugo. Rutuku yari umuzigaba nka Rose Kabuye, ni sekuruza giti wa Rose Kabuye. Rutuku yagiye ibwami aherekeje shebuja, amutwaje icumu n’inkono y’itabi nkuko byari umuco. Bageze ibwami Rutuku n’abandi bagaragu babaga baherekeje ba shebuja, bakabaheza inyuma y’aho bakoreraga imyitozo yo kumasha (kurasa), gusimbuka, guhamiriza n’indi mikino. Rutuku akajya mu ntanzi z’urugo, akarunguruka ibyo bakora, akabyigana yihereye, kugeza aho yerekeye shebuja ibyo yabakopeyeho! Shebuja asanga ari umuhanga abibwira umwami. Umwami ati: “muhamagara abitwereke” Umwami arabishima ati: “uyu ntakiri umugaragu wawe, abaye uwanjye, muhaye umugeni n’imisozi!”. Rutuku arakira, akiza n’ababo (abazigaba bamenyekana batyo) Bitwaga abahutu, baba batyo abatutsi! Mbese biba nk’ibyo kwa “Butwatwa” bari abatwa (nka Musenyeri Rubumbira, Maj. Gen. Frank Mugambage n’abandi b’ibyamamare muzi) bitewe no gukira no kuba ibyamamare ibwami, bakagirwa abatutsi! Ibi mbivugiye gushimangira amagambo (tutsi, hutu, twa) byiswe ubwoko atari byo; ahubwo ari ubusumbane mu mibereho. Warakiraga ukitwa umututsi, wakena ukaba umuhutu, watindahara ukaba umutwa utunzwe no gusabiriza! Ku ngoma ya cyami, hari ubwoko bw’imena nk’abanyiginya n’abega, ibyegera byabo bakaba abakono n’abatsobe, abasigaye bakaba rubanda rugufi! Aha niho nsanga ubumwe bw’abanyarwanda butazatinda. Nikomereze ibya Rose Kabuye: mberetse yuko ubutwari bwe bufite inkomoko. Nongereho n’ikindi abafaransa biyibagije cyangwa birengagije: u Bufaransa bwigeze guhura n’ikibazo nk’icy’u Rwanda, abanzi barabutera, barabusenya karahava! Baje gutabarwa n’umugore witwaga Jeanne d’Arc wahagurutse nka Rose Kabuye, abohoza u Bufaransa. Iyi ntambara Rose Kabuye arwana azayitsinda byanze bikunze! Kandi n’ubu amaze kugeza intsinzi kuru bitatu bya kane! Kimwe cya kane gisigaye, kizasiga u

Tumarane amatsiko No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Urubuga rw'Abasomyi

Na Kazubwenge Joseph na Karemberi Claudiani

Bufaransa bwishimisha urujyo.

w’isi), isi ni Habyalimana ?

K. J: Yanatsinda, ko nsanga urubanza rwatwara umwaka! Abafaransa bati: dutegereje abandu umunani bafatanyije icyaha, urubanza rukazacirwa rimwe! Nta kundi, uretse kurashaya imigeri!!!

K.C. : Niyo mvugo Bruguière yashoboye gukoresha ayobya uburari, kandi asanga ari yo yakwitabirwa n’isi! Kandi niko bimeze hari abasirikare baregeye u Bufaransa, u Bubiligi n’Urukiko rwa La Haye. Bose basubizwa yuko ibyo bitabareba, bireba ubutabera bw’u Bufaransa! U Bufaransa nabwo buti: ubutabera bwacu burigenga, murebe ubutabera nabwo ibiti bwabivuniye mu matwi!! Ariko noneho Lt. Col Rose Kabuye yateye ibuye mu gihugu ngo arebe ikivumbukamo. Numvise uwitwa Lt. Ruzibiza avuga ko havumbutsemo ikinyoma!! Tubitege amaso!

