Umwaka VIII: No 345, 23 - 26 Werurwe 2009, B.P 4353 Kigali

Urup. 2 UMUSESO No 345, 23 - 26 Werurwe 2009 Amakuru Bizimungu nawe yari ahunze habura gato N yuma y’inkuru yo guhunga cyangwa guhungishwa kwa...

36 downloads 491 Views 7MB Size
Karemberi

IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Bizimungu

Yafunzwe ashinjwa kugambanira Kigeli

Umwaka VIII: No 345, 23 - 26 Werurwe 2009, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000

na

Amakuru

Rwigara: Bashatse kumwambura inzu, yaraye atanze umusanzu wa Frw 5M 'Diplomacy'

Yari ahunze, anyuze iyo mu Kivu Ikiganiro kirambuye:

Kagame kuri Nkunda, amabanga no gucikamo ibice kw'ubuyobozi bwa RDF

Ubwongereza nabwo bwari bugiye guhagarikira u Rwanda inkunga Ibimbabaza

Perezida Kagame arashinyagurira FPR

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Bizimungu nawe yari ahunze habura gato N

yuma y’inkuru yo guhunga cyangwa guhungishwa kwa Alfred Mukezamfura, ubu amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso kandi dukesha impande zizewe, aratangaza ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Pasteur Bizimungu, mu minsi ishize, nawe yari agiye guhunga igihugu, ariko nkuko abo dukesha aya makuru badusabye kubagira ibanga, kubera impamvu zitandukanye harimo n’iz’umutekano wabo, inzego z’umutekano zishobora kubiburizamo. Bizimungu, wayoboye igihugu hagati ya 1994 na 2000, nyuma akaza kwegura kuri uwo mwanya, nyuma y’umwaka umwe gusa agafungwa amaze gushinga ishyaka ry’Ubuyanja, kuva mu kwezi kwa Mata 2007 (iminsi isaga 600), ari hanze afungishijwe ijisho, nyuma yaho ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku gihano yari yakatiwe cy’imyaka cumi n’itanu (15). Nkuko umwe mu begereye Bizimungu muri iki gihe mu buzima arimo utarashatse kwivuga amazina yabitangarije Umuseso, Bizimungu ntiyishimiye ubuzima arimo bwo gufungishwa ijisho bishingiye ku itegeko ryihariye yashyiriwewo na Perezida Kagame, akaba rero hari uburyo (abadutangarije aya makuru badasobanura neza) yari agiye guca mu rihumye abamurinda, ngo ahunge, ariko birananirana. Umwe muri abo wabikurikiraniye hafi, wahisemo kutavuga byinshi, yagize ati: “Icyo nakubwira ni uko yashakaga guca mu nzira y’amazi, akaba yari mu bice bya Gisenyi, biranga, kuko inzego z’umutekano uhereye kuri bariya basore bamugenda iruhande bari babimenye kare.” Bizimungu utuye Gikondo, akunze no kujya i Gisenyi, mu ntara y’uburengerazuba, amakuru Umuseso wakomeje gutohoza akaba avuga ko ari naho yaba yashakaga kunyura, ava mu gihugu.

Ikinyamakuru Umuseso nticyashoboye kuvugana na Bizimungu cyangwa umufasha we kuko bitoroshye kubabona, ariko umunyamategeko we Jean Bosco Kazungu, tumubajije yarabihakanye avuga ko atabizi na gato. Maitre Kazungu yemera ko Bizumungu yari amaze iminsi ari ku Gisenyi, ariko ko ibyo byo gushaka gutoroka ntacyo abiziho. Yagize ati: “Ko ntarabyumva. Urumva koko yabikora. Kandi aracyari kumwe n’aba bahungu bamurinda, ntaho yabaca.” Nyuma, uwo munyamategeko yaje kuduhamagara atubwira ko n'abo mu muryango wa Bizimungu babihakana. Hagati aho, ikinyamakuru Umuseso cyarakurikiye gisanga Bizimungu amaze igihe yibera Gisenyi, akaba atuye inyuma yibiro by'Akarere ka Rubavu hirya y'ahitwa ku Ngoro. Ayo makuru rero akaba akomeza avuga ko yashakaga gucika anyuze mu Kivu, hegereye aho atuye. Abo mu nzego z'umutekano aho ku Gisenyi twagerageje kuvugana nabo ntibyadushobokera bitewe n'amaterefoni yavugaga ko badashobora kuboneka. Ubusanzwe, ukurikije itegeko Kagame yamushyiriyeho, Bizimungu, ntiyemerewe gusohoka mu gihugu atabiherewe uruhushya na Minisitiri

Ubwo Bizimungu yeguraga ku mwanya wa Perezida, abandi bayobozi bakuru babiri, aribo Selesitini Rwigema wari minisitiri w’intebe na Joseph Sebarenzi Kabuye wari Perezida w’inteko nabo bari bareguye

Amakuru

Nawe yari ahafashe? Bizimungu w’ubutabera. Muri iryo teka rya Perezida Nomero 10/01, iyo urisesenguye, ryerekana ko Bizimungu agifunzwe, kugira ngo ajye hanze y’igihugu, Bizimungu agomba kubanza gusaba uruhushya Minisitiri w’ubutabera. Bizimungu yashyizwe muri ubwo buzima nyuma yaho mu mwaka wa 2006, yandikiye ibaruwa Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi, amusaba gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko akamuha imbabazi. Icyo gihe, imbabazi yazisabiye hamwe na mugenzi we Karoli Ntakirutinka, ariko ku mpamvu, Perezidansi itigeze itangaza, zihabwa Bizimungu gusa, ariko nawe kuri ‘conditions’ zikomeye. Ubwo Bizimungu yeguraga ku mwanya wa Perezida, abandi bayobozi bakuru babiri, aribo Selesitini Rwigema wari minisitiri w’intebe na Joseph Sebarenzi Kabuye wari Perezida w’inteko nabo bari bareguye abandi baregujwe. Nyuma y’igihe gito, abo bombi bahise bahunga. Rwigema

yagiye abeshya ko agiye mu bukwe, Sebarenzi we abaca mu rihumye aca mu bice byo mu Mutara, ubu bombi bakaba bari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bizimungu we yasigaye akomeza gushakisha uko yagaruka muri politiki. Inzira yakoresheje niyo yamukozeho. Nyuma yo gushinga ishyaka ry’Ubuyanja, ryaje gufungwa nawe aza gufatwa ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu, kunyereza no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Bizimungu yaje gukatirwa imyaka 15, ari naho yahereye asaba Perezida Kagame imbabazi. Gusa, nubwo yasabye imbabazi, ntiyigeze yemera icyaha, ahubwo we yavugaga ko nta kundi, kuburana byarangiye, asaba imbabazi za Perezida. Ibyo kandi bibaye nyuma y’igihe gito, uwahoze ari maneko mukuru w’u Rwanda no mu gihe Bizimungu yari Perezida, Col. Patrick Karegeya nawe aciye mu rihummye inzego z’umutekano, arahunga, ubu akaba yibera muri

Afurika y’epfo. Guhunga kwa Bizimungu kwashimangira ko mu Rwanda, umuntu utavuga rumwe na Kagame adashobora kuhagirira umutekano, bityo adashobora kuhaba. Nyakwigendera Alexis Kanyarengwe, wayoboyeho FPR, akivanwa mu mwanya yari afite muri guverinoma ya FPR, yashatse guhunga, birananirana, akomeza kubaho ariko atishimye, kugeza ubwo yitabaga Imana mu 2006. Uko kutishima benshi bakundaga kuvugaho nta gihamya, yaje kuguhamiriza Umuseso ugiranye ikiganiro nawe mbere yuko yitaba Imana. Kimwe mu byamubabazaga ni ukubuzwa kujya hanze kwivuza. Bizimungu nawe, nkuko umwe mu bamwegereye wasabye kudatangazwa kubera impamvu z’umutekano we, avuga ko yaba asanga akwiye kujya hanze akaba yawkivuza neza imvune yatewe na gereza, ariko azi neza ko yatse uruhushya ataruhabwa. Charles Kabonero

Diplomacy

UMUSESO

Urup. 3

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Habuze gato ngo u Bwongereza buhagarikire u Rwanda inkunga

Perezida Paul Kagame, mu gusaba abanyarwanda gukora cyane, bagashaka uburyo babaho badateze amaso inkunga z’amahanga, ndetse anasaba abanyarwanda baba hanze kugira icyo bigomwa bagaha u Rwanda, yari afite impamvu ikomeye. Iyo mpamvu si uko ibihugu nka Suwede n’u Buholandi byari bimaze guhagarika inkunga byageneraga u Rwanda, ahubwo ni uko hari n’ibindi bihugu bikomeye, kandi by’inshuti magara z’u Rwanda, byiteguraga gukora nk’ibyo Suwede n’u Buholandi bakoze. Amakuru mashyashya agera ku kinyamakuru Umuseso aremeza ko igihugu cy’u Bwongereza nacyo cyari hafi guhagarikira u Rwanda inkunga, hakabura gato. Aya makuru Umuseso uyakesha ikinyamakuru Jeune Afrique l’Intelligent, cyo kuwa 15-21 Werurwe 2009. Twibutse ko nyuma ya raporo yashyize mu majwi u Rwanda ko rufasha Gen. Nkunda, Suwede n’u Buholandi byahise bitangaza ko bihagaritse inkunga byateraga u Rwanda. Nyuma yuko u Rwanda rufashe Gen. Nkunda, rukanafatanya na Leta ya Congo kurwanya FDLR mu mashyamba yo muri Kivu y’amajyaruguru, hari abibwiraga ko ibyo bihugu bigiye gusubukura izo nkunga. Ariko siko byagenze. Ahubwo, mu minsi ishize, Leta ya Canada nayo yatangaje ko ihagaritse inkunga yateraga u Rwanda. Leta ya Canada, iyobowe na Stephen Harper, ikaba yarafashe uwo mwanzuro ku wa 23 Gashyantare 2009. Mu kiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique l’Intelligent cyagiranye na Perezida Paul Kagame, ahakana ko kuba ibyo bihugu byarahagaritse inkunga byateraga u Rwanda ari igitutu, ndetse ko nta gitutu yashyizweho n’amahanga kugira ngo afate Gen. Laurent Nkunda, nyirabayazana w’ibyo byose. Abajijwe niba abibonamo

Ngo ntabwo yinginga abaterankunga: Perezida Kagame igitutu nyuma yaho ibyo bihugu bihagarikiye inkunga u Rwanda, ndetse n’u Bwongereza bukaba bwariteguraga kubigenza butyo, Kagame yagize ati: “Ibyo ntaho bihuriye rwose. Ibi ni ibibazo bihoraho. Igihe icyo ari cyo cyose, umuterankunga ashobora kuyihagarika ku mpamvu runaka. Ni uburenganzira bwe kandi ibyo dusanzwe tubizi. Inyungu z’u Rwanda nizo zerekana ibyemezo bigomba gufatwa; ariko ntabwo ari bene ibyo bikangisho, tudashobora no kugira icyo dukoraho. Inkunga yo hanze ni ingenzi, ariko na none ntirangiza ibibazo. Kandi ni na ngombwa ko twiga ukuntu twajya twivana muri bene ibyo bibazo’. Igihugu cy’u Bwongereza kikaba kiri mu bihugu bya mbere ku isi mu gutera inkunga u Rwanda, kimwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bihugu byombi bikaba ari inshuti zikomeye z’u Rwanda. U Rwanda kandi rukaba ari igihugu cya mbere ku isi gihabwa inkunga nyinshi ku muntu umwe (Per capita). Twibutse ko ibihugu by’u Buholandi na Suwede

byafashe ibyemezo byo guhagarikira u Rwanda inkunga nyuma yaho akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye gasohoreye raporo ivuga ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Leta ya Kagame ishyigikiye byimazeyo inyeshyamba za Laurent Nkunda zirwanira mu burasirazuba bwa Kongo. Suwede yateganyaga gushyira akayabo k’amadolari miliyoni icumi, zihwanye n’amafaranga miliyari imwe na miliyoni magana ane, mu ngengo y’imari ya Leta y’uyu mwaka naho u Buholandi bukaba bwarateganyaga gushyira muri bije y’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni enye z’amadolari, ni ukuvuga miliyari ebyiri na miliyoni ijana na mirongo itandatu y’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yaho gato, abadepite bo mu Buholandi bakaba barasabye Leta y’icyo gihugu, gufata ako kayabo k’amafaranga yari agenewe u Rwanda, agahabwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo. Ibi byemezo byombi byafashwe mu gihe umuryango w’abibumbye, by’umwihariko akanama

Yari kubyifatamo ate?: Min. James Musoni

gashinzwe amahoro ku isi (UN Security Council), kitegura gusesengura ibikubiye muri raporo y’impuguke z’uwo muryango ku bijyanye n’uko u Rwanda na Kongo bifasha imitwe ya Nkunda na FDLR, uwo muryango ukaba ugomba gufata imyanzuro ku babifitemo uruhare bose. Kuva icyo gihe kugeza ubu, yaba Perezida Paul Kagame, yaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Rosemary Museminali, ndetse na Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta,

Igihugu cy’u Bwongereza kikaba kiri mu bihugu bya mbere ku isi mu gutera inkunga u Rwanda

Louise Mushikiwabo, bose batangaje ko iriya raporo yuzuyemo amakosa kandi igamije ikintu kitari cyiza. Iyo raporo yabaye nyirabayazana, ivuga ko ifite gihamya ko abayobozi ba gisirikare b’u Rwanda, ndetse n’ibiro bya Perezida Kagame, bahamagarana kuri telefoni n’abayobozi bakuru ba CNDP, ariko Perezida Kagame yahise abihakana. Kagame yatangaje ko usibye kubona Gen. Nkunda kuri televiziyo no mu binyamakuru, atarabonana amaso ku maso na we, kandi ko bataravuganaho kuri telefoni na rimwe. Ibi yabisubiyemo mu kiganiro na Jeune Afrique l’Intelligent, twavuze haruguru. Uko ibihugu bihagarakira inkunga u Rwanda byiyongera ariko, ni nako abategetsi b’u Rwanda barushaho gushakisha uburyo u Rwanda rwabaho rudateze amaso amahanga. Zimwe mu ngamba zo kuziba icyuho Leta yafashe harimo gushishikariza abanyarwanda baba mu mahanga kugira icyo bagenera u Rwanda, n’ikigega cy’igihugu buri munyarwanda azajya atangamo amafaranga. Didas M. Gasana

Urup. 4

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Igitekerezo

Uko mbyumva Na Didas M. GASANA

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Dore Uko Tubibona

Kunenga no kunengwa ni ihame muri demokarasi

G

eorge Washington, Perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagize ati: “One of the hallmarks of a democrat is his ability to listen, tolerate, accommodate, and where necessary, compromise with divergent views.” Tugenekereje mu kinyarwanda, ibi bishatse kuvuga ngo: “Kimwe mu biranga umudemokarate, ni ubushobozi bwo kumva, kwihanganira, no kwemeranya n’ibitekerezo by’undi muntu binyuranye n’ibye, iyo asanze ari byo byiza.” Uko bimeze ku mudemokarate ni nako binameze no muri system ya demokarasi. Ayo mahame yose niyo atuma igihugu gitera imbere muri demokarasi, kuko abantu bahangana mu bitekerezo, hakarebwa ibitekerezo bifite akamaro kuruta ibindi. Kunenga no kwemera kunengwa, ni gihamya yuko ku isi, nta muntu n’umwe ufite ‘monopoly’ ku bwenge n’ibitekerezo byiza. Mu Rwanda, ubutegetsi bwa FPR buvuga ko mu Rwanda hari demokarasi, ariko mu ngiro, ntayo. Imwe mu mpamvu ituma itabaho, ni uko abategetsi bo mu Rwanda batemera kunengwa, bumva ko ari bo bafite monopoly ku bwenge, no ku bitekerezo byiza. Kubera iyo nenge, abanyarwanda bagerageje cyangwa se bagerageza kunenga ubutegtsi, bahuye kandi baracyahura n’ingorane zitandukanye, zirimo gufungwa, guhohoterwa n’ibindi, kubera gusa ko bagaragaje ibitekerezo byabo. Turasanga ari ngombwa ko umuco wo kunenga no kwemera kunengwa uhabwa agaciro mu Rwanda, cyane cyane ko n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ingingo ya 12, ibibahera uburenganzira. Turasaba abategetsi kurekeraho gufata abo badahuje ibitekerezo nk’abanzi babo, ahubwo bakababonamo isoko y’ibitekerezo binyuranye byubaka, ari naryo shingiro rya demokarasi, ubutegetsi buriho buvuga ko bwarwaniye.

