IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Umwaka VIII: No 389

Urup. 4 UMUSESO No 389, 04- 11 Mutarama 2010 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA UKO MBYUMVA na Didas M. GASANA Dore Uko Tubibona Managing Director...

25 downloads 556 Views 5MB Size
Impamvu ingoma ya FPR itazaramba IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Manda..

Umwaka VIII: No 389, 04 - 11 Mutarama 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

SONARWA Ikiguzi cyo gukuraho manda za Fernando Andreu nk'ikimenyetso cy'isahurwa ry'umutungo w'igihugu

Undi mutangabuhamya ushinja Kagame kurasa indege ya Habyarimana

Col. Chris Murari, Ambasaderi Eugene Gasana, kurutonde rw'abahagaritswe ku kazi kubera guhisha imitungo

2010: Amatora azaba ari indya nkurye Miliyoni 480 zo mu buhinzi zo ntizizaba nka Girinka?

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 389, 04-11 Mutarama 2010

IBIRIMO UKO MBYUMVA

AMAKURU

Amabanga yihishe inyuma y’imbabazi za Kagame kuri Duenas Herrera

Didas M. Gasana arakwereka impamvu ingoma ya FPR itazaramba....P.4

IBIMBABAZA Charles B. Kabonero aranenga Kagame winjiye muri 2010 akiniga abashaka kumunenga....P.14 Umwanditsi arasanga urwego rw'umuvunyi rutangiye kwihwitura.. P.8

Gacaca: Abenshi barishakira imitungo kuruta ubutabera kubapfuye....P.6

Ni imibare: Perezida Kagame (Photo/ Archives) Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso aremeza ko Perezida Paul Kagame atashingiye ku mbabazi mu kubabarira Luis Duenas Herrera, umunyesipanye wahamwe n’icyaha cyo kunyereza imisoro mu Rwanda. Luis Duenas Herrera, wari umaze hafi amezi icyenda mu munyururu, ni Perezida wa kompanyi yitwa Espina Obras Hidraulicas, ikora ibikorwa byo gutunganya amazi. Uyu mugabo, yinjije amakaro agenewe Minisitiri Bikoro Munyanganizi, adasoze. Kimwe n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi na mine, Munyanganizi Bikoro, yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ubutabera bw’u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa, uyu mugabo, kimwe n’umuryango we, bandikiye Perezida Kagame, bamusaba imbabazi, ahanini bemeza ko ubuzima bwe butameze neza muri gereza, nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Tharcisse Karugarama. Ariko ibyo sibyo Kagame yashingiyeho, ahubwo habaye imishyikirano y’ibanga hagati ya Leta ya Kigali na Leta ya Espagne. Mu kwezi

Yatangiwe manda: Kayumba Nyamwasa (Photo/ Archives)

Nawe: Gen. Karake (Photo/ Archives)

kw’Ukwakira 2009, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, Angel Lossado, yagiriye uruzinduko mu Rwanda. Bimwe mu byamugenzaga harimo n’ifungwa rya Herrera.

Leta y’u Rwanda yo yemeza ko ziriya manda zihishe inyungu za politiki, atari inyungu z’ubutabera, ikanahakana ibyaha abayobozi b’u Rwanda baregwa n’umucamanza Fernando.

Amakuru dukesha abantu bizewe bakora mu nzego z’ubutabera, ariko badusabye kudashyira ahagaragara amazina yabo, yemeza ko mu mishyikirano yahuje Minisitiri Lossado n’abategetsi b’u Rwanda, bumvikanye ko Leta y’u Rwanda yafungura Herrera, na Leta ya Espagne ntihe agaciro manda zatanzwe n’umucamanza w’umwesipanye, Fernando Andreu Mirreilles.

Mu gukina dipulomasi, asoza uruzinduko rwe, Minisitiri Lossade akaba yarasabye Minisitiri Tharcisse Karugarama, kuzagirira uruzinduko muri Espanye, akagaragariza abayobozi b’icyo gihugu imapamvu manda za Fernando zidakwiye guhabwa agaciro, ariko, nkuko ayo makuru abyemeza, Leta ya Esipanye yamaze kumvikana n’iy’u Rwanda ko manda za Fernando ziteshwa agaciro, nk’ikiguzi cyo gufungura Herrera.

Nubwo ari ububasha bwa Perezida kubabarira umunyacyaha uwo ari we wese, ubusanzwe, imbabazi za Perezida zihabwa umuntu wakatiwe urwo gupfa, cyangwa se igifungo cya burundu, cyangwa ku mfungwa zidasanzwe (nk’uwabayeho umukuru w’igihugu). Twibutse ko umucamanza Fernando, yatangiye abayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Kagame, manda, kubera ibyaha by’ubwicanyi, birimo ubwicanyi bwakorewe abesipanyolo 9.

Twibutse ko bamwe mu basirikare bakuru b’igihugu batangiwe manda harimo Gen. James Kabarebe, Gen. Charles Kayonga, Gen. Sam Kaka, Gen. Karenzi Karake, Gen. Emmanuel Gasana, Gen. Jack Nziza, n’abandi. Usibye Feranando, twibutse kandi ko n ’ u m u c a m a n z a w’umufaransa, Jean Louis Bruguière, nawe yatangiye manda abayobozi bakuru b’u Rwanda, bagera ku icyenda. Didas M. Gasana

UMUSESO

No 389, 04- 11 Mutarama 2010

Urup. 3

AMAKURU

Undi mutangabuhamya ushinja Kagame kurasa indege ya Habyarimana Uwo ni Christopher Black, umunyamategeko waminuje mu mategeko mpanabyaha mpuzamahanga (International Criminal Lawyer), uje ukurikira abandi bashakashatsi n’abatangabuhamya batandukanye, bashinja Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye za RPA, guhanura indege ya Habyalimana.

Si ukurasa indege ya Habyarimana gusa, ahubwo uwo munyamategeko ashinja FPR ibyaha by’intambara, n’ubwicanyi, mu ntambara RPA yarwanaga n’ingabo zahoze ari iza Leta y’u Rwanda, kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Mu nyandiko yashyize ahagaragara kuwa 29 Ukuboza 2009, Umuseso ufitiye kopi, Black anagaragaza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika, usibye no kumenya umugambi wa RPA wo gutera u Rwanda, zanafashije RPA mu ntambara ku buryo bugaragara. Black agira ati: “Nyuma y’amasezerano y’amahoro y’Arusha, yahagarikaga intambara, amatora agategurwa, FPR yabonye itatsinda amatora, ihitamo inzira y’ubusamo yo gufata ubutegetsi mu Rwanda, itangira imyiteguro y’icyiciro cy’intambara cya nyuma, guhera mu mpera za 1993.”

Bombe ziracyisuka: Perezida Kagame (Photo/ Archives)

Christopher Black yemeza ko mu nama ya nyuma yateguye umupango wa guhanura indege ya Habyarimana, yanitabiriwe na Gen. Salim Saleh, murumuna wa Perezida wa Black akomeza avuga ko mu Uganda, Yoweri Museveni. 1994, FPR yananije Leta gukora, inategura igikorwa cya nyuma Nyuma yo guhanura indege cyo kurangiza intambara- ya Habyalimana, yanaguyemo kwica uwari Perezida Juvenal na Perezida w’u Burundi, Habyalimana. Ibyo, kuri we, Christopher akomeza avuga byabaye kuwa 06 Mata 1994, ko ingabo za RPA zakwije ubwo ingabo za APR zarasaga imirwano mu duce twose indege ya Habyalimana, ava tw’igihugu zitari zakigaruriye, mu nama mu gihugu cya ari nako zica abasivile nta Tanzania, (The RPF did all it kurobanura. could in 1994 to paralyse the functioning of the government, Black agaruka ku buhamya Nyakwigendera Dr. to exacerbate racial tensions, bwa and prepare for war. Then on Alison Desforges, mu rubanza April 6, 1994 they launched rwiswe Military II trial, mu their final surprise attack by rukiko mpuzamahanga rwa shooting down the presidential Arusha, mu mwaka wa 2006, plane returning from a meeting aho Alison yatangaje ko RPA intambara in Tanzania that Museveni had itakwirakwije igamije guhagarika jenoside, arranged).

ahubwo yashakaga gufata ubutegetsi (the RPF claim that they attacked to stop a “genocide” was a myth; just propaganda to justify their attempt to seize power by force of arms). Mu gushimangira ubwicanyi avuga ko bwakozwe na RPA, Black agaruka kuri raporo yakozwe na Robert Gersony, wa USAID, mu 1994, ivuga ko RPA yakoze ubwicanyi bw’abahutu buteguwe (a systematic and planned massacre of the Hutu population.) Black yemeza ko RPA yafashijwe cyane na Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu marembera y’intambara. Akomeza yemeza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zashinze ibiro i Nairobi, byise UN Rwanda Emergency office,

Juvenal Habyarimana (Photo/ Archives)

yakoreragamo abasirikare b’Amerika, bafashaga RPA ku gutara amakuru y’intambara n’ingendo z’ingabo za Leta. Akomeza agira ati: “Prudence Bushnell yatelefonye uwari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, muri Gicurasi 1994, amubwira ko nadashyira intwaro hasi, amenya ko arwana na Leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi ko azatsindwa. (Prudence Bushnell telephoned the Rwandan Army chief of staff in May 1994 and told him that unless he surrendered he must know that he is fighting the United States of America and will be defeated).

akomeza avuga ko abasirikare ba Leta zunze ubumwe z’Amerika (special forces) bari mu ngabo za APR, nabo barwana.

Mu gusoza ubuhamya bwe, Black avuga ko ibyabaye mu Rwanda, bikwiye kubazwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuko ari zo zafashije APR mu byo yakoze byose (But the prime responsibility rests with the United States of America and in particular the regimes of Bill Clinton and George Bush and now Mr. Obama. As Boutros-Ghali, the UN Secretary General at the time stated to Canadian historian Robin Philpot in 2004, “The Christopher Black, uje United States is one hundred wiyongera ku bandi percent responsible for what bashakashatsi n’abahoze ari happened in Rwanda.” abasirikare ba APR bashinja APR ibyaha by’ubwicanyi no Didas M. Gasana kurasa indege ya Habyarimana,

Urup. 4

UMUSESO

No 389, 04- 11 Mutarama 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Utazahazwa na duke… mu mazi abira Umwaka twashoje ejobundi, ntiwahiriye bamwe mu baguye mu gafaranga ka Leta, bakakanyereza. Usibye abanyacyubahiro batandukanye ubu babarizwa muri gereza nkuru ya Kigali, ubu noneho haravugwa n’itsinda ry’ibikomerezwa byanze guhishurira umuvunyi, imitungo yabyo, kuko batafatanyije kuyinyereza. Ariko burya amategeko arusha ibuye kuremera, noneho abo ba nyakubahwa ibyabo byasubiwemo. Ubu haravugwa urutonde rw’abasaga 50 bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo, ari nako imishahara yabo ifatirwa cyangwa bagahembwa kimwe cya kabiri. Igitangaje ariko, ni uko kuri urwo rutonde, abagaragaraho atari abaherwe bazwi mu banyacyubahiro bo mu Rwanda. Nko muri RDF, ukomeye washyizwe ahagaragara, ni Lt. Col. Ese nta ba General baba baranze kwereka Umuvunyi akayabo bigwijeho kandi ko bahari ? Muri Polisi naho uri hejuru ni Superintendent, mu basivili, uri hejuru ni ambasaderi. Kandi muri izo nzego zose, harimo abantu bazwiho kuba ari ba «Gafaranga». Iyi ntambara yo kurwanya akaboko karekare ku mutungo wa Leta, ikozwe mu mucyo nta marangamutima cyangwa guhumiriza kuri bamwe, umwaka wa 2010, wazarangira ubuzima butangiye korehera benshi mu banyarwanda. Impamvu ikaba ari uko aba bakozi ba Leta, ari bo bamira agafaranga kakageze ku muturage, bamara kugashyikira, ntibibuke ko hari umuturage usamira isazi mu kanwa. Ibiciro by’amazu n’ibiribwa byazamuka ntibagire icyo babikoraho, kuko bo baba barariguyemo.

Ubwanditsi

UKO MBYUMVA

Impamvu FPR itazaramba ku ngoma Mu bihugu bifite demokarasi, ingoma zihirikwa n’abaturage, binyuze mu matora, abaturage bagashyiraho ubutegetsi bishakiye, nko muri Amerika. Mu bindi, ingoma zihirikwa n’abaturage babinyujije mu myigaragambyo (mass revolts), nk’ibyabaye muri Madagascar. Mu bindi, ingoma zihirikwa n’abasirikare, bakoze kudeta. Muri izo nzira zose, ishoboka mu Rwanda, ni iya nyuma (Imana idufashe ntibikabe). Mu Rwanda, ntabwo amatora yavanaho ubutegetsi burihoimpamvu nakunze kuzigarukaho. Nta nubwo kandi abaturage bavanaho ubutegetsi, bakoresheje ‘popular mass revolts’. Impamvu y’iki gitekerezo ni iyihe? Ni uko bimaze iminsi bivugwa. Hakunze kuvugwa amakuru ya kudeta mu Rwanda kenshi, amakuru y’abashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame- nubwo biba ari ibinyoma byambaye ubusa, ariko kuba bivugwa, kuba biri mu mitwe y’abantu, bifite impamvu. Ese abantu banze ubu butegetsi ku buryo bumva bakeneye kudeta? Ese hari abantu bagaragara koko bashobora cyangwa se bakeneye kudeta? Ibi ndabigarukaho mu kanya. Hamaze iminsi handitswe amakuru muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuga kuri raporo y’abanyepolitiki baba bihishe inyuma ya Democratic Green Party of Rwanda. Iyo raporo yakozwe na Gen. Nziza. Bamwe mu bavuzwe, ni abantu bahoze cyangwa se n’ubu bakiri abarwanashyaka b’imena ba FPR, ariko, mu isesengura, batagifite FPR ku mutima. Ndemera ko ari naho Gen. Nziza yahereye avuga ko abo bantu bihishe inyuma ya Democratic Green Party of Rwanda- kuba batagifite FPR ku mutima, kabone niyo baba bakiyirimo ubu. Usibye no kuba ubuyobozi bwa Green Party bwarahakanye ayo makuru y’abanyepolitiki bayiri inyuma, bashaka guhirika ubutegetsi bwa Kagame, mu bavuzwe, harimo abantu b’inshuti zanjye, tuganira kenshi, nahamya 100 ku rindi ko ibyo bavuzweho, ari ibinyoma byambaye ubusa, ariko kuba bivugwa, nicyo giteye ikibazo- ari nacyo nshaka kwibandaho, nkanagaragaza impamvu ibyo abo banyepolitiki

na Didas M. GASANA batwererwa ubu, amaherezo, bishobora kuzaba impamo. Si ubwa mbere raporo nk’iyo ya Gen. Nziza ivuzwe. Mu mpera za 2007, hakwirakwijwe amakuru nkayo, byatumye, mu kiganiro rimwe n’abanyamakuru, mbibaza Perezida Kagame. Icyo gihe, Perezida Kagame yanshubije ko nta kudeta ishoboka mu Rwanda. Ni amahire. Tugaruke ku mpamvu yabyo. Ikigaragara, ni uko ubutegetsi bwa Kagame bufite ‘paranoia’, ni ukuvuga ubwoba bwa baringa, kubera gutegekesha igitugu, bigatuma bukeka umuntu uwo ari we wese. Niyo mpamvu, umuntu nka Ambasaderi Pascal Ngoga, yazira gusa ko Kayumba yamuhaye ikimasa. Gen. Kayumba akazira kongeza amapeti abasirikare ba RDF barwaniraga muri Congobigafatwa nko gushakisha ‘popularity’, n’abandi nk’abo bagiye bazira amaherere. Kubera icyo gitugu, kibyara ubwoba, bituma Kagame akeka buri umwe wese, bituma arushaho gutana n’abari inshuti ze- byose byongera umubare w’abakwifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Abantu bose bakunze kuvugwa mu bihuha nk’ibyo, ni abantu bahoze ari inshuti za Kagame za hafihera kuri Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Pascal Ngoga, Janet Rwigema, John Nkongoli, Patrick Mazimpaka n’abandi. Mu gutana n’abahoze ari inshuti ze, rimwe na rimwe kubera amakosa yabo, ariko cyane cyane aye, Kagame aba yiyongerera abanzi, aba agabanya ingufu za FPR, ari byo ntandaro yo guhirima kwayo.