K. C: Ukurusha amaboko agukubita yicaye, ubundi se waba umurezi, ukaba n’umucamanza, ukazatsindwa bitagoye! Uwo urega niwe uregera!! Ariko ibijya gushya birabanza bigashyuha,twizere yuko isi nibyirengagiza, ijuru rizashyiraho akaryo! K.J.: Ariko Mzee, uku kwemera kwawe! Ni bangahe barengana ijuru rirebera?! K.C. : Hari ikintu ubuze mu kwemera kwawe, ubuze ukwizera gushyitse !!!, Utizeye ijuru se........... !!! Mu ntangiriro nifuje kuvuga bike kuri Rose Kabuye ariko hari ibivugwa ntakwihanganira kugira icyo mbivugaho, nko kuvuga ko yigemuye yari yaburiwe ! Biramaze !Igitera kiruta imiburo. Ushaka anyumve uko ashaka. K.J : Mzee, uracira urubanza ki u Budage ? Ko nsanga bwarubahirije icyo bwasabwaga n’u Bufaransa ku masezerano bagiranye nabwo yo guhererekanya abaregwa. Butabigize bwaba butatiye igihango ! K.C. : U Budage bwaguye mu matsa : « Yezu yaje mu isi aje gupfira ibyaha byacu ngo bikire. Yuda Iskariyoti abimufashamo amugambanira ngo yuzuze inshingano zamuzanye. Ntibyabujije Yezu kuvuga yuko inda yabyaye Yuda Iskariyoti irutwa n’iyavuyemo ! Bivuga yuko ubugambanyi butakabaye ari we butangiriraho ! Umubano u Budage bwari bufitanye n’u Rwanda si ho byagatangiriye ! K.J. : Bite se ko u Rwanda rudakora za manda zo gufata abafaransa 33 bahekuye kandi bagambaniye abanyarwanda barenga miliyoni yose ? K. C : Uzagaye u Rwanda guhera, ntuzarugaye gutinda ! K.J. : Harya ngo abasirikare 9 baregwa terrorism (guhungabanya umutekano

K. J : Bite n’ikinyoma? ntigihanirwa mu

Ruzibiza Ikinyoma butabera?

K.C. : Mme Rose Kabuye azira amanyanga y’ibinyoma bya Bruguière n’umujyanama we Ruzibiza! Ubutabera nibusese urubanza rudafite ishingiro cyangwa bukurikirane ba nyirabayazana Ruzibiza na Bruguière. K.J : Ariko ibi bintu birimo ubugambanyi buhanitse! Koko ibihugu bigize u Burayi bwunze ubumwe baruciye (ururimi) bararumira!! K.C : None se nakora ishyano, umugore wanjye, abana banjye n’abavandimwe bakarevura? Ni ukuruca bakarumira K.J : Ubu se noneho ukuri tuzagushakira hehe ? K.C : Tuzagushakira kuri Yezu wa Kiliziya gatolika no kwa Yesu w’abaporoso n’abarokore cyangwa kwa Muhamad w’abasiramu. Bitari ibyo turuce turumire !!! K.J : Mbyemere ntyo twigire mu bindi. Harya ngo uherutse kwitura Perezida Kibaki wa Kenya inka 120 yabagabiye mwagiye muri Kenya mu rugendo shuri rw’ubworozi bw’inka za kijyambere? K.C: Niko byagenze. Nazimwituye mu izina rya bagenzi banjye (120) twajyanye, bantoranyije kubahagararira no kubavugira ijambo bantumye. Icyo nakongeraho ni uko izo nka atazijyanye ahubwo yavuze yuko zagabirwa abandi

Azira kunga ubumwe na FDLR: Perezida Kabila batabashije kumusanga Kenya, abazazihabwa nabo ababwira yuko bazaha bagenzi babo batarazibona, ndetse yongeraho yuko azoherereza Leta y’u Rwanda izindi, yitabira gahunda ya “ gira inka munyarwanda”

