Umwaka VI: No 305, 19-25 Nyakanga, 2008, B.P 4353 Kigali

E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Urup..10 Abofisiye ba RDF bashobora kujyanwa Arusha...

42 downloads 419 Views 2MB Size
IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA

ABATURARWANDA

Ibitekerezo bya Tom Ndahiro ku nyandiko y’Umuseso Urup..10

Umwaka VI: No 305, 19-25 Nyakanga, 2008, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 55100664. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000

Abofisiye ba RDF bashobora kujyanwa Arusha

Indirimbo Sankara kuri Assiel Kabera, Ruzindana Politiki Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPR

Urutonde rw’abihayimana biciwe i Gakurazo (Kabgayi)

Itegeko nshinga Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza

Abantu 50 bakomeye mu Rwanda This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 55100664, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Ubutabera

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urup. 

►Bafashwe kubera igitutu cya Vatican ►Kiliziya gatolika irasaba ko baburanishirizwa hanze ►Jallow ati: “u Rwanda rubaburanishije nabi, bajyanwa Arusha”

Abasirikare ba RDF bafashwe bashobora kujyanwa Arusha U

bushinjacyaha bwa gisirikare, ku wa 11 Kamena 2008, bwataye muri yombi abasirikare batatu bakuru b’ingabo z’u Rwanda nuwa kane ariko we wasezerewe mungabo. Abo ni Brigadier General Wilson Gumisiriza, Major Wilson Ukwishaka, Capt John Butera na Capt (RTD) Dieudonné Rukeba. Ubwo bushinjacyaha bubarega icyaha cyo kwica abihayimana bagera kuri 13 ba Kiliziya Gatolika ahitwa Gakurazo hafi y’i Kabgayi kuwa 05 Kamena 1994. Aba basirikare bakaba bafunzwe nyuma yaho icyifuzo cyabo cyo kurekurwa by’agateganyo cyangiwe n’urukiko rwa gisirikare. Brigadier General Wilson Gumisiriza kimwe na Major Ukwishaka Wilson barezwe kuba ntacyo bakoze ngo babuze Captain John Butera na Capt Dieu Donne Rukeba kwica abo bihayimana (command responsibility) mu gihe abo bacaptain babiri bo bemeye icyaha. Urubanza nyirizina rukaba ruzatangira kuburanishwa mu mizi yarwo mu minsi iri imbere. Bashobora kujyanwa Arusha Hagati aho, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda ruri Arusha, ruratangaza ko rufite ububasha bwo kuzaburanisha abo basirikare mu gihe urwo rukiko ruzasanga urubanza rwabo mu Rwanda ruzaba rutarakurikije amategeko (fair trial in compliance with the international standards). Umushinjacyaha mukuru w’urwo rukiko, Hassan Bubacar Jallow yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ku wa 12 Kamena 2008 ko urwo rubanza nirudakurikiza amategeko, urwo rukiko ruzahamagaza abo basirikare rukababuranisha. Yakomeje avuga ati:“Ifatwa ry’aba basirikare natwe twarigizemo uruhare, haba mu iperereza, ndetse tuzakomeza gukurikiranira hafi urubanza rwabo kugeza rurangi-

ye”. Yongeyeho ko urukiko rwa Arusha rurusha ububasha inkiko zo mu Rwanda. Twakwibutsa ko Leta y’u Rwanda ariyo yasabye kuburanisha urwo rubanza. Hagati aho ariko, Kiliziya gatolika yo irasaba ko abo basirikare baburanishwa n’abanyamahanga mu Rwanda cyangwa se bagatwarwa kuburanishwa hanze, cyane cyane n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Arkiyepiskopi wa Kigali Mgr. Taddée Ntihinyurwa yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga kuwa 12 Kamena 2008 ko abihayimana ba Kiliziya gatolika bishwe, nta butabera bazabona kuko abo basirikare bazaba baburanishijwe na bagenzi babo bakoranye. Yongeraho ati: “Byari ngombwa ko abo basirikare baburanisha n’abanyamahanga cyangwa se bakaburanishirizwa mu mahanga”. Muri abo bihayimana bishwe harimo n’uwari Arkiyepiskopi wa Kigali Mgr. Vincent Nsengiyumva. Igitutu cya Vatican Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko ifatwa rya bariya basirikare ryaturutse ku gitutu cya Kiliziya gatolika. Ayo makuru akomeza avuga ko Vatican yokeje igitutu urukiko mpuzamahanga rw’Arusha kugira ngo rufate abasirikare ba RDF bagize uruhare mu iyicwa rya bariya bihayimana. Umukozi wo mu rwego rwo hejuru w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika ariko wadusabye ko amazina ye twayagira ibanga (abifitiye uburenganzira) yadutangarije ko umushinjacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha, Hassan Bubacar Jallow, yaje mu Rwanda akagira inama Perezida Kagame ko aho kugira ngo urwo rukiko rutange manda za bariya basirikare, Leta y’u Rwanda ikwiye kubafata, ikababuranisha, bityo Vatican igacururuka. Uwo mukozi yakomeje adutangariza ko Perezida Kagame yijeje Jallow ko Leta y’u Rwanda izaba-



Imbere ya ndemeye: babiri baremeye, babiri baratsemba fata mu gihe cya vuba. Iyo akaba ariyo mpamvu Hassan Bubacar Jallow, kuwa 09 Kamena 2008, yijeje akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi ko abo basirikare bagiye gufatwa. Nyuma y’iminsi ibiri, kuwa 11 Kamena 2008, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwahise bubata muri yombi. Ifatwa ryabo rivuze iki? Kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, amwe mu mahanga ndetse n’abahoze ari abasirikare ba APR ariko bahunze igihugu, bakomeje kuvuga ko ingabo zahoze ari iza APR zakoze ibyaha by’intambara birimo kwica abasivili, ariko ubuyobozi bwa APR bwakomeje kubyamagana. Uwari umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, umusuisikazi witwa Carla Del Ponte, nawe yatangaje ko ingabo za APR zakoze ibyaha by’intambara (war crimes) ariko Leta y’u Rwanda yahise imwamagana kugeza naho im-

wima uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda (entry visa) ndetse igacana ubufatanye n’urukiko rw’Arusha. Umwe mu bahoze ari abasirikare ba RDF ubu wahunze igihugu, Lt Abdul Ruzibiza, nawe yatangaje ko ingabo za APR zakoze ibyaha by’intambara ariko abayobozi ba RDF bahise bamuhindura umusazi. Umugaba mukuru w’ingabo, Gen James Kabarebe we yatangarije itangazamakuru ryo mu Rwanda ko Ruzibiza yirirwaga muri sick bay yoza ibisebe by’inkomere, bityo ntabwo yari kumenya ibyo ingabo zarwanaga zakoraga. Noneho ariko, abari abasirikare bakomeye ba APR, (ubu ni RDF) bagera kuri batatu bamaze gufatwa. Babiri muri bo bemeye icyaha cyo kwica abihayimana. Ibi bivuze ko yaba Perezida Paul Kagame, yaba Gen James Kabarebe, yaba n’abandi bategetsi b’u Rwanda batandukanye, babeshyaga abanyarwanda ndetse n’amahanga. Bikaba bivuga ko ibyo iyo miryango mpuzamahanga cyangwa abantu nka ba Ruzibiza Abdul bavugaga byari ukuri (ku byaha by’ubwicanyi

bwakozwe na APR). Ifatwa ry’aba basirikare kandi rishobora guhindura amateka mu Rwanda, cyane cyane ko babiri muri bo bemeye icyaha. Mu ibazwa, bashobora kuzavuga byinshi bishobora gutuma ishene iba ndende, hagafatwa n’abandi benshi. Ifatwa ry’aba basirikare kandi rigaragaza ingufu za Kiliziya gatolika. Mu gihe Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana yivuye inyuma ibikorwa by’ubwicanyi mu ntambara, Kiliziya gatolika, ikoresheje imbaraga (influence) zayo, itumye abacyekwaho ko bishe abihayimana bayo bagezwa imbere y’ubutabera. Ibi bikaba bivuze ko Leta y’u Rwanda ikwiye gushaka uburyo intambara y’ubutita hagati yayo na Kiliziya gatolika yarangira kuko Kiliziya gatolika ifite imbaraga zikomeye kandi yazigaragaje. Twakwibutsa kandi ko u Rwanda rukomeje gutunga agatoki Kiliziya gatolika kubera uruhare Leta ivuga ko yagize muri jenoside yo mu 1994. Didas M. Gasana

Ubutabera

Urup. 

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

ku wa 05 Kamena 1994

Urutonde rw’abihayimana biciwe i Gakurazo (Kabgayi)

1. S.E Mgr. Tadeyo Nsengiyumva yishwe afite imyaka 45. Yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi mu Rwanda.

4. Mgr. J.M.V Rwabirinda yishwe afite imyaka 33. Yari igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, akaba n’umwarimu mu iseminari nkuru ya Kabgayi

9.Padiri Bernard Ntamugabumwe yishwe afite imyaka32. Yari ahagarariye amashuri gatolika mu cyahoze ari intara ya Gitarama.

2.

S.E Mgr. Visenti Nsengiyumva yishwe afite imyaka 58.

Yari Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi. Kigali.

5. Mgr. Innocent Gasabwoya yishwe afite imyaka 74. Yari yungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kamonyi

10. Padiri Fidèle Gahonzire yishwe afite imyaka 28. Yari uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabgayi, akaba na Aumônier w’ibitaro bya Kabgayi.

6. Padiri François Xavier Muligo yishwe afite imyaka 39.

3. S.E Mgr Joseph Ruzindana yishwe afite imyaka 51. Yari umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba.

7. Padiri Emmanuel Uwimana bitaga Chicago

Yari Padiri mukuru wa Basilika ntoya ya Kabgayi

yishwe afite imyaka 31. Yari umuyobozi wa seminari into ya Kabgayi

11. Padiri Alfred Kayibanda yishwe afite imyaka 45. Yari uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabgayi, akaba na Aumônier w’urubyiruko muri Diyosezi ya Kabgayi.

12 Padiri Dennis Mutabazi yishwe afite imyaka 79. Yari uwungirije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyundo

8. Padiri Sylvestre Ndaberetse yishwe afite imyaka 45. Yari Econome Général wa Diyosezi ya Kabgayi

13. Supérieur Général Jean Baptiste Nsinga yishwe afite imyaka 48. Yari umukuru w’umuryango w’abafurere b’abayozefiti(ifoto ye ikaba itarabonetse)

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urup. 

Uko mbyumva

Igitekerezo

na Didas M. Gasana

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Dore Uko Tubibona

Ivugururwa ry’itegeko nshinga rikwiye gukorwa n’abaturage

K

u wa 16 Nyakanga 2008, nibwo abadepite bemeje ingingo zigize ivugurura ry’itegeko nshinga. Ibi kandi bikaba atari itegeko risumba ayandi mu Rwanda rihinduwe kuva ryatorwa mu mwaka wa 2003. Twakwibutsa ko ubwo ryaherukaga kuvugururwa ari igihe habagaho impinduka mu miterere y’inzego za leta, hagabanwa intara n’uturere tugize igihugu. Birasanzwe nubundi ko itegeko nshinga kimwe n’andi mategeko n’amateka avugururwa ariko ivugururwa ry’itegeko nshinga mu Rwanda riranengwa ibintu bikomeye bibiri. Icya mbere nuko nyuma y’imyaka itanu gusa iri tegeko ritowe, rimaze kuvugururwa inshuro nyinshi. Kimwe mu biranga kandi binatandukanya itegeko nshinga n’andi mategeko nuko riramba. ntabwo ripfa kuvogerwa, rihindagurwa uko abantu babishatse kose. Icyakabiri nuko noneho kur’iyi nshuro ari akarusho. Havuguruwe ingingo zigera kuri mirongo itanu. Igikwiye kwibazwa ni niba izo ngingo zose muby’ukuri abaturage baba bazishimiye. Nubwo abadepite ari intumwa za rubanda, bityo bakaba banabatecyerereza, itegeko nshinga ry’igihugu n’ikintu gikomeye cyane kuburyo abaturage aribo bagomba kuryitorera. Ntibyumvikana nabusa ukuntu habaho ivugururwa rya kimwe cya kane cy’itegeko nshinga abaturage batabyemeye, ngo banaryitorere. Ibi bitera impungenge cyane mu gihugu nk’u Rwanda aho usanga bitoroshye ko inteko ishinga amategeko yasubiza inyuma cyangwa se yakwanga kwemeza ibyo isabwe na guverinoma. Nibikomeza bitya, mu myaka itanu iri imbere, itegeko nshinga abanyarwanda batoye mu 2003 rizaba ryarasimbuwe ryose. Ubwanditsi

Kuki raporo ya Komisiyo yitiriwe Mucyo idashyirwa ahagaragara?

K

uva mu 1994, bamwe mu bategetsi bakuru b’u Rwanda barimo na Perezida Kagame bakunze gushinja u Bufaransa kuba bwaragize uruhare mu itsembabatutsi ryo mu Rwanda. Uko bashinjaga u Bufaransa ni nako u Bufaransa bwakomezaga kubihakana, ahubwo bwo bushinja FPR kuba ariyo yahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana. Umubano w’ibihugu byombi wakomeje kurangwa n’urwikekwe rwinshi kugeza mu mwaka wa 2006 ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho komisiyo yigenga yo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu itsembabatutsi ryo mu Rwanda. Nyuma yaho gato, umucamanza w’umufaransa witwa Jean Louis Bruguière, yasohoye impapuro zifata abayobozi bakuru b’u Rwanda 9, barimo na Perezida Kagame, abarega kuba aribo bahanuye indege yahitanye Habyarimana. Leta y’u Rwanda yahise icana umubano n’u Bufaransa, ifunga ambassade yayo i Paris, ihita yirukana abari bahagarariye u Bufaransa i Kigali. Iyo komisiyo yari ikuriwe na Jean de Dieu Mucyo. Ikaba kandi yarimo Brig. Gen. Jerôme Ngendahimana nka Visi Président, Professeur Kagabo José, Geraldine Bakashyaka, Dr.Jean Paul Kimonyo, Jean Damascene Bizimana na Alice Rugira. Iyo komisiyo ikaba yaragombaga kurangiza akazi kayo muri Gicurasi 2007, ariko inama y’abaminisitiri ikaza kuyongerera manda icyo gihe. Mu kwezi kw’Ugushyingo 2007 nibwo Perezida w’iyo Komisiyo yashyikirije raporo abayobozi bakuru b’u Rwanda batanu, aribo Perezida Paul Kagame, Polisi Denis, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko- umutwe w’abadepite wari uhagarariye Alfred Mukezamfura, Perezida w’inteko ishinga, Vicent Biruta, Perezida w’inteko ishinga amategeko- umutwe wa Sena, Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza na Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Aloysie Cyanzayire. Ni ukuvuga ko hashize amezi hafi arindwi iyo raporo isohotse. Ikibazo gikomeje kwibazwa, ni impamvu iyo raporo idashyirwa ahagaragara. Abanyarwanda benshi tumaze kuganira kuri icyo kibazo bafite byinshi batekereza kandi bateze kuri iriya raporo. Immaculee Kanyange, ukora mu muryango umwe uharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akaba yaracitse ku icumu ry’itsembabatutsi, we ayitegerezanyije amaboko yombi. Yagize