Ubwanditsi

FPR ishigaje kurekirita muri maternité ►Buhoro buhoro, FPR iragenda isatira Communist Party of Soviet Union

M

u kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 31 Nyakanga 2007, Perezida Paul Kagame yavuze ko afite ikibazo cy’ubwinshi bw’abayoboke ba FPR, benshi bava no mu yandi mashyaka bakinjira muri FPR kuko bituma abantu bavuga ko FPR isenya andi mashyaka. Yakomeje avuga ariko ko abantu bagomba kubyumva kuko abinjira muri FPR baba bayikunze, bakunze ibyiza yabagejejeho kandi baba bahisemo. Ariko ukuri ni uko abinjira muri FPR bose atari ko baba bayikunze, ahubwo baba babihatiwe n’abayobozi ba FPR, cyangwa se babihatiwe n’ibihe (circumstances). Ingero kandi zirahari. Urwa mbere ni urwa Ndayambaje, utarashatse kutubwira irindi zina rye, ufite imyaka 36, utuye mu karere ka Bugesera. Ndayambaje ni umwe mu banyarwanda bemeza kandi batishimiye uburyo FPR, ari ryo shyaka riri ku butegetsi, rihatira abantu kuryinjiramo. Urundi rugero ni urw’umusaza witwa Kiromba, nagarutseho mu kinyamakuru Umuseso, gishize, No 344, mu nkuru ifite umutwe ugira uti: “FPR ntitandukanya ibikorwa bya guverinoma n’iby’ishyaka”. Uyu musza atuye mu karere ka Gatsibo, ahitwa i Kiramuruzi, akaba ari umuyoboke w’ishyaka rya PL, kimwe na Ndayambaje, nawe ntiyishimiye ukuntu FPR yamuhatiye kuyinjiramo. Uyu musaza we ibye ni agahomamunwa kuko agahato FPR yamushyizeho si ako kuyiyoboka gusa. Nganira n’uyu musaza aho yansanze ku biro byanjye, yantekerereje ko yagize ikibazo cy’isambu ye yambuwe ku ngufu, akajyana akarengane ke mu buyobozi bw’ibanze ariko ntibugire icyo bumumarira. Nyuma yo kwandikira umuvunyi mukuru, Tito Rutaremara, asaba kurenganurwa, yaje kugirwa inama n’abayobozi b’ibanze ba Kiramuruzi ko yakwegera uhagarariye FPR mu karere ka Gatsibo akamukemurira ikibazo. Nkuko uwo musaza abyivugira, uhagarariye FPR mu karere yahise amubwira ko agomba kwinjira muri FPR mbere yuko yagira icyo amumarira. Mu kinyamakuru The Newsline nacyo cyandikwa na Rwanda Independent Media Group kimwe

n’Umuseso, No 052, cyo kuwa 05-12 Kanama 2007, hasotsemo ibaruwa y’umusomyi ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa. Muri iyo baruwa, uwo musomyi yinubiraga uburyo FPR yahatiye abantu kuyitora (mu matora ya FPR). Uwo musomyi yakomeje avuga ko we ubwe yiboneye umwe mu bakada ba FPR ahatira abantu gutora, ababwira ko nibadatora, bazabuzwa uburenganzira bwo gutora mu matora y’abadepite yabaye kuwa 15 Nzeli 2008 ndetse ko bazafatwa nk’abanzi b’igihugu. Nkuko natangiye mbivuga, hari kandi abanyarwanda benshi binjira muri FPR kubera ibihe, n’inyungu runaka. Umwe muri abo ni umucuruzi ukomeye ukorera mu mujyi wa Kigali. Uyu mucuruzi, wansabye kutagaragaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we n’akazi ke, yagize ati: “Ubu se sha utinjiye muri FPR ko utabona isoko, ko utakwemererwa gusana ibati ryawe, ko baguteza imisoro ukava ku muhanda, wakora iki?” Izi mpamvu ni nazo abantu benshi bahera FPR imisanzu itubutse. Izo ngero enye (hari n’izindi nyinshi zigera ku kinyamakuru Umuseso), zifite byinshi zitubwira ku mikorere ya FPR. Muri Political Science, ishyaka rya politiki ni ihuriro ry’abantu babona kimwe ibibazo by’igihugu ndetse bakanemeranya ku buryo babikemura mu nyungu rusange z’abenegihugu. Amashyaka ya politiki ni kimwe mu biranga demokarasi nyayo kuko atanga ibitekerezo binyuranye ku bibazo by’igihugu, bityo abaturage bagashobora guhitamo ibibabereye byiza. Ni ukuvuga ko ubwinshi cyangwa se ubuke bw’abayoboke b’ishyaka runaka, muri demokarasi isesuye (atari consensuelle nk’iyi y’u Rwanda), bigaragaza ingufu n’ubwiza bwa politiki y’ishyaka runaka. Nkuko Perezida Kagame yabivuze, ubwinshi bw’abayoboke ba FPR (babaye bayinjiramo kubera kuyikunda) byaba bigaragaza uburyo ki abanyarwanda bishimiye politiki yayo. Bikanagaragaza kandi ingufu zayo. Izo ngero ariko twatanze haruguru zigaragaza ikinyuranyo, ari cyo kutishimira politiki ya FPR ndetse n’ingufu nkeya zay. Kubera kunanirwa gushyira mu

bikorwa ibyo FPR yashyiriweho, n’andi makosa FPR ikora, nibyo bituma hari abanyarwanda batayikunze, batanayijyamo, ariko kubera kubihatirwa, cyangwa se ‘circumstances’, bakayinjiramo. Muri iki gihe, cyane cyane ko amatora ya Perezida wa Repubulika yegereje, FPR ubu yashyizemo umurego udasanzwe mu kurekirita. Abakada ba FPR bamaze iminsi basura abantu mu mago yabo, bababaza niba bari muri FPR, igiye binjiriyemo, banasaba n’abatarimo kuyinjiramo. Uko bigaragara, ntibizagutangaze abo bakada nibagera mu bitaro, kurekirita impinja ngo zinjire muri FPR! Buhoro buhoro kandi, imikorere y’ishyaka rya FPR iragenda isatira iy’amashyaka ya gikomunisiti, cyane cyane Communist Party y’icyahohoze ari Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyeti, ryashinzwe na Lenin, haba mu kurekirita, haba no mu bucuruzi. Ishyaka rya Communist Party of Soviet Union ryarekiritaga impinja, ari naho FPR igana. Muri The Communist Manifesto, Chairman Mao Zedong yagize ati: “We communists are like seeds and the people are the soil. Wherever we go, we must unite with the people, take root and blossom among them.” Ibi bishatse kuvuga ngo: “Twebe abakomunisiti turi nk’imbuto naho abantu ni ubutaka. Aho tugiye hose, tugomba kwiyunga n’abantu, tukabamereramo, tukabakuriramo.” Ibi nibyo na FPR ikora. No mu bucuruzi bwa FPR, iragenda isatira communism. Karl Max ati: “The theory of the Communists may be summed up in the single sentence: Abolition of private property”. No kuri FPR, kuri ubu, property umuntu yayisimbuza ubucuruzi. Ubucuruzi hafi ya bwose mu Rwanda, bwaba ubukomeye, bwaba ubworoheje, kuva kuri manufacturing, ubwubatsi, kugeza ku bakubura mu muhanda, ni ubwa FPR. N’uwikorera ku giti cye, agomba kujya muri FPR, gutanga umusanzu utubutse, cyangwa se akavanwa ku muhanda! Kuri uyu murego, hari aho bizagera na private property iveho. Cellphone: 0788691253 E-mail: [email protected]

Isesengura

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Kagame: Ko wavugaga ko icyo Nkunda arwanira cyumvikana, ntikicyumvikana?

Urup. 5

►CNDP ya Desiré Kamanzi mu nzira nk’iya RCD ya ba Azarias Ruberwa

K

uva General Laurent Nkunda, umusirikare wa Kongo ukurikira Perezida Kabila mu kumenyekana cyane ku isi, yatangaza ko yigometse ku butegetsi bw’i Kinshasa, agatangaza intambara kuri Perezida Kabila, byakomeje kuvugwa ko yaba ari igikoresho cy’u Rwanda. Nubwo Perezida Kagame yakomeje guhakana inshuro nyinshi ko ashyigikiye Nkunda, Kagame yatangaje kenshi ko icyo Nkunda arwanira cyumvikana. Amagambo nk’ayo agaragaza ko Kagame yari ashyigikiye ‘morally’ icyo Nkunda arwanira. Gen. Nkunda, kuva yatangaza ko yigometse kugeza ejobundi yishyira mu maboko y’ingabo z’u Rwanda, yakomeje avuga ko arwanira uburenganzira bwo kubaho bwa bene wabo, aribo banyamulenge, bakomeje kwicwa no guterwa umutekano muke na FDLR, militia groups n’ingabo za Congo. Abo banyamulenge bakaba bafite isano ya bugufi n’abanyarwanda. Nyuma ariko y’aho raporo yakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye isohoreye raporo ishinja u Rwanda ko rushyigikiye Gen. Laurent Nkunda, byatumye ibihugu bya Suwede n’u Buholandi bihagarikira u Rwanda inkunga, imvugo ya Perezida Kagame yarahindutse. Nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda na Congo zitangiriye imirwano yo kwambura intwaro no gucyura aba FDLR, Nkunda yishyikirije ingabo z’u Rwanda, ku wa 22 Mutarama 2009. Kuva icyo gihe, Gen. Nkunda afungiwe mu Rwanda, ubu akaba afungiwe mu nzu isanzwe, aho abujijwe kugira umuntu avugana nawe, cyangwa se babonana. Perezida Paul Kagame, kuva Gen. Nkunda yafatwa, ntiyigeze yongera kugira icyo avuga ku byo Nkunda yarwaniraga. Uko yabazwaga n’itangazamakuru ry’u Rwanda ndetse n’iry’amahanga,

Nkunda yari inshuti y’u Rwanda (ubutegetsi bw’u Rwanda) kubera kurubera urukingo kuri FDLR. Kuba Kabila yari amaze kwemerera ingabo z’u Rwanda gufatanya n’ingabo ze kurwanya FDLR, ariko ari uko ubutegetsi bw’u Rwanda bubanje gusenya CNDP, ni imwe mu mpamvu ikomeye yatumye Nkunda yisanga ari imfungwa. Izindi mpamvu twazivuze haruguru. Kabila yatsinze u Rwanda icy’umutwe

Yakijije aye: Paul Kagame

Igitambo: Gen. Nkunda

Kagame yavugaga ko Nkunda afungiwe mu Rwanda, ariko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwigeze rutanga yo kumufunga. Zimwe mu mpamvu zivugwa, ni uko Gen. Nkunda yasuzuguye ba shebuja be i Kigali, guhagarikirwa inkunga kubera gufasha Nkunda, ndetse n’igitutu cy’amahanga ku Rwanda, nubwo Perezida Kagame we ibi abihakana. Uko imisni yagiye isimburana, ni nako Perezida Kagame yagendaga agaragaza ko yashimishijwe n’ifatwa n’ifungwa rya Nkunda. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique l’Intelligent, umunyamakuru Francois Soudan yabajije Kagame impamvu zatumye ata muri yombi Nkunda. Mu kumusubiza, Kagame yagize ati: “Ikibazo cya Kivu y’amajyaruguru, kirimo ibyiciro bibiri bitandukanye. Icya mbere, ni icya FDLR, twanibanzeho cyane dufatanyije n’ingabo za Kongo. Icya kabiri, ni icya Nkunda n’umutwe we wa CNDP, kireba cyane Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Nkuko mubizi, nyuma y’imishyikirano ya Nairobi, igice kinini cya CNDP kiyobowe na Bosco Ntaganda, cyafashe icyemezo

cyo kujya ku ruhande rwa guverinoma, gisiga Nkunda mu gihirahiro. Icyo gihirahiro, ni cyo cyamugize intambamyi ku mahoro n’imbogamizi kuri gahunda yose y’ubufatanye mu karere. Kubera kubura epfo na ruguru, Nkunda n’agatsiko kari kamushyigikiye, bahisemo kwambuka umupaka bishyikiriza ingabo zacu’. Muri icyo gisubizo, bumwe mu butumwa burimo ni uko Kagame yishimiye gutanga imihoho kwa Nkunda, kuko yamubonagamo imbogamizi ku bufatanye bwa Kinshasa na Kigali. Aha niho mpera nibaza icyabaye kuri za mpamvu Nkunda yarwaniraga, zari zishyigikwe na Perezida Kagame. Kagame wishimira itabwa muri yombi rya Nkunda, kandi yarashyigikiye ko Nkunda arengera uburenganzira bwa bene wabo bwo kubaho, ubu noneho buzarengerwa nande? Perezida Kagame wavugaga ko ashyigikiye impamvu Nkunda arwana, ubu niwe uvuga ko CNDP na Nkunda bari ikibazo mu burasirazuba bwa Congo. Impamvu ariko zirumvikana. Muri political science, nta nshuti ihoraho, nta mwanzi uhoraho, ahubwo habaho inyungu zihoraho.