Siwe watsinze, hatsinze Amerika: Barack Obama

Amerika yerekanye demukarasi ihanitse ku isi n’ijuru. Iyo Obama apfukiranwa bishingiye ku bwoko, Amerika iba yarahanaguritse mu mitima y’abatuye isi, ikabaho nka balinga (itinywa ariko nta rukundo, icyubahiro K.J: Ko numvise ko hari n’agaciro!) None yubatse nk’abantu 27 bapfushije inka, urukundo, icyubahiro zapfuye yarabashumbushije? n’agaciro biyiha gutegeka isi nkuko ibisanganywe. K.C: Ndi umwe mu bapfushije, ariko hari ikirenze kuziturekera K.J: Ibya Kongo Kinshasa, no kuzatwongera izindi? bite n’intambara z’urudaca? Mu by’ukuri abapfushije bakagira umuco wo kwitura K.C: Nabyo ndakubangukira, n’umutima mwiza, inka niziza, ntakubajije umutimanama bazibukwa. Ikindi natangariza wawe. Usenya urwe umutiza rubanda ni uko inka 120 umuhoro! Ntako u Rwanda zungutse, ubu zikaba ari 258 rutagize, Kabila yihambira ku nterahamwe, ex-FAR K.J: Wabonye ute itsinda rya n’indi mitwe isenya Kongo! Obama n’ibyishimo wagize? Kabila afite abajyanama babi, barimo abafaransa! Bibeshya K.C: Sinkurushya nkubaza yuko bazakora amakosa umutimanama wawe. Nari bakayegeka ku Rwanda, inyuma ya Hilary Clinton bikabaha inzira yo kurusenya! nk’umugore n’inshuti y’u Rwanda n’umugabo we. Obama K.J: Tutabiciye iruhande, amaze gutsinda Hilary Clinton, uzi yuko umuzimu nashigaje icyizere cyuko Obama w’umwami Musinga azamutora nka Vice-President wabyara akantu muri Kivu!! we, byanze nashimishijwe nuko yamugize Minisitiri K.C: Dusangiye Perezida w’ububanyi n’amahanga. ntidusangiye ijambo. Risubize Ikindi cyanshimishije kuri aho urikuye! Nibyo Kabila Obama, ni ugushyiraho yirirwa arota! Simbiyobewe abayobozi atitaye ku ishyaka ko icyo utinya ari cyo kikwica. rye gusa! Ibibazo Obama Uvuga yuko umwami yapfuye azagira, ni ikibazo hagati ya ukabizira utamwishe! None Israel na Palestina; bombi uti Kivu ihitanye Kabila? ni intagondwa! Ibibazo bya Ahaaaa….!! Reakaaaa! Irani, Pakistani, Afghanistani, Syria n’ibindi bihugu K.J: Ndishubije aho ndikuye, by’intagondwa bigendera kuri nubwo ryambaye ukuri! sharia (amategeko adahinduka) bizananiza Obama! Bitume K.C.: Shahu rero Kazubwenge, agira umutima atavukanye! uvuga byinshi, ururimi Bush nta bugome yavukanye, rugasitara, duhagararire aha, yananiwe kwihanganira tuzongere ubutaha, ubwenge ubugome yabonaga. Sinavuga bwasubiye mu gitereko. yuko Obama yatsinze amatora, hatsinze Imana yahaye abanyamerika b’abera umutima wo kurenga irondabwoko:

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

IBIMBABAZA

Isesengura

Urup. 13

na Charles B. KABONERO

‘Shuguri’ ntizituma babona umwanya wo gutekerereza igihugu

M

uri iki kinyamakuru harimo inkuru ivuga ku mafaranga na FPR. Iyo nkuru yerekana uburyo hari abayobozi benshi ba FPR bafatanya imirimo bafite no kujera umutungo utari muto w’ishyaka riri ku butegetsi, FPR. Iki gitekerezo cyo kigamije kwerekana uburyo ubutegetsi bwa Kagame bugenda buhangana n’ibibazo bitari bike, bisanga igikomeye cyane cyuko abayobozi bakorana na Kagame benshi badafite umwanya wo gutekerereza igihugu. Impamvu y’uko kubura umwanya nta yindi, ni shuguri biberamo, zibafata umwanya munini, batekerezaho cyane mu ma saha yitwa ay’akazi na nyuma yako, ku buryo, ibibazo igihugu gifite bigomba kuba bifitanye isano n’uko kutagira umwanya wo kugitekerereza. Shuguri z’abayobozi mu butegetsi bwa Kagame Ubwo Perezida Kagame yasabaga ko hahitishwa itegeko ribuza abayobozi kujya mu bucuruzi (kubibangikanya), cyari igitekerezo cyiza ahanini