ati: “Ibyo u Bufaransa bwakoze narabibonaga. Ntegereje ko iriya raporo ishyirwa ahagaragara tukareba ukuri kuyirimo baze byashoboka tukarega u Bufaransa mu rukiko mpuzamahanga rw’i Lahe”. Mu gihe Kanyange we ariko asa n’uzi ko iyo raporo izagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside, Ngendahayo Ferdinand we arasanga ibyavamo byose abanyarwanda bakwiye kubimenya ntibakomeze kwicishwa amatsiko. Ariko kandi, hari abanyarwanda basanga hari ikintu cyihishe inyuma yo kudashyira ahagaragara iriya raporo. Umwe mu badepite bagize inteko ishinga amategeko ukomoka mu ishyaka rya PL waganiriye n’Umuseso yagize ati: “Hari amakuru mfite avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo kudashyira ahagaragara iriya raporo kubera inyungu za politiki. Hari ibihugu bikomeye byasabye u Rwanda kudashyira ahagaragara iriya raporo, birimo gushakisha kunga u Rwanda n’u Bufaransa. Kuyisohora bikaba byasubiza iyo gahunda irudubi.” Twakwibutsa ko mu minsi ishize havugwaga amakuru yuko u Bubiligi bwasabye Leta y’u Rwanda ko bwabunga n’u Bufaransa. Perezida Paul Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru, akaba yaratangaje ko nta kibazo afite kuba hari igihugu gishaka kunga u Rwanda n’u Bufaransa. Ubuhamya butandukanye bwagiye butangwa, bwagiye bugusha ko u Bufaransa bwagize uruhare ruziguye n’urutaziguye muri jenoside yo mu 1994, ari nayo mpamvu ayo makuru yatanzwe n’uwo mudepite ashobora kuba ari ukuri. Umwe mu batangabuhamya b’imena akaba ari umushakashatsi w’umufaransa, Jacques Morels, yatanze ubuhamya ko Perezida w’u Bufaransa uriho ubu, Nicolas Sarkozy, yari azi gahunda zose zo gutera inkunga y’amafaranga azakoreshwa muri jenoside yo mu Rwanda. Icyo gihe akaba yari Minisitiri w’imari w’u Bufaransa. Yagize ati: “Amafaranga ya Leta yakoreshejwe kuziba icyuho cya kompanyi y’ubwishingizi ya Leta kubera gutera inkunga Leta yakoze jenoside yo mu Rwanda ariko Sarkozy, nka Minisitiri w’imari, yararuciye ararumira.” Morels akaba kandi yarabwiye komisiyo ko Sarkozy yatangaje, muri Kamena 1994 ko ‘Operation Tourquoise’ igamije gutabara abari bugarijwe n’intambara nyamara Morels akavuga ko Sarkozy yari azi neza ko Tourqoise yashyiriweho kurinda abari ku ngoma y’abatabazi bagashobora guhungira muri Congo. Mu buhamya

bwe kandi, Morels yavuze ko afite impapuro zemeza ko Leta y’abatabazi yahaye avanse Captain Paul Barril ingana n’amadolari million ebyiri muri Mata 1994 yo kugura intwaro ibinyujije muri Banque Internationale de Genève. Ubundi buhamya bugaragaza uruhare rw’u Bufaransa ni nko kuba komisiyo yarabwiwe ko uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterand atari arwaye muri Mata 1994 ku buryo atari ashoboye kuyobora igihugu nkuko byakomeje kuvugwa. Ibyo bikaba byaragaragajwe n’amabarwa hagati ya Mitterand n’abakuru b’ingabo z’u Bufaransa mbere no mu gihe cya jenoside. Ubwo buhamya buvuga ko nubwo Mitterand yagize cancer operation ku wa 18 Nyakanga 1994, yari afite ingufu n’ubwenge bwo kuyobora u Bufaransa no kumenya ibibera mu Rwanda. Kuba Mitterand yarasuye Uzbekistan na Turkmenistan muri Mata 1994 n’Afurika yepfo ku wa 4 Nyakanga 1994 no kuba yaritabiriye inama ya G8 ku wa 10 Nyakanga ni ibigaragaza ko atari arwaye cyane. Hari kandi abandi bashakashatsi bazwi cyane ku isi nka Linda Melvern wahaye komisiyo ubuhamya ko uwari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Boutros Boutros Ghali, yari azi gahunda zose zo gutegura jenoside mu Rwana ndetse akaba yari azi neza uruhare rw’u Bufaransa ariko akinumira. Ibi byose, niba aribyo, kimwe n’ubundi buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye, ari Leta y’u Rwanda, Leta y’u Bufaransa ndetse n’amahanga, bose bazi neza ko bizagwa nabi u Bufaransa bityo kuba iyo raporo yagirwa ibanga bikaba bishoboka. Niyo kandi bitaba aribyo, abategetsi bakwiye kwiyumvisha ko aribo batuma abanyarwanda bagira ibyo bitekerezo cyangwa se banabyemera kubera ko batinze kuyishyira ahagaragara. Abategetsi b’u Rwanda bari bakwiye kumenya ko iriya komisiyo yashyiriweho abanyarwanda kandi yakoresheje imisoro y’abanyarwanda mu gusohoza inshingano zayo. Nta mpamvu n’imwe yatuma bashyira abanyarwanda mu gihirahiro. Niba koko inyungu za politiki zaba zararuse inyungu z’ubutabera nkuko uwo mudepite abivuga nubwo ntawabyemeza, byaba bibabaje kandi abanyarwanda bakwiye kubyamagana bibaye aribyo. Cell phone: 05109103 E-mail: [email protected]

Akarengane

Urup. 

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Abanyamakuru bigenga kwamburwa ubwenegihugu, kurogwa •Mugisha Furaha yavukijwe ubwenegihugu bwe N kuko bimaze kumenyerwa ko mu Rwanda abanyamakuru bigenga badakunzwe kubera inshingano zabo zo kugaragariza abanyarwanda ibintu bitagenda neza muri Leta kandi yo itabyifuzaga, nyuma y’amananiza menshi abo banyamakuru bagiye bashyirwaho na Leta, ikigezweho ubu ni ukubambura ubwenegihugu kugira ngo batazongera kuvugira ku butaka bw’ u Rwanda. Nyuma ya Robert Mukombozi wakoreraga ikinyamakuru cyitwa The Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda wambuwe ubwenegihugu akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda muri Werurwe 2008, Mugisha Furaha, umuyobozi wungirije wa sosiyete Rwanda Independent Media Group (RIMEG) yandika ikanakwirakwiza ibinyamakuru Umuseso, The Newsline na Rwanda Championi, nawe yirukanwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa 12 Nyakanga 2008. Akaba yarirukanwe n’abakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, bemeza ko ari umutanzaniya. Hari ku wa gatandatu, mu ma saa kumi za mu gitondo ubwo Mugisha Furaha yaterwaga mu rugo iwe ku Kacyiru n’abantu bane bambaye imyenda isanzwe bakamutwara bamubwirako bagiye kuganirira ikibazo cye mu biro hanyuma akaza kwisanga ku Rusumo (umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya).

Intangiriro Mugisha Furaha ufite imyaka 36, kimwe na bagenzi be bo mu rungano rwe, yavukiye kandi akurira muri Tanzania. Yaje gutahuka mu Rwanda mu mwaka wa 1995, ahabwa indangamuntu (No 16117) mu mwaka wa 1997. Mugisha akaba yarakoze mu miryango mpuzamahanga itandukanye nka International Rescue Committee na Lutheran World Federation mbere yuko yinjira mu itangazamakuru mu 2003. Kuva mu 2004, Mugisha yari umuyobozi wungirije wa RIMEG. Akaba kandi yari umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bigenga mu Rwanda (AJRI). Leta y’u Rwanda yatangiye kuvuga ko Mugisha atari umunyarwanda mu mwaka wa 2004 ubwo yasabaga urwego rushinjwe abinjira n’abasohoka ko bamuha uruhushya rw’abajya mu mahanga (passport) rushya kuko urwo yari yarahawe mu mwaka wa 1999 rwari rwacyuye igihe. Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwanze kumuha pasiporo, rukomeza kumurindagiza rumubwira ko hari utubazo duto

Urwamubyaye ruramwihakanye: Furaha Mugisha ariko tuzakemuka. Kuva icyo gihe, Mugisha yakomeje gukurikirana ikibazo cya pasiporo ye ariko ntiyayibona. Mu mwaka ushize, nibwo ikibazo cya Mugisha cyafashe isura nshyashya. Abakozi b’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha (CID) baje kumuhamagaza ku biro, bamuhata ibibazo byerekeranye n’ababyeyi be. Nyuma yaho gato, idosiye yaje gushyikirizwa urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge (case No: RP 0265/07/TB/NYG), ubushinjacyaha bumurega gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo abone ubwenegihugu bw’ubunyarwanda nyamara ibyangombwa bye byose (pasiporo n’indangamuntu) byaratanzwe n’ubutegetsi. Mugisha yitabye urukiko ku wa 04 Ukwakira 2007, urubanza rwimurirwa ku wa 22 Mutarama 2008. Asubiyeyo ku wa 22 Mutarama 2008, asanga urukiko rutakoze. Ubwanditsi bw’urukiko bwamutangarije ko azongera agahamagazwa. Kuva icyo gihe, Mugisha ntabwo yigeze yongera guhamagazwa. Ubushinjacyaha bukaba bwari bwasabiye Mugisha Furaha igifungo cy’imyaka ibiri. Leta y’u Rwanda, nyuma yo gusanga nta buryo yakuraho Mugisha Furaha ubwenegihugu bwe hifashishijwe ubutabera, yahisemo kwirengagiza amategeko, yirukana Mugisha mu Rwanda. Muri rusange, iyirukanwa rya Mugisha ni imwe mu nzira za Leta

zo kwigizayo abanyamakuru batayisingiza. Muri uyu mwaka wonyine, Leta y’u Rwanda imaze kumenesha abanyamakuru batatu: Bonaventure Bizumuremyi w’Umuco, Robert Mukombozi na Mugisha Mugisha.

Umugambi wari ukumwica Ku mugoroba ushyira igitondo Mugisha Furaha yafatiweho, umwe mu bakozi b’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda witwa Bayingana Leo akaba yarahamagaye Mugisha Mugisha, (bari baziranye), akamusaba ko bahurira Car Wash, ariko mu by’ukuri akaba yari mu mugambi wo kugirira nabi Mugisha. Bayingana akaba yaragejeje Mugisha Furaha iwe mu rugo ku Kacyiru mu ma saa sita za ninjoro. Nyuma yaho gato, amakuru Umuseso ukesha umwe mu bazamu baturanye na Mugisha avuga ko haje abantu batatu bambaye gisivile bari mu modoka, bagaparika hafi yo kwa Mugisha, bagatangira kurira igipangu cya Mugisha ariko bagateshwa n’irondo. Kuba Mugisha yarageze mu rugo, abo bakozi b’ishami ry’abinjira n’abasohoka bagahita bamutera mu rugo, ni ibigaragaza ko ari Bayingana wababwiye ko ageze mu rugo. Mu ma saa kumi za ninjoro, nibwo abo bantu bagarutse, bari mu mamodoka abiri, imwe ya pick up ifite plaque numero RAA 659 V na Toyota Carina ifite plaque nu-

mero RAB 049 A, bakomanga kwa Mugisha ariko ntibakingurirwa. Bakomeje gukomanga, bigeze mu ma saa kumi n’imwe n’igice, nibwo bakinguriwe, bavuga ko bashaka Mugisha, bamubwira ko bamutwaye kuri CID Kacyiru, ariko Mugisha yaje gutangariza Umuseso agejejwe muri Tanzania ko bamutwaye mu biro by’abinjira n’abasohoka ku Kacyiru, bagatangira kumuhata ibibazo ku bya pasiporo ye ariko we akanga gukora statement kuko ikibazo kiri mu rukiko. Nkuko Mugisha yakomeje abitangaza, ubwo bahise bamushyira mu modoka ku ngufu, bamutwara Tanzania. Mugisha akaba yaratangarije Umuseso ko yatwawe n’uwitwa David. Umuyobozi wa RIMEG, Charles Kabonero, wabonanye na Mugisha Mugisha Car Wash, we yemeza ko gahunda yari iyo kumwica. Charles yatangarije uyu munyamakuru ati: “nta na rimwe Mugisha yigeze ahamagazwa kuri polisi cyangwa se mu rukiko ngo yange kwitaba, kuba abo bantu barashakaga kumushimuta saa munani z’ijoro biragaragaza ko bashakaga kumwica”. Umunyamakuru mugenzi wa Mugisha Furaha, Didas Gasana, bari kumwe Car Wash bakaba baratandukanye Mugisha ageze iwe, nawe asanga umugambi wari ukumwica. Avugana n’uyu munyamakuru, Gasana yagize ati: “Niba umugambi wari ukumwirukana mu Rwanda, kuki bagiye kumufata saa munani z’ijoro mu gihe nta na rimwe yigeze yanga kwitaba polisi”?

Intwaro ya kabiri: Uburozi Amakuru agera ku Museso avuga ko hari gahunda yo kwica abanyamakuru b’Umuseso basigaye hakoreshweje uburozi. Umwe mu nshuti z’Umuseso ukora mu nzego zishinzwe umutekano yatangarije Umuseso ko iyo gahunda yemejwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, zirimo CID na DMI. Ibi bikaba byemezwa n’umuyobozi wa RIMEG, Charles Kabonero, mu kiganiro n’uyu munyamakuru. Kabonero yagize ati: “Ayo makuru yangenzeho kandi simbishidikanyaho kuko urebye ibyabaye kuri Mugisha, Mukombozi, n’abandi, usanga Leta ntacyo itakora kugira n ngo isenye burundu itangazamakuru ryigenga mu Rwanda. Kabonero yakomeje adutangariza ko bumwe mu burozi buzakoreshwa mu kwivugana abanyamakuru ari ubwitwa RISIN, buva mu byitwa Castor oil, nayo iva muri Castor

beans. Akomeza avuga ko abanyamakuru bagomba kwitonda kuko amwe mu marozi ashobora gukoreshwa yica nyuma y'igihe kirekire. Amwe mu mayeri azakoreshwa harimo kunyuza ayo marozi ku babakoreramu ngo zabo. Twakwibutsa ko kuva mu mwaka wa 1994, Leta yakoresheje inzira nyinshi ngo isenye itangazamakuru ryigenga zirimo gutera ubwoba abanyamakuru, kubahimbira ibyaha, gufunga, kubima amatangazo yamamaza n’ibindi.

Umuseso na Rujugiro mu rwisumbuye Hagati aho, urubanza ubushinjacyaha ndetse na Tribert Ayabatwa Rujugiro baregamo abanyamakuru babiri b’Umuseso aribo Charles Kabonero na Didas Gasana (No RP 0233/07/TB/NYG) ruzaburanishwa ku wa 07 Kanama 2008, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ibi bije nyuma yaho abo banyamakuru bombi bajuririye igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe ariko gisubitswe mu myaka ibiri n’amande ya miliyoni imwe y’amafaranga bari barakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuwa 29 Mutarama 2008. Kabonero na Gasana bakaba baregwa ubusebanyi n’ibitutsi. Ubushinjacyaha na Rujugiro bakaba bavuga ko abo banyamakuru bakoze ibyo byaha mu nkuru banditse kuri Rujugiro mu Museso No 283, ivuga ko Rujugiro ashakishwa n’ubutabera bw’Afurika yepfo kubera kunyereza imisoro. Ushingiye ku itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’Afurika y’epfo gishinzwe imisoro (South African Revenue Services) ndetse n’amakuru yatangajwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’epfo, Umuseso watangaje ko Tribert Ayabatwa Rujugiro ashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cy’Afurika yepfo kubera ibyaha bigera kuri 57 birimo kunyereza amafaranga ya Leta y’Afurika y’epfo agera hafi ku marand miliyoni 57, ahwanye na Miliyari eshatu hamwe na Miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda (3,420,000,000Frw). [email protected]

Politiki

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urup. 