Urebye abantu baremye FPR cyangwa se RDF ariko ubu batarebana nayo ay’urukundonka ba Karegeya, Kayumba, Mazimpaka, Bihozagara, ukareba abaheze muri gereza nka Kalisa Alfred, ukareba aberekeye iy’ubuhungiro nka Valens Kajeguhakwa, ntutinda kubona ko FPR yasenyutse, kandi irushaho gusenyuka. Urebye nka Uganda, byatwaye imyaka isaga 24 kugirango NRM ya Museveni icikemo ibice- abari ibyegera bye bya hafi, nka Col Dr Kiza Besigye, bice ukubiri nawe. Muri Kenya, byatwaye imyaka isaga 30 kugirango KANU icikemo ibice- abayiremye basubiranyemo, kimwe na Tanzania kuri CCM, nawe byatwaye imyaka isaga 35 kugira ngo Augustin Mrema yitandukanye na CCM, ashinge ishyaka rye. Muri ibyo bihugu bibiri mvuze, uko gucikamo ibice kwagize ingaruka zikomeye muri KenyaKANU itakaza ubutegetsi. Muri Uganda, ubu Kiiza Besigye niwe uraza Perezida Museveni adasinziriye. Icyo nshaka kuvuga rero ni iki? Mu Rwanda, FPR yari yitoraguriye akarima pe. Ntiyavanwa ku butegetsi n’amatora, keretse FPR ihumirije ikemera ibyo Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda na Frank Habineza, bayisaba, kandi ntishobora- ubwo ndavuga kuvugurura komisiyo y’amatora n’amategeko agenga amatora. Mu Rwanda, abaturage ni ndiyo mubyeyi- nta pressure bashobora gushyira kuri Leta- nka Madagascar. Bityo FPR yari ifite ububasha bwose bwo kuguma ku ngoma, ariko izazira gucikamo ibice kwayo. Nta kwezi gushira FPR, cyangwa se Kagame, adacanye uwaka n’uwari inshuti ye, ni ukuvuga nta kwezi gushira FPR idatakaje imbaraga. Bivuze kugwira kw’abakora impinduka, kandi birakomeza. Amaherezo? Tuzambuka ikiraro tukigezeho, ariko FPR, nako Kagame, nakomeza atya, ntabwo tuzacyambuka amahoro. E-mail: [email protected] Cellphone : 0788691253

UMUSESO

Urup. 5

No 389, 04 - 11 Mutarama 2010

ISESENGURA

2010: Amatora ya Perezida wa Repubulika azaba indya nkurye Amatora mu Rwanda ni aya kera cyane kuko Abanyarwanda bari bafite uko batora ababayobora. Uwabaga azi guhakwa cyane yagabanaga ubutware mu gihe cy’umwami akazazungurwa n’uwo mu muryango we. Uko ibihe byagendaga bisimburana, abashefu n’abasushefu batangiye gutorwa ariko bikagendera ku mabwiriza y’Ababiligi bagamije inyungu zabo bitewe n’abo bashaka gushyira ku butegetsi. Gutegura amatora byakomeje kubamo ibibazo bikomeye abantu bamwe bakagenda bigizwayo, abandi bakirukanwa mu gihugu, hakaba n’abakiza amagara yabo ku mpamvu zinyuranye. Uwageragezaga kuvuga ko amatora yateguwe nabi yagiraga ibibazo, ariko hakaba n’abandi babibona bakanga kuvuga kugira ngo batiteranya n’Ababiligi ngo batabambura imyanya, bityo amata akaba abavuye mu kanwa. Amashyaka ya politiki mu Rwanda yaranzwe no guhuzagurika, no kutagira gahunda yo kugera ku butegetsi ngo agire icyo amarira abaturage. Mu bihe binyuranye igihugu cyanyuzemo hakunze kugaragara ishyaka rimira ayandi rigasigara ryonyine(MDR Parimehutu na MRND) cyangwa rikabyara utwana twitwa amazina anyuranye(ari two umwe mu banyapolitiki aherutse kwita twa Satelite) rikatwonsa, rikaduheka, imyaka myinshi igashira tutaracuka, bityo amahanga akerekwa ko mu Rwanda hari amashyaka menshi. Nk’uko bigaragara bikaba byaranditse amateka, ingabo za FPR Inkotanyi zakuyeho ingoma y’Abatabazi, jenoside irahagarikwa. Nyuma, Umuryango wa FPR Inkotanyi watsindiye kuyobora igihugu ushakisha amwe mu mazina y’amashyaka yahozeho ubita Imitwe ya politiki, nawo uhindura inyito ubavungurira ku myanya y’ubutegetsi. Kuva mu nzibacyuho kugeza no ku matora yo mu mwaka wa 2008 imyinshi muri iyo Mitwe ya politiki yagiye mu mugongo wa FPR babona imyanya batagombaga kuko nta mbaraga bari bafite. Ibi byose Abanyarwanda barabireba bakabicira urubanza bicecekeye, ariko amaherezo si uko bizakomeza. Mu mwaka wa 2003 amatora yatwaye amafaranga 2.364.124.115, mu mwaka wa 2008 hagenda amafaranga 7.6.65.188.812, none mu mwaka wa 2010 mu matora ya Perezida wa Repubulika hazagenda 6.000.000.000. Aka kayabo k’amafaranga, nubwo amwe atangwa n’abaterankunga, andi atangwa na Leta y’u Rwanda avuye mu ngengo y’imari. Ikibabaza ni uko iyo abayobozi bamaze gushyirwaho hatanzwe amafaranga menshi mu matora, benshi bagera mu myanya bakanyereza ayandi menshi nk’uko

bihora bigaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta. Iyo bikubitiyeho ko amatora aba atagenze neza ngo anogere rubanda, kenshi bagahabwa abayobozi batashakwaga n’iyo rubanda ngo bibe bikurikije rya hame rivuga ubutegetsi butangwa na rubanda, ahubwo ikinyuranyo bagera no ku butegetsi ntibakorere rubanda, birushaho kuba agahomamunwa! Kimwe mu bintu biranga demokarasi mu gihugu ni amatora akozwe mu bwisanzure no mu mucyo. Aho demokarasi iri, Komisiyo ishinzwe gutegura amatora iba yigenga itavugirwamo n’ubutegetsi cyangwa ishyaka riri ku butegetsi riba rishaka kubugumaho ku ngufu. Mu Rwanda, Perezida wa Komisiyo y’amatora ahora ari Karangwa Chrisologue umusaza ukangata cyane agakoresha n’igitugu akorera FPR. Abatoresha ku nzego zose baba bkkwiye kuba ari abantu batagira aho babogamiye. Gutora kw’abaturage ni ingenzi, ariko ikintu cy’ingirakamaro ni uburyo amajwi abarurwa, uko avanwa mu tuzu batoreyemo agezwa ku Mirenge no ku Turere kugeza ku rwego rw’igihugu. Akenshi muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, impapuro zitorerwaho n’udusanduka, biba bikubye inshuro nyinshi imibare y’abagomba gutora, maze igihe amatora arangiye kuri za site bagahuriza imibare y’amajwi ku nzego zo hejuru bakayinyonga ku mukandida badashaka, bakayizamura byanze bikunze kuwo bifuza ko atsinda. Kubera ko indorerezi zigenga ziba zidafite abantu bashobora kujya kuri buri cyumba cy’itora, kandi bakaba badashobora kugenzura uko imibare yateranyijwe uhereye ku nzego zo hasi kugeza ku rwego rw’igihugu, abateguye amatora bacunga ahari icyuho bagahuza imibare uko babishaka bigeze hejuru! Gutegura amasanduka n’impapuro zitorerwaho mbere y’iminsi ibanziriza amatora, ugatoranya intore zifite ibakwe zigakoreshwa inama ya nyuma yo gutegura amatora, zarangiza zikarushanwa mu gutera igikumwe imbere y’izina zabwiwe bikabikwa aho ibizava mu baturage bizahurizwa bwa nyuma bikaguranwa, si ibintu bigoranye ku bantu bazobereye mu gutekinika. Iyo uri Perezida wa Komisiyo y’amatora ukaba n’umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi, hagati y’andi mashyaka n’iryo ubereye umuyobozi, inyungu za mbere ziba iza nde tutabeshyanye? Iyo ishyaka ryawe ryatanze umukandida ku mwanya uyu n’uyu, wumva hatsinda nde kandi ari wowe uyoboye amatora? Ntacyo wakora mu bushobozi, mu bubasha no mu mabwiriza yo mu ibanga ngo uhanyurane isuku?

azi neza uko bazayayobora n’uburyo bazabikoramo!

Ariteguye: Kagame (Photo/ Archives)

Sena nitamwivugana: Ntaganda (Photo/ Archives)

Amatora ya Perezida afitiwe impungenge Hanze y’igihugu hari abarakare bashaka ubutegetsi cyane bifuza kuza guhatana n’umukandida wa FPR bimaze kugaragara ko azaba ari Paul Kagame wivugiye ko ataba we ari uko hari ikintu gikomeye cyabaye mu gihugu. Iki kintu avuga cyashobora kumubuza, abatera inzuzi bavuga ko gishoboka ariko ntibagaragaza icyo ari icyo. Ibi bikaba bivuze ko kibaye cyaba atari ikintu cyiza. Cyaba mbere y’amatora cyangwa cyaba mu matora? Mbese kibaye byagenda bite? Sinzi niba hari ufite igisubizo. Gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki ya 9/8/2010 nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri, ariko kugeza ubu abahora basakuriza hanze y’u Rwanda bavuga ko bazaza kwiyamamaza, ngo bamwe ntibarabona ibyangombwa bituma baza mu Rwanda rwabo kandi ngo ubwo burenganzira barabwimwa n’ubutegetsi bw’uRwanda. Imitwe ya politiki mishya ishaka kuvuka yateye ubwoba FPR, ku buryo na PS Imberakuri bemereye bashobora kuba batangiye kwicuza icyatumye bayemerera, akaba ariyo mpamvu Sena itangiye kuyitunga urutoki, abantu bakaba bategereje ikizava mu kuba baramutumije akanga kwisobanura ako kanya. Bamwe bakaba barabyise kubasuzugura, bityo na Me Ntaganda akaba atangiye kubona ko ageze mu mahina nk’amwe ya MDR. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora Munyaneza Charles na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Karangwa Chrisologue babivuze, abazatora mu mwaka wa 2010 bangana na 5.200.000, ayo matora akaba azatwara akayabo ka miriyari 6. PS Imberakuri irashaka kuzaryaho kuko yamaze kwemerwa nk’Umutwe wa politiki wa 10. Imitwe ya politiki ikunze

kwiyomeka kuri FPR nk’uko bisanzwe imwe yamaze gutangaza ko itazatanga umukandida ku mwanya wa Perezida. Ababaye abambere ni PDI hakurikiraho UDPR, hakzakurikiraho PPC, PDC, PSR na PSP, hakaba hategerejwe icyemezo cya nyuma cya PSD na PL ishobora kuzahabwa ubutumwa bwo kuzirwariza ku myanya y’Abadepite. PS Imberakuri ikaba ari yo yigaragaje mu Mitwe ya politiki iri mu gihugu ko ishaka kuzahatana na FPR ku mwanya wa Perezida. Ugerernyije n’igihe gito gisigaye, abari hanze bataraza kwimenyereza abaturage, bakaba bashobora kuzabihomberamo nk’uko byagendekeye Twagiramungu kuko bazaba basiganwa n’igihe gishobora kkuzatuma bateshaguzwa bagahura na Karangwa Chrisologue akabakura mu kibuga abategeye ku ijambo. Abazatoresha biganjemo abarimu(Intore ziri mu itorero) benshi bakaba bamaze gutegurwa, ndetse n’ibikoresho bimwe bikaba byarateguwe, dore ko Komisiyo y’Igihugu y’amatora yavuze ko isigaye yifitiye icapiro ku buryo impapuro za ngombwa z’amatora izazicapira. Impungenge n’ibibazo Ikigaragara ni uko Itegeko Nshinga ririmo ingingo zikibangamiye ubwisanzure bwa demokarasi: nka Forum y’amashyaka yanenzwe kenshi, ni uko mu nyungu za FPR iryo tegeko rishobora kutazavugururwa. Ikigaragara kuri iyi ngingo, ni uko gutinzwa no gukererezwa kuza mu Rwanda kuri abo bose babishaka, biri mu nyungu za FPR kugira ngo batabona umwanya wo kuza kwimenyereza u Rwanda n’Abanyarwanda, kugira ngo bitazabangamira FPR n’umukandida wabo utaramenyekana, ariko Umukuru w’Itorero ry’igihugu n’Intore Bwana Rucagu Boniface akaba yarabwiye Paul Kagame ko, amatora atinze ngo bamutore, kuko

Birasaba iki kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika? Ku byerekeranye n’ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, igisubizo cyabaye ikiri mu Itegeko Nshinga, ingingo ya 99: agomba kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; kuba nta bundi bwenegihugu afite; kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu; kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba nibura afite imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya, no kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya. Icyo iri tegeko rihatse ayandi ritasubije, ni igihe aba amaze aba mu Rwanda, uretse ko mu itegeko rigenga amatora bishobora kunobekwamo, bityo mu gihe abari hanze bashaka kuza kwiyamamaza bazaba bataramara icyo gihe baba mu Rwanda, bagahita bavamo rugikubita! Uwiyamamariza umwanya wa Perezida ashobora gutangwa n’umutwe wa Politiki cyangwa akaba ari umukandida wigenga, ariko icyo gihe asabwa abantu 600 bamusinyira bava mu Ntara zose z’igihugu kandi bakaba bafite indangamuntu zabo bemerewe no gutora. Ikindi cyavuzwe kuri iyo ngingo, ni uko ikirangantego cyakoreshejwe n’undi muntu kidashobora gukoreshwa n’undi, kabone n’iyo amatora cyakoreshejwemo yaba yararangiye. Mbese Imitwe ya politiki imaze imyaka 16 ikorera mu Rwanda nta muntu bafite wujuje ibyangombwa wayobora igihugu? Bakaba bamaranira iki niba badashaka kugera ku mwanya wa Perezida wa Repubulika? Me Ntaganda niwe usubiza iki kibazo akavuga ko Ishyaka rye atari ishyirahamwe rihinga amateke, ko rishaka ubuyobozi kugeza ku mwanya wa Perezida. Nk’uko twatangiye tubivuga, iyo umuntu amaze kureba Imitwe ya politiki mishya yatangiye kuvuka, haba mu gihugu cyangwa abari hanze ya cyo bashaka kujya mumatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ukareba n’uburyo Ingabire Victoire ashyushya abantu ataragera mu gihugu, ubona ibintu bizaba bishyushye mu matora ya 2010. Ni ukubitega amaso. Habuhazi Innocent

