Umwaka IX: No 399, 15- 22 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali

UMUSESO No 399, 15- 22 Werurwe 2010 Urup. 3 ITOHOZA I hunga rya Lt. Gen. Nyamwasa Kayumba nkuko byari byiteguwe na benshi, ni intandaro yo kujya...

3 downloads 732 Views 4MB Size
Nyuma ya Perezida Kagame, hazakurikiraho akavuyo IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA

ABATURARWANDA

Umwaka IX: No 399, 15- 22 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

Amabanga hanze ►Ihunga rya Kayumba n’umuryago wa Rwigema ►Abandi ba ofisiye bazize Umuryango wa Rwigema ►Intambara yeruye kuri ‘legacy’ ya Rwigema?

RDF yongejwe imishahara kubera gutinya Gen. Kayumba ►Buri mujepe yongerewe ho 200.000, Private ubu arahembwa 50.000 ►Isesengura: Ni inzira yo gushimisha RDF, ntiyoboke Kayumba ►Icyo Gen. Karake, wasimbuye Kayumba muri DMI, avuga ku ihunga rye ►Isesengura: Kayumba, Kagame, bombi mu mayirabiri

FPR siyo yazamuye Gen. Kayumba, ahubwo Kayumba niwe wayigejeje ku ngoma Grenade i Kigali: Ninde ubyihishe inyuma?

Deo Mushayidi yaragambaniwe?

Ex- Minisitiri Bumaya Andre nawe yarahafashe

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 398, 15-22 Werurwe 2010

ITOHOZA

RDF yongejwe imishahara IBIRIMO Igihunga: kubera gutinya Gen. Kayumba

►Buri mujepe yongerewe ho 200.000, Private ubu arahembwa 50.000 ►Isesengura: Ni inzira yo gushimisha RDF, ntiyoboke Kayumba Didas M. Gasana aribaza ►Icyo Gen. Karake, wasimbuye Kayumba muri DMI, avuga ku ihunga rye uko ba Gen. Kabarebe, ►Isesengura: Kayumba, Kagame, bose mu mayirabiri

UKO MBYUMVA

Ibingira, bazifata nibashinjwa ibyo bashinja Kayumba ubu....P.4

IBIMBABAZA Charles B. Kabonero ntakozwa ibisobanuro bya Ngarambe kuri Kayumba....P.14

Ikiganiro cya Prof. Bamenya na Dr Hishamunda...... P.13

Ubukungu bw'u Rwanda bwikubise hasi....P.7

“Harakabaho Afande Kayumba utwongeje umushahara.” Aya ni amagambo nabwiwe n’umusirikare umwe w’inshuti, umwe mu basirikare barinda Perezida Kagame, ntifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we. Gen. Kayumba akiri umugaba w’ingabo, bimwe mu byo abasirikare bamwibukiraho, byatumaga benshi banamukunda, ni uguharanira ko imibereho y’abasirikare yitabwaho, n’umushahara wabo ukongezwa, ariko yarinze ahirikwa atabigezeho. Nubwo ubu yahirimye ariko, nibura ihirima rye ryongereye abasirikare umushahara, nkuko tubikesha bamwe mu basirikare twavuganye kuri aya makuru. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso avuga ko ubu umusirikare wo hasi (Private), azajya atahana amafaranga 50.000 ku mpera z’ukwezi, mu gihe abarinda Perezida Kagame bo bongejweho 200.000. Nkuko tubikesha impande zizewe, abajepe nibo babanje kongezwa, abandi basirikare nabo barararamika, babibona nabi, bituma nabo bongezwa. Iyi ni imwe mu nzira yo kugura ‘loyality’ ya RDF, kugirango Gen. Kayumba atabona abamukurikira, mu gihe yaba ashatse gusubira iy’ishyamba, ndetse no kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu, hashakishwa inzira zo kuburizamo aba ‘mescontents’ mu ba Jepe. Nubwo gusaba kongerera umushahara abasirikare biri mu byo Gen. Kayumba yaba yarashwaniyeho na Kagame, na nyuma ye, bamwe mu bayobozi bakuru ba gisirikare, barimo Major Micombero, Col Nzabamwita Joseph, ndetse na Minisitiri w’ingabo, Gen. Gatsinzi Marcel, nabo bakomeje kugaragaza ingaruka mbi z’imibereho mibi y’abasirikare, nkuko bigaragazwa n’ibaruwa Min. Gatsinzi Marcel yandikiye Perezida wa Repubulika, kuwa 15 Ugushyingo 2006, Ref No: 1845/ DEF/343/F/031/06 (Umuseso ufitiye kopi). Iyo baruwa ivuga ko zimwe muri izo ngaruka ari ugutoroka igisirikare, kwikorera shuguri, ndetse no kubura abinjira igisirikare, nkuko twigeze kubibagezaho muri iki kinyamakuru. Mu minsi ishize, twabagejejeho amakuru yuko RDF isigaye ijya mu nkambi y’impunzi, ku rekirita abinjira mu gisirikare, kubera kubura abashaka kwinjira muri RDF Twibutse ko igihe imishahara y’abasirikare iheruka kuzamurwa ari mu ivugururwa ry’imishahara y’abakozi ba Leta, igihe minisiteri y’ingabo yongererwagaho 3.500.000.000, ariko abongejwe icyo gihe ni abasirikare bato gusa, ariko, nkuko ibaruwa ya Gatsinzi ibyerekana, nubwo yasaranganyijwe abo basirikare, imishahara yabo yakomeje kuba mito cyane. Icyo gihe,umushahara wa Private wavuye ku bihumbi 6.877, ugera kuri 12.877. Nyuma yo kuraramika cyane kw’abasirikare,

Afande Tom Byabagamba wa Camp GP (Photo/ Archive) Perezida Kagame, asoza amahugurwa ya 411 Infantry Brigade, kuwa 13 Ukwakira 2006, yasabye MINADEF gukora umushinga wo kongeza ingabo umushahara, ukaba warakozwe mu mpera z’uwo mwaka, ariko imyaka ikaba ibaye ine ntacyari cyagakozwe. Ikibazo: Mu gihe ubu imishahara y’abasirikare yongejwe igitaraganya, ikibazo cyibazwa ni aho ayo mafaranga azava, cyane ko ntayari mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ya MINADEF? Iki kibazo twashatse kukibaza umuvugizi w’ingabo, Major Jill Rutaremara, mbere y’uko tujya mu icapiro, ariko telephone ye igendanwa ntiyanyuramo. Icyo bivuze ni uko hari amafaranga muri bije azaba ‘diverted’, akajyanwa muri MINADEF, bivuze ko hari za bije z’izindi minisiteri zizagira ayo zigomwa, mu nyungu z’umutekano w’umukuru w’iguhugu n’uw’abanyarwanda bose, ariko izi nyungu zizagira ingaruka ku nzego nk’iz’ubuzima, uburezi, ubuhinzi, n’ibindi. Kayumba, Kagame, mu mahurizo Hagati aho ariko, nubwo Leta y’u Rwanda yemeza ko nta kibazo cy’umutekano Gen. Kayumba ateye, aya makuru aremeza ko Gen. Kagame afitiye Kayumba ubwoba. Kongeza abasirikare ba RDF ni imwe mu nzira zo guhangana na Kayumba, ariko Leta ya Kagame iri mu mahurizo y’uburyo yasenya Kayumba burundu. Imwe muri izo nzira ni ukwigizayo abanyepolitiki n’abasirikare bashobora gukekwaho kuba bari inshuti za Kayumba, ku buryo hari n’abazabigwamo. Kuwa 10 Werurwe 2010, hakwirakwijwe amakuru y’ifungwa rya Gen. Karenzi Karake, wasimbuye Gen. Kayumba ku buyobozi bwa