►Abanyamategeko ntibishimiye ko abacamanza n’abashinjacyaha bagiye kugenerwa manda ►Abadepite bavuguruye ingingo 50 zose z’itegeko nshinga abaturage batabajijwe

Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza M

Karugarama aracyingira ikibaba Kagame n'abazamusimbura ntibabajijwe, ahubwo abadepite nibo bemezaga ibyo guverinoma ishaka. Tukiri kuri Perezida wa Repubulika, mu itegeko nshinga rishya, hongewemo ko ari umugaba mukuru w’ikirenga w’Inzego z’Igihugu zitwaza intwaro. Mu zindi ngingo zavuguruwe harimo kuba abacamanza n’abashinjacyaha bagiye kujya bahabwa manda z’igihe runaka kimwe n’abanyapolitiki nk’abadepite, abasenateri na Perezida wa Repubulika. Nkuko bigaragara muri iryo vugurura, ingingo za 142 na 161 z’itegeko nshinga nazo zaravuguruwe hiyongeramo manda z’abacamanza n’abashinjacyaha. Mu ivugurura, mu ngingo zongewemo ku bacamanza baragira bati: “Perezida w’Urukiko Rukuru, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu (5) gishobora kongerwa rimwe gusa. Perezida w’Urukiko Rwisumbuye, Visi



Gahunda y'UBUDEHE yegukanye igikombe mpuzamahanga



Kagame n’abazamusimbura barakwepeshwa imanza

Perezida w’Urukiko Rwisumbuye na Perezida w’Urukiko rw’Ibanze bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka ine (4) gishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubucamanza...” Naho ku bashinjacyaha, baragira bati; “Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, bashyirirwaho manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe gusa. Abashinjacyaha bayobora Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bashyirirwaho manda y’imyaka ine (4) ishobora kongerwa rimwe gusa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha…” Izi ngingo zijyanye no kugenera abacamamanza n’abashinjacyaha manda, zikomeje kuvugisha menshi abanyamategeko cyane cyane abunganira ababuranyi mu manza, basanga ari igikorwa cya politiki kigiye gutuma ubwigenge n’ubwisanzure buke bw’ubutabera burushaho kubura. Umwe mu banyamategeko twavuganye kuri icyo kibazo yagize ati:

Umucamanza wa ICJ arashaka guta muri yombi Perezida Bashir kubera Jenoside ya Darfur





u ivugururwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda riherutse kwemezwa n’abadepite, Perezida Kagame n’abandi bazayobora u Rwanda, bararindwa kuzisanga mu bibazo nk’ibya ba Fredirick Chiluba cyangwa Bakili Muluzi, nyuma yo kuva ku butegetsi. Ku wa 16 Nyakanga 2008, nibwo abadepite bemeje ingingo zigize ivugurura ry’itegeko nshinga, zirimo ingingo zigira ziti: “Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa abakuru b’Igihugu bacyuye igihe. Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yakatiwe igihano n’inkiko kubera kugambanira igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe. Uwahoze ari Perezida wa Repubulika utakiri ku murimo ntashobora gukurikiranwaho ibyaha bivugwa mu gika kibanziriza iki gihe aba atarabikurikiranyweho akiri mu murimo.” Muri iyo ngingo ya 115, mu kuvugurura itegeko nshinga ryari ryatowe n’abaturage, abadepite bashyimangiye ko Perezida wa Repubulika ucyuye igihe, atakurikiranwaho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kwica bikomeye kandi nkana itegeko nshinga amaze kuva ku butegetsi. Ni ku nshuro ya gatatu, itegeko nshinga ry’u Rwanda rimaze imyaka itanu gusa ritowe n’abaturage rivugururwa. Ku nshuro ya mbere ryavuguruwe hashakishwa uburyo Aloysea Cyanzaire yagirwa Perezida w’urukiko rw’ikirenga, bwa kabiri, ni nyuma y’ihindagurika (ivugurura) ry’imiterere y’intara zigize igihugu, ubu noneho hakaba haravuguruwe ingingo mirongo itanu zose. Kuri izo nshuro zose, abaturage

Kalibata yirukanye Umunyarwanda mu gihugu cye

“Ubu noneho birarangiye, n’ubwigenge buke bwariho buvuyeho. Umucamanza azajya aca imanza azi neza ko niyigenga, atazahabwa indi manda, bose bazakora baharanira gushimisha ishyaka FPR, kugira ngo babone izindi manda, kuko nubwo bavuga inama nkuru y’ubucamanza, FPR niyo ihitamo abajyamo.” Undi we yagize ati:“Ni ibihe bibi cyane u Rwanda rwinjiyemo mu rwego rw’ubutabera. Nta handi ndabibona ku isi. Ubutabera ubu bubaye politiki.” Ni benshi batishimiye ziriya mpinduka, cyane cyane ingingo zijyanye no kugenera manda abacamanza. Ku ngingo yo kudakurikirana Perezida amaze kuvaho, benshi basanga ari ikibazo gikomeye kuko ukurikije imbaraga Perezida aba afite, ntawatinyuka kumukurikirana ndetse n’abagombye kubikora akaba ariwe ubashyiraho bakaba batamutinyuka. Umunyapolitiki umwe ukomoka mu ishyaka rya PSD, wasabye ko atatangazwa kubera impamvu z’umutekano we, yagize ati: “N’ubu kuba bene ziriya ngingo zemejwe n’inteko ni ukubera gutinya Kagame kuko bigaragara ko ariwe uzikeneye, ubwabyo akaba ari ikimenyetso cyuko akiri ku butegetsi ntawamuhangara mu nzego zose uretse n’abaturage.” Uko abanyamategeko n’abandi bakurikiranira hafi bakomeza kwinubira izo ngingo ebyiri, ni nako abaturage muri rusange bibaza impamvu abadepite batasabye ko bene iryo vugururwa rikomeye rituma hafi kimwe cya kane cy’itegeko nshinga rivugururwa. Icyifuzo cya benshi mu bo Umuseso wavuganye nabo ni uko bene ziriya mpinduka zagombye kubazwa abaturage itegeko rikemezwa bushya. Charles B. Kabonero



Igitutu cya Vatican cyatumye RDF yemera ibyaha byakozwe mu ntambara



Intagondwa zivuagnye ingabo za RDF muri Darfur

Igitekerezo

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

IBIMBABAZA

Urup. 

na Charles B. KABONERO

Sankara ati; “Ninde wababwiye ko Kabera Assiel ari mukuru wanjye…?”

E

se ninde wababwiye ko Kabera Assiel yari mukuru wanjye? Ni uko mumukindura amanywa ava, ngo bizace iyo byagaciye…” Ayo ni amwe mu magambo akubiye mu ndirimo, umunyarwanda wahoze ari umusirikare wa RDF, Thomas Sankara yise; “Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe.” Nyuma yo kumva iyo ndirimbo ya Sankara, biragoye kwiyumvisa ko hari ingoma y’u Rwanda itazasiga (mu mateka yayo) indirimo z’agahinda-indirimbo zivuga ubugome, urwango n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bikorwa n’abategetsi. Thomas Sankara, umusirikare w’inkotanyi wari ufite ipeti rya ‘Staff Sergent’, ubu akaba ari mu buhungiro, yasohoye indirimo, ituma umuntu yibaza byinshi ku Rwanda, inatuma abanyarwanda barushaho kwiheba. Muri iyo ndirimo, Sankara, aributsa impfu zikomeye z’abantu (harimo abanyapolitiki n’abasirikare) bishwe mu buryo budasobanutse cyane cyane nyuma y’intambara ku butegetsi bwa Kagameharimo uwahoze ari umujyanama wa Perezida, Assiel Kabera ndetse na Majoro Alex Ruzindana,

umusirikare wishwe mu mwaka wa 2002. “...ese ni iki cyababwiye yuko Ruzindana, nawe ari inshuti yanjye? Twasangiraga akabisi n’agahiye...none munsize iheruheru, none nanjye murashaka no kunyica.” Aho Sankara aravuga kuri nyakwigendera Majoro Alex Ruzindana, umusirikare urupfu rwe rwavugishije abanyarwanda byinshi ku bwicanyi mu Rwanda. Thomas Sankara, mbere yo guhunga, yarafunzwe, ahanini azira umuvugo yahimbye avuga ibitagenda mu gihugu, aza gucika umunyururu, arahunga. Sankara, mu ndirimbo ye avuga kuri Rwigema Gisa, amwita ‘umutabazi udasimburwa’, ubundi akagira ati; “Nzababaza ubwoko bwanjye mwishe… nzababuza kububera umushumba…nzahora urwango mwabikoranye…nzabaziza n’ubugome mwabicishije”.Uwo muhanzi w’umusirikare, akomeza avuga uburyo mu Rwanda, intwari ari abahekuye igihugu, intwari nyazo zikaba zararubuzemo ijambo, igitekerezo usangana n’abandi banyarwanda iyo bavuga ku kibazo cyo gushyira abantu bakekwaho jenoside mu butegetsi n’imyanya ya politiki.

Ikimenyane n’amanyanga mu itangwa ry’amasoko muri Civil Aviation Authority

A

makuru agera ku kinyamakuru Umuseso aravuga ko urwego rushinzwe iby’indege za gisivile mu Rwanda (Civil Aviation Authority) rwatanze isoko ry’amafaranga miliyoni magana ane (400.000.000 Frw) mu buryo budakurikije amategeko. Iryo soko ni iryo gusimbura igikoresho bita luggage dispenser, kivana imizigo aho binjirira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, kiyijyana aho ipangirwa mu ndege. Amakuru Umuseso ukesha bamwe mu bantu bakora ku kibuga cy’indege cya Kanombe ariko badutakambiye ko tudashyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano w’akazi kabo, avuga ko iryo soko ryahawe John Museminari, umugabo wa Minisitiri w’umubanyi n’amahanga Rosemary Museminari, hakoreshejwe ikimenyane, bidaciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko cyitwa Rwanda Public Procurements Authority. Iki kigo kikaba cyarahoze cyitwa National Tender Board. Umwe muri abo bakozi ba Civil Aviation Authority twavuganye yongeyeho ati: “Usibye no kuba iryo soko ritaraciye muri Rwanda Public Procurement Authority, nta n’ubwo ryaciye no muri komite interne/ internal committee ya CAA ishinzwe amasoko.” Ayo makuru kandi akomeza avuga ko ikiguzi cy’icyo cyuma cyazamuwe cyane (inflated price) ndetse ko bitari na ngombwa kugura igishyashya kuko icyari kiriho cyashoboraga gusanwa, ntihatangwe akayabo kangana gatyo. Undi mukozi uzobereye iby’icyo gikoresho yagize ati: “Aho kugira ngo bagure icyuma gishya kandi ku gici-

ro cyo hejuru bikabije, bari gusana igisanzwe ku mafaranga make. Niyo biba kugura igishyashya, amafaranga miliyoni ijana (Frw100.000.000) arahagije kukibona.” Iryo soko rikaba ryaratanzwe igihe Major Joshua Mbaraga yari agikuriye Civil Aviation Authority, ubu akaba yarasimbuwe na Lt. Col. Richard Masozera. Nta makosa nakoze- Maj. Joshua Mbaraga Major Joshua Mbaraga ariko we avuga ko nta makosa yabaye mu itangwa ry’iryo soko, ndetse ko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority. Avugana n’Umuseso, Mbaraga yagize ati: “Nta makosa nakoze. Iryo soko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority.” Gusa, ntacyo Joshua Mbaraga yigeze adutangariza ku kibazo cyuko agaciro cy’icyo gikoresho kazamuwe bikabije (inflated price) ndetse n’impamvu byabaye ngombwa ko hagurwa ikindi. Umuseso wabajije Joshua Mbaraga gihamya yuko iryo soko ryaciye muri Rwanda Public Procurements Authority, asubiza Umuseso ko ibyo wabibaza uwamusimbuye, Lt Col Richard Masozera. Ayo makuru ntayo mfite- Lt Col Masozera Lt Col Richard Masozera we yatangarije Umuseso ko ayo makuru ntayo afite kandi atari no mu gihugu. Avugana n’Umuseso kuwa 09 Kamena 2008, Masozera yagize ati: “Ayo makuru ntayo mfite.

Indirimbo ya Sankara igaragaza ibitekerezo biri mu mitwe y’abanyarwanda bakwifuje kuvuga, bikagibwaho impaka, ariko bidashoboka mu Rwanda, kuko nta bwisanzure buhari. Hano, simvuga ibijyanye na jenoside, ahubwo ndavuga cyane cyane iyicwa ry’abantu nka Assiel Kabera, Alex Ruzindana, n’ibindi. Mbere yo gufungwa no guhunga, Sankara ari mu bantu bagerageje kuvugira mu gihugu-kuvuga ibitagenda, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku mugaragaro, mu mivugo, indirimbo n’ibindi, ariko nyine ku mpamvu z’uko ubutegetsi bwa FPR butari bwiteguye kwihanganira ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo, Sankara yisanze mu gihome, ubu akaba ari mu buhungiro. Ikimenyetso cy’uko uburyo abantu nka Sankara, Ben Rutabana, n’abandi bafashwemo ari intandaro y’ubwoba abanyarwanda bahorana, ni uko imfu z’abantu nka Kabera, Ruzindana n’abandi benshi, ntawe ukizivugaho, uretse nyine mu ndirimo z’abo, nabo bamaze guhunga. Mu gihe gishize Umuseso wanditse inkuru ku iyicwa rya Kabera n’uburyo iperereza Perezida Kagame yari yarasezeranyije ritakozwe. Imaze gusohoka, abanyamakuru

RIP: Maj. Alex Ruzindana bayanditse; Charles Kabonero na Mugisha Furaha, baterwa ubwoba bikomeye, n’izindi ngorane ntiriwe mvuga zibageraho. Mu Rwanda, iyo ubutegetsi buhakana ko abantu batatewe ubwoba, ibikorwa nk’ibyo byakorewe abantu nka Sankara, Rutabana, barabyibuka?Ingaruka zabyo bazitekerezaho? Ngarutse ku nteruro yanjye ya mbere se, mu by’ukuri,hari ingoma mu Rwanda itazasiga indirimo z’agahinda nk’izo za Sankara? Indirimo zo mu gihe cy’icyunamo zibutsa ububi bw’ingoma ya Habyarimana, none ku ya Kagame, ba Sankara batangiye, FPR ikigera ku butegetsi-birababaje!

Isesengura

Abantu 50 bakom No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urup. 

K

u isi hose, mu buzima bw’igihugu, uretse abaturage, umutungo n’ibindi, habamo inzego nyinshi, abayobozi benshi ibigo n’ibindi bituma igihugu kibaho gikora imirimo inyuranye, hafatwa n’ibyemezo, ibikomeye n’ibyoroshye. Hari inzego zikomeye, iziciriritse, n’izisanzwe. Ariko, muri ubwo buzima bw’igihugu, habamo abantu umuntu yavuga ko bakomeye, baba bari inyuma y’ibyemezo byinshi bifatwa. Mu Rwanda bene abo ni bande? Ni bantu ki bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda? Mu numero eshatu zikurikira, 305, 306 na 307), ikinyamakuru Umuseso kirabagezaho abantu 50, bakomeye mu Rwanda, baza ku isonga mu bafata ibyemezo bikomeye, kuko aribo bagize ipfundo ry’ingoma iriho. Muri abo, harimo abazwi cyane, abatazwi bitewe n’akazi bakora, abashobora kumvikana nk’abantu basanzwe (ku banyarwanda) ariko ukurikije imbaraga bafite mu kazi, baza kuri uru rutonde; 1- Perezida Paul Kagame Ku mwanya wa mbere, haza Perezida Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’uRwanda, akaba Perezida w’ishyaka riri ku butegetsi, RPF ndetse nkuko bizwi akaba n’Umugaba w’ingabo (RDF) w’ikirenga. Mu gihe hari ibihugu usanga Perezida w’igihugu ategeka ariko ahanini ibyemezo byinshi bifatwa n’abandi bambari be, itohoza Umuseso wakoze rigaragaza neza ko Kagame ari umuperezida ukurikiranira hafi ibibera mu gihugu ayobora, ibyemezo byinshi bikomeye bifatwa bikaba bimuturukaho cyangwa se bikamunyuzwaho. Afite mbaraga nyinshi mu gihugu n’ishyaka ayobora, ku buryo mu ishyaka ho, usanga ibyemezo byinshi bifatirwamo ari we ubifata, abandi bakabitangaza gusa. Nkuko ayoboye izo nzego-urwego nyubahiriza-tegeko na RPF, muri byinshi, usanga anayoboye abarimo mu gufata ibyemezo. 2- Lt.

Col. Dr, Emmanuel Ndahiro

Ku mwanya wa kabiri, itohoza ry’Umuseso rigaragaza ko hakurikiraho, umusirikare w’ipeti rya Liyetona Koloneri, akaba n’umuganga, Dogiteri Emmanuel Ndahiro. Imbaraga uyu mugabo uyobora ishami rikuriye inzego z’umutekano mu gihugu (NSS), afite n’ikimenyetso gikomeye cy’uko uRwanda ari

Paul Kagame



igihugu gishingira ahanini ku mbaraga z’igisirikare (military strength). Yamaze igihe kirekire ari Umujyanama wa Kagame ku by’umutekano, ariko n’ubwo afite ipeti ridakanganye ukurikije abandi, aza ku mwanya wa kabiri mu bantu bafata ibyemezo mu buzima bunyuranye bw’igihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu nzego z’umutekano, gutanga imirimo, politiki muri rusange, ububanyi n’amahanga n’ibindi. 3- Gen. James Kabarebe: Ku mwanya wa gatatu, haza Jenerali James Kabarebe, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF. Uyu musirikare wazamutse igitaraganya nyuma y’intambara, kugeza uyu munsi ari mu bantu batatu batinyitse mu gihugu mu buzima bwacyo bwose kuko ari mu bafata ibyemezo cyane mu rwego rwa gisirikare (urwego rwubahwa cyane mu Rwanda), politiki, umutekano n’ibindi. 4- James Musoni: Mu gihe abantu batatu ba mbere bose ari abasirikare, babiri bakurikiye Kagame akaba ari abantu bamaze igihe hafi ye (kuva mu ntambara yo kubohoza u Rwanda mu 1990), ku mwanya wa kane ubu haza Minisitiri w’Imari, James Musoni. Uyu mugabo, ntiyakomejwe n’ubu ntakomejwe no kuba Minisitiri wa Minisiteri ikomeye y’imari, kuko imbaraga afite mu ishyaka riri ku butegetsi azimaranye igihe, kuva aho, yagiriwe icyizere cyo kuba umujyanama wihariye wa Kagame, muri RPF. Kimwe na James Kabarebe, yazamutse igitaraganya nkuko twagiye tubigarukaho ava ku buyobozi bwo hasi muri minisiteri y’urubyiruko, nyuma y’igihe gito akaba ari minisitiri w’imari n’igenamigambi, umwanya wari ufitwe na Donald Kaberuka, ubu uyobora banki nyafurika itsura amajyambere (ADB).