UMUSESO

Urup. 6

No 389 04- 11 mutarama 2010

ISESENGURA

Gacaca: Bamwe barishakira imitungo kuruta inyungu z’ubutabera

Urukiko gacaca rw’Umurenge wa Kimironko rumaze iminsi rukurikirana urubanza rw’umuryango wa Higiro Martin watanze ikirego mu manza za gacaca ku Murenge wa Gikondo, aho boherejwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca. Musengamana Felicien na Mukasa Mustafa bamuhishiye umuryango, aho kubagororera abashora mu rubanza kandi bararokoye umuryango we. Nk’uko byagaragaye muri urwo rubanza bikavugwa n’abo bagiraneza yahindutse nyuma ya jenoside, ngo byatewe nuko Higiro Martin n’umugore we na mushiki wa Higiro Martin basabye abo bagabo gushinja Gatarayiha Nestol bakabangira, bityo nabo babakurura mu rubanza. Nk’uko byavugiwe muri urwo rukiko, umuryango wa Gatarayiha Nestol wose warahigwaga cyane ku buryo bajyanywe kwicwa inshuro nyinshi bakarokoka, biza kugeza ubwo Musengamana Felicien abishingira ko batazabura igihe interahamwe zizabashakira. Umuryango wa Higiro Martin waregaga Nestol wavugaga ko, Gatarayiha Nestol na Musengamana Felicien bari kumwe mu gitero cyaje gutwara abana ba Higiro Martin aribo: Epihanie na Varelie bakabasambanya bikaza kubaviramo gupfa nyuma ya jenoside kubera uburwayi babateye. Umugore wa Higiro Martin akaba yarashinjaga Gatarayiha Nestol kuzana ibitero kwa Higiro Martin, ndetse ngo n’igihe yari avuye aho yari yarahungishirijwe(twaje kumenya ko ari Mille Collines) aje gushaka amafaranga yari yasize mu rugo, ngo yasanze Gatarayiha Nestol ahagaze ku rugo rwabo yambaye imyenda ya gisirikare afite n’inkota, ngo bagira ubwoba basubirayo. Uwitwa Musengamana Felicien wahishe umuryango wa Higiro Martin, ku itariki ya 23/12/09 yari ahagaze imbere y’inteko gacaca asobanura ko interahamwe yitwa Damascene ari yo yaje igakura umukobwa wa Martin, Valerie mu bandi yari ahishe. Asobanura uko byagenze, yavuze ko byageze aho, abo yari ahishe akabajyana kwa Mukuru we Hategeka wari ufite ingufu muri jenoside akajya kuhabahisha, ariko bakaza kuhavanwa n’imodoka y’abasirikare. Yavuze ko iyo Nterahamwe Damascène yararanye Valerie ikamusambanya ndetse ikamutera Sida bikaba byaramuviriyemo gupfa nyuma ya jenoside. Abajijwe niba ayo makuru yarayatanze muri gacaca, yavuze ko yagize ubwoba ntiyatanga amakuru yuko

Gacaca isize murage ki? Mukantaganzwa Dommitille Min. w'ubutabera; Tharcisse Karugarama (Photo/ Archives) (Photo/ Archives) byagenze kubera ko yari yaramenye aho nyina umubyara atangiye ubu- yari afite, yavuze ko ari nka 28. ko umuryango wa Higiro Martin hamya bwanditse avuga uko umury- Abajijwe impamvu atamushyize mu washakaga kumuhitana. Ibyo bya- ango wa Higiro Martin wahungishijwe bandi yari afite yahishe, yasubije ko tumye asaba imbabazi zo kudatanga n’abasirikare bo kwa Habyarimana, yagize intege nke bitewe n’ibibazo amakuru kubera umutekano we akanga kuvuga ibyo bari bamusabye yari arimo by’abo ahishe, ndetse yarengeraga. Abajijwe niba mu bitero byo gushinja Munyakazi, bikaba by- n’umugore we akaba yari umututsi. byicaga abantu yarabonye Gatarayiha aratumye umugore wa Munyakazi Mukasa Mustafa yabajijwe niba azi Nestol, yasobanuye ko yari amuhishe afungwa kuko yapfobeje jenoside mu amazina y’uwo muzamu, yavuze kuko yashakwaga cyane akaba atar- rubanza ahaswe ibibazo. Gatarayiha ko atayazi, ndetse na Musengamana igeze asohoka. Yabwiye urukiko ko, Nestol yanavuze ko umuryango we Felicien ntiyabashije kuyavuga. interahamwe zaje kenshi zishaka witabaje uwa Higiro Martin mu gihe Umunyamakuru w’Umuseso yabajije Nestol n’umuryango we bagamije cya jenoside ngo nabo babajyane ba- Higiro Martin n’umugore we banga kubica, bikaza kugeza ubwo yemeza bahungishe bakanga bakabata aho, kumubwira ayo mazina. Mustafa we ko abo bantu atari abatutsi akishin- banabatumaho ngo baboherereze yabwiye umunyamakuru ko kumugira ko batazabura akanabisinyira, MINUAR ntibagire icyo bakora. Aho saba kuvuga iby’uwo muzamu ari kabone nubwo mukuru wa Nestol jenoside irangiriye kwa Higiro Martin ukwishyiraho etage atabasha kwikoyari yaragiye mu nkotanyi muri bagasanga umuryango wa Gatarayiha rera kuko atari amuzi neza. Icyakora 92. Musengamana Felicien ngo ya- ukiriho, ngo barabatoteje bababuza ku itariki ya 24/12/09 umugore wa muhishe kugeza ku munsi wa nyuma amahwemo hifashishijwe zimwe mu Higiro yambwiye ko amazina ye nkamubwira ko agiye mu Nkotanyi. nyangamugayo za gacaca mu Kagari. wiriye kuyabaza abo mu muryango Mu gushaka uko Gatarayiha Nestol Ibyo ahanini ngo byaterwaga no kuba wo kwa Nestol bamuvuga, ndetse yashinjwa, hifashishijwe Mukasa umuryango wa Gatarayiha Nestol yongeraho n’amagambo akarishye Mustafa nawe wahishe umury- warashakaga gushyira ahagaragara ngo: “ndabona wabikurikiranye cyaango wa Higiro Martin afatanyije iby’umuzamu wakoreraga Higiro ne ushishikariye kumenya uwo muna Musengamana Felicein, umwe Martin wari uzwi ko ari umututsi ba- zamu nk’aho hari uwamugutumye. agatwara abana undi agatwara aba- hungishwa bakamusiga, umugore wa Nyina wa Nestol yaraze umuhungu kuru babashaga kwihanganira inzara. Higiro Martin yagaruka aherekejwe we imanza genda ubimubaze, nzaba Urukiko rwabajije Mukasa Mustafa n’abasirikare batatu bagasanga ib- ndeba icyo muzageraho”. uko yahererekanyije umuryango intu byabo byasahuwe, uwo mugore Mu gihe Musengamana Felicien avuwa Higiro Martin bawugabana ngo agatonganya uwo muzamu bagasubi- ga ko yahishe umuryango wa Martin, bawuhishe ntibahuza kuri bimwe, rayo, ariko uwo muzamu ntiyongere umwe mubo avuga ko yahishe ari ariko bamubajije niba yarabonye kuboneka, kugeza n’ubu amaherezo we mushiki wa Higiro Martin yaraGatarayiha Nestol mu bicanyi avuga ye akaba atazwi, ushatse kumuvuga bihakanye avuga ko bihishe ahandi, ko atigeze amubona, anahakana ko wese agatotezwa cyane. ko batigeze bihisha mu nzu ye, ariko atigeze abona Musengamana Felicien Urukiko gacaca rwa Kimironko rwa- umugore wa Musengamana Felicien mu bikorwa bibi by’ubwicanyi muri bajije Musengamana Felicien niba Nyirabahire yavuze ko babanye mu jenoside, ahubwo yemeza ko bafa- yari azi uwo muzamu, asobanura nzu babahishe. tanyije guhisha umuryango wa Higiro ko azi neza ko yari umututsi, akaba Urukiko gacaca rumaze kumva abaMartin. yaramubonye kabiri ari ku gipangu tangabuhamya bose, rumaze no guha cy’inzu yo kwa Martin aho yakoraga, abaturage bose ijambo, rwemeje ko Umuzamu wakoreraga Higiro ariko ngo umugore wa Martin akaba urubanza ruzasomwa ku itariki ya Martin wishwe muri jenoside yaku- yaragarutse agasanga ibintu byabo 24/12/08 saa mbiri za mu gitondo, ruye impaka ndende byasahuwe akamutuka, akaba atara- ariko baje hafi saa tanu. Gatarayiha Nestol ahawe umwanya, menye irengero rye nyuma. Abajijwe Urukiko gacaca rw’Umurenge wa yasobanuye ko dosiye ye yakozwe imyaka uwo mukozi w’umuzamu Kimironko, rumaze kubona ikirego

cyatanzwe n’umuryango wa Higiro Martin baregaga Gatarayiha Nestol; Rumaze kumva abatangabuhamya bose; Rumaze no kumenya ko uwitwa Kigingi akatiwe burundu ku bw’ibyaha byakorewe Epiphanie na Varelie bavuzwe mu rubanza; Rumaze no kumva ko Kigingi ubwe yiyemerera ko yashoreye umuryango wa Gatarayiha Nestol ashaka kuwica; Rumaze no guha abaturage basabye ijambo bose bakagira icyo bavuga; Rusanze ibivugwa kuri Gatarayiha Nestol ko yaba yaragize uruhare muri jenoside ari ibintu byo gushishozwa. Rwemeje ko, Gatarayiha Nestol nta cyaha na kimwe kimuhama, akaba ari umwere. Rwemeje ko na Mukasa Mustafa wari ufunzwe by’agateganyo nta ruhare afite ku bana yashinjwaga ba Higiro Martin aribo: Epiphanie na Varelie. Hemejwe ko ahita afungurwa kuko nta dosiye igomba kumukorerwa. Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko umutangabuhamya Musengamana Felicien yari afatiwe ku Murenge wa Gikondo aho urwo rubanza rwaberaga, inyangamugayo na bamwe mu bagize umuryango wa Higiro Martin bakaba baravugaga ko yakatiwe n’urukiko rwa Kanserege imyaka 19. Umunyamakuru akaba yarabajije impamvu bashakaga kumwiba batabinyujije mu nzego zishinzwe umutekano cyangwa se ngo urupapuro rumufunga babe bararweretse inteko gacaca ya Kimironko hakabura igisubizo. Umunsi wo gusoma urubanza uwo mugabo Musengamana Felicien wahishe umuryango wa Higiro Martin akaba yari agiye kwiturwa gufungwa, ntabwo yigeze aza. Bamwe mu baturage bari aho bamaze kumva uko urubanza rusomwe, bavuze ko inyangamugayo ngo burya zishyigikira abantu bazo, ariko umunyamakuru yayobewe abo bavuze abo ari bo. Ikindi twamenye ni uko Higiro Martin yagiye kuvugana n’umuryango wa Obed Ruzindana ufungiye Arusha akaba yaraguze inzu ze. Ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko akorana n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Rwigema Pierre Céléstin muri byinshi, icyo abantu bahurizaho akaba ari ubufatanye mu bucuruzi muri La Bonne Adresse. Abasirikare bahungishije uwo muryango wa Higiro Martin babajyana muri Mille Collines bakaba barimo Kapiteni Simbikangwa wari inshuti ye. Habiyambere Valens

UMUSESO

No 389, 04 -11 Mutarama 2010

Urup. 7

ISESENGURA

Niba SFB yakwirukana 200, mu zindi kaminuza hataha bangahe? - Noneho kwigishwa byahindutse kuragirwa?

Iyirukanwa ry’abanyeshuri basaga 200 rivugwa mu ishuri rikuru ry’imari n’amabanki (SFB) riteye agahinda. Iryo yirukanwa ry’agahomamunwa rifite byinshi rigomba kwibutsa kandi rigasigira Leta, amashuri, abarimu, ababyeyi hamwe n’abanyeshuri. Mu mashuri abanza n’ayisumbuye gutsindwa bibaho bikanageza aho umunyeshuri yirukanwa ariko akenshi biba biterwa n’imyitwarire mibi no kuba ataramenya impamvu yiga. Muri Kaminuza umunnyeshuri ashobora gutsindwa bwa mbere ariko iyo asubiye mu bizamini akenshi aratsinda. Mu bihano biteganywa n’itegeko ku munyeshuri watsinzwe bidasubirwaho, habamo kwirukanwa akazagaruka nyuma y’imyaka runaka uretse ko itarenga ibiri. Nubwo ibyo bibaho, ntabwo biba ku barenze icumi. Ariko rero kuri SFB, ntabwo bisanzwe kuko nta kuntu abanyeshuri basaga 200 bose batsindirwa icyarimwe maze ngo banirukanwe. Ibyo biramutse bibaye, byaba ari agahomamunwa kandi u Rwanda ntaho rwaba rugana mu gihihe viziyo 2020 iteganya ubukungu bushingiye ku bumenyi. Kwirukanwa kariya kageni byaba ari ikibazo kiri mu barimu cyangwa ubuyobozi bw’ishuri bwaba butazi inshingano zabwo. Igiteye ikibazo kandi gikiwe gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, ni uko umuyobozi w’agateganyo wa SFB Papias Maringa avuga ko ‘kwirukana bisanzwe’ ariko ntarebe umubare w’abanyeshuri birukanwe ko uteye isoni. Birasa naho we yishimiye ibyakozwe kandi abishyigikiye cyane. Ibibazo umuntu yakwibaza kandi nawe Bwana Maringa wari ukwiye kubyibazaho ukanabibonera igisubizo, ni ibi: ni gute ishuri rikuru rya Leta kandi rijyamo abahanga rishobora kwirukana abanyeshuri 200 bose? Ese byaba ari ubuswa bw’abanyeshuri cyangwa ishuri rinaniza abanyeshuri? Byaba se bidafite aho bihuriye n’abarimu bacu babaye abacanshuro aho babonye amaramuko cyangwa ni uko batitaye ku kwigisha? Ese ubuyobozi bwo bwafashe izihe ngamba mbere yuko bufata icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri? Ese ubwo twafata SFB ko ari umurezi mwiza kuko ngo yirukanye abaswa? Ese ubwo igisebo ninde kicyaho? Ntabwo ari wowe nk’umuyobozi hamwe n’ishuri uyoboye? Hari icyizere se umubyeyi ubwo akwiye kugirira SFB ko ari ishuri yarereramo? Yego ntabwo twashyigikira ubuswa n’ubunebwe mu mashuri ariko na none

ntabwo twashimagiza ngo tunashyigikire amashuri yo kwirukana aho kurera. Kwirukana bityo biravuga ko kwigishwa byahindutse kuragirwa, umurezi ahinduka umushuma abanyeshuri bakaba amatungo. Turemeranya ko uburezi bw’u Rwanda bukiri hasi kandi ko amakosa akorwa ari menshi ariko ntabwo twemeranya ko ikosa nka ririya ryo kwirukana abanyeshuri bangana kuriya ari ikosa risanzwe. Muri rusange nubwo bibaye kuri SFB kandi wenda bishobora gutanga isomo ku barezi b’u Rwanda, umuco wo kwirukana abanyeshuri wokamye amashuri yacu. Ndatanga urugero nko muri KIST na Kaminuza nkuru y’u Rwanda(UNR) aho rwose abanyeshuri bahahamutse kubera abarimu. Nubwo nta mibare ihari, ariko abanyeshuri birukanwa cyangwa basibizwa cyangwa bakiyirukana mu mashuri ya Leta, ni benshi kandi bizakomeza nihatagira igikorwa. Byaba na byiza Minisiteri ikoze igenzura kugira ngo imenye aho ikibazo kiri. Niba se umwalimu yarabaye Imana imbere y’umunyeshuri kandi uwo mwalimu akaba ari nawe ufatira umunyeshuri ibyemezo, ubwo hazasigara nde muri kaminuza?. Iki cyari igihe cyo kumva ko kwiga atari umurimo nsimburagifungo cyangwa kuragirwa nta jambo umunyeshuri afite ku byo yigishwa n’ibyo akorerwa ahubwo kikaba igihe cyo gushyira hamwe hagati ya mwalimu n’umunyeshuri maze bombi bakungurana ubumenyi hatarimo guhimana. Njye kandi na benshi duhuje igitekerezo ko hari intege nke n’ubushake bucye bwo kurera mu barimu bacu, ubuyobozi bw’amashuri, hamwe na Minisiteri y’uburezi kandi hari impamvu zibigaragaza. Reka turebe uruhare rwa buri cyiciro murasanga ahari igikwiye guhinduka. Uruhare rwa Mwalimu Mu bihugu byateye imbere, umwalimu ni ingenzi mu myigire y’umwana kandi iyo umwana atsinzwe mwalimu arabibazwa. Iyo mwalimu abonye umwana atiga neza amubaza uko byagenze. Ariko mu Rwanda ntabwo ari uko bimeze. Hano rwose umwalimu ameze nk’intare ntabwo umunyeshuri yamwegera cyangwa we uretse kumucira urubanza rwo gutaha. Iyo bigeze muri Kaminuza n’amashuri makuru ho aba asa n’intare y’inkazi kuko aza gutanga isomo gusa yarangiza akigendera. Icyo mwalimu yiregangiza, ni uko kwigisha atari ukuza gutanga ibyo abanyeshuri basoma gusa ahubwo kwigisha, ni ukuganira nabo wigisha ukumva icyo bazi n’icyo batazi maze ukabafasha guku-

