Radio Maria Rwanda iwacu

Radio Maria Rwanda iwacu. 1 a. Radio Maria Rwanda iwacu. NO 046 FM 88, 6 FM96,4 FM97,3 FM99, 4 FM99,8. Ijwi rya gikirisitu riguherekeza aho uri hose. ...

34 downloads 740 Views 1MB Size
NO 046 a

Radio Maria Rwanda iwacu

Radio Maria Rwanda iwacu

NO 046 FM 88, 6

FM96,4

FM97,3

FM99, 4

FM99,8

Ijwi rya gikirisitu riguherekeza aho uri hose

Ijambo ry’ibanze Bakunzi ba Radio Maria Rwanda, twishimiye kubagezaho amakuru yaranze Radio Maria Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2017. Turibanda cyane cyane ku gikorwa cya Mariyatoni (Mariathon) twatangiranye n’ukwezi kwa Gicurasi kikaba kigikomeza kuko hari abakunzi ba Radio Maria Rwanda n’amaparuwasi yihaye umuhigo akaba atarawugeraho. Muri uku kwezi kandi, tariki ya 11 Kamena 2017, ku Munsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu,mu Rwanda hose, abakristu bagombaga gutanga ituro ryo gufasha Radio Maria Rwanda gukomeza kwiyubaka nk’uko babisabwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika y’u Rwanda. Hirya no hino bakomeje ibikorwa byo gutera inkunga Radio Maria Rwanda. Turabagezaho n’uko intumwa za Radio Maria Rwanda zasuye abakunzi bayo mu maparuwasi, babakirana urugwiro kandi bashyigikira iyogezabutumwa rikorwa na radio yabo. Twese hamwe, dukomeze gufasha Yezu na Bikira Mariya gukiza isi, dutera inkunga Radio Maria Rwanda.

1

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu MARIYATONI KURI RADIO MARIA RWANDA

Gushimira Ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda burakomeza kubashimira uburyo muri kwitanga muri iki gihe cya Mariyatoni ya 7 kuri RMR.Buboneyeho no kubamenyesha ko kugeza kuri 30 Kamena,2017inkunga imaze kuboneka ingana na 64 912 404frw aribyo 64,91% by’umuhigo twiyemeje wa miliyoni 100 kugira ngo haboneke ibikoresho byo mu ngoro ya Radio Maria Rwanda i Kigali,ibikoresho bya chapelle,kwishyura amafranga yo gukura studio mu kigo cy’amahoro ndetse no kwishyura umwubatsi icyiciro cya nyuma.Dukomeze dutange uko Imana idushoboje kandi tubwirijwe na Roho Mutagatifu. Inkunga mwayinyuza aha hakurikira: · Konti

za Radio Maria Rwanda ziri muri:

Banki ya Kigali (BK): 056-0293574-40 na 056-0635810-37; ECOBANK: 108-06646001-59; Banki y’Abaturage (BPR): 441-2057171-11; RIM: 299 - 01116507-6. MTN mobile money: 07884870045; Tigo cash : 0727495295 cyangwa 3030; Airtel money: 0731912084; Aho Radio Maria Rwanda ikorera i Muhanga no kuri Katedarali Saint Michel i Kigali, mu dusanduku aho turi no mu matsinda y’inshuti za Radio Maria Rwanda. Abari

hanze

y’u

Rwanda,mwatanga

inkunga

yanyu

munyuze

kuri:

https://donationafrica.radiomaria.org/rwanda Ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda burabashimira uko murimo kwitabira iyi gahunda . Imana ibahe umugisha.