cyari kigamije guca ibijyanye no kwikubira n’abayobozi gushakira inyungu muri Leta bakoresheje ububasha bahabwa n’imyanya yabo. Ikitari cyararebwe icyo gihe kandi gikomeye, ni uruhare rwa bene ubwo bucuruzi (shuguri) mu gutuma abayobozi babuhugiramo bakabura umwanya wo gutekerereza igihugu. Ariko se byarakozwe koko? Abayobozi bavuye mu bucuruzi? Igisubizo gisangiwe na benshi ni Oya! Icyabaye ni uko bamwe (abadafite intege) bakoresheje amayeri bagahinduza amazina yanditse ku masosiyete yabo y’ubucuruzi, bakandikaho ay’abana babo, abafasha babo n’abandi, ariko mu by’ukuri ari ibyabo ijana ku ijana-ibyo birazwi cyane! Hari ariko n’abanyembaraga bakomeje bacuruza kuko bafite n’ububasha bwo gutuma batavugwaho ndetse n’ababwinjiyemo nyuma yuko Perezida abivuga. Ikindi nkuko bisanzwe, nyuma y’aho abivugiye, nta kundi gukomeza kubikukirana kwabaye; reka da! Byarangiranye n’ikibazo cyatumye abivuga cy’isoko ryo gusana inteko, aho umudepite yapiganiraga iryo soko n’umucuruzi ukomeye muri FPR, Kagame akaza kubivuga asa nk’ubwiriramo uwo mudepite.

Nyuma yaho byasubiye uko byari bimeze-hari abantu bake niba atari umwe, bahisemo kuva muri politiki agahitamo ubucuruzi (umwe niwe uzwi wari umudepite agahita abivamo icyo gihe). Nkuko natangiye mbivuga, iki gitekerezo kigamije kwerekana ko bene ubwo bucuruzi abayobozi babangikanya n’imirimo ya Leta, bufite uruhare runini mu gutuma igihugu kigira ikibazo cy’abagitekerereza uko bikwiye. Kuri zo shuguri, mbere na mbere hari za shuguri za FPR, benshi mu bayobozi bayo bafite n’imyanya ikomeye bagomba gucunga buri munsi, kubera inyungu zirimo. Ababirimo babiha umwanya munini cyane kubera ko ari imari baragijwe n’abakomeye ariko no kuba bahahahira bikomeye. Icyo ni icyiciro cya mbere cy’abantu batabona umwanya uhagije wo gutekerereza igihugu. Nawe ibaze minisitiri w’imari ufatanya ako kazi gakomeye no gukurikirana ubucuruzi bw’ishyaka! Ikindi cyiciro ni icy’abayobozi bifitiye shuguri zabo (kugeza ubu ni hafi ya bose), bahora batekereza uko zahombye cyangwa zungutse, uburyo bajya gutereta ngo zive MAGERWA bidatinze, uburyo bakurirwaho imisoro (ikimenyane), babibangikanya n’imirimo basanganywe!

Minisitiri utekereza aho sosiyete ye ijya gupiganira isoko, yabona umwanya wo kumenya uburyo lisansi yaboneka mu gihugu? Naho se utekereza ikamyo ye yaguye, azibuka ate uko ikibazo cy’u Bufaransa cyakemuka? Izamuka ry’ibiciro, imibereho mibi mu mashuri no mu mavuriro n’ibindi byose bifitanye isano nuko abayobozi bahugiye muri shuguri! Kugeza ubu nta gushidikanya ko bene izo shuguri zirimo izituma abayobozi bamara amasaha atari make bakira abantu mu biro bataje kubagira inama ku bibazo by’igihugu bashinzwe gutekerereza, ahubwo bakira abaje gutanga ‘briefing’ ku buryo ubucuruzi babahagarariyemo bugenda, amasoko bagomba gushyiraho akabo kugira ngo aboneke n’ibindi bigira ingaruka nini ku kuba batabona igihe gikenewe cyo gutekereza. Ibyo bituma ibibazo byinshi biza bisa nk’ibitunguranye bikagorana kubikemura, kandi mu by’ukuri byaragombye kuba byaratekerejweho kare, ntibigorane cyangwa bikabonerwa ibisubizo bisobanutse kurushaho. Ni impamvu itagaragarira amaso, kugeza ubu Kagame atabona ariko ikomeye kurusha kuba kuba mu bucuruzi bituma biba. Kagame afite impamvu ikomeye yo gukura