Uburezi: Dr Muligande (Photo/ Archives) nda isomo. None se niba mwalimu aza gutanga note gusa kandi nazo ngo muzikorere kopi, ubwo ni kuki abanyeshuri baza mu ishuri? Kuki se batakwigumira mu rugo maze ngo bazakore kopi ya za note bazisomere yo bazaze gukora ikizamini? Niba tugifite imyigishirize nk’iyo, ntaho tuzajya kuko abanyeshuri bacu tuba tubica. Kandi ahenshi usanga abarimu benshi babiterwa no kuba bakora henshi bityo bakaza kwigisha bishakira amafaranga atari ugutanga ubumenyi n’uburere. Niba abarimu bareba inyungu zabo bakibagirwa inshingano zo kurera, yemwe u Rwanda rurashize. Wa mwalimu wanatanze za note zidasobanutse neza, ni nawe uzaza atange ikizamini gikomeye bityo kinanire abanyeshuri. Hari naho usanga umwalimu yishimira kuba abanyeshuri batsindwa. Urugero ni nko muri KIST na UNR aho rwose abarimu bamwe babyigamba. Ibyo rero niba bihari kandi ubuyobozi bw’ishuri ntibugire icyo bubikoraho, ntabwo turimo kurera. Niba se uwo mwalimu ari we kandi ugaruka agafatira abanyeshuri ibyemezo byo kwimuka, kwirukanwa cyangwa gusibizwa, ubwo umunyeshuri azabariza he? Uruhare rw’ubuyobozi Birazwi ko mu Rwanda umuyobozi ari Imana ariko iyo bigeze mu burezi, ho birakabya. Impamvu ni uko ngo bariya bantu bize cyane bitwa ba Porofeseri ari intiti. Ariko kuba intiti ntabwo bituma muba intare

ngo mwirengagize ko murimo gukorana n’abantu kandi bashaka kugirango mubahe kuri ubwo bwenge mufite. Niba mwarize murushye, nimureke gufata ibihe bya kera ngo mubizane ubu kuko ibihe ntabwo bisa. Ubu haje iterambere. Ibyo wigisha umunyeshuri ashobora kuba yabibona n’ahandi. Kumva ko rero ubuyobozi bw’ishuri budashaka kumva ibibazo by’abanyeshuri biteye isoni kuko ubwo ntabwo ari ubuyobozi. Niba hari amatageko abanyeshuri bakumva abangamye kuki mutayaganiraho maze mukareba koko niba abangamye maze agakurwaho. Urugero ni nk’itegeko ryo guhora umunyeshuri aza mu ishuri. Guhora imbere ya mwalimu siko kwiga uretse ko no gusiba buri munsi atari ishema. Kuko iyo urebye mu banyeshuri bamwe birukanwa cyangwa basibizwa, usanga harimo abataraje mu ishuri nk’uko bikwiye ariko bakora ibizamini bakabitsinda ariko ngo kubera batagejeje amanota asabwa yo kwiga, ntibahabwe amanota yabo y’ibizamiuni bityo bagatindishwa batyo. Ibyo rero bikwiye kwigwaho harebwa impamvu bataza kwiga ariko bakora ibizamini bagatsinda. Ikindi kintu ubuyobozi budakora, ni igenzura ry’abarimu. Ese niba umwalimu aza kwigisha umwaka ugashira undi ukaza, nta genzura akorerwa ngo harebwe uko abo yigisha bamwumva, ubuyobozi bubwirwa n’iki ko ari umwalimu mwiza? Numva abarimu bakwiye kugenzurwa maze abafite inenge bagakosorwa, abarengeje urugero bagataha kuko usanga bamwe barenganya abanyeshuri kuko atari abarimu b’umwuga cyangwa wenda bafitanye inzika n’abanyeshuri kuko batabigisha neza bityo abanyeshuri bakabigwamo. Ikindi kintu kandi kibabaza abanyeshuri, ni abakozi bo mu biro mu mashuri. Usanga umunyeshuri adahabwa agaciro akwiye nk’umuntu iyo ashaka serivisi mu biro mu ishuri yigamo. Iyo serivisi ishobora kuba ari ikibazo kimureba cyangwa kireba abandi muri rusange, hanyuma akaba ashaka kukimenyesha umuyobozi runaka kugira ngo bakijyeho inama ariko ntamuhabwe. Urugero ngo muri KIST mu biro byakira abanyeshuri, umugore ukoramo arasuzugura cyane ku buryo buri munyeshuri amuzi. Nubwo ngo benshi babimubwira, ariko ntabwo ngo ahinduka. Ikindi ngo yi-

mana umuyobozi we cyane kandi abereyeho kwakira no gukemura ibibazo by’abanyeshuri. Umuntu nk’uwo rero ntwabo yakabaye akiri aho kuko nta terambere afite muri we. Uruhare rwa Minisiteri Minisiteri ifite uruhare runini rwo gukora politiki y’uburezi nziza kandi inogeye abigisha hamwe n’abiga. Politiki y’u Rwanda y’uburezi yo yaba ari nziza cyangwa se mbi? Politiki y’imyigishirize mu mashuri iracyari ikibazo kuko usanga iha ingufu umurezi cyane igakandamiza urerwa. Iyo politiki ihuye n’amategeko y’imbere mu bigo agenga abenyeshuri, aho usanga abanyeshuri baraciriwe urwa pilato. Icya mbere abanyeshuri barasuzugurwa kandi nibo bakwiye guhabwa agaciro. Gutanga agaciro nicyo mu Rwanda babura kuko ahandi umwana aba aje kwiga ntabwo aba aje kwerekwa ko ari ubusa. Numwereka ko ari ntacyo avuze, nawe azacika intege n’uko kwiga abireke. Minisiteri rero yari ikwiye kwigisha abayobozi b’amashuri n’abarimu ko urerwa atari imburamukoro kandi akenewe nawe kwerekwa umutima mwiza niba afite ikibazo kikakirwa neza kandi kikabonerwa umuti mu mucyo n’urukundo. Ikindi kintu uburezi bw’u Rwanda budafite, ni ukuba umwana yakwiga icyo ashaka kandi yumva ashoboye. Aha bishobora kuba bivuga kumuha ishuri atasabye cyangwa ishami atasabye kandi atazashobora. Niba umenyeshuri yumva kwigisha atabibasha ariko akabasha kuvura, kuki wamuha KIE kandi ashaka KHI? Niba yashobora amasomo ya mudasobwa muri KIST, kuki wambuha kiwga ubuhinzi muri ISAE? Kuki Minisiteri itareba bino bibazo mu mashuri ahubwo ugasanga nayo yarashyize intege mu kubuza abana uburenganzira bwo guhitamo? Aha natanga urugero rw’uwahoze ari Minisitiri w’uburezi Madamu Mujawamariya Jeane d’Arc wigeze guhagarika guhindura amashuri kandi byarashakagwa na benshi banabifiye amanota. Yego ntabwo buri umwe wese yakwiga amasomo y’ubuganga(medicine) cyangwa ngo yige amasomo ya mudasobwa( computer science), cyangwa se ngo abanyeshuri bose bige muri UNR cyangwa KIST, ariko nibura hakabayeho uburyo abifuza ishuri runaka cyangwa ishami runaka barihabwa. Nidukomeza dutya twirukana n’abo dufite, n’abandi tutarabona ntabwo bazatugana kuko turabatera ubwoba. SFB reka ibere urugero andi mashuri atavuzwe kuko naho birahari, kandi naho bataha ari benshi. Ingabire Lydia. [email protected]

Urup. 8

ISESENGURA

UMUSESO

No 389, 04- 11 Mutarama 2010

Politiki: Urwego rw’Umuvunyi rutangiye kwikubita agashyi

Nk’uko byateganyijwe n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, kubera ibibazo bitoroshye abaturage bahura nabyo, iryo tegeko rihatse ayandi ryashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Mu byo rushinzwe harimo; gukumira no kurwanya akarengane, ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo, mu Nzego z'ubutegetsi bwa Leta n'izigenga; kwakira no gusuzuma, mu rwego rwavuzwe haruguru, ibirego by'abantu ku giti cyabo n'iby'amashyirahamwe yigenga, byerekeye ibikorwa by'abakozi ba Leta, iby'inzego zayo n'iby'abikorera ku giti cyabo, no gukangurira abo bakozi n'izo nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro; kwakira inyandiko zigaragaza imitungo nyakuri ya Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Perezida w'Urukiko rw’ikirenga, Minisitiri w’Intebe n'iy'abandi bagize Guverinoma mbere y'uko batangira imirimo yabo n'iyo bayivuyemo. Uru rwego rukijyaho abaturage barwitezeho byinshi, ariko siko byagenze kuko akarengane na ruswa katagabanuka, kandi ahanini ugasanga abayobozi ari bo bakomeje kurenganya abaturage, ndetse na ruswa ikigaragaza mu batanga serivisi abaturage bakeneye.

Ubundi wabuzwaga niki? Rutaremara (Photo/ Archives) Abanga kugaragariza uru rwego imitungo yabo, nabo bakomeje kwigomeka. Mu bisobanuro Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara ahora atanga mu bitangazamakuru cyangwa muri za raporo za buri mwaka, usanga ibitaragenze neza byose byegekwa ku bushobozi n’ububasha buke bafite bahabwa n’itegeko. Aho bigereye muri iyi minsi Urwego

rw’Umuvunyi rukaba rwifuza kuva ku bubasha bw’ubugenzacyaha bagahabwa ubw’ubushinjacyaha kuko ibyaha baba bagenje usanga akenshi bidahabwa agaciro n’inzego zimwe na zimwe, bityo n’ubushinjacyaha ntibubishyiremo imbaraga nk’uko babyifuza, hakaba n’ubwo batabona amadosiye kimwe, baba bayashyikirije ubushinjacyaha, uburemere urwego rw’Umuvunyi bwayahaga

Ibiciro byo kwamamaza Ku rupapuro rw’umweru n’umukara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece:

400.000 FRW 250.000 FRW 150.000 FRW 80.000 FRW 50.000 FRW

Ku rupapuro rw’amabara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece:

700.000 FRW 500.000 FRW 300.000 FRW 150.000 FRW 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: Inshuro enye (4) 5% Inshuro umunani (8) 10% Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15% Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20% Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25% Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!

bukagabanurwa n’ubushinjacyaha. Nibahabwa ubwo bubasha bizabasaba no kugira abakozi benshi bafite ubwo bushobozi mu gihugu hose. Nk’uko akunze kubisobanura, akaba yaranabigarutseho mu nama yo ku wa 12/10/2009 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru no mu nama mpuzamahanga y’Abavunyi bakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye mu Rwanda kuva ku itariki ya 13/10/09, Tito Rutaremara yavuze ko byabafasha mu kurangiza inshingano bahawe itegeko ribongereye ububasha bakajya bijyanira ibirego mu nkiko bakabishinja. Batabonye ubwo bubasha, byabagora baramutse babonye icyaha kuri Prokireri, kugishyira umushinjacyaha ngo agikurikirane mu rukiko. Bongerewe ububasha, ngo byabafasha kujya bihutisha amadosiye ibimenyetso bitarazimizwa cyangwa ngo abantu batoroke kubera gutinda kugezwa imbere y’umucamanza. Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko umushinga w’itegeko risaba ubwo bubasha ngo ukiri muri Minisiteri y’ubutabera yaje ku mwanya wa kabiri mu barya ruswa. Nk’uko raporo y’umwaka wa 2008 yatangajwe ku itariki ya 08/07/2009 ibigaragaza, ni uko abashinzwe umutekano mu muhanda baje ku rwego rwa mbere(49,6%), hagakurikiraho Minisiteri y’ubutabera iri kuri nomero ya kabiri(49,5%) mu barya ruswa.. Iki kigereranyo gito cy’iyi raporo kiragaragaza ko abantu bo muri izi nzego bikurikiraniwe n’urwego rw’Umuvunyi mu nkiko byahindura isura y’iki gihugu, ku buryo n’abakomeje kwigwizaho imitungo bajya bahora biteguye kuvuga aho bayikuye. Igihe Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara yatangazaga iyi raporo, akaba yarabwiye Abadepite Imitwe yombi iteranye ko, iyo batahuye aho babonye ibyaha, iyo babishyikirije inzego za Polisi zivuga ko zanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’abakekwa, bakaba abere ku byo batabashije gusobanurira Urwego rw’Umuvunyi. Akaba yaraboneyeho kuvuga ko kuba inzego nyubahirizategeko ari zo baha dosiye kandi nabo bagaragaramo ruswa ari ikibazo gikomeye. Ibi n’Abadepite bose byabateye ikibazo gikomeye baburiye ibisobanuro. Bikaba bi-

rushaho kuba bibi aho urwo Rwego rw’Umuvunyi rwashakaga guhabwa ububasha bw’ubushinjacyaha bikaba bitarashobotse, ahubwo bakemererwa ubugenzacyaha gusa, kandi bizwi ko na Parike hari ibyo ihabwa n’ubugenzacyaha igahitamo ibyo ijyana mu rukiko ibindi ikaba yabyihorera kubera amarangamutima n’icyenenewabo no gutonesha! Urugero rwa hafi ni ku rubanza rwa Kalisa wayoboraga BCDI, aho umucamanza uyobora Urukiko Rukuru yatangaje ko ibyaha yashinjwaga atari kubikora wenyine adafatanyije n’inama y’ubutegetsi, ariko umucamanza akavuga ko adategetse ko batumizwa, agashimangira atyo ibyo ubushinjacyaha bwanze gukora. Nk’uko twatangiye tubivuga, muri iyi minsi urwo rwego rw’Umuvunyi rutangiye kwikubita agashyi kuko rwatangaje ko abakozi ba Leta bagera ku 113 bataramenyekanisha imitungo yabo, barimo abahagarariye u Rwanda mu mahanga, abayobozi bamwe b’Uturere n’abakozi muri za Minisiteri, bakaba batangiye gufatirwa ibyemezo. Minisitiri w’Abakozi ba Leta wari kumwe n’Umuvunyi Mukuru yavuze ko bahawe icyumweru kimwe gusa. Kuri urwo rutonde harimo abashinjacyaha n’abacamanza batagaragarijwe abanyamakuru, bikaba byaremejwe ko abagera kuri 56 bari mu nzego zinyuranye bahagaritswe by’agateganyo ku kazi mu gihe cy’amezi atatu, bakazajya bahembwa ½ cy’umushahara wabo. Iyi myanzuro irakarishye izakomereze no ku bandi. Ibi kandi bikwiye no kugera kuri ba bandi bose batewe imboni n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubivuga, nawe ashyigikiye ko urwego rw’Umuvunyi rwahabwa ingufu kugira ngo akarengane na ruswa bicike mu bihugu bya Afurika. Ibi bizanafasha kumenya abigwizaho umutungo wa Leta bagamije gukira vuba. Gushyigikira icyifuzo cy’ububasha bushya bw’urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda bikaba byashyigikirwa kugira ngo inzitwazo ziveho. Umwanditsi w’Umuseso

UMUSESO

No 388, 28 -04 Mutarama 2010

Urup. 9

ISESENGURA

Miliyari 480 zo mu buhinzi bworozi zo ntizizaba nka Girinka?