2

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

IWACU MURI RADIO MARIA RWANDA Ubuyobozi bwa burabashimira

Radio

Maria

RADIO MARIA RWANDA MU BAKUNZI BAYO

Rwanda

Kuva tariki ya mbere Gicurasi 2017, abakunzi ba Radio Maria Rwanda batangiye Mariyatoni (Mariathon) ya karindwi, bagamije gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni ijana (100.000.000 frw) yo gushyira ibikenewe mu nyubako bubakiye Radio yabo mu Mujyi wa Kigali. Iyi gahunda yarakomeje kugeza muri Kamena 2017 kuko intego yari itaragerwaho. Tariki ya 11 Kamena 2017, Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, mu Rwanda hose batanze ituro ryihariye ryo gufasha Radio Maria Rwanda kugira ngo ikomeze kwiyubaka nk’uko byasabwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda. Ubu twandika aka kanyamakuru, inkunga zigeze ku 64 912 404frw Hari ikizere ko intego izagerwaho kuko hari amaparuwasi agifite gahunda yo kwakira Radio Maria Rwanda mu kwezi gutaha,hari andi maparuwasi akigerageza kwesa imihigo yihaye, hari abakunzi ba Radio Maria Rwanda na bo bafite ibyo biyemeje batarakora, hari n’inkunga bamwe batarageza ku makonti ya Radio Maria Rwanda. Byose twabikora vuba kugira ngo gahunda twihaye irangire. Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda burashimira Abepisikopi bagaragaza ko bashyigikiye Radio Maria Rwanda muri gahunda zayo zose, burashimira Abaseseridoti bakira intumwa zayo bakazifasha kugera ku bakunzi bayo no mu bukangurambaga, burashimira kandi abakunzi ba Radio Maria Rwanda bari mu Rwanda no mu mahanga kuko ibyo igenda igeraho byose babifitemo uruhare. Gutera inkunga Radio Maria Rwanda, ni ugufasha Yezu na Bikira Mariya gukiza isi!

Muri Paruwasi Busasamana na Rukira bizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu Nkurunziza Félicien Ibi birori byabaye mu bihe bitandukanye, byaranzwe n’ubutumwa bunyuranye bwatanzwe muri buri Paruwasi, bwagiye bugaruka cyane ku guhuza umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu n’imibereho y’abakristu ya buri munsi. Muri Paruwasi Busasamana ya Diyosezi ya Nyundo bizihije uyu munsi ku itariki 31 Gicurasi 2017 n’aho i Rukira bawizihiza ku itariki 10 Kamena 2017. I Busasamana, umushyitsi mukuru yari Padiri URAYENEZA Ewujeni, wari uhagarariye umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, mu gihe i Rukira umushyitsi mukuru yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo Musenyeri Antoni Kambanda.

i Busasamana bari bakereye kwizihiza ibirori bya Paruwasi yabobari kumwe na Radio Maria Rwanda

Kugaruka ku byiza byagenzweho muri aya maparuwasi, gufatanya mu igenamigambi ry’ibikorwa biteganywa mu iyogezabutumwa n’iterambere mu minsi iri imbere hitabwa cyane cyane ku muryango no gukorana neza n’inzego bwite za Leta, biri mu byagarutsweho muri aya maparuwasi yombi .

3

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu Katedarali Ruhengeri ku isonga mu gutanga ituro ryagenewe Radio Maria Rwanda Nkurunziza Félicien Nyuma y’imyaka myinshi abakristu ba Paruwasi katedarali Ruhengeri baza ku isonga muri Diyosezi Ruhengeri mu gutanga neza ituro ryo gushyigikira Radio Maria Rwanda ku munsi mukuru w’Ubutatatu Butagatifu, muri 2017 bongereye kuba indashyikirwa muri iyi diyosezi bakusanya ituro risaga 900.000 frws. Gutanga iri turo bikaba byarakozwe ku munsi wihariye bihitiyemo wo kuwa 21 Gicurasi 2017, aho kuba kuya 11 Kamena 2017, umunsi watanzweho ituro ry’Ubutatu Butagatifu muri Paruwasi zose mu Rwanda.

Mgr Kambanda Antoine ashimira Abanyarukira

Radio Maria

Rwanda yifatanyije n’Abanyarukira

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wa Bikira Maria ajya gusuhuza Elizabeti Mutagatifu akaba n’umurinzi wa Paruwasi Busasamana na Rukira, abakristu bongeye gushishikarizwa gukunda no gushyigikira Radio Maria Rwanda mu butumwa bwihariye bahawe. Muri uru rwego, Radio Maria Rwanda ikaba ishimira abakristu ba Paruwasi Rukira bayiteye inkunga y’amafaranga asaga 500,000 frws nyuma y’iminsi 2 bizihije umunsi mukuru wa Paruwasi yabo, mu gihe muri Paruwasi ya Busasamana bashimirwa kuba barahise bashyiraho komite ya radiyo Maria batagiraga, banatangira kwegeranya inkunga zo kuyishyigikira bahereye mu miryangoremezo, igikorwa biyemeje kuzasoza muri Nyakanga 2017.