Emmanuel Ndahiro Muri FPR nk’ishyaka, nyuma ya Kagame, niwe munyembaraga ukurikiraho. Kugeza ubu, muri FPR, abakurikiranira hafi ibiyiberamo, bemeza ko afata ibyemezo byinshi, kandi bikomeye kurusha umunyamabanga mukuru wayo. Uretse mu miyoborere, imbaraga ze zishingiye ku kuba ariwe ugenzura ikigega cya FPR (kirimo imitungo ya Tri-star n’ibindi). 5- Janet Kagame; Uyu mufasha wa Perezida Kagame aza ku mwanya wa gatanu. Ari mu bantu, benshi bemeza ko iyo uri ku ruhande rwe (agushyigikiye), wahangarwa na bake muri iki gihugu. Mu kugereranya imbaraga abafasha ba ba Perezida muri Afurika bafite, Janet Kagame ahabwa amanota menshi n’abakurikiranira hafi politiki y’uRwanda mu mizi. Kugeza ubu nubwo agaragara gusa mu bijyanye no kurwanya SIDA no kwita ku mpfubyi n’abana, imbaraga ze zinumvikana muri politiki n’ubundi buzima bw’igihugu. 6- Gen. Jack Nziza; Uyu mugabo nubwo umuntu yavuga ko imbagara ze zagabanutse ukurikije uko yari akomeye mu myaka yashyize, akiri umuyobozi w’ishami ry’ubutasi (DMI) mu Rwanda, aracyari mu bantu bafata ibyemezo bikomeye mu Rwanda, cyangwa se bagishwa inama kuri bimwe cyane cyane mu rwego rwa politiki y’imbere mu gihugu. Jack Nziza, izina rye ntirishobora kubura mu bikorwa bya politiki bikomeye mu Rwanda nk’amatora, itangwa ry’imirimo ya politiki, iyirukanwa ry’abayobozi n’ibindi kuko ari umusirikare witabazwa cyane n’abanyapolitiki ba FPR mu gufata ibyemezo bya politiki. Afite uburambe muri urwo rwego. Mu busanzwe ubu ayobora urwego rwa politiki muri RDF. 7-Francois

Ngarambe;

James Kabarebe Uyu niwe wihishe inyuma y’icyo umunyamakuru umwe yigeze kwita; “Iterabwoba rya Sekiritariya”. Ukurikije imvugo ikoreshwa cyane n’abanyamuryango n’abakada (cadres) ba FPR, mu Rwanda wagira ngo hari sekiritariya (Secretariat) imwe gusa. Bimaze kumvikana neza ko iyo umuntu akubwiye ko afite gahunda kuri Sekiritariya, utamubaza ‘Secretariat’ iyo ariyo, uhita umenya ko yatumijwe na Mzee Francois Ngarambe cyangwa undi muntu umuhagarariye. Ubivuga, abivugana akanyamuneza iyo abitezeho inkuru nziza cyangwa ukabona yishisha, ubwoba ari bwose iyo azi ko yatanzwe. Icyo ni ikimenyetso cy’ububasha Ngarambe afite mu gihugu cyane cyane ko mu batinya uwo mugabo usangamo n’abayobozi n’abayoboke b’andi mashyaka. Kuri bamwe ariko, ngo aba yubahiriza ibyemezo by’abandi bakomeye twavuze nka Perezida Kagame, James Musoni na Jack Nziza. 8- Mary Gahonzire; Ku mwanya wa munani, ni umutegarugori, Mary Gahonzire, Komiseri mukuru wungirije wa Polisi y’Igihugu. Muri Polisi, aza ku mwanya wa mbere, mu rwego rw’umutekano muri rusange, akaba ari mu bantu batanu ba mbere bakomeye mu gufata ibyemezo, ari nayo mpamvu aza mu bantu umunani ba mbere bakomeye mu gihugu. 9- Protais Musoni; Uyu mugabo wakomeje kuzamuka kuva ku mwanya wa Perefe wa Kibungo, akaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu anyuze mu kuyobora Umujyi wa Kigali, n’ubunyamabanga bwa Leta ku miyoborere myiza, niwe pfundo ry’imiyoborere ya buri munsi y’igihugu ku bijyanye n’inzego z’ubutegetsi zisanzwe. Ni nayo mpamvu kuri ba Meya, abayobozi b’imirenge, intore, n’abandi, afat-

James Musoni wa nka visi-Perezida w’igihugu. Musoni hamwe n’abantu nka Jack Nziza (Nomero 6), nibo bagize imiyoborere y’abasiviri mu Rwanda. 10- Tewonesite

Mutsindashyaka;

Uyu mugabo wamenyekanye cyane ayobora umujyi wa Kigali, ubu akaba ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, aza ku mwanya wa cumi mu bagishwa inama mu gufata ibyemezo mu gihugu. By’umwihariko, Mutsindashyaka aza ku isonga mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abacitse ku icumu n’ubuzima bwabo mu gihugu. Muri urwo rwego, aza ku isonga mu bantu Perezida Kagame ategaho ibitekerezo ku byemezo byafatwa. Ni umwe mu bayobozi, benshi batazi imbaraga afite n’icyizere afitiwe, ariko mu banyapolitiki, aho ahagera, harazwi cyane. 11- Chrysologue Karangwa: Kubera urwego akuriye rw’amatora, Mzee Karangwa, wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gidhinzwe bushakashatsi n’ikoranabuhanga, IRST, nyuma akayobora Kaminuza y’u Rwanda (UNR) ndetse na KIST, yagize imbaraga nyinshi muri FPR kuko abika amabanga menshi. Karangwa ubu yaninjiye mu bantu 20, bagize komite y’igihugu ya FPR, anayobora komisiyo mu ishyaka riri ku butegetsi. Ubu nawe ari mu bantu bafite ububasha bukomeye mu ishyaka no mu gihugu. 12- Gen. Fred Ibingira; Uyu musirikare uzwi cyane, mu buryo benshi batazi afite ububasha n’imbaraga muri politiki cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Kubera ko mu Rwanda umutekano ushyirwa imbere muri byinshi, Ibingira ari mu bantu badasigwa inyuma

kkkkkKomeza p9►

Isesengura

Urup. 

meye mu Rwanda No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

byashimangiwe n’uko FPR yanze kumwitesha, akaba yarinjijwe mu bayobozi bakuru ba FPR (abagize komite y’ishyaka ku rwego rw’igihugu-NEC), mu mpera z’umwaka wa 2006. Imari ni kimwe mu bintu bituma FPR ikomera kandi ikomeje kubakiraho ingufu, bityo abantu nka Rujugiro bahakura imbaraga batanga umusanzu munini mu ishyaka no mu bundi buryo, bahavana imbaraga zikomeye, bakagishwa inama mu gufata ibyemezo bikomeye muri urwo rwego, ndetse n’amabanga.

Janet Kagame

Jack Nziza

Francois Ngarambe

igihe hafatwa ibyemezo bikomeye muri politiki, itangwa ry’imirimo n’ibindi. Mu Mujyi wa Kigali, bamwe bamufata nk’umujyanama ukomeye wa Kirabo Aisa, uyobora umujyi cyane cyane mu birebana no gupanga gahunda z’abatuye umujyi. Mu bihe bikomeye nk’amatora, usanga yitabazwa kurusha n’abagombye kuba babifite mu nshingano.

za FPR kuko iyo migabane y’u Rwanda muri MTN ari iya sosiyete yabo ya Tri-star. Mirenge rero kubera izo nshigano agirirwamo icyizere, amaze kuba umwe

mu bantu bakomeye ibukuru Uyu nawe ni umunyemari uzwi cyano mu byemezo bifatwa akaba ne mu gihugu. Kubera amafaranga afitemo ijambo kurusha benshi. afite, ishoramari afite mu Rwanda n’ibindi, Rujugiro ni umwe mu banyamuryango ba FPR bakomeye, 15- Tribert Rujugiro;

13- Sekoko Hatari; Ni izina bamwe bumvise vuba. Kuri bamwe, ni umucuruzi ukize gusa, ariko abakurikiranira hafi bazi neza ko bitewe n’umutungo munini n’imari acunga mu bucuruzi bufite isano ya hafi cyane n’ibukuru na FPR, Hatari Sekoko ni umwe mu bantu bakomeye mu Rwanda mu rwego rw’umutungo. Sosiyete ye ya Doyelcy, niyo yahawe ikibanza cy’ahahoze gare y’amamodoka yatwaraga ibihumbi by’abaturage muri Kigali. Ari mu banyamigabane ba mbere ba RIG, akaba aza no ku isonga mu bashomari barimo gushora imari nyinshi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye. Nkuko nabivuze ariko gucunga no gushora iyo mari ku mazina ye bigaragara ko ari icyizere yagiriwe n’ibukuru, bimuhesha agaciro n’imbaraga ziremereye mu gihugu. 14- John Mirenge; FPR ni ishyaka rikize cyane nkuko Perezida Kagame aherutse kubitangaza. Umutungo wayo mwinshi ubu uri mu bigo bibiri aribyo; Tri-star na Prime Holdings. Mu icungwa ry’uwo mutungo harimo n’amabanga menshi. Mirenge, ubu uyobora ikigo cya Electrogaz, aho niho icyizere cye kizira. Ari mu bantu baza ku isonga mu gucunga ibya FPR (Prime Holdings). Mbere yaho nabwo, yahoze ahagarariye imigabane yitwa iy’uRwanda muri MTN Rwandacell, mu yandi magambo ahagarariye inyungu

Mary Gahonzire Birakomeza mu nomero y’ubutaha.. Ushaka kutwandikira aduha ibitekerezo, yakwandika kuri; [email protected]

Izamuka ry’ibiciro:

Abaturage baratabaza Leta M

u mwaka ushize, umuryango nyamerika ukurikiranira hafi iby’ihindagurika ry’ikirere watangaje ko mu Rwanda hazaba inzara mu mpera z’umwaka ushize ndetse no mugice cya mbere cy’uyu mwaka, cyane cyane mu burengerazuba, iburasirazuba ndetse n’amajyepfo. Uwo muryango, witwa Famine Early warning Systems, watangaje ko ahanini ibyo bizaterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa mu Rwanda, bizatuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka. Kuwa 17 Nzeri 2007, Umuseso wabajije Anastase Murekezi, wari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, uko abona ibyo byatangajwe na Famine Early Warning Systems, ariko ntiyagira icyo atubwira. Kugeza ubu ariko, ikigaragara ni uko ibyo uwo muryango watangaje byabaye impamo, ikibazo kikaba kwibaza impamvu Leta itafashe ingamba hakiri kare kuko yari yaraburiwe. Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa na essence riravugisha abanyarwanda menshi, birimo no gutabaza Leta ko yabarinda abacuruzi bavuga ko bazamura ibiciro uko bishakiye. Itohoza ry’ikinyamakuru Umuseso ryasanze ibiciro by’ibiribwa hafi ya byose byaruriye bikabije kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu gihe ibindi biciro nka essence byikubye kabiri uko byaguraga mu mwaka ushize. Mu masoko atandukanye Umuseso wasuye, mu gihe abagurisha ibiribwa bo barira bavuga ko nta nyungu babona, benshi mu baguzi bo bara-

●Famine Early Warning Systems yabitangaje mu mwaka ushize, ariko Leta ntiyafata ingamba vuga ko nta bushobozi bafite bwo guhangana n’ibiciro muri ayo masoko. Akinkamiye Epiphanie, ni umwe mu baguzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kicukiro aje guhaha kuwa 06 Kamena 2008. Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko ibiciro by’ibiribwa bigeze aho binanira abaguzi, yongeraho ati: “Niba nta gikozwe, nkurikije uko ibiciro bizamuka uko bwije n’uko bucyeye, imbabura nzayimanika.” Nkuko abacuruzi bo muri iryo soko babitangarije Umuseso, ikilo cy’inyama cyavuye ku mafaranga 1200 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafaranga 1500, ikilo cy’ibirayi cyavuye ku mafaranga 95 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafaranga 110, ikilo cy’umuceri cyavuye ku mafaranga 500 mu kwezi gushize ubu kikaba kigura amafaranga 700, ikilo cy’umunyu cyavuye ku mafaranga 260 ubu kigaba kigura 300 naho ikilo cy’ifu y’imyumbati cyavuye ku mafaranga 150 ubu kikaba kigura 200. Si ibyo gusa, nkuko abo bacuruzi bakomeje babidutangariza, ilitiro y’ubuto yavuye ku mafaranga 1000 ubu ikaba igura amafaranga 1200 naho ikilo cy’isukari kikaba cyaravuye ku mafaranga 600 ubu kikaba kigeze kuri 800. Enoch Mwitirehe nawe ni umwe mu baguzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kicukiro. We yatangarije Umuseso ko izamuka ry’ibiciro ry-

atumye umuryango we uhitamo kurya kabiri ku munsi mu gihe mbere baryaga gatatu ku munsi. Yakomeje yongeraho ati: “Nubwo Leta yavanyeho imisoro ku biribwa byose bihingwa mu Rwanda kandi bigacururizwa mu Rwanda, ntacyo byatanze kuko ibiciro bikiri hejuru cyane.” Asoza asaba Leta kugira icyo ikora, ibiciro bikamanuka, usibye ko atabwiye Umuseso icyo yumva Leta yakora. Ernestine Uwase nawe ni umuguzi Umuseso wasanze mu isoko rya Kabeza kuwa 07 kamena 2008. Amaganya ye ntaho atandukaniye n’ay’abo twasanze mu isoko rya Kicukiro. Akarusho ke ni uko we yemeza ko abacuruzi buriza ibiciro uko bishakiye. Yagize ati: “I Gisenyi, agafuko k’ibirayi k’ibilo mirongo itanu ntabwo kagura amafaranga arenze 2500 mu gihe mu mujyi kagura 5500, reba nawe ikinyuranyo cy’amafaranga 3000. Ubu se ibigo bya Leta bishinzwe kurengera abaguzi nka RURA bikora iki mu gihe abaturage bakomeje kwigirizwaho nkana?” Yakomeje asaba Leta ko yatabara abaguzi, ibuza abacuruzi kuzamura ibiciro uko bishakiye. Umwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kabeza ariko utarashatse ko dutangaza amazina ye, we asanga abaguzi bavuga ibyo batazi, akaba yemeza ko nubwo abaguzi barira ayo kwarika ko bahendwa, abacuruzi

nabo nta nyungu bavanamo. Aganira n’Umuseso kuwa 07 Kamena 2008, yagize ati: “Hari impamvu ebyiri ituma ibiciro bizamuka. Iya mbere ni izamuka ry’ibiciro bya petrol bituma ingendo zihenda. Iya kabiri ni umusaruro muke. Twe ibiciro dushyiraho tubyumvikana na Leta, ntabwo dushyiraho ibiciro uko twishakiye kose ahubwo natwe nta nyungu tubonamo.” No mu yandi masoko atandukanye Umuseso wasuye nk’isoko rya Kimisagara, naho ni uko bimeze. Essence yo yikubye kabiri Itohoza ry’ikinyamakuru Umuseso ryasanze ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byo byarikubye kabiri ku isoko mpuzamahanga. Mu mwaka ushize, Barrel imwe (litiro 117) ubu iragura amadolari 135 (hafi Frw70.000), inshuro ebyiri uko yaguraga mu mwaka ushize. Mu Rwanda, litiro ya peteroli na mazutu ubu igeze ku mafaranga 892, mu gihe yaguraga amafaranga 799 mu kwezi gushize. Kerosene yo yavuye ku mafaranga 721 ubu ikaba igura amafaranga 814. Ku wa 06 Kamena 2008, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro yose y’ibikomoka kuri Peteroli ariko ntabwo byatumye ibyo biciro bigabanuka. Didas M. Gasana

Amakuru 10 Urup.