U Rwanda rumaze gushyira ahagaragara gahunda y’ishoramari mu buhinzi bworozi ya miliyoni zisaga 848 z’amadorali ahwanye na miliyari zisaga 480 hagati ya 2009 na 2012. Ubwo u Rwanda rwakiraga inama ku bijyanye n’ubuhinzi bworozi muri Afurika mu minsi yashize, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yerekanye ko muri miliyoni zisaga 848 z’amadolari azajya muri iyo gahunda, ikeneye angana na miliyoni 325 z’amadolari bivuga ko asigaye yose yari ahari. Iyi gahunda y’ishoramari mu buhinzi bworozi nubwo ihenze ariko, ni ingenzi ku Rwanda. Impamvu ari ingenzi, ni uko iyo u Rwanda rutaza kugira ubuhinzi bworozi bukomeye muri bino bihe ubukungu bwazahaye, inzara n’ubukene byari kurushaho kuzahaza abanyarwanda benshi bityo ubukungu bugakomeza kuzahara. Ubuhinzi n’ubworozi bwerekanye ko bufite icyo bumaze kuko nibwo bwakoze neza mu gihe izindi segiteri z’ubukungu zari zaguye. Ingero twatanga, ni nk’inganda aho usanga gukora ibintu byari byagabanutse hamwe n’amafaranga abiturukamo yaragabanutse. Ahandi haguye, ni mu byo gucukura amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bwayo kuko usanga u Rwanda rwaratakaje amadolari menshi rwari rutegereje mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitewe n’igwa ry’ibiciro byayo ku isoko mpuzamahanga. Ntawakwibagirwa ibura ry’amafaranga muri za banki aho inguzanyo zabaye ingume, bikageza naho za banki zimwe zijya zimana amafaranga yabikijwe n’abakiliya ngo zagize ikibazo cy’ibyuma. Ubu nubwo nta banki ikomeye yafunze, ariko icyahoze cyitwa UCT kikaza kuba CT, cyo kigeze aharindimuka kuko amashami yacyo amwe amaze gufunga. Nubwo wenda dusuzugura ubuhinzi bwacu gakondo bwo guhinga ibijumba n’ibindi biribwa bya giturage, maze ahubwo tugashima ubuhinzi bw’ibihingwa byoherezwa hanze bikaduha amadovize menshi, bya bijumba n’ibishyimbo byacu hamwe n’indi myaka, nibyo byaturwanyeho kuko ya Kawa, Icyayi, Indabyo, Imbuto n’Imboga

Nayo ntazashirira mu mifuka yabo ayobora? Kagame (Photo/ Archives) byari byataye agaciro ku isi, kuko kugeza na n’ubu isoko ryabyo ntabwo riraba ryiza kandi twanatakaje amadovize twari tubitezemo. Aha rero birumvikana ko ubuhinzi ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda kuko butanga akazi ku bantu barenga 90% y’abakozi mu Rwanda kandi bunatanga hejuru ya 30% y’umusaruro rusange w’igihugu bivuga ko buramutse buhungabanye, natwe twese twahungabana kuko inzara yatumara ubundi tukaba abasabirizi. Mu nama rero yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi ikanafungurwa na Perezida Kagame muri Serena, u Rwanda rweretse abaterankunga hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bworozi gahunda y’ishoramari mu buhinzi bworozi kandi abaterankunga n’abandi bafatanyabikorwa barayemeye. Nubwo bayemeye ariko ntabwo bamwe, cyane cyane abakomeye, bahise batanga inkunga y’amafaranga yari ikenewe dore ko yari miliyoni 325 z’amadolari ariko bavuze ko bazayitanga ari uko babanje kureba iyo gahunda nabo bakayigaho. Abaterankunga bose bakomeye ku isi, harimo Banki y’isi, Leta y’Amerika, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Canada, Banki nyafurika y’iterambere, u Bwongereza, amashami y’umuryango w’abibumbye hamwe n’abandi benshi barimo na sosiyete sivile, bose bari muri iriya nama kandi bashyigikiye u Rwanda. Ariko rero nubwo amafaranga yifuzwaga atabonetse uwo mwanya,

hari abayatanze kuko hafi miliyoni 100 z’amadolari zisa naho zemewe gutangwa andi akaza mu mwaka utaha. Minisitiri w’imari w’u Rwanda Bwana John Rwangombwa yibukije abaterankunga ko ukwezi kwa kane kwa 2010, ari ingenzi kuri gahunda yo gutegura ingengo y’imari kuko iba iri busomwe mu mwaka hagati bityo bikaba byaba byiza abafite inkunga, bagomba kuyitanga bitarenze uko kwezi. Uretse ko abaterankunga benshi bari bamenye ko itegurwa rya bije n’isomwa ryayo byari byahindutse kubera kwinjira mu muryango w’ibihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba, nabo bari babizirikanye kandi bavuze ko bazabyubahiriza. U Rwanda ruvuga ko gahunda y’ishoramari mu buhinzi, igamije kongera ingufu mu kubona ibyo kurya bihagije mu gihugu. Ivuga ko kandi igamije kongera umusaruro w’amafaranga abonwa n’abatuye icyaro hamwe no gutuma habaho izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Iyo gahunda igomba guhindura ubuhinzi bworozi bukava kuri bwa bundi bwa gakondo maze bukajya ku rwego rwiza kandi rwa kijyambere. Ibyo bivuga ko ubuhinzi bworozi bugiye kuba ubw’umwuga bubyarira inyugu ubukora. Leta ivuga ko iyo gahunda izagerwaho ari uko abikorera ku giti cyabo bayigizemo uruhare ndetse n’abaterankunga kuko buri cyiciro uhereye kuri Leta kugeza ku muntu wikorera, gifite icyo kigomba gukora kugira ngo gahunda igerweho. Gahunda yose igizwe n’inkingi enye. Inkingi ya mbere, ni ukongera ingufu mu buryo bukoreshwa mu kubona umusaruro urambye kandi mwinshi. Iyo nkingi izatwara amafaranga arenga kimwe cya kabiri ya gahunda yose kuko izatwara amadolari arenga miliyoni 658. Iyi nkingi izibanda ku kongera umusaruro, kurwanya isuri, gufata amazi neza, hamwe no gukoresha neza inyongeramusaruro mu buhinzi. Muri rusange, iyi nkingi izatuma habaho kwiyongera kw’umusaruro kuri hegitari kugeza ku bipimo Leta yihaye muri gahunda

y’imbaturabukungu izarangira muri 2012. Inkingi ya kabiri, ni ugufasha kuzamura abahinzi borozi bakaba ab’umwuga. Nkuko biteganyijwe, iyi nkingi izatuma ubuhinzi bworozi mu Rwanda bushingira ku bwenge kugira ngo abikorera bazamuke naho abahinzi batangire kureba ubuhinzi bworozi nk’ubucuruzi bubyara inyungu. Inkingi ya gatatu, ni uguteza imbere ibicuruzwa hamwe n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi bworozi. Hano, Leta ivuga ko ikigamijwe, ari ugushyiraho ibisabwa byose kugira ngo inganda zikora ibikomoka ku buhinzi bworozi hamwe n’ibikenerwa muri izo nganda biboneke. Inkingi ya kane, ni ukubaka ubushobozi no gushyiraho ibigo byabugenewe kugirango ubuhinzi bworozi bukomere. Aha minisiteri y’ubuhinzi bworozi igomba kubakirwa ubushobozi kugirango ibashe gushyira mu bikorwa inshingano zayo. Nubwo ariko iyi gahunda y’ishoramari ikoze neza kandi ikaba yagira ingaruka nziza ku banyarwanda benshi, ije mu gihe zimwe muri gahunda zijyanye no kuzamura umunyarwanda harwanywa ubukene binyuze mu buhinzi bworozi zikemangwa kubera imicungire mibi cyangwa kuba zidakurikiranwa ngo harebwe niba zishyirwa mu bikorwa neza. Izo gahunda, ni nka gahunda y’inka imwe muri buri rugo rw’umukene, gukoresha abakatiwe n’inkiko gacaca kubera icyaha cya jenoside mu gukora imirwanyasuri hamwe no kurigisa ifumbire. Ikindi, ni nko korora bikorewe mu mazu ariko ugasanga bivuna ariko umusaruro ari muke. Ikindi, ni ibiciro bihabwa abahinzi baba ab’ikawa, icyayi n’ibirayi bahora barira kandi guhinga bibahenda nyuma bajya kugurisha ugasanga barahendwa. Ibi byose mu gihe bikiri imbogamizi, ntabwo iyi gahunda yazagerwaho neza. Urugero kandi rugaragaza ko Leta ifite uburangare mu micungire ya gahunda zihabwa abaturage, ni gahunda ya girinka munyarwanda yahindutse girinka muyobozi, none ubu akaba ari bwo Leta itangiye

kuyitaho nyuma yuko bigaragaye ko izo nka zahawe abishoboye, aho guhabwa abatishoboye kugira ngo zibahe umusaruro w’amata hamwe n’ifumbire kandi banakomeze borore. Ubu Leta ivuga ko yatanze iminsi 45 yo kugarura izo nka kandi n’abazigurishije bakishyura amafaranga akazakoreshwa gushaka izindi maze zigahabwa abaturage bazikwiye. Ubu Leta iravuga ko nibura inka ibihumbi 17,500 ari zo zigomba kugarurwa. Ibi birababaje cyane kubona ingo zingana zityo zahawe inka kandi zitari zibikwiye. Bisa naho abazitangaga nta maso babaga bafite cyangwa se nabyo byabayemo ruswa, icyenewabo n’ikimenyane. Ese kuki hadakorwa iperereza rirambuye kugira ngo abakoze ayo mahano bazahanwe n’amategeko kuko bisa naho bavanguye, birengagije kandi banikubiye ibitari ibyabo ku bushake? Ese niba Minisiteri yemera ko yagize uburangare, ni iki cyakwemeza ko na kariya kayabo ka za miliyari kazashyirwa mu buhinzi bworozi katazahinduka nka girinka? Ubu Minisiteri ivuga ko hari imirongo ibiri ya telefone zitishyurwa zo kugira ngo abaturage batange amakuru ajyanye n’aho ziriya nka ziri. Iyo mirongo ni 177 hamwe na 178. Igisabwa ni uko uwumva wese afite amakuru y’aho inka iri kandi idakwiye kuhaba, ni uko yahamagara kuri imwe muri izi nimero maze akavuga aho iyo nka iherereye maze ukareba ukuntu igarurwa. Baturage, uru ni urubuga mukwiye gukoresha kugira ngo murenganurwe maze muhabwe ibyo mwimwe kandi mubikwiye. Leta rero nihindure imikorere, ye gukomeza kugira za girinka muyobozi aho kuba girinka muturage ukennye maze gahunda y’ishoramari mu buhinzi bworozi izateze abanyarwanda imbere, aho kugira ngo ibe yabatera agahinda amafaranga yayigenewe yamizwe. Hakwiye ingufu n’igenzurwa rihoraho kugira ngo amafaranga atazanyerezwa nka ziriya nka. Ingabire Lydia.

Urup. 10

UMUSESO

No 389, 04 - 11 Mutarama 2010

IMIYOBORERE

Nta mpuhwe abaturage bakigiriwa n’abayobozi

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, iya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ndetse n’iy’Urwego rw’Umuvunyi zihora zitangwa buri mwaka, zigaragaza ko abaturage bagorewe ku bategetsi. Iyo bitabaye kurenganywa, bivamo kurya ibyari bigenewe rubanda, abayobozi benshi bagamije kwigwizaho imitungo. Muri iyi nyandiko, turashaka kugaruka kuri gahunda yo kubakira abacitse ku icumu, no guha inka abatazikwiye, abo zari zigenewe bagakomeza kuba mu bukene. Bamwe mu bashaka kwikubira, bahera ku magambo Yesu yavuze ngo ufite azahabwa, udafite yakwe n’icyo yari afite, maze abanyantege nke bakahagwa. Nyamara umuhanuzi Amosi yavuze ko abarenganya abakene batwara ibyabo bakiyubakira amazu y’ibitabashwa bazahura n’ibibazo. Iyo umutegetsi atwaye inka yari igenewe umukene, aba yumva uwo mukene azabaho ari uko uwo mutegetsi yahaze, cyangwa se atakiriho? Mbese bazahaga ryari, ko inda itajya ihaga, ahubwo ko uyiha none ejo ikaba igusaba ibindi? Nubwo mu guhugu cyacu cy’u Rwanda aho kororera atari henshi, kandi buri muturage akaba atabona urwuri kubera integer nke z’abamutanze aheza cyangwa bakaba baramurushije amaboko bakahamwambura, ariko nta wahabwa inka ngo ayange. Nk’uko Perezida Paul Kagame yabivuze mu nama y’umushyikirano yabaye mu kwezi kwa 12/09, amaze kumva uko abayobozi bigabiye gahunda ya Girinka bakayigira iyabo n’inshuti zabo, umukene ufite inka aba yateye intambwe y’ubukire. Iyo hatanzwe inkunga yo kubakira abacitse ku icumu, bagakomeza kuganya bavuga ko batabonye amabati, kandi abayobozi barayarekeye mu bubiko mu Turere, baba bashaka kuzayaha nde niba atari ugushaka kuzayarigisa baga-

basaga ibihumbi 90, ni ukuvuga ko nta mirimo iriho mu guhugu ku buryo no gutera amashyamba cyangwa gucukura imirwanyasuri byarangiye hose mu gihugu, cyangwa ni ugushaka guteza inzara mu gihugu rubanda bagakomeza gusonza abo bategetsi batagerwaho n’inzara bibereye mu nganzo y’umunezero birira ingoma.

Yabashyize ku karubanda: Rutaremara (Photo/ Archives) tanga raporo ko ibintu byose ari sawa sawa mu mihigo, aho abo baturage badashobora kugera ngo babanyomoze? Mu Karere ka Nyanza, amabati 96 yaburiwe irengero gute? Imodoka yayapakiye yayataye mu nzira, cyangwa aho yari arunze yarashonze? Mu Karere ka Muhanga, amabati 208 yabuze yatwawe n’umuyaga? Mu Karere ka Gisagara amabati 13 yabuze yujuje inzu ya nde waburagaho ayo gusa? Akarere ka Nyamasheke, amabati 201 yaburiye mu bubiko bw’Akarere, yasakajwe na nde mu bayobozi b’Akarere ku giti cye? 163 yaburiye mu bubiko bw’Imirenge 3, Abanyamabanga Nshingwabikorwa baba barayigabanyije, cyangwa hari umujura wabomoye Umurenge arayiba? None se, ku Karere ka Ngororero, ko habuze amabati 28, ni uwayapakuruye wihembye banze kumwishyura? Akarere ka Rubavu, amabati 47 bayanyujije mu ryoya bumva ko abo yari yagenewe bazabaho bate? Akarere ka Rulindo, kwiburisha amabati 237, bumvaga

Nawe: Everlyn Kamagaju (Photo/ Archives)

ntawe uzabimenya? Akarere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo hari 210, ayaburiwe irengero ni 111. Akarere ka Ngoma, mu Murenge wa Mutenderi amabati 20 bayatsimbye he? Akarere ka Kayonza banze kuzuza ijana rifunze banyereza 93, bakeka ko bitazabagaruka? Mu Karere ka Kirehe hari amabati yari ateganyijwe kuzubakira imiryango 30 , mu Murenge wa Gatore bikuriramo 25 barayatsimba. Gutanga, sima nke ugereranyije utitaye ku mazu azubakwa haba hagamijwe iki? Cyangwa se gusinyisha abaturage ko bahawe ikintu ntacyo ubahaye uba wumva ubaganisha he uri umuyobozi wabo? Akarere ka Nyaruguru, kagurishije imifuka 350 n’Ibitaro bya Munini, kandi hari amazu menshi adafite isima kumvvaga gakorera Leta ya nde? None se kongeraho ko boherereje Umurenge wa Kibeho imifuka ya sima 140, nyamara ntiyagezeyo, yaba yararigitiye he? Mu Karere ka Rwamagana, imifuka 347 ya sima yaburiye

mu bakozi b’akarere. Wasanga barayigabanyije. Iyo uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru anyereje imifuka 19 ya sima akayimurira mu Murenge wa Ruramba, ubundi akavuga ko hari imifuka 155 mu bubiko, ariko abayobozi bakanga kuyerekana, ni iki cyakwemeza ko ihari? Hari imifuka 100 bavuga ko yoherejwe mu Murenge wa Cyahinda gukoreshwa Blocs ciment, nyamara nta nzu n’imwe igaragara yubakishijwe blocs ciment. Mu Karere ka Rwamagana, abakozi banyereje imifuka 347 ya sima; Uwari umucungamutungo w’Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero yanyereje imifuka 20 ya sima. Muri Nyagatare, imifuka 61 ya sima yaburiwe irengero. Ngabo abayobozi dufite birirwa bavuga ko bakunda igihugu kurusha abandi. Aho ntibyaba biterwa nuko bakirya cyane bikabatera kugikunda kuko bafite ibyo bakiryamo bikoreyemo? Kudakoresha abagororwa bari mu gihano nsimburagifungo