Muri Katedarali Ruhengeri RMR yanasuye abana mu mashuri bishimira kuyifasha Abakristu ba Paruwasi Katedarali Ruhengeri bongereye ituro ryo gushyigikira radio Maria Rwanda nyuma y’aho yari imaranye na bo icyumweru, ibafasha kwitegura kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya w’i Fatima, umurinzi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Uyu munsi ukaba warijihijwe kuwa 20 Gicurasi 2017. Mu butumwa bw’uyu munsi bw’umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent, yongeye kugaruka ku ruhare rukomeye Radio Maria Rwanda ikomeje kugira mu iyogezabutumwa, maze yongera gushishikariza akomeje abakristu b’iyi Diyosezi kuyishyigikira. Ubwo hizihizwaga uyu munsi mukuru wa Diyosezi 4

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

ya Ruhengeri, umushumba wayo akaba yaratangaje ku mugargaro ko ingoro yaragijwe Bikira Mariya w’i Fatima yubatswe mu Ruhengeri, yashyizwe ku rwego rw’ahantu hatagatifu, abakristu bashobora gukorera ingendo nyobokamana. Diyosezi Cyangugu : Paruwasi Nyamasheke, Nkombo na Shangi zitabiriye Mariyatoni ya7 Nkurunziza Félicien Mu kwezi kwa gicurasi 2017, muri Paruwasi ya Nyamasheke, Shangi na Nkombo za Diyosezi ya Cyangugu, habaye inama zateguwe na Radio Maria Rwanda zari zigamije gusobanurira abakristu b’izi paruwasi igikorwa cya Mariyatoni ya 7 cyabaye muri uku kwezi kose ndetse gikomeza no muri Kamena. Uretse Mariyatoni, izi nama zanagarutse ku myiteguro y’ituro rya Radio Maria Rwanda ryo ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu kuwa 11/06/2017, maze zifatirwamo ingamba zo gushishikariza abakristu kuzagira uruhare muri ibi bikorwa. Amakuru dukesha intumwa ya Radiyo Mariya Rwanda muri izi nama Madamu Roze Nyirazigama, atugaragariza ko izi nama zagize uruhare rukomeye mu gufasha abakristu kwitegura neza kugira uruhare rufatika muri ibi bikorwa bikomeye. Ibi bikaba bigaragazwa n’inkunga ikabakaba ibihumbi 900.000 frws yakusanyijwe n’abakristu ba Paruwasi Nyamasheke na Shangi nyuma y’izi nama, kugera kuwa 25 Kamena 2017. Diyosezi ya Nyundo: Muri Paruwasi 10 hatowe komite za Radio Maria Rwanda

Intumwa ya Radio Maria n’abakristu ba Kabaya

Rwanda

hamwe

Kuba izi komite zaratowe mu mezi Radio Maria Rwanda yari mu gikorwa cya Mariyatoni no kwitegura itangwa ry’ ituro ry’Ubutatu Butagatifu, byatumye zinjirana ibakwe mu kuyifasha kubishishikariza abakristu no gukurikirana imigendekere myiza yabyo. Amakuru dukesha Madamu Nyirazigama Roza wagize uruhare mu gufasha Radio Maria Rwanda gushyiraho izi komite, agaraza ko kugeza ku itariki 25 Kamena 2017, muri izi paruwasi twavuze haruguru, hari hamaze kwegeranywa inkunga za Mariyatoni n’Ubutatu Butagatifu zigera kuri Miliyoni ebyiri, bigizwemo uruhare rufatika nazo. Abakristu bakomeje kugabira Rwanda inka

Radio Maria

Nkurunziza Félicien Mu kwezi kwa Gicurasi kwa 2017 kukaba n’ukwezi kwahariwe umubyeyi Bikira Mariya muri Kiliziya, abakristu 2 babarizwa muri Paruwasi Mushubati na Birambo za Diyosezi ya Nyundo bashimiye Imana n’umubyeyi Bikira Mariya bagabira Radio Maria Rwanda inka.