DMI, ubu akaba ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama. Uwo munsi, ikinyamakuru Umuseso cyaramuhamagaye kuri telephone ye igendanwa, atubwira ko atari byo namba, ariko ntawe bizatangaza ba Jenerali bamwe bafunzwe bazira gukekwaho kuba bari inyuma ya Kayumba. Indi nzira ni manda isaba Leta ya Afurika y’epfo gufata Kayumba, ikamushyikiriza u Rwanda, ariko nta masezerano yo guhanahana abakekwaho ibyaha ari hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda, bivuze ko iyi nzira itoroshye namba. Ubwoba Kayumba ateye Perezida Kagame si uko yamukura ku butegetsi gusa, cyangwa se yateza umutekano mucye mu Rwanda, ahubwo hari n’impungenge ko Gen. Kayumba, mu rwego rwo kwihimura kuri system yamugize imbwa, yisanze mu maboko y’ubutabera mpuzamahanga kubera manda za Fernando, yavuga ibingana iki? Nubwo nawe ari mu mahurizo, ashobora no guhitamo kwirenza benshi. Kimwe na Kagame, na Kayumba ari mu mahurizo. Dipolomasi n’ubutekinisiye bwa Leta ya Kigali arabuzi, bityo birashoboka ko, Leta ya Kigali izikinnye, igateza ubwega n’igipindi cyinshi, Kayumba yakwisanga mu maboko ya Polisi y’u Rwanda. Byagenda bite icyo gihe? Ni ihurizo. Gen. Kayumba azitwara ate imbere ya manda za Fernando Andreu, cyane cyane nyuma yaho Fernando asabiye Interpol kongera guha agaciro manda zimufata kubera ibyaha uwo mucamanza amurega? “Nta Jenerali uhunga” Gen. Karake Umuseso wagerageje kuvugana n’aba Jenerali batandukanye bagenzi ba Kayumba, kumva icyo bavuga ku ihunga rye, ariko, usibye Gen. Karake, abandi banze kugira icyo badutangariza. Mu kiganiro kigufi kuri telephone kuwa 10 Werurwe 2010, Gen. Karake Karenzi, yagize ati: “icyo nakubwira gusa ni uko nta Jenerali uhunga igihugu.” Tumubajije icyo we yakora aramutse yisanze mu bihe nk’ibyo Kayumba yarimo, Karake yasubije ko yahanganira mu butabera. Gen. Fred Ibingira, umwe mu bashatse kubamba Kayumba muri sekeretariya, we yanze kugira icyo atangaza, atubwira ko RDF ifite umuvugizi, naho Gen. Ceasar Kayizari we atubwira ko ntacyo ashobora kuvugana natwe, nkuko ntacyo yavugana na Mudacumura (komanda wa FDLR). Tumubajije niba adushyira mu rwego rumwe na FDLR, yagize ati: “Ahubwo mufitanye contrat.” Debat twagiranye na Gen. Ceasar Kayizari, tuzayigarukaho mu numero itaha. Didas M. Gasana

UMUSESO

No 399, 15- 22 Werurwe 2010

Urup. 3

ITOHOZA

Amabanga y’ingoma ya Kagame hanze

I

hunga rya Lt. Gen. Nyamwasa Kayumba nkuko byari byiteguwe na benshi, ni intandaro yo kujya hanze kw’amwe mu mabanga atandukanye niba atari yose y’ubutegetsi bwa Kagame. Mu nomero ebyiri ziherutse z’Umuseso, twabagejejeho birambuye ibijyanye n’ihunga rye, imbarutso, ingaruka ndetse n’isesengura ku bintu bitandukanye birigize nk’ibijyanye n’inzego z’umuekano mu Rwanda n’ibindi byinshi. Ariko, hari byinshi bitaragarukwaho nkuko n’amabanga agikomeje gusohoka. Ihunga rya Kayumba n’umuryango wa Rwigema Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika nyuma y’iminsi mike ahunze u Rwanda, Liyetona Jenerali Nyamwasa Kayumba yatangaje ko kimwe mu byo yahasweho ibibazo n’abasirikare n’abayobozi ba FPR mbere yuko ahunga harimo imibanire ye (kubana neza) n’imiryango y’abasirikare baguye ku rugamba by’umwihariko umuryango wa Rwigema. Nyuma mu kindi kiganiro, abajijwe ku bibazo bye na Kagame, Kayumba yagize ati: “ariko mwabanje mukareba uko bagira umuryango wa Rwigema (umufasha we, Janet Rwigema). Ikinyamakuru Umuseso kenshi cyagiye kigaragaza ko Janet Rwigema yagiye ajujubywa n’inzego z’umutekano, kimwe n’abandi akaba yaramaze gushyirwa mu banzi banzi b’igihugu ku buryo kugenderana nawe ari icyaha gikomeye. Ibyo byose byari byakomeje kugirwa ibanga, ariko nyuma y’ihunga rya Kayumba, Kagame ntagishoboye guhisha urwango ingoma ye yagiriye umufasha wa Rwigema n’umuryango w’iyo ntwari y’igihugu (yemejwe n’igihugu), cyane cyane abasirikare akomeje kugirana nabo ibibazo benshi bafite aho bahuriye n’icyo cyaha gikomeye-kubana cyangwa ugenderana n’umuryango wa Rwigema. Mbere y’uko twibaza ku mpamvu y’urwo rwango, amabanga abaturage bahishwe

►Ihunga rya Kayumba n’umuryago wa Rwigema ►Abandi ba ofisiye bazize Umuryango wa Rwigema ►Intambara yeruye kuri ‘legacy’ ya Late Rwigema?

bakwiye kubanza kumenya ni menshi.

uburyo umunsi w’intwari usigaye wizihizwamo (wataye irangi), ni ikindi kimenyetso cyuko iyo ntambara kuri ‘legacy’ ya Rwigema iharini icyaha gikomeye kubana neza, kugenderana cyangwa kugaragaza ‘solidarity’ ku muryango wa Rwigema mu bibazo umufasha we arimobimwe Nyamwasa Kayumba yashakaga kuvuga.