Hagati aho ariko, ‘swap’ hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa, ariyo gusenya FDLR ku Rwanda no gusenya CNDP kuri Congo, byahiriye Congo kuruta u Rwanda. Kugeza ubu, benshi mu barwanyi ba CNDP, n’abakomanda babo binjiye mu gisirikare cya Congo. Abambukanye na Nkunda nabo Perezida Kagame akaba atangaza ko basubiye muri Congo. Gen. Bosco Ntaganda, wateye Nkunda kudeta, ubu nta mbaraga za gisirikare agifite. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano w’u Rwanda (ntitwashyira ahagaragara amazina y’abayaduhaye kubera uburemere bw’aya makuru) avuga ko Ntaganda, nyuma yo gusanga ahazaza he hafite ibibazo, cyane cyane kubera manda, no kubura ibyo yijejwe na RDF, yasabye RDF ko yakubura imirwano, n’umusada, ariko RDF imutera utwatsi. Icyo ni ikimenyetso kigaragaza ko nta mbaraga za gisirikare asigaranye. Mu gihe ubu Nkunda abarizwa mu gihome kugeza ubu, ahazaza he hakaba hataramenyekana kugeza ubu (ashobora guhabwa umwanya mu ngabo za Congo, koherezwa i Lahe, gufungirwa muri Congo cyanwa se mu Rwanda), n’ubuyobozi bushya bwa CNDP buyobowe na Desiré Kamanzi bukaba butangaza ko CNDP igiye kuba ishyaka rya politiki, umutwe wa gisirikare wa CNDP wo waranogonotse. CNDP ya Desiré Kamanzi, niramuka inemerewe kuba ishya-

ka rya politiki muri Congo, ntibizatera kabiri idahindutse nka RCD ya ba Azarias Ruberwa. Ntacyo izageraho mu guhindura muri politiki i Kinshasa, ndetse ntizanashobora no kurinda abanyamulenge yashyiriweho kurinda. Icyo ibi bitugezaho ni uko CNDP yasenywe ku buryo idashobora gusanwa. Ni ukuvuga ko ikibazo Kabila yari afite cyo yagikemuye. Ni buryo ki rero Kabila yatsinze Kagame igitego cy’umutwe? Ni uko Kabila yakemuye ikibazo cyari kimukomereye, cya Nkunda, mu gihe gito cyane, nyamara u Rwanda rwo rukaba rutarashoboye gukemura ikibazo cya FDLR. Nkuko twakunze kubigarukaho mu kinyamakuru Umuseso, abarwanyi ba FDLR babarirwa hagati ya 6.000 na 15.000, mu gihe aba FDLR baguye muri iriya mirwano y’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Congo, wongeyeho abatahutse, batagera no ku 1000. Ni ukuvuga ko ikibazo cya FDLR kitakemutse namba. Iyo niyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zitahutse, aba FDLR bahise bigarurira ubutaka bari birukanywemo. Ibya Nkunda kumenyekana mu minsi 7 Hagati aho, mu minsi 7, iherezo rya Nkunda rishobora kuba ryamenyekanye. Rosemary Museminali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, yatangaje mu minsi ishize ko akanama kashyizweho na Leta zombi- iya Cungo n’iy’u Rwanda- kazashyikiriza raporo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo, mu mpera z’uku kwezi (Werurwe). Iyo raporo izatangirwa mu nama Rosemary Museminali azagirana na mugenzi we Congo, Alexis Tambwe Mwamba, mu mpera z’uku kwezi, i Kinshasa. Iyo nama ikaba izanarebera hamwe aho ibihugu byombi bigeze bigarura umubano mwiza hagati yabyo ndetse n’uburyo CEPGL yasubukurwa. Didas Gasana

Urup. 6

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Ikiganiro cyihariye

Kagame kuri Nkunda, amabanga no gucikamo ibice kw'ubuyobozi bwa RDF

I

gihe nk’iki, u Rwanda ruba rwitegura kwibuka imyaka runaka ishize rugwiriwe n’amahano ya jenoside; uyu mwaka bikaba bihuriranye no kugarauka kw’ingabo z’u Rwanda zikubutse muri Kongo mu gikorwa cyiswe “Umoja wetu” cyangwa “Ubumwe bwacu”, itangazamakuru mpuzamahanga, usanga ryerekeje amaso ku Rwanda muri rusange, no kuri Perezida Kagame by’umwihariko. Nkuko bigaragara mu kinyamakuru Jeune Afrique No. 2514 cyo kuva ku wa 15 kugera ku wa 21 Werurwe 2009, Perezida Kagame, ubonwa nk’umuyobozi w’igitugu ariko ushishikajwe n’iterambere ry’igihugu cye, yaganiriye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique Francois Soudan, ku bibazo bya Kongo n’ibindi bitandukanye. Jeune Afrique: Igikorwa cyo guhashya FDLR cyiswe “Umoja wetu” mwakoze muri Kivu y’amajyaruguru mufatanyije n’ingabo za Kongo cyarangiye ku wa 26 Gashyantare 2006, nyuma y’ibyumweru bitanu; ese iby’icyo gikorwa cyagezeho mubona bishimishije? Paul Kagame: Yego. Icya mbere ni uko icyo gikorwa cyerekanye ko iki gihe ari icy’ubufatanye, kwizerana no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo duhuriyeho. Icyo nicyo cy’ingenzi. Ku bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare, twaciye umugongo FDLR, byibuze mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, byatumye abaturage bo muri ako gace bahumeka, nubwo hakiri byinshi byo gukora… Jeune Afrique: Ariko imibare itangwa igaragara nk’aho ari igitonyanga mu nyanja: Aba FDLR 150 bishwe, abagera ku 1300 bambuwe intwaro, ku barwanyi babarirwa kuva ku 7,000 kugera ku 8,000… Paul Kagame: Icyo si cyo cy’ingenzi. Ugereranyije n’ibyo maze kugusobanurira, ako ni akantu gato cyane, kajyanye n’imibare gusa. Jeune Afrique: Umubare munini w’aba FDLR batataniye mu mashyamba, kandi benshi mu bacyuwe mu Rwanda, ni abagore n’abana, ibyo ntabwo bibateye ubwoba ? Paul Kagame: Iyo uhungiye mu mashyamba, ni ikimeneyetso cyuko nta ngufu. Simpamya rero… ko nibashaka kwisubiza ibirindiro byabo bizaborohera, kuko bazasanga ingabo za Kongo n’abaturage babiteguye. Jeune Afrique: Ni ukuvuga ko rero akazi gasigaye ari ak’ingabo za Kongo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUC), kugira ngo zirinde ahahoze indiri ya FDLR. Ese mwaba mubyizeye? Paul Kagame: Ntabwo namenya ibyo MONUC ishoboye cyangwa idashoboye kuri iki kibazo. Ariko icyo nzi cyo, ni uko abayobozi ba Kongo bamaze kumva uburemere

Ingabo ziracyafite ubumwe: Gen. Kabarebe James bw’iki kibazo, kandi bakaba ba- rwose. Ibi ni ibibazo bihoraho. rahagurukiye kugikemura, kwaba Igihe icyo ari cyo cyose, umuterari ugukoresha imbaraga zabo ankunga ashobora kuyihagarika cyangwa dufatanyije. Ibi ni bish- ku mpamvu runaka. Ni uburenyashya kandi ni ingirakamaro cy- ganzira bwe kandi ibyo dusanzwe ane. tubizi. Inyungu z’u Rwanda nizo Jeune Afrique: Murumva zerekana ibyemezo bigomba gumwiteguye kongera kohereza ing- fatwa; ariko ntabwo ari bene ibyo abo zanyu mu ntara ya Kivu? bikangisho, tudashobora no kugira Paul Kagame: Abayobozi ba icyo dukoraho. Inkunga yo hanze Kongo babonye ari ngombwa ko ni ingenzi, ariko na none ntirangibakeneye inkunga yacu, kugira za ibibazo. Kandi ni na ngombwa ngo bakemure burundu iki kibazo, ko twiga ukuntu twajya twivana u Rwanda rwiteguye kubibafasha- muri bene ibyo bibazo. mo uko rushoboye. Jeune Afrique:Ariko ngo aban- Jeune Afrique: Ubundi se muyamerika nibo babashyizeho igi- banye mute na Joseph Kabila? tutu, ngo mwe na Perezida Kabila, muhurize hamwe ibikorwa by- Paul Kagame: Tubanye neza. anyu? Paul Kagame: Sinasubiriza Pe- Jeune Afrique: Ariko ntabwo rezida Kabila. Ariko ku bindeba, byamworoheye kumvisha abanigisubizo kirasobanutse: ntabwo yekongo, igikorwa cy’ingabo ari byo. Ni ngombwa ko mumenya zanyu kwinjira mu ntara ya Kivu rwose ko ku Rwanda, igitutu nta y’amajyaruguru. Ese mwemera ko musaruro gitanga. yaherekaniye gushira amanga? Jeune Afrique: Murashaka kuvu- Paul Kagame: Erega umuyobozi ga rero ko raporo ya Loni yo mu uwo ari we wese ubikwiye agokwezi kw’Ukuboza, yemezaga mba gushira amanga. Umuyobozi ko muha amafaranga n’intwaro nyawe, yigaragariza mu kuzuza inyeshyamba za CNDP, nta ru- inshingano ze, cyane cyane iyo inhare na ruto ifite mu kuba mwar- zira anyuramo yuzuye amahwa. akuyeho amaboko Gen. Laurent Jeune Afrique: Mutekereza Nkunda… iki ku kunenga kiriya gikorwa Paul Kagame: Ariko se ubwo by’abanyakinshasa batari bishimikuki mwumva twari gukenera igi- ye ko ingabo zanyu zinjira muri tutu cyo hanze kugira ngo dukore Kongo, by’umwihariko ibyanenigikorwa (operation umoja wetu) zwe na Perezida w’inteko ishinga twari tumaze imyaka dusaba. amategeko Vital Kamerhe ? Ntabwo byakumvikana. Guveri- Paul Kagame: Ibyo birareba noma ya Kongo yadusabye gu- politiki y’abanyekongo, cyane fatanya nayo muri icyo gikorwa, cyane ko kenshi iba idasobanutse. twihutiye kubyemera twishimye Nasomye ibyo Vital Kamerhe kuko twabonaga biri mu nyungu yababwiye muri Jeune Afrique. z’ibihugu byombi. Ukuri ni uko. Byarangoye kubisobanukirwa. Gukuraho amaboko Nkunda? Ubundi yari ashyigikiye gukoAriko ubundi ugira ngo byari na resha ingufu za gisirikare kuri ngombwa ko dufasha Nkunda. FDLR, noneho Perezida Kabila Ntibyanabayeho, ariko ibyavuzwe afashe icyemezo cyo kuzikoresha, muri iriya raporo, biranyuranye. ajya ku ruhande rw’ababirwanya. Jeune Afrique: Kubera iriya Ni nawe kandi na none muri Jeune raporo, Suwedi, n’u Buholandi Afrique wadushinje kwigabiza byahagarikiye inkunga u Rwanda. ku buryo butemewe n’amategeko Ndetse n’u Bwongereza bwitegur- umutungo kamere n’amasambu aga kubigenza butyo. Ibyo ntabwo byo muri Kivu. Ariko se ubundi mubibonamo igitutu? yashakaga kuvuga iki? UmubaPaul Kagame: Ibyo ntaho bihuriye jije gihamya yayikura hehe? Bene

Guhabwa raporo: Minisitiri Museminari ibi binyoma, iyi ubyongeyeho ko u Rwanda ari igihugu gifite ubuso buto kandi gituwe cyane, biba biganisha ku kindi kinyoma cyambaye ubusa, cyuko ibikorwa byose muri aka karere biba bigamije gushaka ubukungu no gusahura muri Kongo. Ariko, na Vital Kamerhe ubwe arabizi neza ko ikibazo u Rwanda ruhanganye nacyo muri Kivu y’amajyaruguru, nta sano gifitanye n’ibyo. Ni ikibazo cy’umutekano, gituruka ku mateka buri wese azi. Jeune Afrique: Ni izihe mpamvu zatumye muta muri yombi Laurent Nkunda? Paul Kagame: Ikibazo cya Kivu y’amajyaruguru, kirimo ibyiciro bibiri bitandukanye. Icya mbere, ni icya FDLR, twanibanzeho cyane dufatanyije n’ingabo za Kongo. Icya kabiri, ni icya Nkunda n’umutwe we wa CNDP, kireba cyane Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Nkuko mubizi, nyuma y’imishyikirano ya Nairobi, igice kinini cya CNDP kiyobowe na Bosco Ntaganda, cyafashe icyemezo cyo kujya ku ruhande rwa guverinoma, gisiga Nkunda mu gihirahiro. Icyo gihirahiro, ni cyo cyamugize intambamyi ku mahoro n’imbogamizi kuri gahunda yose y’ubufatanye mu karere. Kubera kubura epfo na ruguru, Nkunda n’agatsiko kari kamushyigikiye, bahisemo kwambuka umupaka bishyikiriza ingabo zacu. Jeune Afrique: Bamwe mu bamwegereye ariko bemeza ko ari mwe mwamuhamagaye mukamugusha mu mutego… Paul Kagame: Ntabwo ari byo na gato. Kandi si nako dukora: twe turarwana, tugatsinda cyangwa tugatsindwa, ariko ntawe tubembereza Jeune Afrique: Abandi bavuga ko mwakoresheje Ntaganda kugira ngo munogonore shebuja.

Paul Kagame: Nabyo ni ikinyoma. Ukuri ni uko Nkunda yishyize mu maboko yacu. Ubu afungiye mu nzu irinzwe, aho adashobora kugira undi muntu wo hanze bavugana. Turimo turavugana n’abayobozi b’igihugu cye cya Kongo ku maherezo ye, ariko abari kumwe nawe ubwo yafatwaga, ubu bose bamaze gusubira mu gihugu cyabo. Jeune Afrique: Ese byaba ari ukuri koko ko ifatwa rya Nkunda ryaciyemo ibice ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda? Paul Kagame: Ntabwo ari ukuri na gato. Simbona n’impamvu yabyo… Jeune Afrique: Kubera ko Nkunda ari umututsi. Kandi abatutsi bo muri Kongo n’abo mu Rwanda bakaba bashyize hamwe. Paul Kagame: Turavuga ibintu bifite uburemere, bireba umutekano w’ibihugu bibiri bituranye. Ibisigaye ni ibintu by’ibifiritirano n’ibigereranyo byataye igihe. Jeune Afrique: Biranavugwa ariko ko Laurent Nkunda yaba afite amabanga yababangamira aramutse ayashyize ahagaragara Paul Kagame: Kagire inkuru? Ayahe se? Jeune Afrique: Ntiyabaye se mu ngabo zanyu za APR, kuva mu 1991 kugera mu 1996? Paul Kagame: Reka da! Hari n’aho nasomye ko ngo yaba yaranadufashije kubohora Kigali muri Nyakanga 1994. Ayo ni amangambure gusa. Jeune Afrique: Kandi ari nawe ubihamya! Paul Kagame: Mbigusubiriremo: KomeKomeza ku urup. 7

UMUSESO

Ikiganiro cyihariye

Urup. 7

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Kagame ku bushuti bwe na Kouchner, inkunga z'abazungu

iIbikurikira urup. 6

ibyo ni amagambo y’amanjwe rwose. Jeune Afrique: Si inshuti yanyu rero?