Nkurunziza Félicien Hagati ya Gicurasi na Kamena 2017, muri Paruwasi Birambo, Mubuga, Kavumu, Kabaya, Busasamana, Gatovu, Muhororo, Biruyi,Kivumu, na Kibingo hatowe komite za Radio Maria Rwanda . Izi komite zikaba zije gufasha iyi radiyo mu bikorwa by’ubukangurambaga buhoraho bugamije gufasha abakristu gusobanukirwa imikorere ya Radio Maria Rwanda n’uruhare rwabo mu butumwa bwayo bwa buri munsi. Mukandutiye Bernadette/Birambo

5

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

Umusaza Rusimbi Paulin iburyo

Rusimbi Pawulini wo muri Paruwasi ya Mushubati yatanze inyana y’ishashi mu gihe Mukandutiye Bernadette, ubarizwa muri Paruwasi Regina Pacis i Remera ariko akaba akomoka muri Paruwasi ya Birambo, yagabiye Radio Maria Rwanda inka y’imbyeyi ihaka. Ubuyobozi bwa Radio Maria Rwanda bukomeje gushimira aba bakristu kuri ibi bikorwa bikomeye bakoze, bigaragaza urukundo bafitiye Bikira Mariya na radiyo ye. Radio Maria Rwanda yasuye Paruwasi Nkanka na Nemba

Abakristu b’i Nkanka bishimiye gufasha RMR Ubu bwitabire bw’abakristu ba Paruwasi Nkanka na Nemba mu gushyigikira Radio Maria Rwanda bwagaragaye muri Kamena 2017, bwatumye kugeza mu mpera z’uku kwezi,aya maparuwasi ari yo yari ku isonga muri Diyosezi ahereyemo mu bwiyongere bw’inkunga zo gushyigikira iyi radio mu mezi atandatu ashize. RADIO MARIA RWANDA MU MUJYI WA KIGALI

Nkurunziza Félicien

Umujyi wa Kigali : Bakomeje ibikorwa bya Mariyatoni nk’uko babyiyemeje

Izi paruwasi zombi zasuwe hagati y’itariki 06 na 18 Kamena 2017. Abakristu ba Paruwasi Nkanka ya Diyosezi cyangugu ubwo basurwaga na Radio Maria Rwanda hagati y’itariki 6 na 11 Kamena 2017, bakaba barakoze igikorwa gikomeye batera inkunga iyi radiyo ingana n’amafaranga 1, 603,535 frw. Nyuma yo gusura Nkaka, hagati y’itariki 13 na 18/06/2017, Radio Maria Rwanda yongeye gusura Paruwasi Nemba ya Ruhengeri, maze mu bwitabire n’ishyaka basanganywe, abakristu b’iyi paruwasi bongera gukusanya inkunga ya 1, 353,780 frw yo kuyishyigikira.

Nkurunziza Félicien Mu matariki atandukanye y’ukwezi kwa Kamena 2017, hirya no hino muri paruwasi zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali bakomeje ibikorwa bitandukanye byo gufasha Radio Maria Rwanda begeranya inkunga bayigeneye mu gikorwa cya Mariyatoni. Dore amwe muri ayo maparuwasi : Muri paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), ku itariki 11/06/2017 hakusanyijwe inkunga ingana n’amafaranga 3, 559,195 frws. Iyi nkunga ikaba ari igiteranyo rusange cy’inkunga zakusanyirijwe kuri Paruwasi , hiyongereyeho izatangiwe muri Centrale Gatsata, Jali na Kimihurura. Muri rusange kugeza tariki 11/06/2017 Paruwasi Sainte Famille yari imaze gutanga inkunga ingana na 6,006, 200 frws angana na 75 % y’umuhigo yiyemeje kugeraho ungana na miliyoni 10. Kugeza mu mpera za Kamena 2017, 6

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

Paruwasi Sainte Famille na Kacyiru zari ku isonga mu gikorwa cya Mariyatoni mu Mujyi wa Kigali.