Abandi basirikare bazize Umuryango Rwigema Icyo umuntu yakwita intambara kuri ‘legacy’ ya Rwigema, imaze kugira ‘victim’ benshi. Uretse Kayumba na Karegeya bo bagize n’ibindi batumvikanaho na Kagame, hari abandi basirikare bakuru bazize iyo ntambara, ubutegetsi bwa Kagame bwakinguye kuri ‘legacy’ ya Fred Rwigema. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2009, ubuyobozi bukuru bwa RDF bwasohoye itangazo ryirukana burundu aba ofosiye babiri bakuru mu gisirikare. Abo ni Col. Mulisa na Col. Kamili. Ibyabo ba ofisiye byakomeje kugirwa ibanga kugeza ubu, nubwo hagiye havugwa amakuru atandukanye. Kugeza uyu munsi ariko, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko abo nabo birukanywe nyuma yaho bahuriye n’umuhungu mukuru wa Rwigema, mu Bugesera yagiyeyo gusura, icyaha kinini babikozemo akaba ari ukumuhuza n’abaturage bakamugaragariza urukundo. Nkuko uwo dukesha aya makuru wasabye kudatangazwa ariko wizewe ijana ku ijana abitangaza, abo ba ofisiye bakiriye uwo mwana, mu buryo n’impamvu zidateguwe bisanga bamwegereje abaturage, maze maneko umwe ukorera muri ako gace, Rugumya Gacinya aza kubatanga. Bamaze kumenya ko yabatanze, nkuko Umuseso wabitohoje baje no gufata icyemezo cyo gufata uwo maneko baramukubita. Gusa, icyaha cyabo cyari cyuzuye, bahise birukanwa. Ibyo byose hamwe n’ibindi

Mu gihe, abanyarwanda bari bazi ko ikibazo gikomeye kiri Smu Rwanda, gishingiye ku gitugu cy’ubutegetsi n’amaturufu y’ingengabitekerezo ya jenoside, abanyarwanda ubu batewe ubwoba cyane no kumenya ko mu bushorishori bw’ubutegetsi harimo intambara zindi ziremereye nk’izo zirimo umufasha wa Rwigema n’umuryango we zimaze guhitana benshi kuva mu mirimo abandi bahunga. Intambara kuri legacy ya Rwigema? Impamvu?

Umuryango wa Rwigema uri mu byo yazize: Gen. Kayumba (Photo/ Archive) byinshi bizagenda bimenyekana ye n’uwo muryango kimwe mu minsi iri imbere byabaye mu n’indi miryango y’abasirikare gihe, umufasha wa Rwigema, bapfuye, ubutegetsi bwa Janet Rwigema nawe yari Kagame bufite uko bufata, akomeje kwirizwa kuri Polisi bikaba bituma umuntu yibaza ahatwa ibibazo n’iterabwoba impamvu Perezida Kagame ryinshi, kandi atanafite umuntu yaba ahanganye na ‘legacy’ ya n’umwe umwegera. Rwigema. Kubana n’umuryango wa Rwigema mu buryo Uko niko ubutegetsi bwa butashimishije Kagame, ni Kagame bwahisemo ko bimwe mu byatumye Kayumba umuryango w’umugabo amenyeshwa na bagenzi be waje ayoboye urugamba ko yananije ubutegetsi bwa rwo kubohora igihugu, Fred Kagame igihe kirekire, asabwa Rwigema, uyu munsi nyuma kwandika abisabira imbabazi. yaho Kayumba yivugiye ubwe ko yahaswe ibibazo ku mibanire Hagati aho, kuri bamwe,

Iyo ntambara yatewe ni iki? Igamije iki  ? Ni nyungu ubutegetsi bwa Kagame bufite mu kujujubya umuryango w’umuntu ukunzwe n’abaturage bikomeye nka Rwigema mu gihe atakinariho? Biragoye cyane gusubiza iki kibazo cyane cyane ko ubutegetsi bwa Kagame butigeze bugaragaza icyaha umufasha we (kuko ari we ukiriho), yigeze akora cyamugize umwanzi w’igihugu. Niyo mpamvu, ababisesengura, bemeza nkuko nabigarutseho haruguru ko ari intambara kuri legacy ya Rwigema gusa. Uko biri kose, ni irindi banga ry’ingoma ya Kagame rikomeye rigihe hanze, abanyarwanda bashoboye kumenya, n’indi mpamvu kandi yo kugira ubwoba bw’ejo hazaza h’u Rwanda. Charles B Kabonero

Urup. 4

UMUSESO

No 399, 15- 22 Werurwe 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Demukarasi nshyashya: gupfukama no kwigaragura hasi Mu Rwanda muri iyi minsi, abantu b’ingeri zitandukanye bashishikazwa na politiki, bakomeje kuba indondogozi. Bamwe barabyinira ku rukoma bavuga ko ubwo no muri FPR ishyamba atari ryeru, wenda byaba intandaro yo koroshya igitugu. Koko rero wimana ubwisanzure, ukisanga nawe wabwiyimye. Kuri FPR, umuseke wa demukarasi uracyari kure nk’ukwezi. Kuyima abanyarwanda muri rusange, byo bijya bigira ibisobanuro nko kuvuga ko politiki abanyarwanda bigishijwe imyaka myinshi ari iy’amoko. Ariko se, no mu nzego nkuru za FPR, ko higanjemo abantu batigishijwe iyo demukarasi, kuki igitugu n’iterabwoba ari byo bishyirwa imbere? Aho ibihe bigeze, demukarasi, ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, byari bikwiye guhabwa intebe, kandi bigatangirira muri FPR. None se ko ari yo moteri ya Leta, umuntu azaba yimwe ubwisanzure mu muryango, nihagira umusaba kumureka akisanzura niba hari urwego akuriye, azasubiza ngo iki? Igisubizo Kayumba yaragitanze. Ubwo yitabaga ibikomerezwa bya FPR, yasabwe kwemera gusaba imbabazi. Ndetse benshi muri abo ba Nyakubahwa, bamubwiye ko bo bazisabye kenshi bapfukamye, byanarimba bakigaragura hasi. None se umugabo kwigaragura hasi imbere y’undi mugabo niyo demukarasi? Nibwo bwisanzure se? Ahari wasanga ari yo miyoborere myiza, abahanzi bashyize mu ndirimbo zidasiba guca ku maradiyo na televiziyo bya Leta!