Kagame ngo ntiyigeze aba umusirikare Perezida Paul Kagame we: Gen. Laurent Nkunda w’Afurika y’ibiyaga bigari (CE- ishirizwa i Paris mu rubanza rw- ize ahagaragara raporo yayo mu PGL). Ariko se nabyo kuki tuta- erekeranye n’impanuka y’indege kwezi kwa Kanama 2008. Muratebikora? Twe twakira neza biteker- yo ku wa 06 Mata 1994… ganya gutanga manda mpuzamaezo byose byiza tukabiganiraho. Paul Kagame: Nta gushidikanya hanga zifata abafaransa basaga 20 Bipfa gusa kuba bitirengagiza ko ko ari ipfundo. Ariko hejeuru batunzwe agatoki n’iyo raporo? ibibazo byose byavutse hagati y’u y’ikibazo cya Kabuye, bizaba Paul Kagame: Nta kitwihutisha, Rwanda na Kongo mu myaka 15 na ngombwa ko haboneka umuti nta n’udushyiraho igitutu muri ishize, byose bifite isura ya poli- ku kibazo rusange: ese igihugu ibyo. Dufite igihe cyacu cyose. tiki n’umutekano. cyaba gikize cyangwa gikennye, Igihe nikigera, tuzafata ibyemezo Jeune Afrique: Ku bwa Perezida cyaba gifite ingufu cyangwa in- bikwiriye. Sarkozy, u Rwanda ni igihugu gito tege nkeya, gishobora gite kuvuga Jeune Afrique: Hafi kimwe cya kandi abaturage bacyo biyongera ko ubutabera n’amategeko byacyo kabiri cy’ingengo y’imari y’u bwangu, naho Kongo ni igihugu biri hejuru y’iby’ibindi bihugu? Rwanda, ni inkunga iva hanze. kinini cyane kandi gikungahaye Twe, nk’abanyafurika twanze twi- Ariko, ntimuhwema gukangurira ku mutungo kamere ujagaraye mu vuye inyuma gufatwa dutyo. abanyarwanda kudakomeza gutembibi zacyo zose. Ese mubibona Jeune Afrique: Minisitiri ga amaboko izo nkunga. Ni iyihe kimwe? w’ububanyi n’amahanga w’u Bu- mpamvu? Paul Kagame: Perezida Sarkozy faransa Bernard Kouchner amaze Paul Kagame: Ni ukubera afite ukuri iyo avuga ubwuzuzanye kunengwa bikomeye, mu gitabo ko ak’imuhana kaza imvura hagati y’ibihugu byacu byombi, cya Pierre Péan, mbere ya byose ihise. Ntidushobora gukomeariko na none, ntakwiye kwitwa- ko ashobora kuba ari inshuti yan- za kubeshwaho ubuziraherezo za ubucucike bw’abaturage b’u yu. Ese nibyo? n’ubugiraneza bw’abandi, imiRwanda nk’ikibazo. Abanyarwan- Paul Kagame: Nzi Bernard soro irihwa n’abandi, noneho twe da bashyize amaboko hasi baga- Kouchner imyaka irenze 15. Twa- tukabeshwaho n’uko baramutse kora, bagashyira hamwe, bakay- huye inshuro nyinshi turakorana, neza cyangwa nabi mu kutuoborwa neza, baba ari ubukungu kandi ndakeka ko azi iby’aka genera imfashanyo. Biteye ipbuhanitse kandi budakama ku gi- karere kurusha abafaransa ben- funwe, ni ngombwa ko dutangira hugu cyabo. Hagati yacu kandi shi. Ku bisigaye, ndatekereza ko kureba ukuntu twakwigenga mu rero na none, kwaba ari uguka- ahubwo yari akwiriye kwishimira by’imari n’ubukungu mu gihe gito bya gufata imibanire y’abaturanyi guhora atotezwa n’abantu bamwe, gishoboka. Tugomba kurushaho ukayizanamo imibare nk’iriya. buri gihe bacuruza urwango, ubu- gukora, tukarushaho kugira gaJeune Afrique: Kuvugurura imi- jiji bugenderewe no kugoreka am- hunda zihamye, tukabeshwaho banire yanyu n’u Bufaransa, biza- ateka. Isi ntigira inyiturano koko. n’amaboko yacu. Ni ibintu bisaba terwa n’umwanzuro uzaturuka ku Jeune Afrique: Komisiyo ya Mu- gusa kwigirira icyizere. rubanza rw’umuyobozi wa proto- cyo yapererezaga ku ruhare rw’u Jeune Afrique: N’abaterankunga cole yanyu, Rose Kabuye, uburan- Bufaransa muri jenoside, yashy- barabyemera, ngo nta mikino

   Sena irakora ubushakashatsi kuri politiki y'amashyaka menshi na demokarasi mu Rwanda

'Audituer General' yabuze ku munsi wo gutangaza raporo y'urwego ayobora

ATRACO yemerewe kubaka gare y'agateganyo mu Mujyi wa Kigali



Paul Kagame: Sinzi Nkunda rwose, sindahura nawe na rimwe, nta n’ahandi hantu nigeze mubona usibye kuri za televiziyo, kandi sinigeze nanagirana ibiganiro nawe kuri telefone. Ngira ngo birumvikana! Jeune Afrique: Indi ngingo ikomeye: imibanire yanyu n’u Bufaransa. Mwahuye na Nicolas Sarkozy inshuro ebyiri zose, i Lisbone muri Portugal n’i New York muri Amerika. Murasanga ubwiyunge buri mu nzira? Paul Kagame: Kuba twarahuye byo ubwabyo bisobanura ko twavuganye. Si ukuvugana byo kuganira gusa, ahubwo twaninjiye mu mibanire y’ibihugu byacu. Ndatekereza ko twerekeza mu nzira iboneye. Jeune Afrique: Mu ruzinduko rwe i Kinshasa mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, Perezida Sarkozy arateganya gushyira ahagaragara umugambi we wo gukemura amakimbirane n’ubufatanye mu karere k’ibiyaga bigari. Ese hari icyo mubiziho? Paul Kagame: Nemera ko ntarasobanukirwa neza ibyo ari byo, ariko ntegerezanyije amatsiko ibisobanuro Perezida Sarkozy azabitangaho i Kinshasa. Si jye wasabye uwo mugambi w’akarere kandi sinumva impamvu u Rwanda rwawushyirwamo. Muri make, nkeneye ko bansobanurira ibyo ari byo. Jeune Afrique: Dukurikije ibyo tuzi, uyu mugambi ushyira imbere isoko rusange ry’ubukungu, ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Kongo no ku bufatanye bw’akarere… Paul Kagame: Erega ni nabyo dukora tubicishije mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) no mu muryango w’ubukungu

Umutungo w'Umunyemari Rwigara baragera amajanja bitwaje impamvu zidasobanutse

kuri ruswa, abakozi ba Leta 180, abaminisitiri, abanyamabanga bakuru muri za minisiteri, bagejejwe imbere y’ubutabera kuva mu 2005. Ni byo koko nta muntu n’umwe mwakwihanganira? Paul Kagame: Nta n’umwe rwose. Icyiza cyabyo kandi hano iwacu, ni uko iyo ntambara atari iy’umuntu umwe- ubwo ndashaka kuvuga jyewe ubwanjye. Ni système yose itihanganira ruswa. Twongereye amahugurwa abikangurira abantu, by’umwihariko dushyiraho urwego rw’umuvunyi rushinzwe kuyikumira no kuyirwanya, turemereza ibihano ku bo yahamye, tunashyira ku ka rubanda amazina y’abahamwe n’icyaha cya ruswa kugira ngo tubakoze isoni ku mugaragaro. Ariko inzira iracyari ndende, kuko haracyari ahantu hamwe na hamwe hakiri indiri ya ruswa nko mu bashinzwe umutekano no mu nkiko gacaca. Ariko mu gihugu, muri urwo rwego rwo kurwanya ruswa cyahereye ku busa, ibimaze kugerwaho ngira ngo birashimishije. Jeune Afrique: U Rwanda rwesheje imihigo ibiri y’isi: uwa mbere mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori mu nteko ishinga amategeko no mu nzego z’ubutabera, ndetse rukaba runafite n’ibigereranyo biri hejuru cyane mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori b’abaminisitiri. Mwaba mubyishimiye? Paul Kagame: Nta gushidikanya ko tubyishimiye. Aho naho kugira ngo ubyumve unabihe uburemere bikwiye, ugomba kubanza kureba aho twahereye. Umunyarwandakazi, yari ikiremwa kiziguye, yimwa uburenganzira bwe, ari nk’umucakara w’abagabo. Byaraturebaga nk’abayobozi kubimburira abandi muri iyo mpinduramatwara mu nzego zose: mu nzego z’ubuyobozi, iz’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’izindi…Icyo nakubwira, ni uko nta mbogamizi na nkeya twahuye nazo wenda zikuruwe n’abagabo. Abenshi bahise bumva inyungu

Ngo amaherezo ya Nkunda azamenyekana mu minsi irindwi (7)





Gacaca iragonganisha abacitse ku icumu n'abahamwe n'ibyaha mu kurangiza imanza

Urup. 8

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Mzee Karangwa: Abanenze FPR byabagendekeye bite?

Isesengura

►Chrisologue Karangwa usaba abanyamuryango ba FPR kwinenga no kuyinenga, abanze asabe FPR kwihanganira abayinenga, nawe ubwe abanze yinenge

K

Araroha bagenzi be: Prof Karangwa imwe mu bin- pline mu ishyaka, arasaba abantu by’ingenzi yamuryango ba FPR kwinenga, byashoboje ishyaka no kunenga ibitagenda neza mu rya FPR, n’umutwe ishyaka. Uwo nta wundi ni Prowayo wa gisirikare, gutsinda fesseur Chrisologue Karangwa. urugamba n’amatora, ni amaUwo munyabubasha wa FPR, hame meza (values). Ayo ma- akaba yaranahoze ari umuyhame ni ukuri, gukorera mu obozi wa KIST, akaba na Pemucyo no kwinenga. rezida wa Komisiyo y’igihugu Nyuma ariko yo gustinda uru- y’amatora, akaba kandi ari na gamba, na cyane cyane nyuma Perezida w’inama y’ubutegetsi yo gustinda amatora, ayo ma- ya Electrogaz, yabitangaje hame yose yagiye yibagirana. kuwa 15 Werurwe 2009, mu Nkuko Ikinyamakuru Umuseso nama y’inteko rusange ya FRP cyabitangarijwe n’umusenateri y’Akarere ka Kicukiro, yaberumwe twaganiriye, ukomoka eye ku ishuri rya ETO Kicukimu ishyaka rya FPR, ariko ro. agasaba ko amazina ye agirwa Kuba umunyabubasha wo mu ibanga, ubu ayo mahame ya rwego rwa Chrisologue KaraFPR yasimbujwe ikinyoma, ngwa asaba abanyamuryango ubusambo n’igitugu. Yagize ati: ba FPR kwinenga no kuyinenga, “amahame ya FPR yibagiranye ni ikimenyetso cyuko bamwe rugikubita. Ukuri kwahindutse muri FPR batangiye kubona ikinyoma, demokarasi ihin- ko kubuza abantu kuvuga duka igitugu naho gukorera mu ibitagenda n’amakosa akorwa mucyo bihinduka gukorera mu n’ishyaka rya FPR, ari inzira yo bwiru kandi byose byatangiriye gusenyukwa kwayo. ku mutwe”. Mbere ariko yuko Mzee KaKu bakunzi b’ishyaka rya rangwa asaba abanyamuryango FPR ariko, hari impamvu yo ba FPR kunenga ibitagenda mu kwishima. Ubu, umwe mu ban- ishyaka rya FPR, abanze yibuke tu bakomeye cyane muri FPR, uko byagendekeye abagerageje akaba ari na komiseri wa disci- kubikora. Namara kwibuka uko

byabagendekeye, asabe ishyaka FPR n’abanyabubasha bagenzi be kwihanganira kunengwa. Abantu nka Pasteur Bizimungu, wahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbere yo kwegura, yanenze imikorere ya FPR ku mugaragaro, cyane cyane internal democracy. Nyuma yo kwegura, yahise ashinga ishyaka rya PDR Ubuyanja, agamije guha abanyarwanda ‘alternative platform’, ariko, nkuko mugenzi wanjye Charles Kabonero yabyise mu kinyamakuru Umuseso, No 344, uyu mugabo yarasewe, kimwe n’ishyaka rye. Ubu Chrisologue Karangwa arashaka ko hagira umuntu wahura n’ibibazo nk’ibyo Bizimungu yahuye nabyo. Si Bizimungu gusa, hari abanyepolitiki benshi muri FPR, ndetse no mu gisirikare cya RDF, bagiye bagaragaza ko hari ibikorwa na FPR bitari byiza, ariko, kimwe na Pasteur Bizimungu, byarabagarutse. Abasirikare nka Patrick Karegeya, abanyepolitiki nka Seth Sendashonga, Joseph Sebarenzi Kabuye, bose bahurira ku kuba baragerageje kugaragaza ibitagenda muri FPR, ariko bose byabakozeho. Mbere yo gusaba abantu kunenga ibitagenda muri FPR, Mzee Karangwa nabanze yibaze impamvu abanyamakuru bigenga mu Rwanda, biswe abanzi b’igihugu. Yibaze impamvu abanyabubasha bagenzi be babahohotera mu nzira zitandukanye, kugeza no ku kwamburwa uburenganzira ku bwenegihugu. Impamvu nta yindi ni uko bagaragaza kandi bakanenga amakosa y’ishyaka rye. Chrisologue Karangwa nabanze yibuke ibibera muri kongere za FPR, aho ugerageje kugaragaza ibitagenda, ahura n’igitsure kidasanzwe cya Chairman wayo, Paul Kagame, ku buryo hari n’abo byaviriyemo ibibazo. Namara kubyibuka, kugira ngo koko umuco wo kwinenga

no kunenga amakosa ubeho (kandi biri mu nyungu rusange za FPR), Mzee Karangwa azasabe abanyabubasha bagenzi be muri FPR, cyane cyane Perezida Paul Kagame, bige umuco wo kwihanganira abatavuga rumwe nabo ku kintu runaka, no kwihanganira kubwirwa amakosa runaka. Ariko ubundi, ari ukora amakosa, ari uyagaragaza, umubi ninde? Kuri Perezida Kagame byo ni akarusho. Ese wowe umuntu wivugira ko kutemeranya (disagreeing) na Perezida ari ikibazo, wahera he ugira icyo umubwira. Keretse uwemeye kuba igitambo. Mzee Karangwa kandi, mbere yuko asaba abantu kwinenga, no kunenga ibitagenda neza, abanze nawe ubwe yinenge. Urwego rukomeye rw’igihugu Mzee Chrisologue ayoboye, ari rwo Komisiyo y’igihugu y’amatora, ni urwego rufite inshingano ikomeye mu iterambere rya demokarasi mu Rwanda. Yego iyo komisiyo ya Karangwa imaze gutegura amatora y’abadepite inshuro 2, n’aya Perezida wa Repubulika, ariko uburyo ayo matora akorwamo, bituma ibiyavamo bitizerwa, kubera amakosa menshi akorwa na komisiyo ye. Bityo mbere yuko asaba abandi kwinenga, nawe abanze

Kuba umunyabubasha wo mu rwego rwa Chrisologue Karangwa asaba abanyamuryango ba FPR kwinenga no kuyinenga, ni ikimenyetso cyuko bamwe muri FPR batangiye kubona ko kubuza abantu kuvuga ibitagenda n’amakosa akorwa n’ishyaka rya FPR

yinenge. Ngarutse gusa ku matora aherutse y’abadepite, kimwe mu bintu by’ingenzi byanenzwe cyane n’abantu batandukanye, ndetse n’indorerezi z’amahanga, ni ikusanya n’ibarwa ry’amajwi yavuye muri ayo matora. Haba mu kubarura amajwi mu mucyo, guhuriza hamwe ibyavuye mu matora kuva mu cyumba cy’itora kuzamuka, cyangwa se kureba niba umubare w’abatoye uhwanye n’abari kuri lisiti y’itora, byose ntibyakoze uko bikwiye. Umuhanga Tom Stoppard yagize ati: “It's not the voting that's democracy; it's the counting”. Ibi bishatse kuvuga ngo: “demokarasi si igikorwa cyo gutora, ni igikorwa cyo kubarura amajwi.” Bivuze ko kuba mu ibarura ry’amajwi haragaragayemo amakosa, yari intambwe ya mbere yo kuniga demokarasi. None se Mzee Karangwa kuki we atinenga. Si Tom Stoppard wenyine wagarutse ku gikorwa cy’amatora, n’imbaraga z’amajwi muri demokarasi. Abraham Lincolin, muri disikuru ye yavuze kuwa 19 Gicurasi 1856, yagize ati: “The ballot is stronger than the bullet.” Bishatse kuvuga ngo: “Ijwi rifite imbaraga kuruta isasu.” Chrisologue Karangwa, mbere yo gusaba abantu kunenga no kwinenga, nubwo hari abasanze ari ibya nyirarureshwa, nabanze nawe yinenge, anigaye, ku byo komisiyo y’amatora ayoboye ikora. Usibye n’izo nenge mu kubara amajwi, komisiyo ya Karangwa yanenzwe kuba yarishe cyangwa se yarirengagije amategeko agenga amatora, cyane amabwiriza ya komisiyo yuko hacamo isaha imwe hagati yo kurangiza igikorwa cy’itora no gutangira kubarura amajwi. Usibye kuba biciye ukubiri n’amategeko agenga amatora, biha icyuho uburiganya no guhindura ibyavuye mu matora. None se Mzee Karangwa, wakwihereyeho? Didas M. Gasana