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urubuga rw'Abasomyi

Ibitekerezo bya Tom Ndahiro ku nyandiko y’Umuseso B

wana Umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUSESO. Bibayengombwa kubandikira. Mbitewe n’inyandiko “VOA na BBC: Impamvu abaturage babakunda, ubutegetsi bukabarwanya” (UMUSESO No 303, yo ku wa 22-28 Mata 2008 p. 9) Muri iyo nyandiko, hari ibyamvuzweho, hakaba ni ikibazo cy’imyandikire, kirimo n’uko nyirayo atashatse kumenyekana. Kudashaka gushyira izina ku nyandiko ifashe igice cyose cy’urupapuro rwa A3, nta n’ifoto, bifite impamvu. Natekereje ko uwayanditse atari umunyamakuru ahubwo ari umucengeza matwara (propagandist), bityo akanga ko izina rye rihuzwa n’ibitekerezo bigayitse. Nafashe umwanya wo kubisoma, kubisobanukirwa nokubisesengura, kuko inyandiko nk’iyi isobanyiriza itangazamakuru. Ibyamvuzweho Umwanditsi yashatse kugaragaza ko amaradiyo ya VOA na BBC adakwiye kubazwa ibijyanye no guha urubuga abajenosideri n’abahakana bakanapfobya jenoside. Kugirango umwanditsi yerekane ko ayo maradiyo arengana, akavuga ko no mu Rwanda hari abahaye urubuga abajenosideri ariko ntibabibazwe. Yantanzeho urugero rw’abahaye urubuga abahakana jenoside, aribo Matata Joseph na Mushayidi Deo. Uyu mucengezamatwara yemeje ko koko abo bantu bahakana cyangwa bapfobya jenoside. Ni byiza, kuko ntacyo yabeshye. Ni ukuvuga ngo azi Matata na Mushayidi. Aho dutandukanira ni uko atabagayira ibyo bakora, ahubwo akamamaza ababaha urubuga. N’ubwo koko naganiriye nabo, uko ibiganiro byagenze n’uko byarangiye ntacyo yabivuzeho kandi ari ngombwa. Navugiye mu ruhame nsobanura impamvu badakwiye guhabwa ijambo. Natangarije Muruhame impamvu nemeye kuvugana n’abantu nka Matata. Nemeye kwihangana ngo abumva icyo kiganiro bamenye neza abo bantu, binatume bibaza impamvu abanyamakuru b’abanyarwanda bakorera amaradiyo nka BBC-Gahuzamiryango na VOA, batagira isoni zo gutambutsa amajwi n’ibitekerezo by’abantu bakwiza urwango mu nsakazamajwi. Ibyo nashakaga nabigezeho, kuko abakurikiye ibyo biganiro bamenye icyo abo bantu bahatse. Nyuma y’icyo kiganiro nagiranye na Matata, nkamuca kuvugira Muruhame, byasubukuye ikibazo cya BBC Gahuzamiryango, n’uyiyobora ubu, MUGENZI Ally Yusufu. Ibiganiro byabaye intandaro y’inyandiko mbahereye kopi, ngo mwumve neza ko ndi umuturage, ariko utabarirwa mubihanganira ibitekerezo biroga abantu. Izo nyandiko ni amabaruwa nandikiye MUGENZI, n’iyo nandiki-

ye abayobozi ba ORINFOR na Radio 10. Ibaruwa nandikiye ORINFOR na Radio 10, nayimenyesheje SENA y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Muri iyo baruwa, nk’umunyamakuru nshima ko Radiyo BBC “igira amakuru meza idutangariza kubera ubushobozi n’ubwisanzure bwo kuyatara no kuyatangaza”. Sinibanze ku gusesengura amakuru meza iyo radiyo itangaza, kuko bisanzwe mu nshingano zayo. Ikibazo cyatumye nandika ni ibiganiro n’amakuru bagira yanduza ubwenge akanarwaza imitima. Abo nandikiye nabasabye kwibutsa abayobora BBC akamaro ko “kugira ubwisanzure bugira umupaka” kugira ngo abenyegeza “urwango rwatugejeje kw’irimburabwoko” babuzwe ubwisanzure. Nashoje mbasaba ko ibyemezo bikaze “bikwiye kuba none, kuko byagombye kuba byarakozwe ejo hashize”. Iyo nyandiko yasohotse mbere y’uyu MUSESO, mbageneye kopi . Itangazamakuru si ruhurura Kuvuga ko abanyamakuru ba BBC na VOA “batinyuka” bagatambutsa ibitekerezo by’ababa baragize uruhare muri jenoside cyangwa abayipfobya n’abayihakana ariryo tangazamakuru ni ugusebya uwo mwuga. Kwemeza ko “abaturage” batagaya ahubwo bishimira ikibi bagakunda abagikora, ni ikosa ridasanzwe n’igitutsi ku bantu bafite umutimanana. Gutinyuka, aha byari bikwiye kumvikana nko gukora ibidakwiye gukorwa. Uwabyanditse arabeshya abantu abahamagarira kuyoboka iyo ngengabitekerezo. Hari aho avuga ko ntawukurikirana umunyamakuru wahitishije ibitekerezo by’ubugome. Ngo “umunyamakuru siwe wabibazwa”.Umunyamakuru yigishwa cyangwa se atozwa kumenya vuba ibidakwiriye mu makuru atangaza. Ibiganiro byinshi n’amakuru ayo maradiyo ahitisha biba byateguwe. Cyane cyane ibiganiro. Umunyamakuru aba yagize igihe gihagije cyo gushungura ibidakwiriye agasigaza ibikwiriye, cyangwa ibyo ashaka agasigaza ibyo adashaka. Ndetse rimwe ibifite akamaro akaba aribyo bivamo. Abo bakwiza ibitekerezo by’urwango baba bakeneye urubuga, bataruhawe ntabwo uburozi bubari mu mitwe bwakwira. Itangazamakuru ryiza, ni irigerageza uko rishoboye rigatara kanda rigatangaza amakuru menshi, mu mpande zose. Itangazamakuru ryiza ni irivuga ibitagenda rikavuga n’ibigenda. N’ubwo inkuru mbi iryohera abasomyi cyangwa abumva radiyo n’abareba televisiyo, inkuru y’ibyiza byagezweho n’uburyo byagezweho ni inyigisho iba ikenewe. Umunyamakuru mwiza ni utabogama mu gihe ashaka inkuru iri ahari amakimbirane n’impaka. Yegera impande zose akararama. Ariko,

igihe cyose, umunyamakuru yirinda kuba umuyoboro w’ibitekerezo byose yumvise, cyane cyane ibibi. Hari aho umunyamakuru agomba kubogama. Iyo bigeze mu kurwanya ikibi umunyamakuru agomba kubogamira ku ruhande rw’abarwanya ikibi. Mu gihe hari ukurwanya jenoside n’ingengabitekerezo iyihembera, umunyamakuru ntiyajya hombi. Habaye kurwanya iterabwoba, umunyamakuru nyawe ntashobora kwihandagaza ngo avuge ko nta ruhande afite. Agomba kuba mu ba mbere bakangurira abantu kumenya ububi bw’ibyo bintu kugirango ingufu zo kubirwanya ziboneke. Itangazamakuru rikaba umurongo wo kurwanya ikibi, no gushyigikira icyiza. Kubiba urwango no gushyigikira jenoside birarwanywa, bigahanwa. Ntabwo bishyigikirwa. MUGENZI Ally Yusuf usanzwe aha ijambo abantu cyangwa abahagarariye amashyirahamwe apfobya cyangwa yamamaza jenoside, azi ko ari bibi. Amakosa ayakora abizi . Abaturage Vs Abategetsi Umutwe w’inyandiko ntabwo uvuga ko abaturage bakunda amaradiyo.Iyo urukundo ruba urw’amaradiyo hari kwandikwa “VOA na BBC:Impamvu abaturage ba[ya]kunda,ubutegetsi buka[ya]rwanya”. Yakoresheje amagambo “ba[ba]kunda”, na “buka[ba]rwanya”. Icy’ingenzi kuri we ni abanyamakuru bahitisha ibitekerezo ashaka, na ba nyirabyo. Umwanditsi ntiyitaye kuri ayo maradiyo. Icyo atekereza kandi ashyira imbere ni abantu abona ko aribo bahagarariye inyungu ze n’izo abo yita abaturage babangamiwe n’abategetsi.Uwanditse yaremye ibice bibiri bitajya bihura cyangwa bitagomba guhura. Hari ubuhezanguni, abaturage ku ruhande rumwe, n’Abategetsi ku rundi. Uko yabigenje cyangwa uko yabigezeho ntabyerekana ngo bisobanuke. Kugirango umuntu agere aho yandika avuga impamvu abantu (bamwe kandi bose) bakunda ikintu kimwe abandi bakacyanga kugeza ubwo bakirwanya, ni uko hari ubushakashatsi bwimbitse aba yakoze. Haba hakwiye kugaragazwa uburyo ibyo bice bibiri bidahuza, n’uburyo yabivumbuye cyangwa yageze kuri uwo mwanzuro. Iyo bitabaye ibyo, ni uko uwo muntu afata ibyo yemera, kandi asanga hari abo babihuje, akumva ko isi ari we. Waba utari kimwe na we ukaba uri umwanzi.Umwanditsi yagaragaje ko hari igice kinyurwa n’amakuru n’ibiganiro by’ayo maradiyo abiri. Ati: “...kuva kera ntibyigeze binyura benshi mu bategetsi b’i Kigali.” Akanavuga ko bigaragazwa n’abategetsi banyuranye. Ngo ariko akaba (amakuru y’ayo maradiyo) “... akunzwe cyane n’abanyarwanda.” Abishimangira avuga ngo kuba “abanyarwanda” bazirikana isaha y’amakuru

y’ayo maradiyo andi akibagirana, bituma abavuga ayo makuru mu kinyarwanda “batarebana neza n’ubutegetsi.” Akongeraho ko mu yandi magambo “icyo abaturage bayashakaho” ari cyo “ubutegetsi buyaziza”. Ushobora gutekereza ko uwanditse yari mu cyogajuru kimwereka kimwohereza ibipimo by’ibyishimo n’iby’akababaro! Kubw’uyu mwanditsi, umuturage” ni nawe munyarwanda. Umutegetsi si umunyarwanda. Nko kwerekana ko bidatangaje kubona abategetsi butifuriza icyiza umuturage/umunyarwanda. Ibyo abaturage bakunda ubutegetsi bukabyanga, ngo ni “amakuru ashyushye kandi asesenguye...politiki, ibiyiberamo, amakuru y’iwabo mu butegetsi, ubutabera,uburenganzira bwa muntu n’ibindi.” Uwanditse avuga ko ngo icyo abantu bakundira aya maradiyo, ari uko atinyuka, akavuga ibitagenda, akanaha ijambo abantu bose (abategetsi n’abatavuga rumwe nabo). Ngo ibyo akaba ari yo nshingano y’umunyamakuru n’itangazamakuru akaba ariko rikorwa. Abaturage/ abanyarwanda ngo bakundira ayo maradiyo gutinyuka, no “guha ijambo no kwisanzura mu bitekerezo kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.” Ngo ibyo akaba aribyo ayo maradiyo apfa “n’ubutegetsi bwa Kagame” uwandika avuga ko bwahisemo intwaro yo guca intege ayo maradiyo, “ko baha ijambo abajenosideri...abapfobya jenoside...” Aha icyo ashojerejeho, ni uko “abaturage” ari nabo “abatavuga rumwe n’ubutegetsi”. Bivuga ngo ubutegetsi yita ubwa Kagame buriho buhanganye n’uwitwa umuturage wese. Ashimangira igitekerezo cye avuga ko ari “bya bindi” bigerekwa ku muntu wese “uvuze ibidashimishije ubutegetsi.” Kuvuga ko hari abanyamakuru cyangwa abandi bantu bakwiye guku-

rikiranwaho jenoside cyangwa ko hari abakataje mu mugambi w’abapfobya n’abahakana jenoside, ngo ni “ibimenyetso by’uburyo leta ya Kigali idashaka kwihanganira abavuga ibinyuranye n’ibyo bemera, ishaka kwemeza abantu.”Nyuma y’ibi niho nageze nkumva ko umwanditsi w’iyi nkuru ari umucengeza matwara ndetse ko ari nacyo cyari igitekerezo cy’ingenzi yari afite. Ufite icyo agaya amatangazo amwe n’amwe ya BBC cyangwa VOA aba ari hamwe n’ubutegetsi, uyamira bunguri cyangwa uyakoresha muri politiki akabarirwa mubaturage/abanyarwanda, cyangwa abantu. Kuli we abaturage bakunda abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kubw’uyu mwanditsi kuvuga ko hari abajenosideri n’abapfobya icyo cyaha, ni ibinyoma, bigatuma yerura akavuga ko ibyo ari urwitwazo rwo gucecekesha abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi. Iyo ni imvugo usangana abajenosideri n’abashyigikiye iyo ngengabitekerezo. Ni ikintu kigezweho. Ibi biri mubyo nanditse nsobanuro amahano akorwa na radiyo BBC- Gahuzamiryango, bikaba biri no mu mvugo z’abantu bakwiza iyo ngengabitekerezo. Ikibitera, kandi nzagaragaza, ni uko bamwe muri abo banyamakuru bitwa ko bakundwa n’abaturage urutagira umupaka, bagize uruhare mu kwigisha urwango rwateguraga jenoside y’abatutsi mu 1994. Ikindi nzerekana ni uko hari imiryango n’abandi bantu bakwiriye hirya no hino ku isi, babikora mu rwego rwo kurwana n’ikimwaro, no gukomeza gushyigikira no kwamamaza ubugome ku mugaragaro. Ndahiro Tom Tel: 08302014 E-mail: [email protected]

Bikurikira urup. 7

Procurements Authority ari menshi cyane ku buryo atamenya niba n’iryo soko ryaraciyemo cyangwa se ritaraciyemo. Yongeraho ati: “Mwazaza kuri Rwanda Public Procurements Authority tukabafasha kureba niba iryo soko ryaraciyemo cyangwa se niba ryaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko.” Ibi ariko ntabwo Rwanda Public Procurements Authority yabyubahirije kuko Umuseso wagiyeyo kuwa 02 Kamena 2008 ndetse no kuwa 03 Kamena 2008 ariko abakozi baho bavuga ko umuyobozi wabo ari mu nama ataboneka. Nta mukozi waho wabashije guha Umuseso ibisobanuro washakaga

Ikimenyane n’amanyanga mu itangwa ry’amasoko muri Civil Aviation Authority Uzampamagare mu cyumweru gitaha kuko ntari mu gihugu.” Umuseso ariko wongeye kumuhamagara nyuma y'icyumweru, telefoni ye igendanwa ntabwo yacagamwo. Kugeza tujya mw'icapiro, ntitwongeye gushobora kuvugana nawe. Sinamenya niba ryaraciye muri RPPA- Seminega Umuseso wavuganye na Augustus Seminega, umuyobozi mukuru wa Rwanda Public ProcurementsAuthority, kuwa 25 Gicurasi 2008, umubaza niba koko iryo soko ry’akayabo ryaranyuze mu kigo ayoboye nkuko amategeko abiteganya, ariko adusubiza ko amasoko aca muri Rwanda Public

Didas M. Gasana

Akarengane

Urup. 11

No 305, 30 Kamena - 08 Nyakanga 2008

Vision 2020 ya Mutsindashyaka n’ iya Kirabo ntibivuga rumwe ►Koko ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye ubwatsi nibwo buhagwa N ►Abubakiwe na Mutsinashyaka, Kirabo abirukanye atabahaye kuko bimenyerewe muri uru Rwanda iyo umutegetsi avanywe ku buyobozi asimbwuzwa undi uzanye amatwara n’amabwiriza mashya. Yamara gushyikirizwa ubuyobozi agashyiraho ibye, ibyakozwe na mugenzi we bigahindagurwa kakahava ukagira ngo ntiyabikoze mu nyungu z’igihugu. Na none usanga wa muyobozi wa mbere yarahinduranywe n’abari abajyanama be n’abandi bakoranaga maze ugasanga abaturage bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bwacyuye igihe bajujubijwe nkana n’ubuyobozi bushya, buri wese agasigara yibaza niba hari icyo amategeko avuze cyangwa niba uwo muyobozi mushya we ataba azi akamaro k’ayo masezerano kuko nta mategeko amureba. Urugero rwa hafi rukaba ari urwa Bwana Mutsindashyaka Théoneste wahoze ayobora umujyi wa Kigali akaza gusimburwa na Madame Aisa Kirabo Kakira. Mutsindashyaka Théoneste akaba yarahinduye byinshi muri uyu mujyi mu miturire, ibirebana n’amamoto akora taxi, imyambaro y’abacuruza za tuvugane, guca akajagari, mu buryo bwo kugaragaza isuku y’umujyi

n’impamba bakaba batangiye kuyatamo kuko ubuyobozi bushya burimo kuyakubura hatitawe ku mategeko, ku gaciro k’ayo makiosque, imibereho ya banyirayo ndetse n’amasezerano bagiranye n’ubuyobozi bwacyuye igihe. Rumwe mu ngero nyinshi umuseso wakurikiranye, ni urw’ amakiosque atatu yari mu Kiyovu, haruguru y’umuhanda umanuka Peyaje. Ayo makiosque akaba yari aya ba Bwana MURINDAHABI J. Damascène , RWIGARA Assinapol na SAFARI Alex. Nkuko amasezerano bagiranye n’umujyi wa Kigali uhagarariwe na Bwana Mutsindashyaka Théoneste abigaragaza, ba nyiri ayo makiosques bagiranye amasezerano y’agateganyo talikiya 16/07/2004. Aya masezerano bakaba barayagiranye kuri iyo tariki yavuzwe haruguru ariko bakaba barahawe ayo makiosque ku italiki 03/3/2005. Ingingo ya kabiri ikaba ivuga ngo:

Basohowe n'ingufu zakabarengeye wa Kigali. Bimwe muri ibi bikorwa byashimwe n’amaso y’abantu, ingaruka z’ibindi zerekezwa iyo mu nkiko. Abantu benshi bibuka uburyo yasenye ibyo yise ibyari n’amakontineri (kiosque) yavugaga ko adahuje ni icyerekezo cya vision 2020, agategeka ba nyirayo kuyavanaho huti huti ndetse akazana andi mashya akwiranye n’icyo cyerekezo Akaba yaragombaga kubakwa n’umujyi wa Kigali, agaterekwa ahabereye icyo cyerekezo maze abayashaka kandi babifitiye ubushobozi bakayagura akayabo ka miliyoni esheshatu (6.000.000FRW) kuri kontineri nini na miliyoni eshatu n’igice (3500.000FRW) ku gatoya. Nkuko rero umwera uturutse ibukuru ngo bucya wakwiriye hose, benshi barabyitabiriye baguza amabanki akayabo bagashyikiriza umujyi wa Kigali bagirana amasezerano asobanutse, ububakira uko bigomba n’ahaberanye nawo; none aho ingoma zihinduriye imirishyo bamwe

ufite kiosque azitabira kwishyura imisoro yose iteganywa n’itegeko kuva igihe ahereweho imfunguzo za kiosque ye. Mu ngingo yayo ya gatatu ikaba ivuga ngo :igihe icyo aricyo cyose nyuma y’imyaka itanu (5ans )umujyi wa Kigali uzakenera umwanya kiosque iteretsemo, uzawisubiza nta ngorane, nyirayo ahabwe ahandi ayitereka cyangwa ingurane y’agaciro izaba ifite muri icyo gihe (expropriation) . Bati: Iyo twica rimwe muriyo twe twari guhanwa! Ayo ni amwe mu magambo yavugwaga na ba nyiri ayo ma kiosques mu kababaro kenshi barebera uko ibicuruzwa byabo bitwarwa (bisahurwa), bijyanwa aho batazi, ubwo umunyamakuru w’umuseso yajyaga gukurikirana iyi nkuru, hakaba hari ku wa 21/06/2008. Mu kiganiro bagiranye nabo, bamutangarije ko iby’iryo senyerwa babimenyeshejwe taliki ya

Viziyo 2020: Mutsindashyaka

Objectif 80: Kirabo Kacyira

07/10/2007, mu ibaruhwa bandikiwe n’umuyobozi w‘Akarere ka Nyarugenge, abitegetswe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali .Bahise bihutira kuwandikira bawusaba ko amasezerano bagiranye yakwubahirizwa, hanyuma kuva icyo gihe bakaba nta gisubizo bahawe, nta n’icyo bigeze bakorerwa cyangwa bamenyeshwa. Nyuma ku wa 19/06/2008 bashidutse ushinzwe gukuraho ayo makiosques abahagaze hejuru nta n’integuza kuko yababwiye ko nibatayakuraho we agaruka kuyikuriraho mu gitondo ku munsi ukurikiye. Mu gihe barimo gushaka uko barenganurwa ,Akarere ka Nyarugenge kahise kamwoherezanya n’abapolisi barabasohora, bagatangira gupakira ibintu byabo batanabajijwe uko byanganaga cyangwa amafaranga bari bamaze gucuruza, ibintu byabo bipakirwa nk’ibya ba bandi bacuruza mu muhanda ku gataro birengagije ingingo ya kabiri n’iya gatatu byavuze haruguru. Ibintu byabo byatwawe ahantu bataramenya na n’ubu, kiosques inzogera zihita zirenga.Mu kiganiro umunyamakuru yabashije kugirana n’ubunganira (avoka) Ntigurirwa Francois asohoka aho Umuvunyi mukuru akorera, yamutangarije ko nyuma yo kumusaba ko yashyiraho ake kugira ngo iryo hohoterwa n’iyicwa ry’amategeko ryahagarikwa, Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yamuhaye ibaruwa yo guhagarika iryo senywa kuko nawe yasanze harimo akarengane. Ntacyo byamaze ariko kuko ibaruwa yasinywe barangije gusenya no gutwara ibicuruzwa by’abakiriya be. Icyagaragaye nu uko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwateguye icyo gikorwa mu mpera z’icyumweru

kandi bazi ko izindi nzego ziba zidakora. Mu mvugo ihumuriza abasenyewe yagize ati: “nubwo mbonye ibaruwa ihagarika iki gikorwa inzogera zirenze, nta kibazo kuko izamfasha mu kubatsinda mu rukiko”. Umuseso washatse kugira icyo wavugana n’abo ba nyakubahwa ariko telefone zabo ntizabasha kuboneka kuko bashobora kuba bari bagiye kwita ingagi. Ariko wabashije kuvugana na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bari aho batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, bawutangariza ko bakeka ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko ayo makiosque ari ku muhanda Perezida anyuramo. Abaturage bari aho bashungereye bati: “gusenyerwa byaramenyerewe kuva muri Genocide, ubu byabaye nk’umukino ushatse arasenya apfa kuba abishyigikiwemo, haboneka amakosa agasaba imbabazi nta kindi, uwahohotewe akimenya”. Barongeye bati: “none se urabona ko ababikoze batazi neza ko ba nyirayo batafashe

imyenda mu ma banki kandi bakaba banazi ko ingwate ya banki yari ayo makiosque? Wibwirako banki itazabishyuza se?, ubuse abari batunzwe nazo urabona bazabaho bate niba hejuru y’iryo deni ari nako kazi kari kabatunze muri iyi mibereho ya Kigali nawe utayobewe isigaye ihenze kurusha Paris?! Ese ibyabo byapakiwe hatabaye ibarura byo ubona bizahabwa akahe gacaciro? Ubundi se bari kubishyira he ko nta handi bari beretswe?” Abandi baturage bo baragize bati: “ese urabona kuriya gusenya huti huti nta kibazo kibyihishe inyuma? Banze gukora expropriation kuko usibye nuko ba nyiri kiosque nyuma yo kububakira, bongeyeho amafaranga arenga miliyon nk’eshatu, habazwe ibigize ziriya kiosque, nubwo habarwa ku gaciro k’uy’umunsi ko amafaranga yabyo atangana na kariya kayabo baciwe, uretse ko banyiri kiosque bari barabyemeye kuko nta kundi bagira(nibarire bihanagure nt akundi byagenda kuko wenda bo byaba ari ubwambere bibagezeho)”. Ibi bibazo bikaba byakagombye guhagurukirwa amazi atari yarenga inkombe, hatirengagijwe ko Leta ari iy’abaturage kandi ko iyo umuturage ababaye nayo byakabaye uko . Munyandiko bandikiwe n’umujyi wa Kigali ndetse n’izavuye mu Karere bakaba zivuga ko izo kiosque zigomba kuvaho kuko ziteje umutekano muke ku bazigana no ku bagenzi ngo kuko ziri hagati y’imihanda ibiri. Umuseso ukaba uzakomeza gutangariza abasomyi bawo, ibindi bibazo byatewe n’imisimburanire y’abayobozi bitabonerwa ibisubizo kandi ubona ko bituruka ku miyoborere idasobanutse.

Richard Kayigamba [email protected] mob.:08803414

Byatwawe nkaho bitagira ba nyirabyo

Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPR Urup. 12

M

u kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 2 Mata 2008, kimwe mu bintu yashoboye gushyira ahagaragara abantu bibazagaho cyane, ni ubucuruzi bw’ishyaka riri ku butegetsi. Perezida Kagame yemeye ko ishyaka riri ku butegetsi ricuruza kandi ko rizakomeza gucuruza. Perezida Kagame yashimangiye kandi ko ubucuruzi FPR ikora bugendera ku mategeko, kandi ko nta ‘favor’ buhabwa, ahubwo ko FPR igerageza no gushora imari yayo ahantu bamwe mu bacuruzi baba bakinubira gushorayo imari, kubera inyungu z’igihugu. Mbere y’icyo kiganiro cya Perezida Kagame, aho yemeye ko FPR ikora ubucuruzi butandukanye kandi ikaba inakize, umwe mu bayoke ba FPR yagiranye impaka n’umwanditsi w’iyi nkuru, avuga ko FPR nta bucuruzi ikora. Kuba uwo muyoboke wa FPR atari azi ko ishyaka abereye umuyoboke rikora ubucuruzi, ni kimwe mu bintu bigaragaza ko ubucuruzi FPR ikora budakorerwa mu mucyo ngo abayoboke bayo bose babumenye.

Ikinyoma mu bucuruzi bwa FPR

Ikinyoma cya mbere kigaragara mu bucuruzi bwa FPR nk’ishyaka rya politiki, gitangirira mu kwandikisha amasosiyete yayo. Amasosiyete yitwa ko ari aya FPR yose yanditswe ku mazina y’abantu, ku buryo mu rwego rw’amategeko nta munyamuryango wa FPR ufite uburenganzira bwo kubaza ku mutungo wa FPR. Nkuko Perezida Kagame, ari nawe Perezida wa FPR yabitangaje, umutungo FPR ifite wakomotse ku misanzu yagiye itangwa n’abanyamuryango b’ishyaka. Cyakora kugeza ubu abo banyamuryango b’ishyaka ntabwo bazi uwo mutungo uko usigaye ungana, ntabwo banafite aho babibariza kubera ko umutungo usigaye wanditswe ku bantu bamwe bagiriwe icyizere n’abayobozi bakomeye muri FPR. Nkuko umuntu yavuga ko FPR yaba intagarugero mu gukorera mu mucyo kubera ko ariyo iyoboye igihugu, umuntu yakwibaza uko abo bayoboke ba FPR bagiriwe icyizere cyo kuba bahabwa ububasha bwo kwandikwaho imitungo ya FPR babonetse. Ese baratowe? Bashyizweho gusa? Nande? Ikindi ni uko, abayoboke ba FPR bagikomeza gutanga imisanzu yabo, n’ubwo icyo amafaranga batanga akora batajya bagitangarizwa.

Kubeshya muri politike biremewe?

Nta munyapolitike ushobora kubwira umuturage ko yemerewe

Igitekerezo

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Gucuruza kwa FPR biteza imbere igihugu?

kubeshya. Ariko iyo bigaragaye ko ishyaka riyoboye politike y’igihugu ririmo kubeshya abaturage byafatwa bite? Urugero rwa mbere rwatangwa hano, ni isosiyete izwi ko ariyo ya mbere ikomeye ya FPR, Tri-Star Investment Company. Iyi sosiyete ivugwa ko ishobora kuba iri mu masosiyete akize cyane mu Rwanda, niba atari nayo ya mbere mu masosiyete akize. Tri-Star niyo ifite imigabane myinshi muri MTN Rwandacel, ikaba kandi yari ifite imigabane myinshi muri BCDI (ubu Ecobank) n’ibindi bigo bikomeye. Ivugwa kuba ari nayo nyina w’amasosiyete yose avugwa ko ari aya FPR. Cyakora iyo TriStar n’ubwo hari abantu bazi ko ari iya FPR, mu buryo bwemewe n’amategeko ni iya Madamu Masozera Claudine ayifatanyije na Francois Ngarambe Butera Aimable. Mu nama idasanzwe y’iyo sosiyete yateranye ku itariki ya Congo-Kinshasa cyangwa mu 22/04/1997, igizwe n’abantu bane, Rwanda, ba nyirarwo nibo babiKabaija Ephraim, Ben Rugangazi, subiza). Ubusanzwe abari bafite Ruzindana Methode, na Nyaruhirira imigabane muri urwo ruganda Jean Marie, Ruzindana Methode na ni Ben Rugangazi na Masozera Kabaija Ephraim batanze imigaClaudine, noneho Rugangazi ahitabane yabo bayiha Ben Rugangazi mo kugurisha na Butera Aimable. na Nyaruhirira Jean Marie. Iyo Rwanda Metal nayo iri ku ruNkuko inzandiko zishobora gutonde rw’amasosiyete y’ubucuruzi habwa agaciro imbere y’amategeko avugwa ko ari aya FPR. zibigaragaza, ku itariki ya 16 Gashyantare 2006, inteko Abadepite bo mu Rwanda ari nabo idasanzwe y’iyo bashinzwe guhagararira abatursosiyete yarat- age, ntabwo bashobora gusubiza eranye, igizwe ikibazo niba Rwandair ari iya Leta n’abantu 4 aribo Ben Rugangazi, cyangwa ari iy’ibyo bigo byigenga. C l a u d i n e Masozera, Butera Aimable na Nyaruhirira Jean Indi sosiyete nayo ishobora kuba Marie (bari boherejwe na FPR?). yikoreye icyo kinyoma cya FPR, ni Mu myanzuro yafashwe abantu isosiyete y’ubwubatsi yitwa Real babiri bari bafite imigabane muri Contractors. Iyo sosiyete ubusaniyo sosiyete aribo Ben Rugangazi zwe yitwaga Premier Contractors. na Nyaruhirira Jean Marie baKu itariki ya 20 Mutarama 2006, hisemo kugurisha imigabane yabo abafite imigabane muri Premier yose, maze yegukanwa na Butera Contractors aribo Tri-Star ihagariAimable na Masozera Claudine. we na Ephrahim Turahirwa na Ubu Tri-Star, imbere y’amategeko, NPD-Cotraco ihagarariwe na Jean ni ya Claudine Masozera na Butera Pierre Gashagaza bahisemo guhinAimable. Abanyamuryango ba dura izina ry’iyo sosiyete bayita FPR nta burenganzira bahabwa Real Contractors. Aha twabibutsa n’amategeko bwo kuba bagira icyo kandi ko na NPD Cotraco nayo babaza. Niba koko iyo sosiyete atari ivugwa ku rutonde rw’amasosiyete iy’abo bantu babiri, icyo ni kimwe ya FPR. mu binyoma bya FPR mu bucuruzi. Muri make ni uko niba koko ayo Ariko niba ari iyabo mu by’ukuri, masosiyete ari aya FPR, atari FPR nta cyaha ifite! ay’abantu bayanditsweho, FPR Kuri iyo tariki kandi nibwo Butera itangira ubucuruzi bwayo, yatanAimable yaguze imigabane ya Ben giranye ikinyoma kuva ku kwanRugangazi mu ruganda rwitwa dikisha amasosiyete, ubu ishobora Rwanda Metal (ntabwo ruzwi cykwisanga ari ngombwa gukomezaane, ariko rushyirwa mu majwi nyana n’icyo kinyoma kugeza cyane ko rushinzwe gucukura umutego ushibutse. Hari abakunze amabuye y’agaciro haba ari muri

gukoresha imvugo ivuga ko iyo utangiranye ikinyoma, bigusaba gukomeza kubeshya mu bintu byinshi.