Ubwanditsi

UKO MBYUMVA

Gen. Kabarebe, Ibingira, Jill: Ibyo mushinja Kayumba, aho namwe ntimuzabishinjwa? Mu mwaka wa 2007 urangira, abanyamakuru babiri, Shyaka Kanuma na Arthur Asiimwe, bigeze kumarana umwanya munini na Charles Kabonero, umuyobozi mukuru w’Umuseso, i Nyarutarama Tennis Club. Mu byo baganiriye harimo n’igitekerezo nari maze iminsi nanditse muri The Newsline, gifite umutwe ugira uti: “Rwanda: The two faces of a nation”. Mu kinyarwanda, bivuze: “Rwanda: Amasura abiri y’igihugu.” Ntibaganiraga kuri ‘content’ irimo, ahubwo bo bamwemezaga ko tutari ‘professional’, ko nakabije, aho kujya muri debat y’ukuri kw’ibyo nanditse. ●●●●●●●●●●●●● Kuwa 11 Werurwe 2010, nagombaga gukora interview kuri Hotel Serena, yo kujya mu mahugurwa y’iminsi 10 mu Bwongereza, mu kwezi gutaha. Abandi bari bakoze interview ku wa 09 Werurwe, ariko njye ntibyanshobokera. Mu ijoro ryo ku wa 09, umwe muri abo banyamakuru navuze haruguru yashoboye kumvisha abongereza bakoreshaga interview, ko mfite urubanza, bityo ntazemererwa kuva mu Rwanda, nabo barabyemera. Ibyo nabimenye mu gitondo, kuwa 10 Werurwe 2010. Uwampamagaye kubimbwira yampamagaye mu gihe nanjye nari kuri Serena, aho nari mfite gahunda n’umwe mu bakozi ba East and Horn of Africa Human Rights Defenders. Twarabisetse cyane. Nari mfite ubushobozi bwo kureba abo bongereza, cyane cyane ko nari kuri Serena, nkabasobanurira ikinyoma babeshywe, ariko amahugurwa y’iminsi 10 si ikintu cyanshishikaza cyane, ngo kintere umwanya. ●●●●●●●●●●●●● Major Jill Rutaremara ni umuvugiz wa RDF. Mu nyandiko ndende aherutse gusohora mu kinyamakuru The New Times, Jill aragaragaza ko Kayumba yazize ingeso mbi nyinshi, zirimo ikimenyane, gushoza amatiku, ivangura, ubusambo, no kwigwizaho umutungo mu buryo buri ‘primitive’.Akomeza avuga ko Perezida Kagame ari umntu wihangana kandi wihanganira ibitekerezo n’imico y’abandi, ariko kandi unasaba byinshi iyo bije ku gukunda igihugu, kwitanga, disipline, ubutabera n’ibindi nka ‘accountability, transparency, na integrity’. Akomeza agira ati: “Kayumba who cherishes nepotism, greed, divisionism, intrigues and

na Didas M. GASANA self glorification as evidence shows could not meet these demands; the fact that he has mastered the art of pretence and concealing his true character notwithstanding.” Ibi bishatse kuvuga ko Kayumba, n’ingeso ze yagaragaje hejuru, atashoboraga kuzuza ibyo Kagame amusaba.Jill akomeza yemeza ko inzego z’ubushinjacyaha aribyo zendaga kumubaza, agahita atoroka igihugu. ●●●●●●●●●● Inzego z’ubushinjacyaha Major Jill avuga, ni itsinda twabagejejeho mu kinyamakuru Umuseso giherutse, ryarimo n’abasirikare bakuru bagenzi be, nka Gen. James Kabarebe, Gen. Jack Nziza, Gen. Fred Ibingira, n’abandi. ●●●●●●●●●●● Singereranya abanyamakuru n’abasirikare- ni abantu batandukanye cyane, ariko icyo izi ngero zihuriyeho n’uburyo Leta ya FPR ikoresha abantu mu kurwanya ukuri, mu nyungu zayo, mu gusenya, cyangwa se kunenga abandi buhumyi, haba mu nyungu zikomeye za Kagame na FPR, ndetse no mu bintu biri ‘trivial’, nko gukoresha abanyamakuru bamwe mu kurwanya ukuri umuntu abonakeretse udashatse kukubona.Ibi byo birazwi. Biramenyerewe kuri Leta ya FPR. Kugambanirana, gushinja abantu ikinyoma, n’ibindi. Ni na tekinike ya kinyeshyamba, ifitiye bamwe inyungu, ariko icyo umuntu akwiye kwibaza, ni niba abakoreshwa mu bugambanyi, bajya bamenya ko nabo amaherezo bazashinjwa ibyo bategekwa gushinja abandi.Ndahera ku ngero ntoya. Nk’umunyamakuru Arthur Asimwe, wanshinjaga kutaba ‘professional’, nta kibazo pe,

afite uko abona ‘professionalism’, ndanabyubaha mu kuba dutandukanye mu mitekerereze, ariko umuntu yakwibaza impamvu 'kuba professional’ kwe byamwirukanishije muri The New Times mu minsi ishize. Arthur yabaye ‘Victim’ wa system yavugiye neza, yatatse uko abishoboye kose. Abantu nka Kayumba, Karegeya, bakoreye iyi system pe, baricaga bagakiza, ariko baza kugirana ibibazo na Kagame. Ubu barabarizwa mu buhungiro. Dukomeze imbere ariko dushishoza: Umuntu nka Ibingira, Kabarebe, Nziza, Jill, bajya bibaza niba nabo bagiranye ibibazo na Kagame, cyangwa se system, ko bazashinjwa ibyo ubu bashinja Gen. Nyamwasa. Umuntu nka Major Jill ndamwumva pe- ibyo avuga kuri Kayumba nibyo ahemberwa, ariko, no mu gipindi, ngirango n’abatera igipindi bajye bakoresha ‘logic’ ituma umunyarwanda ‘usanzwe’, atabona igipindi vuba. Jill ageze aho abeshya abanyarwanda ko Gen. Kayumba yigwijeho umutungo mu nzira zitari zo- abaye Umuvunyi mukuru muri macye. Kuvuga ko Kayumba atashoboraga kuzuza ibyo Kagame asaba iyo bijemo gukunda igihugu- ku muntu wataye akazi ke muri Uganda (District Administrator), akamara imyaka 4 ku rugamba, akarurokoka nkuko Kagame yarurokotse, akiyahura mu mashyamba ya Congo akurikiye 'umwanzi', si ukwibagirwa vuba gusa, ahubwo harimo no kutamenya icyo umuntu avuga. Ninde musirikare wakwihandagaza akavuga ko yakoreye igihugu kurusha Kayumba, ari mu kugeza FPR ku butegetsi, kwivugana abanzi bayo, ariko ubu azize system yagize uruhare rukomeye mu kubaka. Ni inyiturano, ariko se ubu, Kabarebe, Ibingira, bajya bibaza ko nabo byazabagendekera gutya?Ndemera ko abo bose baba bakorera ku mabwiriza y’abakuru babo, kugirango bakomeze babe icyo bari cyo, ariko ni byiza kubibutsa ko bashobora kuzisanga babaye nka Safari Stanley. Mu 1994 APR ifata igihugu, Kayumba ntiyatekerezaga ko yazisanga mu buhungiro na none. Iyi saha, abo ba Afande nabo, ntibazi aho bazaba bari mu myaka 10 iri imbere. Cellphone: 0788691253 E-Mail: [email protected]

UMUSESO

Urup. 5

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

AMAKURU

Deo Mushayidi yaragambaniwe?