Amakuru

UMUSESO

Urup. 9

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Rwigara: Uko arushaho gushyigikira FPR, niko abayo barushaho kumujujubya ► Bashatse kumwambura inyubako ye, yaraye atanze umusanzu wa 5.000.000 Frw yo gushyigikira FPR ► Baravuga ngo ni inzu yubakira Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bagamije kwigabiza umutungo we ► Rwigara ati: “Nabonye Umwami rimwe gusa, mweretswe na Pasitoro Mpyisi i Nairobi mbere y’intambara” _ Bahagaritse abubakaga birenze inshuro cumi n’ebyiri bagambiriye kuzayimwambura Umucuruzi ukomeye witwa Rwigara Assinapol akomeje kwibasirwa. Leta irashaka kumwambura inyubako ye iri haruguru ya Peyaje (Peage), mu Kiyovu bita icy’abakire, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Iyo nzu barashaka kuyimwambura, nyuma y’inshuro nyinshi zigera kuri cumi n’ebyiri bagiye bamuhagarika kuyubaka. Akarere ka Nyarugenge kandikiye Rwigara Assinapol ibaruwa No. 2107/01.01, yo ku wa 17/07/2008, kamuha igihe cy’amezi atatu ngo abe arangije inyubako ye, ngo bitaba ibyo akazajya yishyura amande ya buri kwezi azamenyeshwa. Byabaye agahomamunwa ubwo Rwigara yiteguraga kwubahiriza icyo cyemezo; Akarere ka Nyarugenge kamwandikiye ibaruwa No. 2281/ 01. 01, yo ku wa 13/08/2008, kamumenyesha ko kamwambuye inzu ye yaguze mu mwaka wa 1987. Iyo nzu Rwigara Assinapol yayambuwe yaraye atanze amafaranga y’amanyarwanda miriyoni eshanu (5.000.000Frw) yo gushyigikira Umuryango FPR mu matora y’abadepite yabaye. Iyo Rwigara batamukoma mu nkokora, iyo nzu ye iba yaruzuye; dore ko yari yarahawe icyemezo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali cyo kuyivugurura akayigira hoteli. Ubu iyo nzu imaze amezi umunani ihagaritswe kubakwa. Ikinyamakuru Umuseso kimaze kumenya iyo nkuru irebana n’ihagarikwa ry’iyubakwa ry’iyo nzu, no kuyamburwa; cya-

koze itohoza n’ubushakashatsi, maze gikurikirana amateka y’iyo nzu bavuga ko yubakirwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Ibyo Umuseso wagezeho bikaba bigaragaza ko iyo nzu bavuga ko ari iy’Umwami Kigeli V Ndahindurwa atari byo, ahubwo iyo nzu ari iya Rwigara Assinapol, ababivuga akaba ari amashyari bafite bagira ngo bigabize umutungo we. Nkuko Umuseso wabitohoje; byatangiye kera, inzu ya Rwigara Assinapol ishaka gutwarwa kuko uwari Perefe w’Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse yari yarashyizeho abakozi ngo bayimurindire; icyo gihe bakaba barakwizaga ibihuha bavuga ko ari iy’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Rwigara Assinapol agarutse mu Rwanda, intambara na jenoside birangiye mu 1994, yatuye muri iyo nzu, dore ko yari yarahunze ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyalimana bwashakaga kumwivugana. Gusa aho byaje gukomerera, ni aho Rwigara Assinapol yandikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, ibaruwa no 2107/01.01 yo kuwa 17/07/2008, amuha amezi atatu yo kuba yarangije kubaka iyo nzu, ngo bitaba ibyo, akazajya yishyura amande ya buri kwezi azamenyeshwa. Mu gihe Rwigara yiteguraga kwubahiriza icyo cyemezo, yabonye indi baruwa ifite No 2281/01.01 yo kuwa 13/08/2008 ikuraho iya mbere kandi imwambura icyo kibanza; ibyo kandi bikaba byarakozwe yarahoraga asaba kubonana n’Umuyobozi w’Umujyi wa

Kigali n’uw’Akarere ntabone igisubizo. Rwigara Assinapol yagaragarije Urukiko ko icyo kibanza kirimo inyubako ifite inyandiko-mpamo (certificat d’enregistrement no R. XIX Folio 99 yo kuwa 28/05/1999), none ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bukaba bwaritwaje ko ngo atubahirije igihe kigenwa n’amasezerano y’ubukode bw’ikibanza (contrat de location), bwirengagiza ko iyo inyubako isa n’iyarangiye, ubu ikaba yari isigaje gukorerwa imirimo ya nyuma (finissage) kandi iyo umutungo ufitiwe inyandiko-mpamo utavogerwa, mu gihe n’amategeko y’igihugu yemerera umuntu kugira umutungo udahungabanywa atari gusa mu nyungu rusange, mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko nkuko ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga duherutse ibivuga aho igira iti: “buri muntu afite uburenganzira ku mutungo we bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo afatanyije n’abandi.” Iyo ngingo ikomeza igira iti: “umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye , uwo asangiye n’abandi , ntuvogerwa”. Ni ingingo ya 44 ya CCLII ivuga ko umutungo bwite w’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi udahungabanywa. Rwigara ahungutse muri 1994, yasanze inzu ye yarangiritse cyane, biba ngombwa ko yongera kuyisana ayituramo kugeza mu 2005, ari bwo Umujyi wa Kigali wamuhaye uruhushya rwo kuyihinduramo Hoteli. Kuva aho Assinapol Rwigara aboneye urwo ruhushya ya-

Umunyemari Rwigara Asinapol tangiye imirimo yo kuyihinduramo Hoteli, ariko ikagenda ihagarikwa kenshi n’Ubuyobozi bw’Akarere, ibyo bituma imirimo idindira. Icyo kibazo cyo kubuza Rwigara kubaka inzu ye cyatangiye kera, ku buryo bamuhagaritse inshuro zigera kuri cumi n’ebyiri iyo nzu bayihagarika bavuga ko ari iy’Umwami Kigeli; na mbere ya 1994, bakaba baravugaga ko ari iy’Umwami ibyo ariko bakaba barabivugaga bagirango bamuhombye kandi bamwambure umutungo we. Bikaba byumvikana ko kuba iyo nzu ituzura biterwa na bamwe mu bayobozi babuza abakozi kubaka kugeza ubwo bakoresha na Polisi; hakaba hari abashaka ko ituzura bafite impamvu runaka. Aha umuntu akaba atabura kwibaza uburyo umuntu wo muri FPR Inkotanyi nka Rwigara Assinapol ukotiza bamuterera hejuru. Twagerageje gushaka Rwigara Assinapol dukoresheje telephone abanza kwanga kutwitaba; aho bigeze aratwitaba, tugira bimwe mu bibazo tumubaza. Twamubajije ibijyanye no kumubuza gukomeza kubaka inzu ye bavuga ko ayubakira Umwami, niba koko akorana n’Umwami? Rwigara Assinapol yadusubije ko Umwami yamubonye

rimwe muri Kenya intambara itaratangira amweretswe na Pasitoro Mpyisi. Naho ibyo gukorana nawe, sibyo kuko akomoka ku Kibuye, Umwami akaba yarabaga i Nyanza. Ku kibazo cy’icyo abona gituma hari abavuga ibyo n’ikibibatera, Rwigara Assinapol yasubije ko abona ari amashyari y’abanyarwanda. Tumubajije ibivugwa ko yakoreye FPR n’icyo yayikoreye, Rwigara Assinapol yadusubije ko azabidusobanurira ubutaha. “Ikinyamakuru Umuseso gikurikije amatohoza cyikoreye, cyahawe n’umukozi wo mu Mujyi wa Kigali tutavuze amazina ye ku mpamvu z’umutekano we n’akazi akora ; dore ibyo yatubwiye: “iriya nzu ya Rwigara Assinapol iri ahantu heza; bakaba barashatse kuyiteza cyamunara bakoresheje Notaire w’Akarere ka Nyarugenge. Notaire yababwiye ko adashobora kuyiteza cyamunara ari nta dosiye n’imwe y’urukiko afite agenderaho”. Abahanga mu by’amategeko bazarebe ko hari itegeko na rimwe abantu bagenderaho ryo kwambura umuntu umutungo we ku giti cye kuko ari nta na hamwe warisanga. Emile Bayisenge

Urup. 10

Ikiganiro cyihariye

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Kagame: Nta miziro mfite imbuza kwiyamamaza muri 2010

z’urwo rugamba.

Jeune Afrique: Jenoside yo mu 1994, mu mategeko yahinduriwe inyito ihabwa izina rya Jenoside y’abatutsi bo mu Rwanda, ese mubona byari ngombwa cyane? Paul Kagame: Ntabwo twayihinduriye inyito, icyo twakoze ni ukuzuza no gusobanura kurushaho jenoside. Jenoside ni ugutsemba ku buryo bwateguwe kandi bwihariye, ubwoko, abantu bahuriye ku isano runaka, abantu bahuriye ku idini runaka, ugambiriye kubamaraho. Jenoside si ugusubiranamo kw’abaturage. Mu Rwanda, itsinda ryari rigambiriwe gutsembwa, ni abatutsi aho bava bakagera. Abahutu bishwe mu 1994, ntibabikorerwe mu bushake bwo kubamaraho, ahubwo ni ku zindi mpamvu. Ibyo kandi buri wese ashobora kubyumva. Jeune Afrique: Muzongera mwiyamamarize kuyobora u Rwanda mu matora ya 2010?

n’itegeko nshinga, ni ukuvuga manda ebyiri zikurikirana z’imyaka irindwi.

mfite yabimbuza. Ariko ntawamenya: Ishyaka ryanjye FPR, rishobora kureba rigasanga wenda igihe maze muri uwo mwanya gihagije, ko hakwiye undi muntu mu mwanya wanjye.

Jeune Afrique: Ariko mubona muzabikomeraho koko? Wenda mu myaka umunani iri imbere bishobotse nkaba nazongera nkababaza iki kibazo…

Jeune Afrique: Ibyo nabiha amahirwe make cyane … Ariko, ku bibareba ku giti cyanyu bwite, hari igihe runaka mwihaye?

Paul Kagame: Uzabona igisubizo mbere yaho rwose. Jeune Afrique: Muracyari umufana w’urugero rw’iterambere ry’ibihugu byo muri Aziya?

Paul Kagame: Igihe kigenwa

Urebye nta miziro mfite yabimbuza. Ariko ntawamenya:

Paul Kagame: Urebye nta miziro

Paul Kagame: Ibyo nta no kubishidikanyaho. Hashize hafi imyaka 50, ibihugu nka Singapour, Malaysia, Koreya y’epfo, u Bushinwa cyangwa u Buhinde biri ku rwego rw’iterambere rudafite aho rutaniye n’aho bimwe mu bihugu by’Afurika biri ubu. Ariko reba aho bigeze, n’aho turi. Dufite byinshi twabigiraho. Jeune Afrique: Babavugaho ariko no kwemera cyane Israel…

Paul Kagame: Ntabwo ari ikibazo cyo kuyemera. Mbona ko Israel yashoboye kwesa imihigo mu nzego nyinshi, ihangana n’ibibazo byinshi, cyane cyane ibyo mu rwego rw’umutekano ku buryo bushimishije, tubona ko natwe byatwubaka.

Jeune Afrique: Kandi muri na za Leta ebyiri zagiye ku butegetsi ku bundi buryo, nyuma ya jenoside. Paul Kagame: Ahari wenda. Ariko impamvu, imvo n’imvano ziratandukanye. Ariko ku bintu bimwe na bimwe ibyatubayeho birihariye. Jeune Afrique: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumaze gusohora manda mpuzamahanga zo gufata Perezida wa Sudani El Béchir. Tuzi ko murwanya uru rukiko. Mwaba mushyigikiye umuco wo kudahana? Paul Kagame: Ndashaka ko abantu banyumva neza. Sinzashyira mu bikorwa manda zo gufata El Béchir kandi sinzanashyira umukono ku mategeko agenga ruriya rukiko mpuzamahanga. Akaba atari ukuvuga ko ndwanya ubutabera mpuzamahanga, akaba atari no kuvuga ko abakuru b’ibihugu bari hejuru

y’amategeko, akaba atari no kuvuga ko Béchir ari umwere ku byaha bamurega; akaba ari uko nta cyizere mfitiye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Ntabwo ari rwo ruzacira isi, imanza zitabera kuri bose kandi ku buryo bungana. Ikibazo si uko kugeza ubu Abanyafurika bonyine ari bo bamaze kugezwa imbere y’urwo rukiko. Ni ibintu ibintu biteye ukwabyo. Ikibazo kikaba ari uko mu ntangiriro zarwo, twasanze rukoreshwa, imikorere yarwo ihishe irobanura rinavanzemo politiki y’ikandamiza, ibihugu bikize bikorera ibihugu bikennye. Nshyigikiye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zihariye, ziyobowe n’umuryango w’abibumbye, nk’uru rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, urwa Sierra Leone, urw’icyahoze ari Yougslavia; kuki se ejo hatajyaho urwa Darfour. Izo nkiko zo usanga zifite manda isobanutse, kandi bene izo nkiko ziba zizi n’icyo zigamije. Ariko, sinemera rwose abacamanza bigize ba nyirandabizi na ba nyirandihose bo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahe. Byahinduwe mu kinyarwanda n’ubwanditsi bw’Umuseso

BRIQUETERIE RWANDAISE RULIBA S. A Itangazo PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI YA SOSIYETE “BRIQUETERIE RWANDAISE RULIBA s.a” ANEJEJWE NO GUTUMIRA ABASHOYE IMARI MURI IYO SOSIYETE MU NAMA RUSANGE IDASANZWE IZATERANIRA MURI HOTEL “ LE PRINTEMPS” I KIGALI, KUWA 28 WERURWE 2009 SAA YINE ZA MU GITONDO. KU MURONGO W’IBYIGWA, HARI INGINGO IKURIKIRA: GUHINDURA STATUTS (AMATEGEKO AGENGA SOSIYETE ) Bikorewe i Kigali, kuwa 14 Werurwe 2009 MURENZI JEAN PEREZIDA W’INAMA Y’UBUTEGETSI

PONT NYABARONGO. B.P 1275 KIGALI. RWANDA TEL: +250 591101 & 591103& 591107

Ubutabera

UMUSESO

Urup. 11

Iyo ICC iza gufata Habyarimana igihe abatutsi bicwaga, Kagame yari kuvuga ko ICC itigenga?