Ingaruka z’ikinyoma mu bucuruzi bwa FPR

Perezida Kagame yemera ko FPR ikora ubucuruzi yari arimo gusubiza ikibazo cyari cyabajijwe n’umunyamakuru. Uwo munyamakuru yari yabajije ikibazo nawe yagejejweho n’abashakashatsi baturutse hanze y’u Rwanda, bashakaga kumenya niba ubucuruzi bwa FPR nta ngaruka zitari nziza bwagira kuri politiki y’igihugu. Cyakora umuntu yitegereje neza asanga ingaruka ziriho ku mpande ebyiri: ku miyoborere myiza y’igihugu no ku miyoborere myiza y’ishyaka rya FPR. Duhereye ku miyoborere y’ishyaka, Kagame kuba yaremeye ko ubucuruzi bwaturutse ku misanzu yatangwaga n’abanyamuryango ba FPR, bimenyesha ko abo banyamuryango bafite uburenganzira bwo kumenya uko amafaranga batanze yakoreshejwe. Niba ishyaka ryarahisemo ko amafaranga abyazwamo umusaruro, abarigize bagomba kumenyeshwa uko uwo musaruro ubyazwa, inyungu iboneka na gahunda y’uburyo iyo nyungu izakoreshwa, kugira ngo bakomeze bigomwe batange n’andi. Ubu, ubwo igihe cy’amatora cyegereje, FPR iracyakusanya amafaranga kuva mu banyamuryango bayo. Hari aho bahabwa umubare w’amafaranga agomba kuboneka buri kwezi, ataboneka ubishinzwe akaba ari mu bibazo. Cyakora nyuma ya Perezida Paul Kagame kwemera ko ishyaka rikora ubucuruzi, bamwe mu banyamuryango ba FPR bahise bibaza impamvu bagitanga imisanzu kandi FPR ikora ubucuruzi, yunguka. Abandi bibajije ushinzwe amasosiyete y’ubucuruzi bwa FPR mu ishyaka ni nde, yashyizweho nande, ahembwa ate, isosiyete ihombye uwabibazwa ni nde? Umwe mu banyamuryango bakomeye ba FPR utarashatse kwivuga amazina ye kubera impamvu z’umutekano we, yatangarije umwanditsi w’iyi nkuru ko mu 1997, muri congres ya FPR, umwe mu banyamuryango bayo yashatse kumenya uko umutungo wa FPR ungana. Icyo gihe Perezida Kagame yari ataraba Perezida wa FPR, ariko yahisemo kumusubiza amubwira ati “ushaka kumenya uko umutungo wa FPR ungana azaze abinyibarize nzabimubwira.” Ni ukuvuga ko atari ibintu bivugirwa imbere y’abanyamuryango bose, bamwe bashinzwe gutanga amafaranga

ariko ntabwo bakwiriye kumenya uko yakorehsejwe. Imwe mu masosiyete avugwa ko ari aya FPR yahombye mbere, ni isosiyete y’ubucuruzi yitwa Artel International s.a.r.l. Mu nama idasanzwe yateranye ku itariki 9 Gashyantare 2007, irimo abantu bane gusa, Semwaga Angel, Butera Aimable (ntabwo bitangaje kuba yaragaragayemo) Rugege Andrew na Ndahiro Faroh, bafashe icyemezo cyo gutanga imigabane yabo yose bakayiha Leta y’u Rwanda ifatanyije na RITA. (Ntabwo bigaragara niba baratangaga imfashanyo cyangwa barayigurishije). Nkuko bigaragara mu igazeti ya leta, nyuma y’impaka ndende bimwe mu byemezo byafashwe ni imigabane 17 ya Semwaga Angel yahawe leta y’u Rwanda, imigabane 17 ya Butera Aimable nayo yahawe leta y’u Rwanda, imigabane 33 ya Rugege Andrew nayo yahawe leta n’imigabane 32 ya Ndahiro Faroh nayo yahawe leta. Nkuko bigaragara, umugabane umwe wa Ndahiro Faroh wo wahawe RITA. Bimwe mu bintu bimenyerewe, ni uko Leta igurisha ibigo byayo (privatization) ariko nta kintu kizwi cya Leta gihabwa ikigo n’abantu bari basanzwe bagifitemo imigabane. Leta nayo imaze guhabwa iyo kado yahise ihindura izina rya sosiyete iyita New Artel s.a.r.l. Icyo gihe Leta yari ihagarariwe na Albert Butera. Igitangaje cyane ni uko Inteko ishinga amategeko yo mu Rwanda itigeze ibaza uko ibyo bintu byagenze, ngo n’abaturage banyeshwe niba ari inkunga bamwe mu banyarwanda bahaye igihugu. RWACOF, isosiyete irangura ikohereza ikawa hanze nayo iri mu masosiyete avugwa kuba ari aya FPR. Igitangaje kuri iyo sosiyete ni uko ku itariki ya 17 Nyakanga 2000, inteko idasanzwe y’iyo sosiyete yateranye, ariko n’ubwo yateranye yari igizwe n’umuntu umwe gusa, Maitre Haguma Jean. Maitre Haguma yateranye wenyine muri iyo nama, ahagarariye isosiyete yitwaga AFRIPRODUCE Ltd yari ifitemo imigabane 297, kandi akaba anahagarariye undi muntu witwaga Lele Douglas AITKEN wari ufitemo imigabane 3. Ibyemezo byafashwe kuri uwo munsi byafashwe mu nama y’umuntu umwe, Maitre Haguma. Cyakora, kubera ko bivugwa ko isosiyete ari iya FPR, bivugwa ko yafashe ibyemezo yari yabwiwe gufata. Guceceka kw’inteko mu bikorwa nk’ibyo kwagaragaye cyane mu gikorwa cya Rwandair Express.

KomeKomeza ku rup 14

Ubuzima

Isesengura Urup. 13

Urubuga rw’abasomyi No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Ikinyamakuru Umuseso buri gihe cyandikirwa n’abasomyi ibintu bitandukanye, ariko hashize igihe amabaruwa twandikirwa n’abasomyi, tutayatangaza uko ameze, kubera ubwinshi bwayo, nubwo twageragezaga gukurikirana ibibazo bavuga. Guhera muri iyi nomero, tuzajya dutangaza amabaruwa yanyu uko yakabaye (ariko turabasaba ko yaba ari magufi). Andika wohereze kuri email;[email protected]

Ese koko Rwigamba na bagenzi be Ninde watabara ababazize Madamu Rwigema? kozi ba LOTO?

K

u bwanditsi bw’Umuseso, mbandikiye iyi nyandiko ahanini kubera ko mu gihugu cyacu, byabaye umuco ko abayobozi bacu (guhera hasi kugera kuri Perezida Paul Kagame), iyo birukanye umutegetsi ku mwanya runaka badashobora gutangaza impamvu yavanyweho, ahubwo ugasanga hakwira inkuru nyinshi, kandi mu by’ukuri nk’abaturage dufite uburenganzira bwo kumenya ukuri. Muri uko guhisha kandi ahanini usanga hihishemo ibintu bitari byiza, abategetsi bdashaka ko abaturage bamenya. Nyamara, bakavuga ko leta iriho ikorera mu mucyo, ubutegetsi ari ubw’abaturage n’ibindi. Mu mu minsi ishize, abayobozi batatu bakomeye ba polisi y’igihugu birukanywe ku myanya yabo; ndavuga Komiseri mukuru Andrew Rwigamba (reba ifoto), umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha, Costa Habyara na Lambert Sano,

wayoboraga ikigo cya Gishari. Minisitiri w’umutekano yaje kwemeza ko birukanywe ariko avuga ko Perezida afite uburenganzira bwo kudatangaza impamvu. Ntabwo nshaka kujya impaka k’ububasha bwa Perezida, ariko na none ntibyumvikana impamvu baba babibisha. Hagati aho ariko hari amakuru avuga ko abo bagabo bazize isoko bahaye sosiyete irimo umufasha wa nyakwigendera Fred Rwigema. Bivugwa ko ari sosiyete yahawe

isoko kuri iriya nzu irimo kuvugururwa yahoze ari iya Felicien Kabuga. Ayo makuru avuga ko Janet Rwigema amaze no kwitaba Komiseri mukuru wungirije Mary Gahonzire enshuro nyinshi kuri icyo kibazo cyaba cyarabaye nyirabayazana yo kwirukanwa kwa Andrew Rwigamaba n’abagenzi be. Ese nibyo? Niba aribyo se, nib anta gipfipfitse kirimo, kuki batavuga ukuri ku makosa arimo? Ni uko ari Janet Rwigema gusa se? ntabwo aribyo se? ukuri ni ukuhe? Inzego zacu zikwiye kujya zishyira ahagaragara ukuri. Mu bindi bihugu, iyo Perezida yirukanye abantu afite ibyo abagiriza, abishyira ahagaragara kugira ngo abaturage barusheho kumugirira ikizere, naho hantu ibintu byose bikorerwa mu bwiru; ni imikorere mibi rimwe iba inarimo akarengane. Amazina yasabye ko adatangazwa

K

u bwanditsi bw’ikinyamakuru Umuseso dukunda cyane; tubandikiye tugira ngo tubagezeho, tunageza ku buyobozi bireba akababaro dutewe n’ubuyobozi bwa LOTO S.A.R.L, sosiyete yinjiza akayabo k’amafaranga muri za tombola iciye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ariko ikaba yarahisemo kwambura abakozi bayo, ubu bamaze amezi agera kuri atatu batishyurwa umushahara. Kugeza ubu, umushahara abakozi ba LOTO baheruka ni uwo mu kwezi kwa Gashyantare, nawo wishyuwe mu bice, amwe muri Gashyantare, andi muri Werurwe. Hejuru y’ibyo, hari abakozi (abanyarwanda barangije muri kaminuza) bari bamaze iminsi bakora muri LOTO, nyuma bahabwa ibizamini, ababitsinze babwirwa ko bagiye kuzamurwa mu ntera bakajya gukorera ku biro bikuru, none ubu bamaze ukwezi n’igice, kuva muri Mata, 2008, bategereje, kandi bakuwe ku mirimo bakoraga mbere, bategereza kuzamurwa. Abo bategereje kuzamuka n’abandi bakiri mu kazi bose bahuriye ku kibazo cyo kudahembwa, nyamara bafite kon-

M

nibaza no ku bindi byinshi bivuguruza indirimbo abanyarwanda birirwamo ko ari aba mbere mu ikoranabuhanga mu karere. Iryo koranbuhanga ririhe? Ese ikoranabuhanga rivugwa na Leta, ridatezwa imbere n’abikorera ku giti cyabo nk’amabanki, ni ikoranabuhanga ki? Ubwo se icyo turirimba ni za mudasobwa zihabwa amashuri, hamwe batazi no kuzikoresha? Ni imirongo ya interineti y’ibigo bya Leta na za minisiteri itabaho amakuru, bafungura ikibera aho? Abanyarwanda turavuga cyane kurusha uko dukora. Ya mvugo y’uko imvugo ari yo ngiro, ntitubereye, kuko turabeshya, tukirarira. Leta igomba kujya igenzura ikareba niba ibyo ivuga, bijyanye n’ibikorwa bigaragarira abantu

naho ubundi, amagambo araruta ibikorwa. Ngarutse ku by’ubukerarugendo, ayo mabanki koko akwiye kwivugurura nkuko mwabivuze, imitekerereze y’abanyarwanda nayo igomba guhinduka, abayobozi nabo bakarushaho kwereka abaturage (niko kuyobora) uburyo bakwihangira imirimo, bagahaha ku byo leta iba yabegereje, nk’abakerarugendo. Ndi mu bantu bemera ko uriya mutegarugori Rugamba akora akazi ke, ariko nkuko Umuseso wabitangaje, kubona amafaranga ku bakerarugendo ahanini ni uburyo abikorera ku giti cyabo babijijukiwemo. Emile Ruberwa [email protected]

Umukozi wa LOTO Amazina yahishwe bisabwe

Icyo navuga ku matora mu Rwanda

Ikoranabuhanga duhora turirimba ririhe? M

wanditsi mukuru w’Umuseso, nasomye nitonze inkuru mwanditse mu kinyamakuru Umuseso numero 304, ifite umutwe ugira uti; “u Rwanda ntiruhaha ku bakerarugendo bihagije”. Narayikunze cyane. Ni inkuru yuzuyemo ukuri, reka bya bindi abantu birirwa bavuga ngo murasebanya. Tugomba kwiga kubaha ukuri. Imwe mu mpamvu wagaragaje ni imikorere y’amabanki yo mu Rwanda cyane cyane ku bijyanye no kuba adakoresha amakarita (Credit cards). Icyo ni ikibazo gikomeye, kandi twagiye tubona inkuru zamamaza zivuga ko amakarita agiye gutangira gukoreshwa, ariko nta gakuru kabyo ubu. Ni ikibazo gikomeye cyatumye

taro (contract) z’akazi zitarahinduka. Umuyobozi w’ikigo, umukameruni, Philipe Brizoua, abakozi bamubajije ibi bibazo byombi igihe kirekire, akavuga ko biri hafi gukemuka, ariko icyo gihe cyose kirashize. Ikibabaje cyane ni uko batigeze babwira ubuyobozi ikibazo cyabaye, gituma badahembwa. Ntitwiriwe tuvuga ibyo kutishyurira abakozi amafaranga y’ubwiteganyirize (CSR) n’ubwishingizi bw’indwara, biri muri kontaro. Abandi bayobozi barimo n’ab’abanyarwanda, bo bigaragara ko baba bahembwa barinumiye ntacyo bavuga. None, abakozi baheze mu gihirahiro. Sosiyete ntibazi nyirayo ngo bamubaze, ntibazi amaherezo yabo. Ninde watabara abo banyarwanda? Minisiteri ireberera LOTO hari icyo yakora? Abanyamigabane ba LOTO twumvise barabizi? Ninde bireba? Icyakora inzego z’igihugu zishinzwe kurwanya akarengane, zadufasha, kuko ni ikibazo gikomeye.

bere na mbere, mbaje kubashimira ko mutangiye kutugezaho amakuru acukumbuye (nk’itohoza mwakoze ku matora y’abadepite ataganyijwe mu Rwanda), amakuru ubundi tubona ahandi mu bitangazamakuru byo hanze, mu Rwanda tukaba tutabibonaga. Birumvikana ariko ko bene ririya tangazamakuru rihenda, mu Rwanda ibitangazamakuru bikaba bitabyishoboza buri gihe, kubera amikoro. Imibare yagaragajwe n’itohoza mwakoze ku matora irababaje cyane ku gihugu, benshi bemeza ko demokarasi igenda ishingamo imizi. Igisubizo ariko (kuri iyo mibare), mwari munagifite mu yindi nkuru ya Jean Paul Tuyisenge, aho yagize ati; “Demokarasi ibatijwe irindi zina iba itakiri demokarasi.” Ntabwo ndi mu bantu babajijwe, ariko iyo mbazwa mba narongereye umubare w’abantu badashishikajwe n’ayo matora kubera impamvu nkuko nabivuze zikubiye mu nkuru ya Tuyisenge yuko mu Rwanda demokarasi yatabatijwe amazina. Iyo ‘demokararsi Concenseulle’, nkuko uwo mwanditsi yayise, nta demokarasi irimo. Amatora yo mu Rwanda, sinavuga ko ari na politiki, ni agahomamunwa gusa. Nk’ubu,

aho ntuye, birirwa bakoresha amanama yitwa aya FPR, ariko urebye n’abantu b’ayandi mashyaka bayajyamo bagahabwa n’imirimo kuko batinya kuvuga ko ari abakombozi, aba PL n’andi mashyaka barimo. Ubwo bwoba babutewe n’abitwa abayobozi b’inzego z’ibanze, badahwema kugaragaza ko kutaba muri FPR ari ukwanga igihugu. Amatora abantu bajyamo bafite ubwoba, bajya no gutora abantu bahitiwemo n’abategetsi, ntacyo babaziho, si amatora, abanyarwanda bagomba kugira ubutwari bwo kuvuga ibintu uko biri. Mbabazwa n’uriya musaza Karangwa, birirwa bakoresha amakosa akuze, yari azwiho ubunyangamugayo. Reba amatora yo muri Amerika, uko arimo gutegurwa, ipiganwa ririmo, n’ibindi. Nubwo turi muri Afurika, byinshi mu byo abanyamerika bakora, tutarabigeraho, ikigaragaza ko tuzanabigeraho ni iki? Ntacyo. Ndashimira Umuseso, washoboye kwereka ishusho nyakuri y’uko abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi batishyimye nkuko abayobozi babibeshya. Ahasigaye, ni aha. abanyapolitiki.