D

eogratius (abantu benshi bakunda kumwita Deo) Mushayidi, yabuze abe muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ariko ubu uburyo afunzwemo ni nk’ubwo abamwiciye bafunzwemo, niba yaragize Imana bagafatwa, bagakatirwa.Deo Mushayidi, kugeza ubwo twajyaga mu icapiro, yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, ariko ari mu katontiyemerewe kugira uwo bavugana, kugeza ku munyamategeko umwunganira imbere y’ubutabera. Kugeza uyu munsi, niba ntacyahindutse ubwo twari mu icapiro, Mushayidi amaze iminsi 10 mu maboko y’inzego z’umutekano mu Rwanda, zimushinja kuba afite uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda. Yazanywe mu Rwanda kuwa 05 Werurwe 2010.Mu gihe mbere inzego z’umutekano z’u Rwanda, zirinze gutangaza aho afungiye, nyuma, Supt. Erick Kayiranga yaje gutangariza umwe mu miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ko afungiwe kuri brigade ya Kicukiro. Nubwo, nkuko Umuseso ubikesha itangazo rya Amnesty International, Polisi y’u Rwanda yatangarije uwo muryango kuwa 09 Werurwe 2010, ko Mushayidi afite uburenganzira bwo kubonana na Avoka we, akanasurwa,

►Mushayidi mu kato nka ba ruharwa bakoze jenoside ikinyamakuru Umuseso cyagiye kuri iyo sitasiyo inshuro ebyiri zose, ariko umugenzacyaha mukuru w’iyo sitasiyo (District Judicial Police Officer), uzwi ku izina rya Richard (ntitwashoboye kumenya irindi), atubwira ko nta muntu n’umwe yemerewe kubonana nawe.Ku nshuro ya mbere kandi, twasanze Avoka we, Maitre Mutembe, yabujijwe uburenganzira bwo kubonana nawe. Sii byo gusa, Mutembe yabwiwe ko nta Mushayidi ufungiye kuri iyo sitasiyo.Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, akaba yaratangaje nyuma y’ifatwa rye ko Mushayidi ari umwe mu gatsiko gashishikajwe no guhungabanya umutekano mu Rwanda, kari inyuma y’ama grenade yaturikiye mu mujyi wa Kigali, mu minsi ishize, kimwe na Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya. Mushayidi Deo, akaba ari Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, ryitwa Pact for People’s Defence (PDP), yashingiye mu gihugu cy’u Bubiligi. Mushayidi, wabaye Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1996 kugeza 2000, yaje guhunga igihugu,

Afunzwe nkuko abamwiciye abe bafunzwe: Mushayidi (Photo/ Archive) aho atahwemye kunenga Leta ya FPR. Twibutse ko ubwo twajyaga mu icapiro, Mushayidi yari amaze iminsi 6 mu buroko, mu gihe amategeko u Rwanda rugenderaho ateganya ko umuntu ukekwaho icyaha amara muri polisi iminsi itatu gusa, agashyikirizwa Parike. Kuri Mushayidi ariko, siko byagenze. Igihugu kitagendera ku mategeko Mushayidi yavugaga atari yafatwa, arakibonye.

Icyo Polisi y’u Burundi ivuga. Kugeza ubwo twajyaga mu icapiro, ifatwa rye ntiryavugwagaho rumwe. Ngoga yatangaje ko inzego z’umutekano z’i Burundi ari zo zamufatiye mu Burundi, zikamwohereza mu Rwanda, ariko amakuru aturuka mu Burundi, yemeza ko yabanje gufatirwa muri Tanzania, we na mugenzi umwe, ariko mugenzi we akoherezwa mu Rwanda (deportation). Umukuru wa Polisi y’u Burundi, yatangarije uhagarariye Human Rights Watch mu Burundi, ko Mushayidi yafatiwe muri Tanzania, we na mugenzi we, ariko kubera ko Mushayidi yari afite impapuro z’urugendo z’u Burundi, Polisi ya Tanzania yiyemeje kumusubiza i Burundi. Umukuru wa Polisi y’u Burundi yakomeje avuga ko bombi bafatiwe kugira inyandiko z’ingendo mpimbano, ariko ntiyamenye izina ry’uwo bafatanywe.‘Sources’ zacu muri Tanzania nabo ntibashoboye kutumenyera izina ry’uwo bari kumwe, bafatwa. Twanahamagaye na Komiseri mukuru wa Polisi ya Tanzania kumubaza ukuri kuri aya makuru, telephone ye iratunanira. Nyuma yo kumara iminsi ibiri muri kasho mu Burundi, kuwa 05

Werurwe 2010, Komiseri wa Polisi mu Burundi, ari kumwe n’umwe mu bashizwe iperereza mu Burundi ndetse n’umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda mu Burundi, bamupakiye imodoka, kugera ku mupaka, bamuha inzego z’iperereza z’u Rwanda.

YH

aragambaniwe?

a r i a r i k o abatemeranya n’iyi version ya polisi y’u Burundi. Andi makuru ariko agera ku kinyamakuru Umuseso yemeza ko Mushyayidi yashutswe na bamwe muri bagenzi be, kujya i Burundi, gusura no kuganira n’abanyamuryango ba PDP bari i Burundi, ariko mu by’ukuri ari umutego yatezwe na bagenzi be mu ishyaka, ariko baratumwe na serivise z’iperereza mu Rwanda. Ageze ku mupaka w’u Burundi, nkuko aya makuru akomeza abivuga, yaguye muri ambush yatezwe n’inzego z’iperereza ryo hanze z’u Rwanda, ziri kumwe na polisi y’u Burundi. Ubwo hari kuwa 03 Werurwe 2010, zahise zimuzana mu Rwanda, nyuma y’amasaha 48. Didas M. Gasana

Sikandali: Urukiko rwanze ubujurire bw’Umuseso U

rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, rwavuze ko ubujurire bw’Abanyamakuru b’Umuseso Didas Gasana na Kabonero Charles nta shingiro bufite- kimwe n’Ubujurire bw’Umunyemari Rujugiro. Urwo rukiko rwemeje ko batsinzwe, ko urubanza rwaciwe mu rwego rwa mbere rugumana agaciro. Bari bakatiwe igihano cy’umwaka gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri na miliyoni imwe y’indishyi z’akababaro.Urwo rukiko, rwanze impamvu zose abo banyamakuru bashingiyeho barujuririra. Nko kuba batarahawe uburenganzira bwo kunganirwa. Kuri iyi mpamvu, urukiko rwavuze ko inshuro nyinshi abo banyamakuru bagiye basubikisha urubanza mu rw’ibanze, bitwaje kubura ubunganira. Nyuma urukiko rusanga rutahora muri ibyo.Ku mpamvu y’uko ubushinjacyaha bwaruvuyemo, urukiko rwa

abo banyamakuru b’Umuseso. Mu nkuru bari bamwanditseho “Umunyemari Rujugiro yatorotse ubutabera nyuma yo gufungwa, akurikiranyweho ibyaha 57”. Nyamara, nyuma y’iyi nkuru, mu mwaka wa 2008, umunyemari Rujugiro yatawe muri yombi i Londre mu Bwongereza bisabwe n’ubutabera bw’Afurika y’epfo. Ntabyumva: Charles Kabonero (Photo/ Archive)

mbere rukabakatira rushingiye ku kirego bwari bwatanze, Urukiko rwavuze ko kuva mu rubanza kw’ubushinjacyaha bitarubuza kurukomeza, kubera ko bwavuyemo nyamara bwarashyikirije ikirego urukiko. Izindi mpamvu abo banyamakuru bari batanze nko kuba barahanwe kubera ko batashyikirije urukiko ibimenyetso mu gihe mu bujurire bari babifite,