ko izo mandats zatanzwe nta gaciro zifite, uretse ko Minisitiri Karugarama yavuze ko bitewe n’imikorere y’ibihugu by’i Burayi, iyo igihugu kimwe gifashe icyemezo, gihabwa agaciro mu kindi, bityo ziriya mandats zikaba zifite agaciro mu bihugu by’i Burayi. Ibyo ngo biterwa n’imikoreshereze mibi abacamanza baho bihaye! Hanze y’u Burayi ngo nta gaciro zifite. Ibya Ferando nabyo babivuzeho, maze Minisitiri asobanura ko u Rwanda rwabyitambitsemo runyuze mu gipolisi mpuzamahanga, urubanza rwabyo rukaba rwarashyize mu kwezi kwa gatatu 2009, aho u

Rwanda ruzitaba urwo rwego rwa polisi hakarebwa agaciro kazo. Muri iyi myigaragambyo ikomeje gukorwa mu gihugu hose hamaganwa u Bufaransa n’u Budage ku bintu byiswe ibipapuro n’ababyanditse bakitwa abasazi, hari bamwe mu baturage bajyanywe mu myigaragambyo bibonera umwanya wo gutuka ibihugu kandi ku giti cyabo ntacyo bapfaga. Iyo bamwe ubabajije bakubwira ko bashyigikiye Paul Kagame wabo bitoreye, wababaza niba hari amatora agiye kuba bakakubwira ko bashyigikiye na Rose Kabuye wabo bitoreye, wababaza igihe bamutoreye bakavuga ko bamagana abamufashe, uretse ko batazi n’amazina y’abantu

bamufashe, bityo bakabyitirira igihugu cyose nk’aho abaturage bose b’u Budage cyangwa ab’u Bufaransa aribo babikoze! U Rwanda narwo rurategura gusohora ‘mandats’ zo gufatisha bamwe mu bayobozi b’abafaransa bashinjwe na raporo yitiriwe Mucyo kuri jenoside baba barakoze mu 1994. Mbese mu Rwanda hari abacamanza bafite ububasha mpuzamahanga? Mbese hari itegeko mu Rwanda ribigena? Abanyamategeko bakwiye kubisobanurira abaturage ku buryo bwumvikana butari ubwa politiki gusa. Minisitiri w’ubutabera Karugarama yavuze ko u Rwanda rurimo kwitonda mu itegurwa ry’ibyo bintu kuko hari igihe ibihugu

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman wa FPR abayobozi mu bucuruzi iruta iyari yatumye abivuga mbere ariyo: kuba byamufasha kurushaho kugira abayobozi batekereza. Cyakora, nkuko nabivuze harimo uruhare rwa FPR ubwayo rujyanye n’icyiciro cy’abo yihereye izo nshingano zo gucuruza, bitababuza nabo kwigirira udushuguri twabo ndetse no hanze y’igihugu, ku buryo byagora Kagame kuba ariwe ubibonera igisubizo kuko yakibonamo. [email protected] Tel: 08354880 

Abanyamategeko bari mu Rwanda bamariye iki igihugu? Bikurikira P 10

inyandiko ziri hano zishobora kugufata. Ubushize yari ahari izo nyandiko zihari ntibamufata. Ubu nta cyahindutse mu byamufataga. Ni ukuvuga ngo byabaye ngombwa ko Rosa Kabuye afata icyemezo ngo ikibyimbye kimeneke. Reka ibi bintu bijye ahagaragara iki kibazo kimenyekane gisuzumwe ukuri kujye ahagaragara, ibyo bamubeshyera bigaragare, n’ababiri inyuma bagaragare. Yakomeje agira ati; «Reka ibi bintu bijye ahagaragara, turwane iyo ntambara aho kugira ngo abantu bagume bayihunga ». Abadepite b’u Rwanda Imitwe yose iteranye, bari kumwe na MINIJUST na MINAFET bemeje

by’i burayi bitazishyira mu bikorwa, kuko igihugu cyacu kitabarirwa mu muryango w’ibyo bihugu. Zitanzwe bagasanga hari ikintu bibeshyeho byahita byangwa kandi n’igihugu kikaba kihatereye agaciro. Iyo uhushije ngo biba bikurangiranye. Umwe mu bunganira abandi wabajijwe na Radio Ijwi rya Amerika Me Hategekimana Jean Damascène wo mu Bubiligi, asubiza muri aya magambo: u »Uashaka kumenya agaciro ka ziriya mpapuro yahera ku zagiye zitangwa n’ibindi bihugu kandi zikagira agaciro’. Habuhazi Innocent