►Perezida Kagame, nk’umunyepolitiki amwe mu amahanga yita ‘statesman’, ashobora gutakaza amanota menshi mu ruhando rw’amahanga kubera gushyigikira Bashir Kuri benshi, niba atari kuri bose, kuba Perezida w’igihugu, ni isoko y’ibyishimo, nubwo abanyepolitiki benshi babeshya ko ari umugogoro wo gukorera abaturage. Ariko siko abaperezida bose bishima (kubera ko ari ba Perezida). Hari abahura n’ibyago kubera kuba ba Perezida. Usibye abantu nka John F. Keneddy, abaerezida benshi bahura n’ibyago kubera ibikorwa bibi bakora ari ba Perezida. Izo ni ingaruka z’ubutegetsi. Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin, yigeze kugira ati: ‘Power is a two-edged sword. Wield it clumsily, you will get hurt, if not die of it.” Ibi bishatse kuvuga ngo: “ubutegetsi ni inkota ifite ubugi ku mpande ebyiri zombi. Ubukoresheje nabi, urabizira, ukaba wanapfa.’ Ubu, Perezida w’igihugu cya Sudan, Omar El Bashir, ni umwe mu baperezida batishimye na gato, nubwo afite ibyiza byose ahabwa n’imbaraga z’ubutegetsi. Bashir kandi ni umwe mu baperezida bazira uburyo bakoresheje ingufu zabo bahabwa n’ubutegetsi (inkota Lenin yavuze). Uwo mugabo ubu ntasinzira kubera manda zo kumufata zatanzwe na International criminal Court, kubera ibyaha by’itsembabwoko, ibyaha byibasira inyokomuntu, n’ibyaha by’intambara urwo rukiko rumushinja. Urwo rukiko rukaba ruvuga ko Bashir yakoze ibyo byaha mu ntara ya Darfur, imaze imyaka irenga 5 iberamo imirwano n’ubwicanyi bukorwa n’umutwe w’aba Janjaweed. Ababikurikiranira hafi bakaba bemeza ko aba Janjaweed baterwa inkunga na Leta ya Sudan, iyobowe na Omar- El Bashir. Izi manda zimaze kuvugisha benshi menshi. Abanye Sudan batari bake, cyane cyane abo mu mujyi wa Khartoum wiganjemo abarabu, bagiye ku mihanda bigaragambiriza

izo manda, nk’ibyabaye hano igihe cy’ifatwa n’ifungwa rya Rose Kabuye. Izo manda kandi zavugishije abaperezida batandukanye b’isi. Ariko hano ndifuza kugaruka ku magambo ya Perezida Paul Kagame kuri icyo kibazo. Amwe muri ayo magambo ni ayo yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique Intelligent. Abajijwe niba shyigikiye umuco wo kudahana kubera ko adashyigikiye ruriya rukiko, Perezida Kagame yagize ati: ‘Mu itangazamakuru Ndashaka ko abantu banyumva neza. Sinzashyira mu bikorwa manda zo gufata El Bachir kandi sinzanashyira umukono ku mategeko agenga ruriya rukiko mpuzamahanga. Akaba atari ukuvuga ko ndwanya ubutabera mpuzamahanga, akaba atari no kuvuga ko abakuru b’ibihugu bari hejuru y’amategeko, akaba atari no kuvuga ko Bachir ari umwere ku byaha bamurega, akaba ari uko nta cyizere mfitiye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha’. Perezida Kagame yakomeje agira ati : ‘Ntabwo ari rwo ruzacira isi imanza zitabera kuri bose kandi ku buryo bungana. Ikibazo si uko kugeza ubu Abanyafurika bonyine ari bo bamaze kugezwa imbere y’urwo rukiko. Ni ibintu ibintu biteye ukwabyo. Ikibazo kikaba ari uko mu ntangiriro zarwo, twasanze rukoreshwa, imikorere yarwo ihishe irobanura inavanzemo politiki y’ikandamiza ibihugu bikize bikorera ibihugu bikennye. Nshyigikiye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zihariye, ziyobowe n’umuryango w’abibumbye, nk’uru rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, urwa Sierra Leone, urw’icyahoze ari Yougslavia, kuki se ejo hatajyaho urwa Darfour. Izo nkiko zo usanga zifite manda isobanutse, kandi bene izo nkiko ziba zizi n’icyo zigamije. Ariko, sinemera rwose abacamanza ba nyirandabizi na ba nyirandihose b’urukiko

Mu y'abagabo: Omar Bachir mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahe’. Gusa, birashoboka ko Kagame yaba afite ukuri mu byo avuga ko urwo rukiko rukoreshwa, ko rukorera ibihugu bikize, ariko kuba Kagame avuga ko atazashyira manda zifata Bashir mu bikorwa, bifite ingaruka mbi ikomeye cyane ku isura na personality bye. Kudashyira manda mu bikorwa sibyo bizatuma urwo rukiko rwigenga Biratangaje kubona umuperezida w’igihugu cyabayemo jenoside nk’u Rwanda, avuga ko atazashyira manda zifata umuntu uregwa jenoside mu bikorwa. None se ko Perezida Kagame ahora avuga ko umuryango w’abibumbye utigenga, ubogama, ko atarawusezeramo? Kagame ntabwo yigeze asobanura birenze uburyo ki urwo rukiko rutigenga, cyangwa se uburyo ki rukoreshwa n’ibihugu by’ibihangange. Nta rugero na rumwe yatanze. Ni ukuvuga ko yiyumvikanishije nk’umuntu udafite ‘founded reasons’, ahubwo ufite icyo apfa n’ubutabera mpuzamahanga cyane cyane nyuma ya manda zatangiwe abayobozi bakuru b’u Rwanda. Ntabwo amaraso y’abanya Darfur bapfa, ari yo azatuma

urwo rukiko rwigenga, kuko kwanga gushyira manda zifata Bashir mu bikorwa, ni ugusinyira ko abanye Darfur bakomeza gushirira ku icumu. Iyi mvugo, kuri Kagame wahagaritse jenoside mu Rwanda, ntikwiye namba. Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, we yatangaje mu minsi ishize ko yiteguye gushyira mu bikorwa manda zifata Bashir, kubera ubwicanyi bubera mu ntara ya Darfur. Ubu se tuvuge ko iyo ICC iza gutanga manda zifata Habyarimana kubera jenoside yakorewe abatutsi igihe kirekire, Kagame, wari umuyobozi wungirije w’ishami ry’iperereza rya gisirikare mui Uganda, yari kugira inama Museveni yo kudata muri yombi Habyarimana kuko ICC itigenga? Ubu Kagame yari kuvuga amagambo avuga ubungubu? Perezida Kagame, wari umaze kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga kubera ‘statesmanship’, ashobora kwisanga mu kato kubera imvugo ye kuri Bashir. Mu magambo make, kwanga guta muri yombi Bashir, ngo abazwe n’ubutabera ibyaha aregwa, aburane, atsinde cyangwa se atsindwe, ni uguha umugisha ibyo akora. Abasirikare b’u Rwanda barakora iki Darfur, abaguyeyo bazize iki ? Kagame kuvuga ko atazashyira mu bikorwa manda zifata Perezida Bashir, byatumye nibaza icyo abasirikare b’u Rwanda bakora muri Darfur, binatuma nibaza icyo abaguyeyo bazize. Uyu mwaka wa 2009, ni uwa gatanu kuva u Rwanda rutangiye kohereza ingabo zarwo kurinda umutekano muri Darfur. Intangiriro y’ibibazo bya Darfur ni intambara yo mu gihugu cya Chad yo muri za 90 yatumye habaho kwinjira muri Sudan kw’abarabu benshi

mu ntara ya Darfur. Bamaze kugera muri Darfur, batangiye kurwanira ubutaka n’abirabura bari basanzwe batuye muri iyo ntara, biza kubyara itsembabwoko kugeza n’ubu rigikomeza. Itsembabwoko ryo muri Darfur ryahangayikishije amahanga, cyane cyane Afurika yunze ubumwe, byatumye uwo muryango usaba Leta ya Sudan guhagarika ubwo bwicanyi ariko Sudan ntigaragaze ubushake buhagije bwo gukemura icyo kibazo. Kubera igitutu cy’umuryango mpuzamahanga waje no gufatira ibihano Leta ya Sudan, haje kuba imishyikirano hagati y’imitwe ihanganye n’aba Janjaweed bashyigikiwe na Leta ya Sudan arebana n’ihagarikwa ry’imirwano. Afurika yunze ubumwe nibwo yasabye ibihugu biwugize, birimo n’u Rwanda, kohereza ingabo zo kurinda indorerezi z’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro. Uko niko Perezida Kagame, akurikije ububasha ahawe n’itegeko nshinga, yohereje ingabo z’u Rwanda muri Darfur, kurinda amahoro. Ku ikubitiro ariko, Perezida Kagame akaba yarasabye ingabo za RDF zari zigiye i Darfur ko zitazicara ngo zirebere inzirakarengane za Darfur zikomeje kwicwa urubozo. Kugeza ubu, abasirikare b’u Rwanda bagera ku 9, bakaba bamaze kuhasiga ubuzima. Ni ukuvuga ngo ingabo za RDF zagiye kurinda amahoro, yabuze kubera ubwicanyi bukorwa n’aba Janjaweed, bashyigikiwe na Bashir, ariko Kagame akavuga ko atafata Bashir ngo ajye kubibazwa. Iyi ‘cycle’ irivuguruza. None se niba Kagame avuga ko ICC itigenga, akaba aherutse no gutangaza ko azasohora manda zo gufata abafaransa, yasohoye izifata na Bashir, niba inkiko ze zigenga kurusha ICC? Didas M. Gasana

Urup. 12

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Tubamare amatsiko

Karemberi aravuga uko azi Umwami Kigeli na Perezida Kagame K.J :Nzinduwe n’iki kiganiro kirekire kiri bwibande ku bintu bikurikira: - Inyandiko kuri Rwubaka - Umwami mu Rwanda - Uziranye ute n’umwami Kigeli wa V Ndahindurwa na Perezida Kagame nk’abantu ku giti cyabo? Ni ibintu bitatu gusa tuganira mubwisanzure. K.C: Nguce mu ijambo, uzanywe na byinshi bitarangira mu kwezi kumwe tuganira mu ijoro n’amanywa!!! Ariko ibibazo byose nshatse nabisubiza mu minota itarenze 15: ntangirire kuri Rwubaka; nzi neza yuko abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, mushonje muhishiwe ariko muzi yuko hari abayobozi bamwe (Mary Gahonzire, Komiseri wa Police na Minisitiri Nyandwi wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya za Komini) bayihagaritse batanga amabwiza yo kwandika mu dutabo twihariye (book-lets) nubahirije ayo mabwiriza. N.B: Igitekerezo nari mfite nandika “Rwubaka” kwari ukubonera ibisubizo by’ibibazo byari bimaze igihe kirekire bisenya amago menshi bitewe n’ubujiji : nzabisobanura neza ubwo nzabagezaho ibyo nzabahuguramo byose. Indi ngingo y’ingenzi yari ukurinda urubyiruko amabanga (tabours) n’amarenga atera urujijo akaba ari n’abo Nyakubahwa Jeannette Kagame, Musenyeri Birindabagabo na Dr. Binagwaho bashingiyeho bagira inama abo bireba (To whom it may Concern) kwirinda bivuye inyuma ayo mabanga n’ibizira (tabours) bitagendanye n’iki gihe twugarijwe na SIDA. N.B: Natangarije mu binyamakuru yuko Rwubaka agarutse mu rugaga rw’abanditsi, abari bahagaritse izo nyandiko nibatareactinga, nzandika ibisubizo mbere y’ukwezi kwa Gicurasi, nzandika nta mususu . K.J: Ibya Rwubaka birasobanutse, ndetse wambwiye yuko utazandika ahubwo uzakingura za ofisi ahantu hanyuranye mu gihugu. Ndabona usubiza ibibazo byanjye utaruka reka nanjye ngende nkubaza ibyo mfitiye amatsiko menshi: hari uwo twaganiriye ati: buriya Mzee Karemberi umurasaze amaraso ye wayasangamo Ubwami n’umwami Kigali V, Ndahindurwa!!! Wabimbwiraho iki? K.C: Si wowe wa mbere mbyumvanye, mbamare amatsiko. Sindi umunyiginya, si ndi n’umwega (Ibyegera by’Abanyiginya), si ndi umutsobe nka Benzige bimika Abami, nta nubwo ubwoko bwanjye bw’abashambo bwigeze umwamikazi ibunyiginya ahubwo ubwoko bwannjye (Abashambo ba bene Tanzi) babayeho ibikomangoma muri Mpororo

ya Nkore (Uganda). N.B: Imvugo umbwiye igiye kuntera kuvuga ibyo ntendaga kuvuga!! Ubwami bw’u Rwanda bwanteye ibibazo byinshi ntendaga kuvuga : Ndi muri internat (umwaka 6 w’amashuri abanza) i Rwamagana, umupadiri w’umuzungu yaje i Rwamagana gukoresha ikizamini cy’abazajya muri Collège Christ Roi (ishuri ryisumbiye ryateguraga abazajya muri Univerisité i “ Shyogwe” bugufi y’i Bwami. Nkora ikizamini mbigiriwe inama na Frère Camille Rutahintare wanyigishaga akambera n’umujyanama kuko yambonagamo umuhanga, mfite imbere heza. Ikizamini ngitsindira hejuru, ariko nje kuzira yuko ubwoko nabwiye uwo mupadiri butari buzwi ibwami namubwiye yuko ndi “Mweshezi” igisokuruza cya Mweshezi (Umushotsi). Ambaza niba haba hari uwaba yarabaye shefu muri ubwo bwoko ndamuhakanira, abwira Frère Camille Rutahintare yuko hari umwana watsinze ariko akwiye gusimburwa n’umwana w’umwega watsinzwe kuko yari amabwiriza y’umwamikazi (Nyiramavugo) wari warasabye Padiri kutazongera kwakira intarurutsi z’abana batazwi ubwoko bufatika! Bimenyesha uko ubwoko bufatika bari : abanyiginya, abega, abakono n’andi moko yaba yarigeze gushyingira ibwami cyangwa yaba yaravutse abatware nk’abashefu b’umwami. Ibyo byose nabisobanuriwe na Frère Camille Rutahintare, ambuza gutera amahane ko nibambwira ko natsinzwe kandi nari nzi neza ko ikizamini nagitsinze 100%! Ubwo mba mpuye n’impamvu ya mbere inyangisha ubwami n’ibwami! Indi mpamvu ya kabiri: twagiye muri Groupe Scolaires d’Astride (indatwa) tugerayo dusanga hari umwana wa shefu ntavuze wasibiye, kandi kizira gusibira, abafurere b’urukundo ( Frère de la charité) bayoboraga iryo shuri ryisumbuye, badukuramo umwana witwaga Rwirahira Augustin, bamwohereza mu ishuri ry’Abarimu i Zaza, ngo asimbuzwe mwene shefu wari watsinzwe ako kaba kabaye akarengane ka kabiri mbonye kica demokarasi. Indi mpamvu ya gatatu muri iryo shuri Astrida, umufurere (Frère) watwigishaga witwaga Kajagali ankubise amaso, avuza impundu imbere y’Abanyeshuri ati : “Nguyu Musinga wazutse”, yungamo, ati: “akazuru gasongeye, agasatsi k’irende, utwiso dutumburutse”, ati: “c’est vraiment l espece de Musinga”. Kuva ubwo akazina gasimburwa na « Espace de Musinga » ? Indi mpamvu ya kane, amateka y’u Rwanda batwigishaga muri iryo shuri, ni uko ubwami bw’u Rwanda bwashiriye kuri “Rutarindwa” wicishijwe na Kanjogera na musaza we Kabare bagira ngo bimike Musinga wari ukiri muto (imyaka 12)! Igihugu cyayobowe na Kabare na Kanjogera kugeza Musinga akuze.