Akabi gasekwa........: Didas Gasana (Photo/ Archive)

ntacyo urukiko rwayivuzeho. Ku bujurire bw’umunyemari Rujugiro wasabaga ko ibirego by’ubushinjacyaha byatandukanywa n’icy’indishyi, yitwaje ko nta bimenyetso no kuba atarishimiye imikirize y’urubanza rwa mbere, urukiko rwavuze ko nta shingiro nabyo bifite. Mu bujurire, urukiko rwemeje ko igihano cy’umwaka gisubitswe mu gihe cy’imyaka

Nawe nta shingiro: Rujugiro Ayabatwa(Photo/ Archive)

ibiri n’indishyi ya miliyoni, abo banyamakuru bakatiwe mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2008, kigumana agaciro.Hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, mu gihe abo banyamakuru bakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka 10, nta rundi rukiko bashobora kujuririra. Ikinyamakuru Umuseso numero 283, nicyo cyari cyatumye umunyemari Rujugiro arega

Aba banyamakuru Gasana na Kabonero, mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2010, kimwe na mugenzi wabo Richard Kayigamba, mu rwego rwa mbere, bari bakatiwe igifungo cy’umwaka kuri Kabonero n’amezi 6 kuri Gasana na Kayigamba. Ni mu rubanza rushya rubahanganishije na Minisitiri Musoni Protais. Uru rubanza cyakora, batubwiye ko bitegura kurujuririra. Ijwi ry’Amerika

Urup. 6

ISESENGURA

UMUSESO

No 399, 15-22 Werurwe 2010

Ibisasu i Kigali: Ninde wihishe inyuma yabyo?

Interahamwe-Kayumba/Karegeya-Mushayidi/Ingabire…….ubutegetsi?

K

u nshuro ya mbere, ubwo haterwaga ibisasu bya ‘grenade’ i Kigali, umuvugizi wa Polisi, Eric Kayiranga yatangarije itangazamakuru n’uwashakaga kumwumva wese ko ibyo bisasu byatewe n’interahamwe, aza no gutangaza ko umwe mu babyihishe inyuma yafashwe akaba abyemera. Ubwo, abanyarwanda bamenye ko ibisasu byahitanye abanyarwanda batatu bigakomeretsa n’abandi benshi, ubyihishe inyuma ari interahamwe. Hashize iminsi mike, Nyamwasa Kayumba yarahunze, Minisitiri atangaza ko yahunze yarimo gukurikiranwaho ruswa-mu itangazo yishyiriye ahagaragara, ariko nyuma y’umunsi umwe, iyo mvugo irahinduka, Kayumba ahuzwa n’ibisasu ndetse ubutegetsi bwongeraho n’undi musirikare wahunze, Patrick Karegeya. Icyo gihe bahinduye n’ubitangaza, bitangazwa na Ngoga Martin. Ibyo ni nabyo byaje gushimangirwa na Perezida Kagame. Gusa, ku mugoroba w’umunsi Kagame yabivugiyeho, Kayumba ubwe yitangarije ibyo yabajijwe atarava mu Rwanda-ibijyanye n’umubano we n’imiryango y’abasirikare bapfuye, kudatanga raporo muri FPR, kunaniza ubutegesti bwa Kagame n’ibindi byinshi. Nta ‘grenade’ zarimo, zaje amaze guhunga. Ni akazi k’abashinzwe umutekano, iperereza n’ubugenzacyaha kugaragaza uwihishe inyuma ya biriya bisasu, ariko hari aho abantu bahera bishakira ukuri, buri umwe yafata cyane cyane birimo na politiki, rimwe na rimwe ituma ukuri kutajya ahagaragara. Nta guca ku ruhande, umuntu yahera ku byo nagaragaje haruguru; mbere ubutegetsi bwemeje ko ibisasu biterwa n’interahamwe kandi bavuga ko hari n’abafashwe. Ntabwo umuvugizi wa polisi cyangwa undi mutegetsi yigeze ahuza ibyo bintu n’undi muntu uwo ari we wese waba waratanzwe n’abo bafashwe cyangwa se ngo bavuge ko hari abandi babivugwamo. Byasabye ko Kayumba abanza guhunga kugira ngo ahuzwe nabyo-bivuze iki? Kayumba ibyo bamubajije yarabyivugiye, kandi umunyamabanga wa FPR yaje kwiyemerera ko ari byo, yemeza ko yahamagawe

na FPR, atahamagawe na Ngoga wari umaze kuvuga ko bamukurikirana. FPR iperereza ibisasu? Oya, FPR yabazaga Kayumba ibyo Kayumba yatangaje batigeze bavuguruza kugeza ubu. Hano rero, biroroshye kubona ko Kayumba yahujwe n’ibisasu kubera guhunga-mu myumvire ishingiye kuri ibi bigaragara, bitabujije ubushinjacyaha gukora akazi kabwo niba bufite ibimenyetso-gusa, iyo ‘chronology’ y’ibintu byabaye ifite kinini ivuze. Ese koko ku bazi imikorere y’ubutegetsi bwa Kagame, umuntu ushinjwa gutera ibisasu yajya kubazwa na FPR hanyuma agataha? Ndakeka ko n’umuswa wa nyuma yabona ko iyo Kayumba aba koko yarakekwagaho na gato iby’ibisasu atari kubazwa atarafungwa-ariko yabishinjwe amaze kuva mu gihugu, ahunze ibyo yiyumviye mu nama yahamagajwemo muri FPR, agahatwa ibibazo n’abasirikare bakuru uwo munsi bari babaye abanyamuryango ba FPR n’abandi batumiwe kumuhata

urugero rutari kure igihe inkotanyi zateraga zikinjirira kagitumba zitari zanarenga n'ibirometero 50 uva kumupaka ikinamico ryarakozwe maze inzirabwoba si ukumisha amasasu mukirere muri buri gace ka kigali,Habyarimana n'abambari be mu gitondo bati |inkotanyi zari ziwufashe ariko twazimariye ku icumu habe n'umurambo cyangwa uwafatiwe kurugamba bagaragaje ,ahubwo biraye mubaturage binzirakarengane barafunga barafunga abandi barica ngo n'ibyitso.ukuri kwaje kumenyekana nyuma wenda n'ibindi tuzashyira tumenye ukuri kwabyo "Kanyombya naba atararimira buri buri"

Yashyizwe mu majwi: Gen. Kayumba (Photo/ Archive)

Cyangwa ni ubutekinisye bwe? Col. Ndahiro (Photo/ Archive)

Nawe yashyizwe mu majwi: Ingabire Victoire (Photo/ Archive)

ibibazo. Hanyuma, hazamo Karegeya, umaze hafi imyaka ibiri ahunze. Yego, birashoboka, ariko se imvugo ya Perezida Kagame yuko bari basanzwe babizi ko hari ibikorwa arimo, ko yanagendaga mu karere abirimo yakwemerwa ko u Rwanda rwabimenye rugaceceka, ntirugire n’igihugu rubimenyesha, kugeza Kayumba abanje guhunga, bakabahuza n’ibirimo kubera i Kigali? Ubutegetsi bwari butegereje iki? Byafatwa nk’ukuri? Byaterwa n’isesengura umuntu akora, ariko biteyemo akabazo kuko bigaruka kuri kwa gushinja umuntu kuko atakiri mu gihugu cyangwa batagikorana naweno ku mutekano w’igihugu? Kubyumva biragoye.