Urup. 14

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Mu gihugu

Minisitiri Musa Fazil aravugwaho ruswa, ivangura mu kwirukana abakozi M ►Yirukanye abakozi 400 nta nteguza, nta mperekeza, inisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, akunze kujya mu makuru cyane cyane kubera impamvu zitari nziza.

N’ubu niko bimeze. Ubu, aravugwaho ivangura n’ikimenyane mu kwirukana abakozi bagera kuri 400. Aya makuru aje mu gihe hatarashira igihe kirekire imyitwarire ya Minisitiri Musa Fazil Harelimana mu rupfu rwa Lt. Francois d’assise Munyemana (RIP) ikemanzwe. Twibutse ko Lt. Francois d’Assise Munyemana yarashwe n’ushinzwe umutekano (escort) wa Minisitiri Musa Fazil Harelimana, Sgt. Innocent Gatete, ku wa 23 Nzeli 2008. Twibutse kandi ko Minisitiri Musa Fazil yavuzweho idosiye ya jenoside. Abo bakozi 400 birukanwe na Musa Fazil bakaba bakorega muri serivise y’amagereza, iyoborwa na Steven Balinda, ariko ikorera muri MININTER. Bamwe muri abo bakozi birukanywe

►Umukozi w’imyaka 45 yategetswe kwandika asaba pansiyo, yanze arirukanwa

bagera kuri 20, basuye Umuseso kuwa 02 Ukuboza 2008. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseso kuwa 02 Ukuboza 2008, umwe muri abo bakozi birukanywe ariko utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, yatangarije Umuseso ko usibye no kuba nta mperekeza bahawe, Minisitiri w’umutekano mu gihugu yakoresheje ikimenyane n’ivangura mu kwirukana abakozi. Mugenzi we nawe wirukanwe, amwunganira, yatangarije Umuseso ati: “Batubwiye ko bashaka gusigarana abantu bafite nibura amashuri atandatu yisumbuye, kandi bari munsi y’imyaka 40, ariko sibyo bakurikije, ahubwo yakurikije abo ashaka kugumana ashingiye ku marangamutima.” Yakomeje avuga ko hari

abujuje ibyo byombi, ariko birukanwe, ndetse ko hari n’abasigayemo, kandi batabifite. Ikindi kibazo kivugwa muri iyo gahunda yo kwirukana abakozi ba MININTER, ni ukudateguza abirukanwe. Gihamya ni uko imwe mu mabaruwa ahagarika abo bakozi yanditswe kuwa 15 Ukwakira 2008, kandi igategeka umukozi guhita ahagarara uwo munsi. Imwe muri ayo mabaruwa, yasinywe na Minisitiri Musa Fazil Harelimana, yanditswe kuwa 15 Ukwakira 2008, igira iti: “Ndakumenyesha ko guhera kuwa 15 Ukwakira 2008, uhagaritswe by’agateganyo mu bakozi ba gereza kubera igabanywa ry’imyanya y’umurimo muri serivise ya za gereza mu gihugu.” Ntabwo dushobora kugaragaza No za reference z’iyo barwa

kubera ko byatuma uwaduhaye aya makuru amenyekana, kandi bose baradusabye kutagaragaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo. Hari kandi umwe mu bakozi basezerewe waduhishuriye ko yategetswe kwandikira minisiteri y’umutekano mu gihugu ibaruwa asaba pansiyo, ariko akabyanga. Bucyeye bwaho, yatunguwe no kubona ibaruwa imuhagarika ku kazi. Umuseso washakishije ibisobanuro bya Minisitiri Musa Fazil Harelimana ndetse n’umuyobozi w’amagereza u Rwanda, Steven Balinda, ariko ntibyaboneka. Steven Rwabalinda we yatangarije Umuseso kuri telefoni ku wa 03 Ukuboza 2008 ko nta bisobanuro afite, ahubwo ko Umuseso wabibaza Minisitiri Harelimana