Izi nka zabagiwe he ko zabuze? Umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro wahawe inka 78, abaturage bakira 74, izindi 4 ziburirwa irengero; Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, bakiriye inka 77, abaturage bahabwa 64, izindi zirabura. Muri uwo Murenge kandi, hari abaturage bambuwe inka ziragurishwa, abaturage ntibahabwa amafaranga yazo. Ibi byagaragaye no mu yindi mirenge imwe n’imwe. Umurenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi, naho bakiriye inka 56, abaturage bahabwa 47, aho izindi zagiye ntihazwi. Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru wahawe inka 98, abaturage babona 85, izindi ziburirwa irengero. Mu Murenge wa Gatare , Akarere ka Nyamagabe, abahungutse 14 bava Tanzaniya bahawe inka, bose barazigurisha barigendera baburana na zo. Aba bo nta macenga bazi. Nk’uko hatanzwe igihecy’amezi abiri ngo abahawe inka batabikwiye zigaruzwe, ni nako hakwiye gutangwa igihe ngo akarengane abacitse ku icumu bagiriwe ntibubakirwe karangire. Umuti abagize uruhare muri ibi bikorwa bibi akwiye guhabwa umuti binyuze mu butabera. Minisiteri ishinzwe ibyabaye n’ibizaza, igaca urwikekwe n’umuco wo kudahana igatanga ubutabera, ntabwo bizayorohera. Habuhazi Innocent

UMUSESO

No 389, 04-11 Mutarama 2010

Urup. 11

AMAKURU

Lt. Col Chris Murari, Ambasaderi Eugene Gasana, ku rutonde rw’abakozi bahagaritswe

►Impamvu: guhisha umutungo wabo urwego rw’umuvunyi

►Sikandali: Ambasade y’u Rwanda muri l'ONU nta ambasaderi, nta mujyanama wa mbere Abo ni bamwe mu bakozi ba Leta bahagaritswe ku mirimo yabo igitaraganya, nyuma yo guhisha, cyangwa se kubeshya imitungo yabo urwego rw’umuvunyi.Uru rutonde rukaba rwarashyikirijwe minisiteri y’umurimo. Minisitiri w’umurimo, Anastase Murekezi, akaba yaratangaje mu cyumweru gishize, ko abo bakozi bose bahise bahagarikwa ku kazi

by’agateganyo.Twibutse ko abakozi ba Leta basabwe n’itegeko kwereka urwego rw’umuvunyi umutungo wabo, bitarenze kuwa 30 Kamena buri mwaka. Abahagaritswe bakaba ari abakozi mu nzego za Leta zitandukanye- muri RDF, Polisi y’igihugu, za Minisiteri, ubutabera, ambasade n’izindi. Muri abo bahagaritswe,

bagera kuri 56, harimo abahanishijwe igihano cyo guhagarara ku kazi ukwezi kumwe cyangwa se abiri nta mushahara. Usibye Lt. Col Chris Murari (ubu uri Darfur kuva kuwa 10 Ugushyingo 2009), na Eugene Gasana (ambasaderi w’u Rwanda muri l'ONU kuva Gicurasi 2009), abandi bahagaritswe harimo Major Leandre Hakizimana, Major Claude Higiro, Major Paul

Matonde na Major Francis Mutiganda.Hari kandi abacamanza Nyirabugingo Antoinette na Rwibasira Joseph.Hari kandi Oda Gasinzigwa, Emile Rwagasana (umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, Moses Rugema (umujyanama wa mbere muri ambasade y’u Rwanda i New York), Kayihura Eugene (umujyanama muri

Ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Korea, Kabandana Jeannine, wo muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi na Mbabazi Enid(ambasade y’u Rwanda mu Buholandi) Hari kandi Super Intendant Simon Mukama, Super Intendant Ndori na Super Intendant Elisa Kabera. DGM

APPEL A CANDIDATURE EXTERNE RECEPTIONNISTE TELEPHONISTE SECTION ADMINISTRATION Bilingue (Français/Anglais) Référence 20674 Statut : Agent Local de niveau IV Lieu de travail : Délégation de l’Union Européenne au Rwanda Durée du contrat : Contrat à durée indéterminée, avec une période d’essai de trois mois. Fonctions et responsabilités Toutes tâches en rapport avec la fonction : accueillir, enregistrer et acheminer les visiteurs; opérer le standard téléphonique; actualiser le répertoire téléphonique et les contacts; décharger et enregistrer le courrier déposé. Autres tâches ponctuelles d’appui aux collègues de la section. Études, expérience et connaissances Niveau d’enseignement secondaire minimum. Au moins 3 ans d’expérience en lien avec la fonction. Une connaissance des outils informatiques conventionnels est nécessaire. Une parfaite maîtrise du français ou de l’anglais et une bonne connaissance de l’autre langue est indispensable. Aptitudes Compte tenu de l’importance des contacts en interne et avec différents interlocuteurs du secteur public et privé, une aptitude à communiquer de manière aimable, claire, concise et précise est essentielle. Aisance relationnelle dans un contexte bilingue et multiculturel. Efficacité, discrétion, intégrité et sens des responsabilités. Bonne présentation. DATE LIMITE POUR L’INTRODUCTION DES CANDIDATURES: VENDREDI 15 janvier 2010 à 12:00 heures (le cachet de la poste ou de la Délégation faisant foi) Veuillez adresser votre lettre de motivation, curriculum vitae actualisé et copie des diplômes/attestations/lettres de référence sous pli fermé à l’adresse suivante: Délégation de l’Union Européenne au Rwanda, à l’attention du Chef d’Administration, 1807 boulevard de l’Umuganda, B.P. 515 KIGALI

Urup. 12

UMUSESO

No 388, 04 -11 MUtarama 2010

AMAKURU

Sikandali: Umunyamakuru yaragambaniwe ngo gacaca imwirenze Imana ikinga akaboko Ku itariki ya 24/12/2009, Inteko gacaca y Kimironko imaze gusoma urubanza ku Murenge wa Gikondo, yihutiye kujya gusoma urundi rubanza yari imaze iminsi iburanisha i Runda na Gihara. Kubera ko umunyamakuru Habiyambere Valens yari yarakurikiye urwo rubanza nk’uko akurikirana n’izindi uko abishoboye, byabaye ngombwa ko ajyayo kumva uko rusomwa kuko hari n’amadosiye yanditswe na bamwe mu bicanyi bishe muri Kiliziya ya Gihara yari yarahaye inteko gacaca ngo izayasuzume. Byari ngombwa rero ko amenya agaciro bahaye izo nyandiko zanditswe n’abiboneye ibyabereye muri iyo kiliziya izwi ku izina rya St. Joseph, barimo na bamwe mu bakoze ibyo byaha bya jenoside aho hantu. Ayo mabaruwa yashinjaga Hitimana Petero alias Kinumanuma waburanaga. Bitewe nuko zimwe mu nyangamugayo za gacaca ya Gihara zitari zishimiye ko izo nyandiko zigaragarizwa inteko gacaca ya Kimironko, bakoze uko bashoboye ngo bagambanire uwo munyamakuru ngo afungwe. Mu minsi ishize mu kinyamakuru Umuseso nari navuze ko rushyiditse muri gacaca ku biciwe muri kiliziya ya Gihara muri jenoside, ku matariki yakurikiyeho, byabaye muzungamuzunga abacitse ku icumu barokokeye muri kiliziya ya Gihara batarega Hitimana Petero alias Kinumanuma(dore ko hari n’abamuregaga kera mu Bushinjacyaha gacaca zitaratangira bisubiyeho, dosiye y’urwo rubanza rwari rwarageze mu rukiko ikaba yari ifite nº RMP26.137/SG/ NE) n’abamurega badahuza mu byo bavuga babonye. Byakomeje abagororwa barimo abishe muri iyo kiliziya nabo bavuguruzanya ku byo babonye, abandi bivuguruza ku nyandiko nyinshi banditse zishinja uwaburanaga, maze babuze uko babigenza babishoramo umunyamakuru Habiyambere Valens bamubaza aho yakuye inyandiko. Nk’uko nari nabivuze kandi nkazabisubiramo, abavuga ururimi rw’igifaransa baciye umugani ngo: “Amagambo araguruka, ariko inyandiko igasigara”. Hari n’undi wavuze ko akarenze umunwa karushya ihamagara. Bishatse kuvuga ko ibyo umuntu yamaze kuvuga kubigarura bikaba bigoye kandi byarumviswe n’abantu.

Gacaca isigaye ishaka gufunga n'abanyamakuru: Mukantaganzwa (Photo/ Archives) Amagambo yari menshi muri gacaca Bamwe ngo kuki haregwa Hitimana Petero alias Kinumanuma wenyine mu ikusanyamakuru rishya, abandi ngo abamushinja ni abakomisiyoneri, abandi ngo ni inzangano ziterwa n’abantu bamwe bashyashyarije inteko gacaca yari iyobowe na Gashirabake barayisesa none ngo niwe bashaka, hakaba n’abavugaga ko abafungiye kwica muri kiliziya ya Gihara bahagije(ibi bikaba ikibazo iyo bivugwa na bamwe mu bacitse ku icumu batumva ko habonetse n’abandi bafatanyacyaha bari barahishwe byaba ari ugufasha ubutabera no kumenya ukuri kose), mu gihe abo bagororwa bavuga ko hari abandi batarabibazwa bafatanyije abatarabibazwa bibereye hanze bo iyo babyumvise bakoma mu mashyi ko batagikurikiranwe). Kinumanuma we ngo ni umunyamakuru Habiyambere wamufunze(yari afunze by’agateganyo), kandi ngo ntashaka kumubona no mu rubanza rwe. Ayo magambo yayivugiye mu ruhame muri salle yo kwa Padiri i Gihara imbere y’Inteko gacaca yari yaturutse mu Murenge wa Kimironko n’imbere y’imbaga y’abantu batungurwaga n’inyandiko za kera uwo

munyamakuru yatahuye zikagirwa ibanga, zimwe mu nterahamwe zazanditse zikazoherereza inteko zikaruca zikarumira, bakabirengaho bakanafunguramo bamwe bagatoroka(Nyecumi na Harerimana Gaspard) ngo batazavuga akari imurore, abandi bakaba basanga abagororwa muri gereza ya Muhanga bakabategeka ibyo bazavuga bivuguruza ya mabaruwa banditse kera yageze mu nzego zinyuranye. Urukiko gacaca rwamugize umwere Amabaruwa anyuranye Koline Jean Bosco yanditse mu bihe binyuranye ashinja Hitimana Petero Alias Kinumanuma ko yamubonye atwaye imodoka imanuka iva ku kiliziya imanuka ijya ku Ruyenzi irimo abantu bahigwaga, ntiyigeze yitabwabo. Abacitse ku icumu bamwe yavuze bo mu Kagari ka Muganza baturanye bikaba batashimishijwe nuko ashinja inshuti zabo z’abahutu bamubuza gukomeza gushinja ntibigeze babazwa cyangwa ngo nawe abibazwe yongere abisubiremo kuko yabyanditse abizi kandi abishaka. Amazina yabo twayababwiye mu Museso n0 388 tugaragaza iyo baruwa ye. Icyo bashakaga ngo ukutazashinja

Hitimana Pierre(Kinumanuma), akaba bicara bamumaho bamera ubwoba banamukangisha ko umunsi azapfa azihamba. Urutonde rw’abandi bantu yashyize ahagaragara mu yindi baruwa yo ku wa 28/10/2009 yandikiye Inteko gacaca ya Kigese nº B, avuga abantu bategetse iyicwa ry’abantu bari bahungiye muri kiliziya ya Gihara, ababishyize mu bikorwa n’abashoferi 10 batwaye imodoka zajyanye abantu muri Nyabarongo, akaba yaravugagamo na Hitimana Pierre alias Kinumanuma yashyize ku mwanya wa gatatu(reba amazina yabo mu Umuseso nº388), ntirwahamagajwe kandi benshi bibereye hanze bikomera mu mashyi ko bacitse gacaca kuko zirangiye. Ibaruwa ya Bizimana Jean de Dieu alias Nduruma yo ku wa 27/7/2009 yandikiye Perezida w’inama rusange y’urukiko gacaca Umurenge wa Sheri mu Biharabuge, aho yagaragaje urutonde rw’abantu 11 batanze amategeko yo kwica abatutsi akavugamo na Hitimana Pierre alias Kinumanuma yashyize ku mwanya wa 5. Ibi byose Inteko gacaca yaturutse Kimironko ikaba yarabikubye na zero. Umunyamakuru yategewe mu isomwa ry’urubanza Ku itariki ya 24/12/2009, Inteko gacaca y’Umurenge wa Kimironko imaze gusoma urubanza ku Murenge wa Gikondo yampaye lift, turagenda n’i Gihara ngo ba. Aho kugira ngo umunyamakuru agerane nabo neza mu cyumba cy’inama mu mazu yo kwa Padiri aho bari busomere urubanza, umunyamakuru yabasabye kuva mu modoka ngo atere icyumvirizo mu baturage, ubwo nabo bagura amazi nawe aragenda. Nyuma yo gutera icyumvirizo mu bantu bamwe bari aho bita ku ishusho, no kubaza inyangamugayo yavugwagaho ko yaba yarakubiswe na Mukasine Monika amusanze iwabo muri Taba, ariko iyo nyangamugayo ikamuhakanira ikavuga ko ibyo bitabayeho ari ukubeshya, umunyamakuru yahise amenya ko mu myanzuro yateguwe harimo ko nawe bamuha umunyafu w’igifungo cy’amezi runaka kuko yagaragaje inyandiko z’abagororwa zishinja Hitimana Petero alias Kinimanuma.