Emmanuel Kayitare Umusomyi w’Umuseso

Urup. 14

Akarengane

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Umujyi wa Kigali wasenyeye Bugingo Jeanne ku maherere

K

u italiki ya 10/06/2008 umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyihuse cyo gusenyera Madamu Bugingo Jeanne utuye mu kagari ka Kivugiza, umurenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge. Nkuko ibaruwa y’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Dr. Aisa kirabo Kacyira yo ku wa 10/06/2008 yandikiye umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ibigaragaza, yasabye ko hateganywa aba polisi bo gusenya kiosque yubatse mu mbago z’umuhanda mu murenge wa Nyamirambo aho bita ku ryanyuma. Cyakora nkuko twabitangarijwe n’abaturage b’aho iyo kiosque yubatse; icyo gikorwa cyarananiranye nyuma yuko abaturage bigaragambije bagatera amabuye abari baje gusenya iyo kiosque ku mpamvu batangarije umuseso ko nyiri kiosque arimo kurengana bitewe n’akagambane. Nyuma yuko icyo gikorwa gisubijwe inyuma n’abaturage, umuyobozi w’umujyi Aisa Kirabo yandikiye akarere ka Nyarugenge ku wa 11/06/2008, abategeka ko “kiosque ya Bugingo Jeanne igomba guhita yimurwa aho yubatse bitewe n’uko yegereye umuhanda bishobora kuviramo umutekano muke w’abayigana. “Kubera iyi mpamvu ndasaba ko bitarenze uyu munsi taliki ya 11/06/2008 iyo kiosque igomba kuba yakuweho.” Aya ni amwe mu magabo ari mu iba-

ruwa umuyobozi w’umujyi wa Kigali yandikiye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge. Muri iyo baruwa nanone, Kirabo yanditse avuga ko “umunsi w’ejo, hari n’abakozi b’akarere baje kwitambika imbere y’ibyemezo byari byafashwe n’abagenzuzi b’umujyi wa Kigali kuri kiosque yavuzwe haruguru, nabo bagomba guhanwa kubera uburyo bitwaye imbere y’abaturage”. Nkuko byategetswe n’umuyobozi w’umujyi Aisa Kirabo, ku italiki ya 11/062008 ahagana mu ma saa kumi (16h00), Akarere kifashishije abapolisi basenyeye umuturage Bugingo Jeanne. Mu gikorwa cyo gusenya, umuseso warahageze uvugana n’abantu batandukanye harimo n’abaje gusenya iyo kiosk.

Bikurikira urup 12

Akarere kabaye igikoresho,kica amasezerano, karenganya umuturage Nkuko bigaragara mu ibaruwa umuyobozi w’akarere yandikiye Madamu Bugingo Jeanne yo kuwa 31/01/2008, ashingiye ku ibaruwa yo kuwa 12/07/2007, isaba uburenganzira bwo kubaka kiosque ya kijyambere ahari hasanzwe indi kiosque ye mu murenge wa Nyamirambo, akagari ka Kivugiza, ashingiye kandi kuri raporo yakozwe n’abatekenisiye b’akarere, igaragaza ko nta mbogamizi ziri aho yifuza kwubaka, umuyobozi w’akarere yatanze uburenganzira asaba kandi ko

Bugingo Jeanne yihutira kugirana amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge. Ku itariki ya 21/05/2008 umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yasinyanye amasezerano na Madamu Bugingo Jean. Muri ayo masezerano, hari ibyasabwaga n’akarere kugirango hubakwe kiosque zibereye umujyi. Ayo masezerano na none ateganya ko uburyo bwo gukemura impaka zavutse mu iyubahiriza ry’ayo masezerano ari ubwumvikane. Baramutse batumvikanye hakifashishwa inkiko zibifitiye ubushobozi. Cyakora muri ibyo byose nta na kimwe cyubahirijwe. Ahubwo, ku itariki ya 27/05/2008, umujyi wa Kigali wandikiye Bugingo Jeanne umusaba guhita ahagarika kubaka kiosque kubera impamvu eshatu. Gusatira umuhanda, ikibazo cy’inzira afitanye n’umuturanyi we, no kubaka ibitandukanye na plan iri kuri chantier. Bongeyeho n’icyitonderwa aho bavugaga ko Bugingo Jeanne azongera gusubukura imirimo yo kubaka ari uko ibyo bibazo birangiye. Nkuko Jeanne ubwe abyitangariza, yabonye abakozi b’umujyi baje kumusenyera bitwaje urwandiko rwanditswe uwo munsi hatitawe ku mpamvu zose zerekana ko afite uburenganzira bwo kubaka iriya kiosque. Umukozi w’Akarere witwa Yves wari uhagarariye icyo gikorwa cyo gusenya yanze kugira icyo atangariza ikinya-

makuru umuseso. Cyakora umwe mu bapolisi bari bahagarikiye icyo gikorwa yatangarije umuseso ko byabagoye cyane gusenya iriya kiosque kuko abaturage babateye amabuye mu rwego rwo kunaniza icyo gikorwa kandi ndetse ko babigezeho ku munsi wa mbere kuko abapolisi bagasubirayo igikorwa cyo gusenya kiosque kitagezweho dore ko yari yaje no kuri uwo munsi. Uyu mupolisi nkuko yabitangarije uyu munyamakuru, yavuze ko kiriya gikorwa kirimo akarengane kagaragara kandi gakorwa n’abafata ibyemezo. Ibi yabivuze ku giti cye. abaturage bavuganye n’umuseso kuri iki kibazo bavuga ko kiriya gikorwa kigaragaza ko ufite ingufu mu Rwanda ashobora kurenganya umuntu kandi bikarangira. Batangarije umuseso ko ikibazo cy’iriya kiosque kigaragaramo akarengane kagaragarira wese. Twabajije nyiri kiosque Madamu Bugingo Jeanne, mu marira n’agahinda kenshi, yabwiye umuseso ko ikibazo gihari ari uko umuturanyi we atifuza ko iriya kiosque ibaho kuko byatuma habaho irushanwa mu bucuruzi kuko uwo muturanyi ahafite alimentation. Yatangarije umuseso ko akarengane ke kashingiye ku ngufu uwo muturanyi afite muri bamwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali. Uvugwa cyane muri iki kibazo n’uwitwa Asiimwe Lauben. Twahamagaye Asiimwe Lauben kuri

telefoni ye igendanwa atubwira ko Bugingo Jeanne afite ibyangombwa bimwemerera kwubaka kiosque, ariko ko habayeho kwibeshya kw’abatekinisiye. Twamubajije icyo abatekinisiye bibeshyeho avuga ko umujyi wa Kigali uzubakwa hashingiwe ku gishushanyo mbonera (master plan), bityo hariya hatanzwe kwubakwa kiosque nta kintu kigomba kuhubakwa. Nkuko bigaragara mu ma baruwa ndetse n’imvugo z’abayobozi, usanga impamvu zo gusenya iriya kiosque zitandukanye kandi zitumvwa kimwe. Bikaba bitera kwibaza impamvu nyakuri yatumye basenya iriya kiosque. Twahamagaye umuyobozi w’Akarere Rutayisire Origène kugira ngo agire icyo avuga ku kibazo cya Bugingo Jeanne, atubwira ko ibyo bintu twabishakira umwanya kuko ngo yari mu nama. Twahamagaye abayobozi batandukanye bo mu mujyi wa Kigali barebwa na kiriya kibazo banga kugira ibyo batangaza. Igihe cyose twahamagaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali Madamu Aisa Kirabo Kacyira, ntiyitabaga telefoni ye ahubwo yayoherezaga (divert) ku yindi. Mbere y’uko tujya mu icapiro, twamenye ko umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasuye aho iyo kiosque yari yubatswe cyakora ntitwashoboye kumenya niba hari icyo byahinduye ku byemezo byafashwe byo gusenya iyo kiosque. Yassin Tusingwire

ihagarariwe na Ben Rugangazi (hari uwo bitangaje?) naho Silver Back Cargo Freighters ihagarariwe na Gus Murangira. N’ubwo bikirimo kuvugwa ko Rwandair ari iya Leta, mu mategeko ntabwo ari byo, ifite banyirayo. Abadepite bo mu Rwanda ari nabo bashinzwe guhagararira abaturage, ntabwo bashobora gusubiza ikibazo niba Rwandair ari iya Leta cyangwa ari iy’ibyo bigo byigenga. Muri rusange, ingaruka mu miyoborere myiza y’ishyaka ni uko, bamwe mu baturage basanga ishyaka rya FPR rishobora kuba rifite umutungo, ariko uwo mutungo ukaba uzwi n’abantu bake cyane, akaba ari nabo bashobora kuvugwa ko ari FPR. Abandi basigaye baherekeza gusa. Ni ukuvuga haramutse habayeho amatora yo gushaka umuntu muri FPR wakwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, atavuye muri abo bantu bake bazi umutungo wa FPR, yakwiyamamaza nta mafaranga afite. Ikibabaza bamwe mu banyamuryango ba FPR, ni ibivugwa ko imitungo myinshi ihagarariwe n’abasirikare, kandi batemerewe no kujya mu mashyaka ya politike.Ingaruka zo mu miyoborere myiza y’igihugu ni uko bi-

garagara ko gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya Leta (Privatization) yahinduye isura, iba gahunda yo kwegurira FPR ubucuruzi.N’ubwo Perezida Kagame yatangaje ko nta ‘favor’ ubucuruzi bwa FPR buhabwa, ibimenyetso byinshi bigaragaza ko zihari. Urugero aha natanga ni urwa The New Times. Isosiyete ya The New Times yandika ibinyamakuru The New Times hamwe n’IZUBA, ifatwa nkaho ari isosiyete yigenga. Mu kiganiro umuyobozi wa The New Times Ignatius Rweyemaho Kabagambe yatangarije ikinyamakuru cyitwa ET yavuze ko ikinyamakuru The New Times cyatangiye mu 1995 gitangijwe na FPR, ariko ngo iza kukigurisha n’abantu ku giti cyabo, aribo Ndahiro Alfred, umujyanama wa Perezida ku bijyanye n’itangazamakuru na Oscar Kimanuka umuyobozi mukuru wa ORINFOR. Yakomeje atangaza ko ukuriye inama y’ubutegetsi bw’icyo kinyamakuru ari Joseph Bideri (ubu niwe muyobozi mukuru wacyo, icyo gihe yari umuyobozi wa ORINFOR). Abandi yatangaje ko bari mu nama y’ubutegetsi ni Himbara David ukora muri

Prezidansi hamwe na Console Rusagara wari guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu. Nubwo bivugwa ko ari isosiyete yigenga, The New Times izwi ko ari iya FPR. ‘Favor’ Perezida Kagame yahakanaga ku bucuruzi bwa FPR ishobora gupimirwa kuri The New Times. Mu gihe ibindi binyamakuru binanirwa gukora kubera kubura amatangazo yo kwamamaza aturuka muri Leta, The New Times niyo iyahabwa yose. Mu gihe ibindi binyamakuru byigenga bijya gucapishiriza Kampala mu Bugande, The New Times n’IZUBA byo bihabwa umwanya wo gucapishiriza mu icapiro rya Leta, muri ORINFOR. Ntabwo ari ‘Favor’? Umuntu uwo ari we wese yasubiza icyo kibazo. Niba atari ‘favor’ ni ukuvuga ko ari kubera ko nyiri The New Times nkuko Kabagambe abivuga, ari Oscar Kimanuka, kandi akaba ari nawe uyoboye ORINFOR, conflict of interests. Cyakora muri make The New Times ni ya FPR, favor ibona nizo n’andi masosiyete yose y’ubucuruzi ya FPR abona, yaba ari mu kubona amasoko no koroherezwa gukora. Muri make, FPR kubera ko ari ryo shyaka riri ku butegetsi, rifite

Public Sector yose, hanyuma inagira n’igice kinini cya Private Sector, uhereye ku gucuruza amata n’amazi (Inyange), za restaurant (Boubon Coffee), ububaji (Mutara Enterprise), ubwubatsi (Real Contractors), gukora imihanda (NPD-Cotraco), itumanaho (MTN) n’ibindi byinshi bigaragara ko birimo amafaranga. Ibyo bintu bikorwa bisubiza inyuma Secteur Privée (Private Sector), bikanakuraho akamaro ka Privatisation. Urugero ni Imprimerie Nationale du Rwanda igurishwa na Leta ikagurwa na TriStar ya FPR. Ibyo byateza imbere igihugu ? Tubihange amaso ! Hagati aho ingaruka mbi z’ubu bucuruzi bwa FPR zatangiye kwigaragaza. Amasosiyete yari asanzwe akorera mu Rwanda mbere yuko iri shyaka ritangira gucuruza, amwe amaze gufunga imiryango, andi aragenza akaguru kamwe, kubera guhomba cyangwa kunanizwa. Urugero rutari kure ni urwa RWANDEX yananiwe guhangana na RWACOF mu bucuruzi bwa kawa na BENALCO ubu yimuriye ubucuruzi bwayo mu bihugu duturanye. Mugisha Furaha [email protected] (+250) 08354808.

Ikinyoma ku bucuruzi bwa FPR Kugeza kuri uyu munota, ntabwo umuntu yamenya niba Rwandair Express ari iya Leta, iya FPR cyangwa iy’abantu ku giti cyabo. Abadepite nabo bakagombye kubibaza kugira ngo umutungo w’abanyarwanda utaburiramo baracecetse.Nkuko kandi impapuro zahabwa agaciro n’inzego z’ubutabera zibyerekana, ku itariki ya 28/08/2002, noteri w’u Rwanda yashizeho umukono ku rupapuro rwerekana ko Rwandair Express s.a.r.l cyangwa Rwandair s.a.r.l ari isosiyete yigenga (atari iya Leta). Abayifitemo imigabane ari “Nyarutarama Developers s.a.r.l, isosiyete yaje guhinduka NPDCotraco, nayo ivugwa ko ari iya FPR hamwe na Silverback Cargo Freighters s.a.r.l. indi sosiyete nayo ivugwa kuba ari iya FPR. Nkuko igazeti ya Leta ibyerekana, Nyarutarama Developers ifitemo imigabane 77 ihwanye n’amafaranga 385,000 Frw, naho Silverback Cargo Freighters ifitemo imigabane 23 ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 115,000 Frw. Mu gusinya muri ayo masezerano y’ubwumvikane, Nyarutarama Developers yari

Kwamamaza

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Urup. 15

Coopération Allemande en Santé Bureau au R wanda

2, av. Paul VI B.P. 59 / Kigali TEL. : (00250) 50 37 36 FAX : (00250) 50 28 69 E-mail GTZ : [email protected] E-mail DED : [email protected]

Recrutement

Le bureau du Secteur Santé de la Coopération Allemande au Rwanda souhaite recruter deux Conseillers Techniques pour les districts DESCRIPTION DES TACHES Le Conseiller Technique aura pour tâche entre autre • Appuyer l’unité de santé et l’hôpital de district dans l’identification des besoins prioritaires et dans la planification annuelle des activités, • Aider à organiser, coordonner et superviser les formations, les sensibilisations et autres activités de santé au niveau des districts, • Faciliter l’établissement ou renforcement d’une synergie entre Hôpital de District et Unité de Santé, • Participer à des réunions du Comité de Santé du district et si possible dans des réunions de gestion de l’hôpital de district pour discuter des problèmes, organisationnels, évaluer l’état d’avancement des programmes et le niveau de la qualité des soins au niveau du District, et envisager les mesures à entreprendre pour faire face aux problèmes identifiés. • Aider à identifier et lever les faiblesses dans la gestion en général et des fonds et autres avoirs accordés par la Coopération Allemande en particulier. • Représenter la GTZ dans le Joint Action Forum du district et dans les réunions du comité de santé du district… en fera rapport à la GTZ et

au district. Profil recherché • Diplôme de Maîtrise en Santé Publique • Expérience avec les institutions internationales œuvrant pour le développement • Connaissances prouvées dans le secteur sanitaire et maitrise des structures décentralisées • Connaissances de la gestion des institutions sanitaires et Notions des procédures administratives et des procédures comptables • Flexibilité et capacité à travailler dans un environnement multi culturel et multi dimensionnel • Excellent niveau d’organisation et sens de communication avec très bonne maîtrise du français, de l’anglais et du kinyarwanda • Etre prêt à être basé à Musanze dans la province du Nord ou à Huye dans la province du Sud avec des voyages fréquents à Kigali. • Les dossiers de candidature comprenant la lettre de motivation, CV, copies certifiées des diplômes, attestations et/ou recommandations, etc.

Adressés au Coordinateur du Secteur Santé de la Coopération Allemande au Rwanda doivent parvenir au bureau de la GTZ Santé, sis à Kiyovu 2, av. Paul VI, ou à l’adresse email: [email protected] au plus tard Jeudi le 31 Juillet 2008 à 16h00’.

Urup. 16

No 305, 19-25 Nyakanga, 2008

Kwamamaza

Roto Plastic Tanks Ibigega bishya by’amazi Roto bikorwa muri Plastiki n’abahanga b’inzobere mu ikoranabuhanga ryo guhunika amazi. Iyo bavuze Ibigega Roto, jya wumva ikintu gikomeye, gihendutse, kandi gisukuye. Roto kandi ni ibigega bidakenera gukanikwa, biterekwa mu buryo bworoshye kandi biberanye n’ahantu hose. Ibigega Roto mu bigo by’amashuri, mu bikingi by’ubworozi, mu nganda no mu bitaro, ku nsogero z’amazu, ku mashantiye y’ubwubatsi, mu mago........ mbese ntaho Roto itakoreshwa. Niyo mpamvu Ibigega by’amazi Roto bikoze muri Plastiki bimaze kwamamara muri Afrika y’Iburasirazuba.