Minisitiri Musa Fazil Harelimana kuko ariwe wahagaritse abakozi naho Minisitiri Harelimana we ntabwo yitabaga telefoni ye igendanwa inshuro eshatu zose twamuhamagaye. Didas M. Gasana

Urup. 15

No 321 , 06-13 Ukuboza 2008

Uburezi

Mudende: Abahungu 50% n’abakobwa 20% bafata urumogi kurusha amasomo U busanzwe byari bikwiye ko abanyeshuri biga muri za Kaminuza aribo bakabaye intanga rugero kuri bagenzi babo biga mu mashuri mato ariko biratangaje kandi birababaje ndetse biteye n’agahinda kumva urubyiruko rwari rugeze nkaho, igihugu cyari gitegerejeho umusaruro arirwo rwononekara mbere.

bikaba binababaje cyane kumvako ubundi ibigo by’abihaye imana byabaga aribyo ntanga rugero none bikaba bimaze kugaragara ko nabyo byanduye virus y’ ibiyobya bwenge kandi ariho hagombaga nibura gusigara umuco. Ikinyamakuru umuseso kimaze kumva iyo nkuru, byabaye ngombwa ko gitangira itohoza kugirango kimenye kandi kinagaragarize abanyarwanda inkuru y’impamo n’impamvu urwo rubyiruko rukomeje kwishora muri ibyo

biyobya bwenge kandi rwaragiye gushaka ubwenge. Ni muri urwo rwego umuseso wageze aho iyo kaminuza iri, mu Karere ka Gasabo, Murenge wa Kimironko, ahitwa Masoro, ubasha kuganira na bamwe mubatuye aho ndetse unabasha kugirana na bamwe muri urwo rubyiruko rukoresha ibyo biyobya bwenge Ikiganiro, hanyuma rudutangariza ko nibura 50% by’ abahungu biga kuri iyo kaminuza banywa GANJA (akazina bitiriye urumogi) naho 20% by’ abakobwa baho nabo bakaba bagera kuri ako gatabi. Bamwe mubatuye aho batashatse ko amazina yabo atagaragara mu kinyamakuru badutangarije ko nubwo muri ako gace hari hasanzwe abasore b’ibirara, banywa icyo kiyobya bwenge batewe impungenge nuko umubare wabakoresha icyo kiyobya bwenge wiyongereye cyane , bikaba bibabangamiye kuko hari n’ikibazo cyuko abo banyeshuri biga nijoro bakagenda bimwera nta

kibazo kuburyo utabasha gutandukanya ikirara n’umunyeshuri. Abandi ukabasa mu nzira kumamywa bitumurira aho baba ngo bagangitse (bicaye nkahantu ) ukaba ntacyo washobora kubabwira ngo kuko abenshi(abaturage) baziko baba ari abanyabwenge kandi bazi icyo gukora gusa ngo bikabatera impungenge kuko abana babo nabo bashobora gufata iyo mico kandi bo ntaho bari bigeza. Gusa, nabo bakaba bemerako bamwe mubasore batagira akazi, nabandi bafite akazi gaciriritse nkak’ubumotari ubufundi… batuye aho barumwa bati: "abayobozi bacu barabizi.Ubwo dutegereje icyo bazabikoraho." Bamwe mubanyeshuri twabashije kuganira nabo batwemereye ko icyo kiyobyabwenge koko gikoreashwa mukigo cyabo ariko rwihishwa, atari kumugaragaro. Umwe ati: "Nge kubasobanurira uko nabitangiye ntakibazo ariko