bene ibyo bintu, zishaka abo zarenganya. Ingoma ya Kagame yabikora? Mbere na mbere, Kagame yivugiye ko umutekano mu Rwanda uhora uri hejuru cyane, nta n’impamvu yo kuwuzamura muri iki gihe-uhora uzamutse (Always stepped up), bishaka kuvuga ko byagora uwo ari we wese gukora ibikorwa nka biriya-ayo magambo ahuriye he n’uko ibisasu byaba biri ‘stage managed’ n’inzego z’umutekano bashaka koko kugira abo babishyiraho muri ‘opposition’? Twibuke ko ku nshuro ya mbere, ibihe byegereye amatora mu Rwanda byaranzwe na politiki ishyushye, hakaboneka abanyapolitiki bavugira mu gihugu hagati, ubutegetsi bugomba gukora ku buryo buvana mu nzira. Ibisasu ni imwe mu nzira zakoreshwa kubavana mu rubuga? Madamu Ingabire yakomeje guhuzwa na FDLR muri propaganda ya FPR n’abayivugira bose, kandi interahamwe zihuzwa na ‘grenade’ mbere y’uko byimuriwra kuri Kayumba na Karegeya. Birashoboka ko mbere byari ibya Ingabire, Kayumba yahunga, bagasanga umwiza wo kubishyiraho ari Kayumbandavuga kubibashyiraho kuko mu by’ukuri, nta gihamya ubutegetsi bwigeze bugaragza kandi bukabahuza nabyo-gihamya zazatangwa n’ubutegetsi zatuma mpinduka-niziboneka. Ubu rero haje Deo Mushayidi nawe arabyikorera dore ko yajyaga avuga ko akorera Kinihira (ikintu na FPR izi neza ko kitari ukuri-yari politiki), ubwo ni iby’abantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsimuri make, abatavuga rumwe na Kagame bose ni ‘terrorists’. Ubwo se koko, ibyo byakumvwa n’umuntu utekereza? Ko abantu bose batavuga rumwe na Kagame cyangwa bagiranye ibibazo

n’ingoma ye ari abazira kuvuga, gutekereza bitandukanye nawe n’ibindi ari ‘terrorists’? wenda birashoboka, ariko sinzi umubare w’ababyuma bakabyemera cyangwa abajyanama ba Kagame babwira Kagame babyemera yewe nawe ubwe niba abivuga yumva byumvikana? Ni ibibazo ntasubiza hano. Ariko, bifasha umuntu kumva ukuri kuba kwihishe inyuma y’ibyo twumva buri munsi, by’umwihariko mu bintu byumvikana ko bikomeye nk’ibisasu byahitanye abantu. Ubutegetsi bwa Kagame nubwo ntabushinja ko ari bwo butera ziriya ‘grenade’ kuko nta bimenyetso mfite byabyo, buri butegetsi bwakoresha ayo mayeri ukurikije uburyo bategeka, urugero rutari kure igihe inkotanyi zateraga zikinjirira kagitumba zitari zanarenga n'ibirometero 100 uva kumupaka ikinamico ryarakozwe maze inzirabwoba si ukumisha amasasu mukirere muri buri gace ka kigali,Habyarimana n'abambari be mugitondo bati inkotanyizari ziwufashe ariko twazimariye ku icumu habe numurambo cyangwauwafatiwe kurugamba bagaragaje ,ahobwo biraye mubaturage binzirakarengane barafunga barafunga abandi barica ngo n'ibyitso hanyuma iyo ubihuje n’uko nabo ubwabo biyemerera ko umutekano uhora uri hejuru, hari impamvu ikomeye yo gukeka ko nta ‘mwanzi’ w’iriya ngoma ubiri inyuma nkuko bivugwa. Amahirwe make y’abanyarwanda ni uko badafite ubutabera bwigenga bwatuma ukuri kumenyekanaari ahandi, byakamenyekaniye mu nkiko, hari ubucamanza bwigenga, ariko ku Rwanda, ayo mahirwe ntayahari kubera imiyoborere ihari-niyo mpamvu ari ngombwa kwisesengurirankuko nabigenzaga hano.

Noneho rero, bamaze kubona Cadeau ya Deo Mushayidi, bati: “Uwa mbere turamufashe.” Kuva ku interahamwe, Kayumba na Karegeya n’abanyamakuru, noneho Mushayidi-ngo azavuga n’abandi-ese abo bose barakorana? Abo bose Leta yari izi ko bakorana ibintu bibi, bisaba ko habanza guterwa ibisasu, Kayumba agahunga, hanyuma bikabona kuvugirwa hamwe n’ubutegetsi ko ari aba ‘terrorist’? Byumvikana bite? Ababivuga bumva nta rujijo bateza? Ese abanyawranda basesengura bavanamo iki? Interahamawe, Kayumba wari ambasaderi, Karegeya wahuzne kera, Mushayidi wiberaga muri politiki zo guhangana n’ubutegstsi bwa Kigali bose bahuriye kuri ‘grenade’? Byasesengurwa gute? Ku bakomeje kunyandikira bambaza ukuri kw’ibisasu, ni aho gushakirwa. Ku rundi ruhande, Jenerali Kayumba we yabihuje n’igitugu cya Kagame, avuga ko abamushinja ibisasu ari bo babitera, anasobanura ko ingoma z’ibitugu zikunze gukora

Charles B Kabonero

UMUSESO

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

Urup. 7

UBUKUNGU

Ubukungu bwakubise amavi hasi

Ubukungu bw’u Rwanda bwaratikiye muri 2009 bugera kuri 5.5% buvuye kuri 11.2% mu mwaka wa 2008. Ibyo byatewe no kuba mu mwaka wa 2008 urangira hari ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu bw’isi ariko na none u Rwanda rwaje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga mu ma mabanki mu mwaka wa 2009 utangira. Iryo bura ry’amafaranga muri za banki zo mu Rwanda ariko, niryo ryateye ikibazo gikomeye cy’imanuka ry’ubukungu kuko inguzanyo zabaye ikibazo kugeza aho imishinga minini nk’ubwubatsi busa naho buhagaze. Iryo bura ry’ifaranga kandi ryatumye habaho izamuka ry’inyungu abanatu babitse muri za banki kuko amabanki yatangaga inyungu iri hejuru ya 15% ku mafaranga abitswa igihe kirekire. Aho rero hari intambara y’amabanki ashaskisha amafaranga kugira ngo abashe gukomeza gukora. Amwe yari agiye kugwa mu gihombo iyo Leta itabibona vuba ngo ishyireho ingamba zo kuyaha amafaranga maze akajya yishyura inyungu ntoya. Nubwo Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda Bwana Kanimba Françios hamwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa bavuga ko iyi mibare y’ubukungu bw’umwaka ushize izahinduka, ngo ntabwo biteze impinduka nini. Ibyo barabiterwa nuko igihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2009, kikiri kwigaho kandi imibare izavamo ikazajya ahagaragara vuba. Ni ubwa mbere mu myaka itanu ishize, ubukungu bw’u Rwanda buguye kugera kuri kimwe cya kabiri gisaga kuko mu mwaka wa 2007 bwari bwazamutseho 8% buza kugera kuri 11.2% mu wa 2008 none buramanutse! Uretse ko umwaka wa 2010 ngo