Hategekimana Gérard yashimiwe inkunga y’amafaranga 200 aha Radio Maria Rwanda buri Kwezi By Nkurunziza Félicien

Komite ya Radio Maria Rwanda muri Saint Pierre Cyahafi ifasha abakrisitu bifuza gushyigikira RMR

Umukambwe Hategekimana Gérard w’imyaka isaga 80 n’umuryango we, baratangaza ko bishimiye igikorwa cyo gusurwa na komite y’abakunzi ba Radio Maria Rwanda muri Paruwasi Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kumushimira inkunga y’amafaranga 200 ahoraho yiyemeje kujya aha Radio Maria Rwanda buri kwezi. Uyu musaza uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe(cy’abaturage batishoboye), akaba yariyemeje gufasha Radio Maria Rwanda akuye inkunga mu gutera ibiraka, kandi akaba atajya araranya inkunga ye. N’iyo bibaye, ibiraka akuraho inkunga bikabura, azirikana ukwezi atafashijemo Radio Maria Rwanda akazagutangira inkunga y’ako iyo ibiraka akora byabonetse.

Kuri Centrale ya Gatsata ya Paruwasi Sainte Famille n’abana batanze inkunga ya Mariyatoni

Muri Parurasi Kabuye, ku itariki 11/06/2016 muri Centrale zitandukanye z’iyi Paruwasi begeranyije inkunga isaga 600,000 mu gihe muri Paruwasi Saint Pierre Cyahafi bakusanyije inkunga isaga gato 500,000 frws. Hagati aho, muri Paruwasi ya Butamwa kakaba harabereye igitaramo cyanatanzwemo inkunga zo gushyikira Radio Maria Rwanda cyasusurukijwe n’umuhanzi Fayida Albert afatanyije na Sœur Ancille. Mu bushobozi bw’abakristu b’iyi paruwasi ivutse vuba mu Mujyi wa Kigali bakaba barakusanyije inkunga ingana n’amafaranga 62.040 frws n’ibiro 8 by’ibishyimbo

Inshuti za Radio Maria Rwanda muri Ste Famille kwa Hategekimana Gérard Uyu musaza akaba ari we mutera nkunga wa mbere watoranyijwe kandi asurwa n’inshuti za Radio Maria, hagamijwe kumwereka ko inkunga y’amafaranga 200 afashisha iyi radio buri kwezi avuye guca inshuro, ingana n’iy’utanze miliyoni ariko yifashije.

7

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

Abakarisimatike ba Paruwasi Rukara basuye inyubako ya Radio Maria i Kibagabaga Nkurunziza Félicien Ku itariki 3 Kamena 2017,itsinda ry’abakarisimatike 30 bo muri Paruwasi ya Rukara basuye inyubako ya Radio Maria Rwanda imaze kuzura ikibagabaga mu Mujyi wa Kigali, maze bishimira imirimo yakozwe kuri iyi nyubako kandi batahana ingamba zo gukomeza gushishikariza abakristu bo muri Paruwasi Rukara gufasha Radio Maria Rwanda.Bamwe muri aba bakarisimatike baganiriye na Radio Maria Rwanda, batangaje ko batunguwe no kubona iyi nyubako mu bwiza bwayo n’agaciro gakomeye, bitandukanye n’uko babyiyumbishaga.

IBIKORWA BYA RADIO MARIA RWANDA MU MAFOTO Abakristu ba Paruwasi ya KINUNU bishimiye kwakira Radio Maria Rwanda bayitera Inkunga

Abakarisimatike b’i Rukara ku kicaro cya RMR I Kigali

Bikaba byaranabagoye kwemera ko ari inkunga z’abakristu gusa zakoze ibikorwa babonye. Nyuma y’ibisobanuro bahawe, bashimiye by’umwihariko Radio Maria Rwanda ku mikoreshereze myiza y’inkunga igenerwa n’abakristu basaba ubuyobozi bwayo gukomerezaho aho. Inkunga y’amafaranga 25.000 ikaba yarakusanyijwe kuri uyu munsi kugira ngo yunganire imirimo imwe n’imwe ikomeje gukorwa kuri iyi nyubako.

8

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

Padiri Celse,umuyobozi wa gahunda za Radio Maria Rwanda yakira impano

Abakristu bakiriye neza intumwa za Radio Maria Rwanda

9

NO 046

Radio Maria Rwanda iwacu

Muri Paruwasi Saint Famille bishimiye Mariyatoni n’abana babigiramo uruhare

10