Batwemeza yuko Mutara Rudahigwa atari Umwami kuko atimitswe na Rutarindwa wari wasizwe na Rwabugiri. N.B: Ibi mbitewe no gutanga ubuhamya bwerekana ukuntu abakoloni ( Ababiligi) barangajwe imbere n’Abihaye Imana (abapadiri bera) baje bitwaje bibiliya nshya y’amacakubiri, bitwaje amacakubiri ya Tutsi, Hutu na Twa, basanze batanyuzwe bitwaza Nyiginya , Bega, tsobe na Kono! Bongeraho urwitwazo rwa Rutarindwa na Musinga bene Rwabugiri. Nibwo bwa mbere bari babonye ibikomangoma bibiri birwanira ingoma, urushije undi amabako akima Ingoma ya se!! Bibiliya ntisobanura neza uko ibikomangoma byarwaniraga ingoma urushije undi amaboko, akima ingoma rubanda rukamuyoboka nta mananiza! Nk’ibyabaye hagati ya Dawudi n’umuhungu we Absalomo? N’abandi benshi!? Bashoje amacakubiri bashyigikira abitwaje amacakubiri ashingiye ku turere, Nduga ya Kayibanda na Bushiru ya Habyarimana. Aya ni amateka yaranze u Rwanda atakwibagirana ariko akwiye gucika burundu! K.J: Nubwo unsobanuriye ko wahuye n’amacakubiri watawemo n’abihaye Imana (Abapadiri n’aba Frère) bakwigishaga, werekanye yuko ntaho uhuriye n’ubwami n’umwami Kigeli? Sibyo? K.C: Urambeshyeye! Sinihakanye ubwami n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Ahubwo nanze abakabya yuko uwandasaga nava amaraso yanditsemo ubwami n’umwami Kigeli V. Nasobanuye byumvikana ko ababivuga bafite ikindi bashaka kugeraho! N.B: Uko namenye umwami Kigeli V: Grégoire Kayibanda wari Minisitiri w’Intebe ya Mbonyumutwa yatumiye les Infirmiers Diplomés bari barangirije i Kigali na Ruhengeri atubwira amagambo akurikira : Mwibeshya yuko Loni yahagaritse Government nyoboye! Mfite ububasha bwo gusinya kuri Diplomes zanyu, utabyemera akazashyira Kigeli na Rukeba bakazazisinyaho iyo bangara mu mahanga. Ni uko nafashe icyemezo cyo gusaba Diplome yanjye nigira muri Uganda ( Ankole) aho ¾ by’umuryango wanjye bari bamaze imyaka n’imyaniko. Uko nabonye Kigeli bwa mbere: namusanze Toro ya Uganda aho yari yagiye gushyingira mwishywa we (umukobwa wa Semugeshi) washyingirwaga igikomangoma cy’Umwami wa Toro Rukirabashayija. Nahagiriye ibyago: ndafatwa ndafungwa nk’isaha yose, abadahemuka (Self-impose royalist guards) bankeka kuba umugambanyi uvuye i Rwanda woherejwe na Kayibanda (1962) guhitana Kigeli.

Umwami Kigeli Narenganuwe na mwene wabo (Nshozamihigo ) mwene Binagwaho w’umunyiginya twari twariganye i Nyagahanga. Nongeye gufungirwa i Kampala bitewe na Kayihura Michel nyakwigendera abwiye abadahemuka aho yahanaguzaga inkweto muri Nakivubo (Kampala City ) ko nigeze gufungirwa Toro nzira kugambanira Kigeli! Abadahemuka bantwarira mu kirere! Ntabarwa na Gasana Didasi wari secretary wa Kigeli icyo gihe (1963): Asaba Kiyihura kumenyesha abadahemuka yuko ndi umwere ko na Toro bari banyibeshyeho bishirira aho. Ahandi namenye Kigeli, ni munkambi z’impunzi muri Nshungerezi na Nyakivara yaje gusura impunzi, ndi umuvugizi wari uyoboye ibigo nderabuzima w’izo nkambi zombie. Nshungerezi nasemuriga umuyobozi w’impunzi wakoreshaga icyongereza, na Nyakivara na nsemuriga Col.Jackson Rwahama wari meya w’akarere ka Gikagati (Uganda) wakoreshaga icyongereza gusa gusa!! Ni uko namenye umwami Kigeli V. Ikibazo cyuko nzi Paul Kagame sinzi aho ugikuye n’icyo ushaka kugeraho! Muzi nka Perezida wa Republika y’u Rwanda, ntacyo narenzaho. K.J: Wambwiye Kigeli wa V wivuye inyuma, ugeze kuri Paul Kagame ubizinga uruti! Ni iki kihishe inyuma y’ibi? K.C: Hari ubwo ikibazo gisubiza ikibazo: nawe mbwira uko umuzi bitari uko umuzi nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. K.J: Nkwibutse ibyo washatse guhisha, mwahuriye bwambere i Muyenga wa Kampala. Ubwa kabiri mwahuriye mu nama y’umuryango wa FPR mu ishuri rya International Academy ya (Kicukiro) ya Kigali. Aho hari amagambo mwahaganiriye by’umwihariko hagati yanyu mwembi, uribuka ibibazo wamubajije n’ibyo yagushubije? K.C: Ntavuze ibyo namubajije n’ibyo yanshubije naba nteye urujijo abakurikira iki kiganiro! I Muyenga twahuriye kwa kanaka ntashatse

gutangaza ku mpamvu zidateye amatsiko: nabajije nyiri urugo (kanaka) ngira nti: sinkunze kuganira nabo ntaziranye nabo, mbwira aba bashyitsi duhuriye iwawe. Ati: “uyu ni Paul Kagame, undi ni Bunyenyezi”. Nti: “ese ni Kagame w’umusirikare?” Ataransubuza, Kagame, ati: “ndi Kagame w’umusiviliyani.” Nti :“ese uyu wundi ni Bunyenyezi wari mu ngabo za Amini” wari umuhanga kumanuka mu mitaka inazwe n’indege?” cyangwa ni Bunyenyezi wari uzwi mupira ku rwego rw’igihugu (Cranes) Bunyenyezi. Ati: “sindi umwe muri abo ariko tuva inda imwe, ndi hagati yabo bombi”. Noneho nyiri urugo abaza Paul Kagame niba yababwira iwo ndi we. Paul Kagame ati: “wivunika ndamuzi: Bunyenyezi ati: “ubwo umuzi uri bumumbwire.” Twikomereze ibiganiro byacu mu nama Kicukiro: nabajije ikibazo kigira kiti : “twagize ironda-bwoko, ironda-karere n’ibindi ariko twimitse ironda - myaka n’ironda-burambe ku kazi. Abasaba akazi basaba imyaka hagati ya 25-35 n’uburambe ku kazi bw’imyaka 5. Abarangije kaminuza badahabwa akazi bazagira uburambe bate. Abafite uburambe barengeje imyaka 35 barahejwe aya ni amayobera!! Chairman w’umuryango ati: “Karemberi ndakumenyesha ko ibyo bizakosorwa mu gihe kigufi kiri imbere koko niko byagenze Insoresore zirangije i Butare n’izindi Kaminuza ziba zigizwi ba Governeurs, Meya zigabirwa Imirenge karahava!!! Ababasabiraga kurenganurwa ndimo tuti : “iyi Leta y’imvuga - bane iratuvana he ikatujyana he” ?!!!! N.B: Cyokora kandi mbingenzuye, mbona amatwara iyi Leta izanye, arimo umuvuduko mbona, wavudukana n’urubyiruko wavudukana nawo! Igiteye agahinda, nakekaga yuko urubyiruko rwagendana n’igihe turimo rukavudukana umutima muke wo gukira nka bakuru babo basimbuye ukagabanuka, ariko siko bimeze, arota imodoka nziza, inkumi nziza, ubukwe muri Serena Hotel, agahumeka ari uko bukozwe atarahumbya ijisho! Nguko uko amabati y’abatishoboye, imfashanyo z’impyubyi, imisanzu y’uburezi byanyerejwe! Kaminuza “1930” nta buhumekero! N.B: Nizere yuko umwiherero wao ku Gisenyi uzamanukana ingamba zihariye, bitari ibyo, ni ukugosorera mu rucaca, nta mukuru, nta muto, turava he? Turajya he? Abakatugiriye inama, ni amadini ari hanyuma yacu! Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo, ni uko amadini yamye. Twizere yuko abo babyeyi bombi Amadini na Leta bazivugurura u Rwanda rukarota amata n’ubuki. Mana Roho mutagatifu watumanukiye tukivugurura Amena

Isesenguramakuru

UMUSESO

Urup. 13

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Gacaca: Uburyo Leta igonganisha abacitse ku icumu n'abahamwe n'ibyaha

K

uva imanza za gacaca zatangira kugeza ubu ziri hafi gusozwa, abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi bahereye icyo gihe basaba ko ubutabera bw’ukuri ari ubutanga ibihano hakaba n’indishyi nkuko mu manza zose bigenda, cyangwa se bikitwa impozamarira kuko ntacyo wabona uriha umuntu, ariko Leta y’ubumwe yakomeje kwinangira, ubundi ikavuga ko bigoye, hakaba n’ubwo ivuga ko ikibyiga. Mu nama nyinshi zinyuranye icyo kibazo cyabereye leta yasimbuye iyakoze jenoside ingorabahizi. Nubwo batahwemye kwishyura amadeni y’ibikoresho byatumijwe mu mahanga bitsemba Abanyarwanda mu mwaka wa 1994, kwishyura abacitse ku icumu biturutse ku manza za gacaca zaciwe byarananiranye kugeza ubwo leta ivuga ko izashyiraho Ikigega, ariko n’ubu ntibiremezwa neza. Aho itegeko rya gacaca risohokeye rikanavugururwa, ndetse hagashyirwaho n’amabwiriza anyuranye yo kuryunganira, abacitse ku icumu bashyize imbaraga mu kureba uko nibura baririra mu byo bahabwa biturutse ku mitungo yabo yangijwe muri jenoside. Hirya no hino mu gihugu imanza z’imitungo zaraburanishijwe, mu kugena agaciro k’imitungo yangijwe n’agaciro kayo uyu munsi, ahenshi abaturage bari muri abo bafite imiryango igomba kwishyura, bavuga ko habayeho gukabya cyane mu kugena ako gaciro kuko nta bahanga bifashishijwe mu kubigena, ahubwo ngo abacitse ku icumu babigena uko bishakiye bikemezwa bityo! Henshi izo manza z’imitungo abashinjwa ntibazihamagarwamo, ahubwo Inteko gacaca ngo zihererana n’abarokotse jenoside bagomba kwishyurwa bakagena amafaranga azishyurwa. Ahandi usanga abayoboye izo manza z’imitungo ari bo bagomba kwishyurwa kuko bahohotewe muri jenoside, maze bakigenera amafaranga bashatse! Hari aho babarura abahamwe n’icyaha cya jenoside bakabagabanya ibintu byose byashenywe , byangijwe cyangwa byasahuwe muri jenoside batiriwe bahamagaza urubanza rujyanye n’imitungo ngo ruburanishwe! Muri gahunda yo kurangiza izi manza z’imitungo, ahenshi ubuyobozi bw’Imirenge cyangwa Utugari ntibubyitaho, biyo abacitse ku icumu bagomba kwishyurwa bakajya kwiyishyuriza ku ngufu. Benshi

mu bagomba kwishyura bavuganye n’ikinyamakuru Umuseso mu Ntara zinyuranye z’igihugu, bagiye ku nzego z’ibanze bandikirana n’abo bagomba kwishyura bavuga ko bazajya bishyura buhoro buhoro bikurikije ubushobozi bafite, ariko ahenshi ngo abacitse ku icumu bamwe baca ku ruhande bakajyana abalocal defence bagahondagura abaturage bagomba kwishyura, bagafata amatungo yabo ku ngufu bakayashorera bakayateza cyamunara uko bishakiye. Hamwe na hamwe ngo hari aho bajya hejuru y’inzu bakazishakambura bakagurisha! Mu Ntara y’Amajyepfo niho bikaze cyane! Bamwe mu baturage twasanze iwabo, abo twasanze ku Mirenge abayobozi babarangaranye, ndetse n’abaza ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe inkiko gacaca twaganiriye tuhabasanze, badusobanuriye muri aya magambo: “Ujya kubona ukabona LDF azanye n’uwacitse ku icumu mwari muturanye bagusanze mu rugo barasuhuje, mwasohoka bati bite mwa biterahamwe mwe? Si mwe mwatumariye abantu? Nimutwishyure imitungo yacu mwangije n’amatungo yacu mwariye? Watangira kuvuga uti ndimo kwishura make rwose nimumbabarire niko twumvikanye n’ubuyobozi bagatangira guhondagura uwo basanze mu rugo wese! Watangira gutaka kubera inkoni ngo, ariko ubundi uwabyica ko namwe mwishe abandi, bo ntibari abantu? Ubwo ugaceceka bagahondagura bamara kukunoza bakinjira mu nzu bagafata icyo bashatse, inka bakazizitura, ingurube, ihene n’intama bagashorera bakajya kugurisha uko bishakiye! Umwe mu badamu duherutse guhurira kwa Mukantaganzwa ukomoka mu Karere ka Muhanga ariko akaba aba i Kigali, ubwo yari amaze kwakirwa n’umunyamategeko mu Mujyi wa Kigali witwa Thérèse, yavugiye mu ruhame ko abacitse ku icumu bifashishije abo bashinzwe umutekano bakava i Kigali bakajya guhohotera abagomba kwishyura imitungo bakayigabiza banabakubita! Uwo mudamu w’umunyamategeko ukunda kwisekera yarumiwe abwira abari aho ko, nta muntu wemerewe kujya kwiyishyuriza muri ibyo by’imitungo, ariko uwo mudamu wa Muhanga amubwira ko ari uko bisigaye bikorwa abayobozi beger-