muzambabarire ntimushyire amazina mukinyamakuru ." Yakomeje agira ati: "Ubundi nge maze imyaka igera nko ku icumi mwa urumogi, narutangiye ndimuto sinari mfite ababyeyi nuko abo nabashije kubana nsanga barumwa nabo ubwo nange ntangirira aho gusa ngo icyamutangaje nuko yageze kuri iyo kaminuza aziko ariwe urumwa gusa agasanga hari benshi ati:ubu rwose iyo ntagafashe sinshobora gufata neza amasomo yange Uwakabiri twaganiriye we yageze ati ntacyo nigeze mbura ngo abe ariyo mpamvu ndumwa gusa nabonye abandi bakamwa nange ndakamwa numva kanteye amafuri nkomeza gutyo kugeza ubu ntakibazo nkabonamo no kukareka sinzi ko ari hafi. Yakomeje agira ati: "Nonese ko mbona aho kugirango natwe “abaganjika” aho kugirango tugabanuke ko twiyongera ubwo murumva byakoroha ati ahubwo ikibazo kizaba aho kugakura

kuko tuzaba twabaye benshi kandi kukabona bigoye Iki ni ikibazo gikomereye urubyiruko kandi Leta ikwiye kwitaho kuko bikomeje gutya twazasanga aho kugirango urubyiruko rwacu rurusheho kumenya cyane icyo ngereza n’igifaransa twazisanga rwivugira ikiganja(amagambo agenda akoreshwa nabo banjiste ) kuko urwo rubyiruko rwatubwiye ko ataribo barumywa gusa ko nabo muzindi kaminuza barumywa ndetse ko no mu mashuri yisumbuye aruko. Ntitwabashije kuganira n’abayobozi biyo kaminuza kuko nomero za telefoni zabo twabashije kubona zitabashije kwitabwa ngo tumenye icyo babitekerezaho n’ingamba bafitiye icyo kibazo . Kugeza tugiye mu icapiro. M. Kayigamba Richard Cellphone: 08803414

BRITISH DIPLOMAS, INTERNATIONAL BAs & MBAs TRAIN FOR SUCCESS!

Make this year the one that you achieve your ambitions!

Achieve your goals and secure a successful career. Invest in your future with professional qualifications. Gain skills and training needed for a great job and good pay. For a FREE Prospectus and information write, fax, or email to:

CAMBRIDGE INTERNATIONAL COLLEGE

PO Box 138, Southampton, SO1 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Telephone or Fax to: + 44 1534 48501 DIPLOMAS, BBA, BCom, BMA, BFA , BHA, MBA in: ’ Business, Management, Marketing, Sales, English, Strategy ’ Accounting, Finance, Hotels, Travel & Tourism, Insurance ’ Computers & IT, Leadership, Human Resource/Personnel ’ Administration, Economics, Advertising, Cost Accounting ’ International Business, Secretarial, Business Development ’ Project Management, Employee Development, Purchasing ’ Banking, Logistics & Transport, Organisation, Stores & Inventory Diploma Fees £10 or US$30 - so get ahead of others! Everything for success is provided: Expert Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Despatch by DHL available. Send Fees quickly and easily by Western Union. Whatever your education, training or work experience, CIC has Training suitable for YOU - so make a start today. CIC - accredited training worldwide for over 50 years.

Buri Wese Ahawe Ikaze

ku itorero- The Door Christian fellowship-ku Gisozi ni metero 50 uvuye mu Gakinjiro uzamanuka ujya ULK mumateraniro dukoresha indirimbo z'icyongereza n'ikinyarwanda,tukababwiriza mucyongereza n'ikinyarwanda Mwadusura kuri WWW. IMANA.INFO

Urup. 16

No 321, 06- 13 Ukuboza 2008

Kwamamaza

Roto Plastic Tanks Ibigega bishya by’amazi Roto bikorwa muri Plastiki n’abahanga b’inzobere mu ikoranabuhanga ryo guhunika amazi. Iyo bavuze Ibigega Roto, jya wumva ikintu gikomeye, gihendutse, kandi gisukuye. Roto kandi ni ibigega bidakenera gukanikwa, biterekwa mu buryo bworoshye kandi biberanye n’ahantu hose. Ibigega Roto mu bigo by’amashuri, mu bikingi by’ubworozi, mu nganda no mu bitaro, ku nsogero z’amazu, ku mashantiye y’ubwubatsi, mu mago........ mbese ntaho Roto itakoreshwa. Niyo mpamvu Ibigega by’amazi Roto bikoze muri Plastiki bimaze kwamamara muri Afrika y’Iburasirazuba.