Kuko byari byaremejwe ko abavuze bose bamushinja uretse abahohotewe banaregaga, ko abandi bazafungwa kugira ngo hatagira uzongera kumuvuga. Bikaba byaranavugwaga ko umukwe wa Hitimana yigambaga ku bantu amaze gusoma agacupa avuga ko Perezida w’iyo nteko gacaca ya Kimironko bakoranye igisirikare akizeza inshuti ze ko sebukwe Hitimana azafungurwa. Imana rero itaba kure y’uwo munyamakuru yaramugurukanye, maze batangiye gusoma urubanza bashakisha na wa munyamakuru Habiyambere Valens ngo ahagarare imbere y’inteko asomerwe kandi nta rubanza yaburanye. Ubwo bahagurutsaga abatangabuhamya, nawe bashakaga kumushyira muri abo bari biteguye gusomera ibihano ariko basanga yagurutse. Umunyamakuru akaba yari azize gushyira ahagaragara izo nyandiko zifite abazanditse bashinja uwaburanaga. Kuba yarazitahuye abatarabyishimiye bakaba barashatse kumugambanira ngo atabwe muri yombi ngo nawe afungwe aceceke. Isomwa ry’urubanza ryavuze ko Hitimana Petero alias Kinumanuma ari umwere, ahubwo abashatse kumushinja bahabwa ibihano by’amezi anyuranye ngo babeshye inteko bamubeshyera. Hafunguwe abantu babiri bari bafunzwe by’agateganyo, hanafungwa uwitwa Malakiya wavuzweho ko azi byinshi byabereye muri kiliziya ya Gihara, ku buryo ashobora kuzakorerwa dosiye akaburana nk’umufatanyacyaha. Icyo twavuga kuri uru rubanza, ni uko Mukasine Monika n’undi mugore mugenzi we bavugaga ko barokokeye mu kiliziya, akaba ari nabo bareze Hitimana Petero, bavuze ko bahohotewe mu iburanishwa ry’urwo rubanza n’abanyagihara batashakaga ko bashinja Hitimana. Ibyo banabibwiye Inteko gacaca ya Kimironko ku itariki ya 20/12/09, ko batutswe bakaba bari bagiye no gukubitwa. Umugabo wavugaga ko nawe yaharokokeye wari kumwe n’abo bagore, agacika ku icumu yiguze na Gashirabake akaba yarabonye bikomeye agakuramo ake karenge bitewe n’umutekano muke wagaragaye muri urwo rubanza. Sandra Niwenshuti

UMUSESO

No 389, 04 - 11 Mutarama 2010

IKIGANIRO

CYAHAFI: Bamwe bakoresha gacaca nk’icyambu cyo kwambura abandi imitungo Umuryango w’umukambwe Nyakwigendera Iyaremye Straton witabye Imana muri 1994 urarira ayo kwarika. Bijya gutangira hari mu mpera za 2008, nibwo umuhungu w’uwo musaza witwa Ngilimana Jean Paul yahamagajwe n’inteko y’akagari ka Kora mu murenge wa Gitega(Ifasi ya Cyahafi) iburanisha ibijyanye n’imitungo yangijwe muri genocide. N’ubwo yagaragaje ko atahabaga muri icyo gihe, abaturage bakanemeza ko icyo yaregwaga cyo gusahura boutique y’uwitwaga Ndindabahizi nta shingiro kuko n’ibiri amambu uwo uvugwa ko yasahuwe acumbitse iwabo nta boutique yagiraga, ntibyabujije ya nteko kwanzura ivuga ko agomba kwishyura ibihumbi 650. Yahise asaba ko urwo rubanza rwasuburishwamo mu ibaruwa yandikiye Inama Rusange y’Ifasi ya Cyahafi ku ya 04 Ugushyingo 2008 ariko aho kugirango abone igisubizo, kibanzirizwa no gutumizwa n’inzego zishinzwe irangiza ry’imanza ngo atangire yishyure. Cyakora baje kumusubiza nyuma bamuhakanira, niko kwitabaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gacaca mu rwego rw’igihugu utarazuyaje gutegeka ko urubanza ruvanwa ku izina ry’uwaregerwaga ibyabaye atahaba, rugatangizwa ku izina ry’umusaza Straton n’ubwo yitabye Imana maze noneho abaturage bagahabwa ijambo. Siko byaje kubahirizwa rero kuko abo muri uwo muryango ahubwo baje guhamagazwa n’inteko y’ubujurire. Bahise bitabaza umuhuzabikorwa wa Gacaca muri Nyarugenge mu ibaruwa yo kuwa 14 Kanama 2009 umukecuru wasigaye

Mukabadege Godelive yanditse asaba ko urubanza rwahera hasi hagafatwa n’umwanya wo kubaza abaturage bari bahari kuko nawe atahabaga mu ntambara. Hongeye no kwitabazwa urwego rw’igihugu ngo bahabwe inteko y’ahandi itabogamye, ariko biba iby’ubusa kuko ya nteko y’ubujurire, ku ya 06 Nzeri 2009 ititaye ku by’uko uwo mukecuru yari yatumijwe yari arembeye mu bitaro i Butare yohereje n’impapuro zo kwa muganga ndetse yanagaragaje ko n’iyo aza kuboneka yari kubanza kwihana iyo nteko yari iyobowe n’uwitwa Vital wigeze gushinja uwo muryango ibinyoma bigafata ubusa,maze uwo washyirwaga mu majwi akajyana inteko mu mwiherero wahise ufata umwanzuro wo kurihisha noneho miriyoni 2 n’ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda. Birumvikana ko icyagombaga gukurikira ari ukwitabaza Inama Rusange urubanza rugasubirwamo. Mu gihe iyo baruwa yanditswe muri nzeri 2009 kimwe n’indi yasabaga urwego rw’igihugu guhabwa inteko y’ahandi zari zitarasubizwa, nibwo hasesekaye umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Ngororukunda Clement, atangaza cyamunara itunguranye yaje kurangizwa ku ya 07 Ukuboza 2009. Inzego z’ubuyobozi zaritabajwe biba iby’ubusa, kugeza n’aho Executif w’akagari aza kumubwira ngo ahagarike iyo cyamunara itemewe n’amategeko undi akanga akikomereza icyari cyarateguwe. Ndetse uwo muyobozi yanamwandikiye ibaruwa imubwira ko nta cyamunara igomba guhutiraho igihe Inama Rusange itaragaragaza uko ikibazo gikemutse.

Uwo muhesha w’inkiko bigaragara ko yikorera ku nyungu ze atitaye ku

Urup. 13

mategeko y’imigendekere n’imirangirizwe y’imanza za Gacaca, yongeye kugaragaza ko yikorera ibyo ashatse, akoresha cyamunara kandi amaze kwakira kopi yari yagenewe y’ibaruwa Ngilimana Jean Paul yari yandikiye ku ya 06 Ukuboza 2009 Umunyamabanga Nshingwabikjorwa w’akagari ashinganisha ibye biri muri iyo parcelle y’umuryango yari icyanditse ku musaza. Akaba yaramusabaga nk’urwego mu kagari rushinzwe irangiza ry’imanza, guhagarika iyo cyamunara ya hutihuti hakabanza kwitabaza abunzi mu gusobanura ibyo umusaza Nyakwigendera Straton yasize n’ibyo abamukomokaho bongeyeho guhera nyuma ya 1994. Ibi byatuma umuntu yibaza ati ese turagana he, aho iby’umuntu

(propriété individuelle) byigabizwa ku manywa y’ihangu n’ababigize umwuga batakinatinya gusuzugurira abayobozi mu maso y’abo bayobora. Ese ubwo umuturage yasigara ari uwa nde, igihe n’urwego rw’umuvunnyi rusanzwe bizwi ko rutivanga mu mikorere y’inkiko Gacaca, rwiyemereye ko rwari kugira icyo rubikoraho iyo haba hari urwego rw’ubuyobozi rwabyijanditsemo. Uyu muryango uratakambira inzego zibishinzwe ngo zirebe icyakorwa ngo utavutswa ibyawo twese turebera. Umwanditsi w’Umuseso

Akababaro k’Abanyabigogwe

Ingoma ibihumbi aba baturage barengana. Kuva mu gihe cya Parmehutu baziraga ko ari abatutsi  wongeyeho Abakiga. Habyalimana yarabatoteje ageze aho abamarira ku icumu yitwaza ko ari abatutsi. Bagize ngo bagize amahoro haje Inkotanyi, basanze ibyiringiro byabo byarahindutse amarira. None ese ntibarwanye mu Nkotanyi. Uwakwiha gukora comptabilité y’abana babo baguye ku rugamba, yakumirwa. Mbese umuntu warwaniye uburenganzira bwe ndetse akarwanira n’ubw’umunyarwanda, yatotezwa bene ako kageni.  Aha! Amateka azatubwira! Byaba biterwa ni iki? Twebwe n’ubu ntitubyumva! Igihe abaturage bandi bubakirwa , bo barasenyerwa. Igihe  abandi baturage Leta ibabazwa ko bari muri nyakatsi, bo bari mu mahema. Igihe abana b’abandi bakingirwa umusonga, bo abana babo banyagirwa n’imvura. Mwumve amateka y’itotezwa ryabo Mu 1997 benshi bazize intambara y’abacengezi; Mu 1997-2000, inka zabo zanyazwe n’abasilikare bakuru. Izo nka ntibigeze bazishumbushwa. Igihe politiki ya giri inka igeze kure, bo wagira ngo ntibaba mu Rwanda. Dusubiye inyuma gato , kuva mu1994 hatangiye propaganda ivuga ngo batemye ishyamba rya Gishwati, imvura ntizongera kugwa, u Rwanda rube ubutayu. Ibyo twabyumvanaga cyane abari ku ngoma mu 1994. Ubu noneho haje indi ndirimbo  ko aribo babaye intandaro y’umwuzure. Ibyo kandi byavuzwe igihe imvura yacaga ibintu mu Rwanda n’i Bugande. Abo baturage babaye aka ya hene umukurambere Musa yagerekagaho ibyaha byose by’abisirayeli bose ( bouc émissaire) . Iyo ushishoje, hari ikibazo kigaragaza ko hagenderewe gushaka impamvu y’iyicarubozo.   Mbese ushobora gutera ute ubutayu, ugatera n’umwuzure! Kuko kimwe iyo kibayeho ikindi ntikiba kikibaye.Yewe ugutegeka agukubita aryamye, koko! Abo baturage bamaze kwimurwa gatatu. Ubutegetsi buza bukabagota, abantu bukabasohora mu mazu, bagafatwa mpiri, bakimuka badahawe n’amasaha abiri yo kwitegura. Bakimurwa nk’abafungwa. Mbese iryo shyamba barijemo bate? Ubwa mbere, ni ubukonde bwabo. Umuzungu ataraza niho baragiraga inka zabo. Ndetse bakomeje kuziragiramo kugera igihe Habyalimana n’abambari biyemeje gukuramo abo batutsi. Baricamo inzuri. Nabo bari batangiye kworora, kandi harimo na politiki yo gukenesha  abo borozi  bato, ubaka aho baragiraga, kugira ngo uce  inka zabo  burundu, kuko aho bari basanzwe  batuye ho nta butaka bwinshi bahagiraga. Yari amaze kuhashyira ibibuga bya gisilikare bibiri, ubutaka busigaye barabubambura. Ubwa kabiri Jenoside imaze kwica abanyabigogwe hafi ya bose bari batuye mu Rwanda, abavandimwe babo bavuye hanze bavuye muri Kongo bahunze interahamwe, ubuyobozi bwabonye ikibazo kiburemereye. Nibwo bwabinjije mu Gishwati. Ndetse n’ikimenyimenyi umuntu abasilikare basangaga ku muhanda, baramukubitaga. Ntabwo abaturage bishyizemo. Ntawe ubohoza mu Rwanda. Ariko iyo wumvise radiyo y’igihugu ivuga ko abaturage bigabije ishyamba, aho kuvugira abababaye, ukababeshyera kugira ngo ubutegetsi bugukamire. Abanyamakuru nkabo nibo bamamaje jenoside y’abatutsi. Abo nibo ntandaro yo kuyobya igihugu.  Dukeneye ukuri kugira ngo igihugu gitere imbere. Ntacyo ikoranabuhanga rizatumarira, ntacyo amagorofa azamara. Igihe abanyamakuru bakibeshyera abaturage. Igihe umunyamakuru aba ikondera ry’ubugizi bwa nabi. Ahubwo na bake bagiye muri Gishwati, ni abahunze abacengezi. Abo nabo babitewe no gukiza amagara yabo. None ubu abana baranyagirwa, abasaza bicwa n’umusonga ndetse n’inzara. Banitse ku gasi, katagira n’ingobyi y’urugo, barataye amazu yabo. Yewe ntibanahabwe n’igiceri ku nzu basize. Umusomyi w’Umuseso

UMUSESO

Urup. 14

No 388, 04- 11 Mutarama 2010

IBIMBABAZA

Kagame yinjiye mu 2010 aniga abashaka kumunenga

Ukuri: Kuva kuri Kayibanda, Habyalimana, Kagame, abanyarwanda baracyategereje ingoma ibaha ijambo ku miyoborere y’igihugu cyabo – ntaryo bigeze

Umwaka mushya muhire ku basomyi b’iyi nyandiko mwese; isesengura rya politiki y’u Rwanda ihurizo ryawo n’umwaka abanyarwanda bamaze iminsi mike binjiyemo bigaragaza ko abanyarwanda bari mu baturage bakeneye amasengesho menshi kurusha benshi ku isi muri uyu mwaka. Impamvu ni nyinshi - njye by’umwihariko, muri iyi nyandiko ibanziriza izindi nzandika muri uyu mwaka mushya, ndagaruka ku mibereho, ubuzima bw’umunyapolitiki na politiki mu Rwanda. By’umwihairko, ndagaruka kuri politiki yimakajwe n’ubutegetsi bwa Kagame cyane cyane ku buryo abanyarwanda bashaka kubunenga bafatwamo. Mu kinyamakuru Umuseso giherutse (cyasoje umwaka wa 2009), umwanditsi mukuru w’Umuseso, Didas Gasana mu nyandiko ye-‘Uko Mbyumva’, yagaragaje ko ibibi bikorerwa ku butegetsi bwa Kagame, asanga ‘byarishe’ u Rwanda, Kagame ari we uri ku isonga yabyo, avuga ko abavuga avangiwra, bamubeshyera. Umutwe w’inyandiko yanjye, nifuza guheraho nsobanura, urerekana ko nsangiye na Gasana icyo gitekerezo. Yego, ni ukuri ko Kagame afite uruhare runini mu bibi bikomeje kuranga ingoma ye, cyane cyane mu rwego rwa politiki, ari nayo ngarukaho cyane muri iyi nyandikoniyo mpamvu nahisemo kuvuga “Kagame’ aho kuvuga ubutegetsi bwa Kagame (nubwo ijambo ubutegetsi bwa Kagame mu nyandiko ari ryo nkunda gukoresha cyane). Uburyo ingoma ya Kagame (cyangwa se Kagame..) ijujubyamo abashaka kuyinega muri politiki yayo nk’ingoma

yagaragaje ko itishimira ‘dose’ ikwiye mu kunengwa ku byo ikora byaravuzwe cyane kuko bimaze igihe kingana n’icyo ingoma ubwayo imaze, ubu ubutegetsi bwa Kagame bukaba bwinjiye mu mwaka wa 2010-umwaka wa 16 buri ku butegetsi, kunenga bikiri ikibazo mu Rwanda. Mu gihe abanyarwanda binjira mu mwaka wa 2010, igice cy’abanyarwanda bamwe bahisemo gushinga amashyaka yahatana na FPR mu rubuga rwa politiki ntabwo umwaka bawuriye neza- by’umwihariko ishyaka rya Democratic Green Party ryinjiye muri uwo mwaka mushya ritarashobora guca imigozi yatezwe n’ubutegetsi bwaribujije kwiyandikisha rigakora ku mugagaro. Amanama atandukanye yaryo uburyo yagiye aburizwamo mu mayeri n’igitugu cyinshi byagarutsweho-ni bake bari bazi ko uyu mwaka uzinjira ritariyandikisha, ariko niko byagenze. Irindi, ni ishyaka ry’imberakuri naryo nkuko byagiye bigarukwaho, ryinjiye mu mwaka mushya, ubuyobozi bwaryo bushinjwa ingegabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri kubera kunenga.. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso by’uburyo abashaka kunenga ubutegetsi bwa Kagame bakomeje kunigwa kugira ngo batagera ku ntego yabo-abo niko binjiye muri 2010. Nyuma y’imyaka 16 y’ubutegetsi bwa Kagame, n’imyaka isaga mirongo itanu nyuma y’icyiswe ubwigenge, nta kimenyetso cy’uko iyo politiki izacika mu Rwandapolitiki yo kuniga abatavuga rumwe n’ubutegetsi no kubafata nk’abanzi. Kuva kuri Kayibanda, Habyalimana kugeza kuri Kagame, abanyarwanda baracyategereje ingoma izabaha ubwisanzure bwo kugira ijambo ku miyoborere y’igihugu cyabo, ingoma itaniga abatavuga rumwe nayo-ntayo bigeze-uko niko kuri.

na Charles B.