eye abaturage barebera ntibagire icyo babikoraho, ku buryo bibabaje kubona yarazanye ibibazo nk’ibyo ku Rwego rw’igihugu rwa gacaca! Kuri uwo munsi na none twahahuriye n’undi mudamu waste irangizarubanza ry’imitungo yononwe agomba kwishyura Inteko Gacaca irarimwima, yandikiye urwego rw’igihugu rwa gacaca arubwira ko bamwishyuza ibirenze ibyo urwo rubanza rwategetse, bamwandikira bamusubiza ko urwo rubanza rwakurikije amategeko. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru, yasobanuye ko mu rubanza rw’imitungo memeje ko ari amabati 6 agomba kwishyura, maze bayahaye abaciro bavuga ko agomba kwishyura miriyoni esheshatu(6.000.000frw), kandi mu rubanza handitswe amabati 6 gusa. Akaba yarasiragiye ku bayobozi ba gacaca ku rwego rw’Akagari bakaba baranze kumuha iryo rangizarubanza kuko yemeza ko handitsemo kwishyura amabati 6, ariko abishyuza bakaba bavuga ko agomba kwishyura miriyoni 6 byanze bikunze! Ikibabaje kurushaho, ni uko n’ubwo imanza za gacaca zigiye kurangira, usanga abantu barashyize ingufu mu kwishyuza imitungo yabo yononwe muri jenoside, imanza z’abantu babo bishwe bakazireka bakikurikirira iyo mitungo. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso, ni uko hari umuntu uherutse kwitabira imanza z’imitungo y’abantu bamwiciye abe muri jenoside batigeze baburanishwa muri gacaca ngo babihanirwe, akagenerwa miriyoni zisaga 68, abamwiciye akaba yarabaretse ntibajyanwe imbere ya gacaca ngo bahanwe. Niba ari n’ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe, burafifitse kuko abaturage batabimenyeshejwe! Uretse kuba ibikorwa hamwe na hamwe mu byerekeranye n’iyishyurwa ry’imitungo biteranya abaturage na leta, cyangwa bikaba bishobora kuyangisha abaturage bikomeje uko biri uku, biranapfobya jenoside iyo wumvise uko ababikora n’ababikorerwa barebana. Ikinyamakuru Umuseso kimaze kumva ibi bibazo abaturage bafite kandi turi muri leta y’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko bivugwa, kimaze kubona ibyo bikorwa ntaho bitaniye n’ubujura n’akarengane mu Banyarwanda bagomba kwiyunga, twanyarukiye ku Rwego rw’Igihugu rushinzwe inkiko

gacaca kugira ngo baduhe amabwiriza agendanye n’uburyo imitungo yangijwe muri jenoside yishyurwa, kugira ngo abaturage bamenye uko ibintu bikorwa, bityo bajye bagerageza kwegera inzego zishobora kubumva. Ku Tugari nibabarangarana nk’uko bimeze bajye ku Mirenge, naho nibakomeza kubarangarana bagane inzego za Polisi cyangwa ku Turere, kuko byaba bibabaje gushogoshera abantu bakaza i Kigali kwa Mukantaganzwa kumutura ibibazo by’iyishyurwa ry’imitungo ridakurikiza amategeko n’amabwiriza ariho. Kubera ko ibibujijwe mu mategeko n’amabwiriza, haba mu guteza cyamunara cyangwa mu kurangiza urubanza ari byo bikorwa ahesnhi muri gacaca, niyo mpamvu dusaba abaturage kumenya aya mabwiriza. “Uwononewe umutungo cyangwa abazungura be ntibashobora kwirangiriza urubanza”. Ibikurikira ni ayo mabwiriza Amabwiriza nº14/2007 yo ku wa 30/03/2007 y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca arebana no kuriha umutungo wononwe mu gihe cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994. Umunyamabanga bikorwa;

Nshingwa-

Amaze kubona ibibazo bigaragara mu iburanisha n’irangiza ry’imanza zerekeye umutungo wononwe mu gihe cya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994; Ashingiye ku ngingo ya 49, iya 50 n’iya 95 z’Itegeko Ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigenga imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu; Atanze amabwiriza akurikira:

Umutwe wa bere: Ibyerekeye ubwumvikane ku irihwa ry’umutungo wononwe Ingingo ya mbere: Umutungo wononwe urihwa ku bwumvikane busesuye hagati y’uwawononnye na nyirawo. Hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze bashishikariza abaturage kumvikana ku irihwa ry’umutungo wononwe no gushyikiriza ubwumvikane bwabo Urukiko Gacaca rw’Akagari kugira ngo rubwemeze. Ingingo ya 2: Kugira ngo ubwumvikane ku irihwa ry’umutungo bugire agaciro mu rwego rw’amategeko, urukiko gacaca rw’akagari rwuzuriza abantu bumvikanye icyemezo cyabugenewe cyitwa: “Inyandikomvugo y’ubwumvikane ku mutungo wangijwe cyangwa wasahuwe muri jenoside”. Abantu bumvikanye ku bwabo cyangwa bumvikanishijwe n’inzego z’ubuyobozi bashyikiriza ubwumvikane bwabo Urukiko rwa’Akagari kugira ngo rubwemeze. Umutwe wa mbere II: Ibyerekeye iburanisha ry’urubanza rw’umutungo wononwe Ingingo ya 3: Iyo uwononnye umutungo na nyirawo bananiwe kumvikana ku irihwa ryawo biyambaza Urukiko Gacaca rw’Akagari rw’aho umutungo wononewe rukababuranisha. Iburanisha ry’imanza rikorwa hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 68, iya 69 n’iya 70 z’itegeko Ngenga nº 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigana imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu. Ingingo ya 4: Mu guca urubanza rwerekeye umutungo wononwe, Urukiko Gacaca rushingiye ku bushobozi bw’uriha, rwemeza bumwe mu buryo bukurikira uwononnye umutungo azakoresha yishyura: 1. gusubiza ibyasahuwe iyo

komeza ku urup 15

Urup. 14

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

IBIMBABAZA

Igitekerezo

na Charles B. KABONERO

Perezida Kagame arashinyagurira FPR P

olitiki ni umukino koko. Mu Rwanda ariko bagenda bawuhindura umukino ushingiye ku kinyoma ijana ku ijana. impamvu ahanini akaba ari uko iyo ubeshye rimwe, kugira ngo wivane mu ngaruka z’icyo kinyoma, bigusaba ikindi kinyoma, bigakomeza gutyo, kugeza uhindutse umunyakinyoma w’icyitegererezo. Ubutegetsi bwa Kagame bumaze kugera kuri urwo rwego, kandi bufite amanota menshi kugeza ubu kurusha ubundi butegetsi ubwo aribwo bwose muri Afurika. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Kagame yashinyaguriye FPR cyane. Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye n’amatora ya 2010, niba aziyamamaza, Perezida Kagame asubiza ko nta miziro afite yamubuza kwiyamamaza-aho nibyo rwose, ntayo. Ariko, yahise yongeraho ko, ishyaka rye rya FPR, rishobora gusanga igihe yayoboye gihagije, rigahitamo gushyiraho undi-ibyo nibyo nsanga ari ukubashinyagurira! Ngarutse gato ku byo maze iminsi nandika (rimwe na rimwe muri iyi nyandiko y’ibimbabaza), kimwe mu bintu bigaragarira amaso mu Rwanda mu rwego rwa politiki, ni uburyo Perezida Kagame afite imbaraga nyinshi zisumba iz’ishyaka aturukamo kandi ayobora, FPR. Kugeza uyu munsi, hari n’abasanga, ku bintu bimwe, bijyanye n’imiyoborere y’igihugu bikomeye, FPR nayo ari kimwe n’abandi nta jambo ifite nta n’inama isabwa. Ni umwihariko wa Perezida Kagame n’abandi

batoni be bake agifitiye icyizere. Politiki yahereye ku kwambura ingufu inzego zitandukanye nk’urwego nshingamategeko, nyubahirizategeko igakurikiraho, urwego rw’ubucamanza narwo rukamburwa ububasha, mu bikomeye igera no kuri FPR, ugasanga nayo iriho ku izina gusa nk’ishyaka riri ku butegetsi, ibyemezo mu gihugu bifatwa na Perezida Kagame n’abandi bantu bake cyane, agisha inama afitiye icyizere nka Lt. Col. Emmanuel Ndahiro na Musoni James. Ishyaka nk’urwego, mbere na mbere nta bubasha rifite kuri Perezida waryo, Kagame. Ntabwo rigifite ubushobozi bwo kumusaba raporo cyangwa kumuvuguruza, nta nubwo no mu nama, abarigize bagifite ijambo mu gihe ahari-ni uguhabwa amabwiriza, ahasigaye bagasigara bivuruguta mu tubazo duto tw’abayoboke, imyanya runaka n’ibindi bike. Kagame arabizi, ko nta kintu FPR yamubuza gukora, nta gitekerezo yamugezaho ngo acyemere kuko ishyaka ari ko ribishaka, ndetse, bamwe mu bakurikinira hafi (Byumvikane ko ari igitekerezo atari ngombwa kubagaragaza), basanga kimwe n’ayandi mashyaka, mu rwego rwo gufata ibyemezo igihugu kigenderaho naryo ritariho. Itandukanirizo hagati yaryo n’ayandi, nkuko bigaragara, ni uko ryo rifitiwe icyizere, abayobozi baryo akaba aribo bamwe havamo abagirizwa icyizere ibukuru, nabo ubu ahubwo bakaba bagenda bakomera kurirusha. Iryo rero, niryo shyaka,

Kagame avuga ko rishobora gusanga adakwiye indi manda, rikaba ryatanga undi we ntiyiyamamaze-ni ukubashinyagurira. Wenda iyo avuga ati: “Abajenerali banjye muri RDF bashobora…” Nubwo nabo batabishobora kuko nabo akibarusha imbaraga cyane, RDF iyo nibura irushamo ingufu RPF. Kuri RPF ni agashinyaguro kuko nubwo yashaka ko bahindura itegeko nshinga uyu munsi, bakavuga ko azategeka kugeza yishakiye kuvaho ubwe ku giti cye, babikorana ingufu, atari uko bose baba babishaka gutyo, ahubwo ari uko, bamutinya. Ibyo Perezida Kagame avuga, biba mu mashyaka arimo demokarasi, aho abanyamuryango n’inzego z’ishyaka ziba zubahiriza amahame ya demokarasi, abantu bakajya impaka, bakaba bagera ku mwanzuro nk’uwo. FPR iri mu mashyaka ya mbere ku isi, atarangwamo ka demokarasi na gato. Byagaragaye muri Afurika y’epfo, aho ishyaka ryateranye, abarwanashyaka ba ANC bagatora undi Perezida w’ishyaka, Jacob Zuma, batitaye ku mbaraga za Thabo Mbeki nka Perezida. Nyuma yaho baje no kumuvanaho, bamusimbuza undi, manda ye itararangira. Ishyaka ryari rimufiteho

ububasha, atari ibya FPR, aho Perezida ashatse yababwira ko izina ry’ishyaka arihinduye, bikarara bibaye. Ibyo na none biba mu mashyaka n’ubusanzwe, baba bumva ko ishyaka ariryo ryamugejeje ku butegetsi, kandi siko bimeze kuri FPR, niyo batabishaka, Kagame yari kuba Perezida. None ngo babishatse, byagenda bite? Ni agashinyaguro kuko kuri Kagame, kwiyamamaza ku itike ya FPR, ni ‘formality’ no kubahiriza ‘Procedure’ naho ubundi, arabarusha imbaraga ku buryo nta n’icyizere ko hari aho bizagera FPR ikamugiraho ububasha nkuko bigenda mu

yandi mashyaka. Igihe cyo kubeshya ko kigihari, n’ibyo kubeshya akaba ari byinshi. Icyo uwagikuramo, Perezida Kagame n’abatoni be bakabwira abanyarwanda, akemererwa gutegeka kugeza yishakiye kuvaho, ibinyoma bikagabanuka? Kandi, ibisabwa arabifite-ni ‘revolutionary’ kandi afite imbaraga za gisirikare inyuma ye. Hari ikindi? Hano ariko simvuga ko Kagame atazava ku butegetsi (ndetse wenda na nyuma ya ziriya manda ebyiri), ariko ibyo gushinyagurira FPR ngo niyo yamubuza, birababaje cyane! [email protected]

Isesenguramakuru

UMUSESO

Urup. 15

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009

Kugongana hagati y'abacitse ku icumu n'abahamwe n'ibyaha muri gacaca Ibikurikiye urup. 13 bishoboka 2.kuriha ibyononwe 3.gukora imirimo ifite agaciro gahwanye n’ibigomba kurihwa. Umutwe wa III: ibyerekeye irangizwa ry’urubanza rwerekeye umutungo wononwe Ingingo ya 5: Irangizwa ry’imanza ku byerekeye umutungo wononwe rikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa Umuhesha w’Inkiko w’umwuga hashingiwe ku rubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca akabikorera inyandikomvugo. Umuhesha w’Inkiko w’umwuga warangije urubanza yishyurwa n’uwo bakoranye amasezerano. Uwononewe umutungo cyangwa abazungura be ntibashobora kwirangiriza urubanza. Ingingo ya 6: Hagamijwe gufasha kuzariha umutungo wononwe, Inkiko Gacaca zishobora gushin-

gana umutungo w’umuntu ukurikiranyweho kuba yarononnye umutungo. Igihe nyir’umutungo washinganywe yarishye; byaba bikozwe ku bwumvikane bwemejwe n’Urukiko Gacaca rw’Akagari cyangwa binyuze mu rubanza rwarangijwe, ishingana rivanwaho. Ingingo ya 7: Mu irangiza ry’urubanza rw’umutungo rikozwe ku ngufu za leta, imitungo ikurikira ntifatirwa ngo itezwe cyamunara: a, 2/3 by’ibiribwa bitunze uwononnye umutungo n’umuryango we; b,2/3 by’umushahara w;uwononnye umutungo; c, 1/3 cya pnsiyo y’uwononnye umutungo ugeze mu zabukuru; d, ½ cya hegitari cy’ubutaka butunze uwononnye umutungo n’umuryango we; e, inzu uwononnye umutungo n’umuryango we batuyemo; f, ibiryamirwa by’uwononnye umutungo n’umuryango we;

g, ibikoresho by’uwononnye umutungo bimufasha mu murimo cyangwa mu mwuga umubeshejeho n’umuryango we. Umutwe wa IV: Ibyerekeye ugomba kuriha umutungo wononwe Ingingo ya 8: Umutungo wononwe wishyurwa n’uwawonnonnye. Iyo uwangije umutungo yapfuye, umutungo we ukazungurwa, uwawuzunguye niwe wishyura ibyo nyakwigendera yononnye. Icyakora, ntashobora kwishyuzwa agaciro karenze ak’ibyo yazunguye. Iyo uwononnye umutungo yapfuye nt amutungo assize, kuriha umutungo wononwe biba bidashoboka. Icyo gihe, Urukiko Gacaca rw’Akagari rukora inyandikomvugo ibyemeza igashyirwa muri dosiye y’uregwa kandi rukagenera kopi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Ingingo ya 9: Igihe umutungo wononwe n’umwana ukirerwa n’ababyeyi be kandi utaragira umutungo we bwite, ibyo yangije byishyurwa n’ababyeyi be. Uwononnye umutungo ari umwana, ubu akaba ashobora kuriha hakoreshejwe bumwe mu buryo buteganywa mu ngingo ya 4 y’aya mabwiriza, yiyishyurira ibyo yononnye. Umutwe wa V: Ibyerekeye ugomba kurihwa umutungo wononwe Ingingo ya 10: Umutungo wishyurwa nyirawo cyangwa abazungura be. Iyo uwangirijwe umutungo adashoboye kumenyekana cyangwa adafite umuzungura, uwononnye umutungo yishyura agaciro kawo mu mafaranga, akayashyira kuri konti y’Umurenge umutungo wononewemo. Icyemezo kigaragaza ko amafaranga yarishywe kuri iyo konti gihabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge; kopi yacyo igahabwa Umuhuza-

bikorwa w’Inkiko Gacaca mu Karere, nawe akacyoherereza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Umutwe wa VI: Ibyerekeye ingingo zisoza Ingingo ya 11: Aya mabwiriza agenewe Inkiko Gacaca zose. Ingingo ya 12: Aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi yashyiriweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Bikorewe i Kigali, ku wa 30 Mars. 2007. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca Mukantaganzwa Domitilla niwe wasinye aya mabwiriza ateraho na kashi y’Urwego rwa Gacaca. Habuhazi Innocent

Urup. 16

Kwamamaza

UMUSESO

No 345, 23 - 26 Werurwe 2009