KABONERO Umwaka wa 2010, ibi abanyawranda binjiranyemo nabyo-harimo ikibazo nagarutseho haruguru bishobora kuzarushaho gukomera cyane cyane ko ari umwaka uzabamo ibikorwa bya politiki bijyana n’ibibazo ku bashaka kwisanzura, kunenga n’abashaka guhatanira ko ingoma ya Kagame itakomeza kuniga abanyarwandamuri ibyo harimo igikorwa cy’amatora. Nkuko nabigarutseho mu nyandiko zanjye ziherutse, nubwo nta matora nyakuri abanyarwanda bateze kubona, uretse umuhango wayo, ubutegetsi bwa Kagame nkuko amateka ya vuba abigaragaza ntibubura kugira abo bwikiza busanga babubangamiye mu gikorwa nk’icyo-mu itangazamakuru, abanyarwanda n’ibindi byiciro by’abyanyarwanda hari abazaba ‘victim’ ya politiki ya FPR. Nta gitangaza ikinyamakuru nk’Umuseso cyisanze mu bibazo bikomeye muri uyu mwaka kubera ko kiwinjiyemo kigikomeye ku kuri no kwisanzura-ibintu ubutegetsi bwa Kagame butigeze bwishimira na gato. Abanyarwanda bamwe bagiye bagaragaza ubushake bwo kwisanzura bakaba barinze bagera mu 2009, nta kibazo baragira, 2010 ishobora kuba ariyo yari ibategereje-icyifuzo ni uko bitaba, ariko amahirwe y’uko ubutegetsi bwa Kagame bwahindukira muri uyu mwaka ku bijyanye na politiki,

Kagame. Mu

kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ibindi, ni make cyane-ntabwo umuntu yayaha amanota arenze abiri ku icumi. Birababaje ariko nibyo abanyarwanda b a g o m b a kwitegura-ni umwaka mubi ku banyarwanda benshi kubera imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kagamecyangwa se ya

kiganiro

kugira ku ijwi ry’Amerika, navuze ko abanyarwanda bakeneye amahoro kandi ari bo bagomba kuyishakirakandi ntibashobora kuyabona bacecetse. Muri uyu mwaka, byari bikwiye ko abanyarwanda bumva akamaro ko gutinyuka ubutegetsi mu gihe bavugisha ukuri, bagatekereza ku ngaruka zo gukomeza guceceka banigwa n’ubutegetsi-kuko niho igisubizo cy’ibibazo by’abanyarwanda cyava. Mugire umwaka mwiza, nubwo nshidikanya ku bwiza bwawo kuri benshi nkuko nabigarutseho haruguru. [email protected]

mperutse

STUDY FOR CAREER SUCCESS Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications. For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes

’ Business, Management, Administration, Project Management ’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR ’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking ’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport ’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation ’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance ’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

UMUSESO

No 389, 04- 11 Mutarama 2010

Urup. 15

AMAKURU

Banki y’abaturage yahombeje Ishyirahamwe Dusabane

Abayobozi b’u Rwanda bakunze kuvuga amagambo menshi imbere ya rubanda babasaba kwihangira imirimo, kwibumbira mu mashyirahamwe kugira ngo biteze imbere, ariko hamwe na hamwe usanga ari bo bahindukira bagakenesha abaturage, mu gihe bamwe muri abo bayobozi bo bashaka gukira batanavunitse. Muri iyi nyandiko, Ikinyamakuru Umuseso cyanyarukiye mu Karere ka Kamonyi ahavugwaga ko abantu bishyize hamwe bagakora Ishyirahamwe ryo korora inzuki ryitwa DUSABANE ASBL, rikaza gusenywa n’umukozi wa Banki y’abaturage Runda- Taba witwikiriye ijoro akaza kubatwarira ibikoresho byabo, none bikaba byaratumye bahomba, amazu yabo agasenyuka, inzuki zabo zikagenda kandi bari bageze ku rwego rw’uruganda, bityo ibyari uguteza imbere Akarere n’abaturage muri rusange bikazima abayobozi babireba, bakwandikirwa bagahitamo kwicecekera, kuva kuri Meya w’agateganyo Nsanzabera Chrisostome, Meya Rutsinga Jâcques, Meya Munyadamutsa Jean Baptiste wakuyemo ake karenge, none hakaba haragarutse Meya Rutsinga bwa kabiri kuri ubwo buyobozi bakaba ntacyo bigeze bakorera iryo Shyirahamwe, kuva mu mwaka wa 2004 kugeza ubu. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Umurenge uko basimburanye bose nabo bandikiwe kenshi n’iryo Shyirahamwe ntibagira icyo basubiza. Ikibabaje kurushaho, ni uko n’Intara yabimenyeshwaga ariko nayo ikinumira. Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iryo Shyirahamwe uriho ubu, Bwana Ntashamaje Bertin, iryo shyirahamwe ryatangiye mu mwaka wa 2003 mu kwezi kwa gatanu rifite abanyamuryango 65. Uyu mushinga watangiye ari ubworozi bw’inzuki hakoreshwa imizinga ya kinyarwanda. Icyo gihe bari bafite imizinga 116. Mu mwaka wa 2004 bageze ku rwego rw’imizinga ya kijyambere inzuki bazororera mu masanduka 200 mu kwezi kwa 08/2004. Inzuki bazisutse mu mizinga 60 bagura n’ibikoresho byose bigezweho bibafasha gukomeza korora izo nzuki. Nk’uko bigaragara mu masezerano bari baragujije miriyoni eshanu bagombaga kwishyura mu mezi 36, bakazagerekaho n’inyungu zisanzwe na 13% z’inguzanyo ku mwaka, batakwishyurira igihe bakazatanga 4% y’ubukerererwe.

Ku itariki ya 03/11/2005, umukozi wa banki y’abaturage Mutabazi Théogène ngo yitwikiriye ijoro araza atwara ibikoresho byose by’ubuvumvu kugeza no ku mashini bari bafite yayungururaga ubuki. Muri iki gihe ngo umushinga wabo w’ubworozi wari umaze kugera ku rwego rw’uruganda rutunganya ibikomoka ku nzuki. Abanyamuryango bandikiye Banki bayisaba kubasubiza ibikoresho byabo byatwawe n’umukozi wabo kuko bitari mu ngwate batanze baguza iyo Banki, ariko ntacyo byatanze. Icyo gihe bari bafite ideni rya Banki ry’amafaranga miriyoni eshatu kandi ntabwo bari barishe amasezerano bagiranye yo kwishyura. Ingwate bari baratanze ryari ishyamba ry’umuryango wa Ntashamaje Bertin. Icyo gihe Ishyirahamwe ryayoborwaga na Rudakubana François. Muri iyo baruwa dufitiye kopi, bagaragaje ibyo basahuwe byose, ariko banki ntiyagira icyo ibasubiza. Bakomeje kwandika amabaruwa menshi basaba igisubizo bagakorana n’inama nyinshi zafatirwagamo imyanzuro, ariko Banki ikavunira ibiti mu matwi. Bamaze kurambirwa bandikiye Ubuyobozi bukuru bwa banki(Union de Banque Populaire, babasubiza ko bazahurira na banki y’abaturage ya Runda- Taba ku buyobozi bukuru bwa Banki i Kigali. Umunyamategeko wa banki yerekanye ibigomba kubahirizwa babiganiraho, ariko ntibumvikana ku mafaranga bagomba gusubizwa ajyanye n’agaciro k’ibyangijwe biturutse ku mukozi wa banki wabajyaniye ibintu n’uburyo bigomba gusanwa kuko byari byarangiritse. Hagati aho bamwe mu banyamuryango bandikiye umuyobozi w’Akarere bavuga ko amafaranga y’Ishyirahamwe yakoreshejwe nabi, basaba ko Banki yahagarika amafaranga y’icyiciro cya gatatu ahwanye na miriyoni imwe n’ibihumbi 600 yagombaga kubaha. Handitswe amabaruwa menshi basaba ko haza abagenzuzi bakareba niba ibivugwa ari ukuri, haje abagenzuzi batatu basanga ikibazo cyavugwaga kidahari. Abantu 43 baje kuva mu Ishyirahamwe barasezera. Nyuma haje abandi bagenzuzi nabo basanga ibyavugwaga ari ukubeshya. Hemejwe ko ya mafaranga y’icyiciro cya gatatu bazayahabwa, ariko mu byiciro bitatu. Nk’uko bigaragazwa na dosiye, bahabwaga amafaranga ibihumbi magana atanu bagakatwa amafaranga uko bayahawe uhereye ku bihumbi 20

kugeza ku bihumbi 331.390. Banki y’abatutage ya RundaTaba yakoranye amasezerano n’Ishyirahamwe DUSABANE ku itariki ya 05/10/2006, bumvikana n’uburyo bazasana ibikoresho bangije bakabibaha bimeze neza, ibitarangiritse bakabibasubiza, ariko icyavuyemo ni uko nk’amasanduka basannye bayazanye barayasize irange rivanze na peteroli, bazi neza ko bidakorana n’inzuki, bityo inzuki zanga kujyamo. Ibyo byatumye abagize iryo shyirahamwe babyanga kuko bitubahirije amasezerano. Muri ayo masezerano banki yakoranye n’iryo Shyirahamwe DUSABANE, banki yavugaga ko izakora ibishoboka byose ikazabikora bitarenze ukwezi kwa 12/2006. Banki yasoneye Ishyirahamwe inyungu zose z’inguzanyo zari zaratanzwe, ariko bavuga ko Banki nimara kubaha ibyo ibagomba yangije, nabo bagomba gukomeza gukora bakazishyura miriyoni eshanu bagujije hiyongereyeho inyungu mu buryo bumvikanyeho. Banki y’abaturage ya Runda-Taba yari ihagarariwe n’abantu 9, naho Ishyirahamwe DUSABANE rihagarariwe n’abantu 7. Banki yaje kurega iryo shyirahamwe mu rukiko rwa Huye kuko ari ho hari urukiko rw’ubucuruzi ruri mu ifasi ikiburanwa kiri. Icyaregerwaga: gusesa amasezerano y’iguriza yo ku wa 28/12/2006; kwishyura umwenda ungana na 5.000.000frw; inyungu zisanzwe zingana na 13%; Indishyi z’akababaro zingana na 2.000.000frw; Igihembo cya Avoka wakurikiranye urubanza gihwanye n’amafaranga 1.000.000, bakaba barasabaga n’irangizarubanza ry’agateganyo. Icyavuyemo ni uko urukiko rwasanze uregwa witwa Ishyirahamwe DUSABANE ridafite ubuzimagatozi mu buryo bw’amategeko kuko ryari ritarasohoka mu Igazeti ya Leta, bityo ikirego kikaba kitarakiriwe ngo gisuzumwe. Umunyamakuru yabajije umuyobozi w’iryo Shyirahamwe impamvu badafite ubuzimagatozi, asubiza ko babuze amafaranga ibihumbi 200 bagombaga gutanga ngo basohoke mu Igazeti ya Leta kubera gukeneshwa na banki yabasahuriye ibikoresho. Kugeza mu kwezi kwa 08/2008, amasezerano yose banki itubahirije yakoranye n’iryo Shyirahamwe, byatumye bagira igihombo gifite agaciro k’amafaranga miriyoni 69. 212.000 frw.

Twashatse kumenya umubare w’abantu ishyirahamwe rifite uyu munsi, tubwirwa ko hasigaye abantu 8, bakaba barega abagera kuri 43 bahombeje iryo Shyirahamwe. Amazu 5 bororeragamo yasenyutse mu mwaka wa 2009 kuko batari bagifite ubushobozi bitewe n’uburyo Banki y’abaturage yabakoreye ibikorwa by’urugomo. Ayo mazu atarasenyuka hari imizinga y’inzuki 62, none hasigaye imizinga 6 yaguwe hejuru n’ayo mazu. Inzuki zari muri iyo mizinga 65 zarigendeye kubera ko Banki yabatwaye ibikoresho. Imizinga 52 Banki yari yababwiye ko izabishyura kuko ariyo yayangije ntiyigeze iyibishyura. Mu buryo bwo gukomeza gutera intambwe, umusaruro bari bamaze kuvana mu bworozi bwabo bw’inzuki, bari bamaze kubakamo amazu 2 ku Ibimba rya Gihara aho bashakaga gukomereza ubundi bworozi bw’izindi nzuki, none ayo mazu yari yaruzuye ashobora kuzasenyuka kuko batagikora. Hari ikigo bari bafite mu nsi y’Abatwa mu Mudugudu wa Kigusa, mu Kagari ka Kagina, hakaba n’aho mu Kagari ka Gihara, mu Mudugudu wa Gikaragata bari bafite urwo ruganda rwasenyutse bitewe n’ubugome umukozi wa banki y’abaturage yabakoreye. Kugeza ubu ikibazo cyabo kiri ku Rwego rw’Umuvunyi, aho bahuriye n’ubuyobozi bwa Banki y’abaturage ya Runda- Taba, ku itariki ya 15/12/2009 bagasobanura ibibazo byabo, bakaba bategereje igisubizo. Icyo twaje kumenya ni uko ku itariki ya 21/10/2006, uwari Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Banki, Karasira Ernest yategetse ko Ntashamaje Bertin atari busohoke mu nama yabahuzaga, avuga ko amufunga. Naho wa mukozi wa Banki witwikiriye ijoro, Mutabazi Théogène agasahura ibikoresho by’iryo Shyirahamwe agamije kubakenesha, ubu ngo yimuriwe muri Banki y’abaturage ya Muhima. Akaba yarahoraga yaka Ntashamaje Bertin umusogongero ku mafaranga y’inguzanyo, ndetse akaba yari yarabigize ingeso no ku bandi, uvugwa akaba ari Karekezi Charles wahoze mu Ishyirahamwe ryabo wayamwimye akamusaba gusezera muri iryo Shyirahamwe DUSABANE. Banki yananiwe gutanga nziza

servisi

Iyi mikorere itari myiza, ikinyamakuru Umurabyo cyari giherutse kuyivugaho, ko muri Banki y’abaturage y’u Rwanda imizinga itangiye kuvamo imyibano. Icyo kinyamakuru cyari cyagaragaje ko, hari ibitagenda neza bishobora kuzatuma iyo banki igenda nka nyomberi. Bavugaga iyegura rya Mutabaruka Nadine ngo waba waregujwe kubera amadeni yatanzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, bakanavuga ko umuyobozi w’iyo banki Murekezi Dieudone yamukingiraga ikibaba kubera umubano ukomeye bafitanye. Bavugaga ishwana rya Murekezi na Mutimura Sakufi Gerard ryaturutse ku isoko ry’imashini zibara inoti. Hanavugwaga ko hari abakozi benshi birukanywe bazira Mutabaruka Nadine na Murekezi. Hanavugwaga iyegura rya Iyacu J. Bosco wari ukuriye Ishami rya Remera ngo waba warabitewe no kwanga kuzagwa mu mutego wa Murekezi. Icyo kinyamakuru cyanavugaga ko ku cyicaro gikuru cy’iyo banki hari uwitwa Nkusi Gisanabagabo wavanguraga abakiliya bahabwa inguzanyo abitewe no kwikuriramo make, none hiyongereyeho no guhemukira Ishyirahamwe ry’abavumvu DUSABANE. Umuntu akaba atabura kwibaza niba abambura Banki y’abaturage bitwa ba Bihemu, iyo banki yambuye abantu nk’aba bari bishyize hamwe bashaka kwiteza imbere, uko iyo Banki yo yakwitwa? Ubuyobozi bwa Banki y’abaturage bubivugaho iki? Mu bihe binyuranye umunyamakuru yagiye ku biro bikuru bya Banki y’abaturage ashaka umuyobozi ngo yumve icyo avuga kuri ibi bibazo, abashinzwe kwakira abantu mbere yo kugera ku muyobozi mukuru bakatubwira ko abazungu bagiye muri konji, ko umuyobozi w’umunyarwanda adahari, umunyamategeko akaba ari mu kiruhuko cyo kuba yarabyaye. Mbere yuko tujya mu icapiro twasubiyeyo dusanga uwo muyobozi adahari badusaba kuzagaruka dusanga twazasazira mu nzira. Ubwa nyuma ku itariki ya 30/12/09, batubwiye ko ari mu nama, kandi ko batazi igihe yabonekera. Umwanditsi w’Umuseso

Urup. 16

UMUSESO

No 389, 04 - 11 Mutarama 2010

Kwamamaza

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

Roto Toilets

LoftWater Tank

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]