buzakura kugera ku gipimo kiri hagati ya 7 n’umunani ku ijana(7-8%, ), u Rwanda ruzakomeza kubeshwaho n’abaterankunga batanga hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari yarwo. Nubwo Kagame ahora avuga ko u Rwanda rwigenga, kandi ngo rudasabiriza, arebye iyo mibare byamutera isoni bikaba ngombwa ngo yigarura maze akavuga ko u Rwanda ari igihugu gitunzwe n’imisoro y’abazungu hamwe n’abandi bantu ariko bo mu bihugu byateye imbere. Kuba rero ubukungu bw’u Rwanda bwaraguye cyane muri 2009, ntabwo bikanganye kuko naho u Rwanda rwarihanganye kubera ibiza bibiri rwahuye nabyo. Icya mbere ni icyiza cyo kuba ibyo rwohereza hanze nk’ikawa, amabuye y’agaciro hamwe n’utundi ducuruzwa duke, byarataye agaciro bityo amadevise abikomokaho akagabanuka. Guta agaciro bivuga ko byabonye abaguzi bake kandi nabo bakagura ku giciro gito ku cyo u Rwanda rwateganyaga. Ibyo byatewe nuko mu bihugu bigura utwo tuntu tw’u Rwanda byari bifite ikibazo cy’ubukungu bwabyo bwari bumaze kugwa, maze abakozi ari nabo baguzi bakabura imirimo maze bagahagarika kugura. Ikindi, ni uko abatarahagaritswe ku kazi bagize impungenge bityo bakifata kugira ngo barebe aho bigana maze bazagure ibintu byagenze neza. Aho harimo amayeri kuko ntibari bazi uko ubukungu buzahagarara bityo bati reka twizigamire wenda bizaba bibi inzara ntizatwice.

Ikindi kintu cyatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamukaho gato, ni igwa ry’ubukerarugendo kuko abasura u Rwanda bagabanutseho 9% bagera ku 689,952 muri 2009 bavuye ku 765,000 muri 2008.

Bwavuye kuri 11.2% bugera kuri 5.5% Inganda, Ubwubatsi, Ikawa hamwe n’amabuye y’agaciro ibyo byaratikiye

menshi mu banyarwanda baguraga ibijyanye n’imyambaro, inkweto hamwe n’ibindi bicuruzwa byose bidandazwa. Aho rero wahita wumva ko rya bura ry’amafaranga mu mabanki hamwe no mu mifuka y’abantu ari yo ntandaro ya byose.

Ibijyanye na transport, hamwe n’itumanaho muri rusange nabyo byaraguye kuko byavuye kuri 21.1% bigera ku 10% muri 2009. Ibijyanye n’amacumbi nabyo byaraguye cyane biva kuri 16% bigera kuri 3.9% muri 2009. Mu nganda n’ubundi zisanzwe ari ntazo, igwa ryarahageze maze rishinga umugani kuko ibikorwa byazo byamanutse kuri 16.3% muri 2008 bigera kuri 1.1% muri 2009.

Ntabyumva: Guverineri Francois Kanimba (Photo/ Archive) Ibyo byatumye n’amafaranga aturuka ku bukerarugendo nayo agabanukaho 6% ava kuri miliyoni 186 z’amadorali y’Amerika muri 2008 agera kuri miliyoni 174 muri 2009. Ibi bivuga ko u Rwanda rwananiwe kugera ku ntego y’abakerarugendo 760,000 hamwe n’amadolari y’Amerika miliyoni 190 rwashakaga muri 2009. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere aho ubukerarugendo bw’u Rwanda bushegeshwe aka kageni mu myaka icumi ishize. Bityo kandi, ni ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu kuko ubukerarugendo ni ubwa mbere mu kwinjiriza igihugu amadevize. Muri rusange ibyoherezwa mu mahanga bikomoka mu Rwanda byaguye inshuro zirenga 140 ku ijana biva kuri 29.3% yabonetse muri 2008, bigera kuri 11.9% muri 2009. Iyo urebye ibyinjiye mu gihugu, ukabigereranya n’ibyo u Rwanda rwagurishije hanze, usanga icyuho kigera hafi 20% bivuga ko u Rwanda ruhaha kurusha uko rucuruza hanze. Ibi rero bikwiye gutera Rwangombwa ubwoba kuko kuba u Rwanda rukoresha ifaranga ryarwo kugura ifaranga ryo hanze kandi rihenze, bitera ikibazo mu bukungu bw’imbere aho ifaranga rishobora guta agaciro. Ikindi ni uko bituma abacuruzi barangura bahenzwe bityo nabo bagacuruza bahenze kugirango babone inyungu. Aho urabyumva ko abaguzi

aribo bahura n’ingorane z’ibiciro bihanitse. U Rwanda na none kuba ruri mu miryango y’ubuhahirane nka COMESA, uw’ubruasirazuba bw’Afurika(EAC) hamwe n’indi, ntabwo rukwiye kuba rutunzwe n’ibindi bihugu biri muri iyo miryango. Imibare itangwa na Banki nkuru y’u Rwanda, igaragaza ko u Rwanda rwagize icyuho mu bucuruzi n’ibihugu ruturanye narwo nka Uganda, Kenya hamwe n’ibindi kuko ibyo rwaguraga muri ibyo bihugu byaruruse ibyo rwoherezagayo. Ibyo rero bikwiye ibisobanuro kuko wasangaga u Rwanda rwaraguraga ibiribwa kandi wareba ugasanga ubuhinzi bworozi bwarakoze neza mu mwaka wa 2009 bitewe n’imyaka yeze neza. Iyo myaka yatumye ubuhinzi n’ubworozi buzamuka buva ku 8.7% muri 2008 bugera ku 10.4% muri 2009. Ibijyanye n’ibyo kurya byarazamutse bigera kuri 12.6% bivuye ku 9% kubera ikirere cyabaye cyiza. Mu bindi byatumye ubukungu buhungabana, harimo igabanuka rya segiteri ya serivise kuko yavuye ku 11.5% muri 2008 igera kuri 4.3% muri 2009 bivuga ko yahanantutse cyane. Iyo segiteri niyo ibamo amabanki, akazi kandi kose ko mu biro, itumanaho hamwe n’ubwishingizi. Ibijyanye n’ubucuruzi rusange harebwa kuranguza no kudandaza byaragabanutse cyane bigera kuri 2.1% bivuye kuri 12% muri 2008. Iki ni ikimenyetso gikomeye ko u Rwanda rutigeze rugira amafaranga

Ubwubatsi bwavuye kuri 28.2% bwariho muri 2008 bugera kuri 1.2% muri 2009. Ibi rero by’inganda hamwe n’ubwubatsi bifite ingaruka nini ku bantu babikoramo kuko usanga bifite ba nyakabyizi benshi. Iyo rero biguye bivuga ngo nta kazi kaba karimo bityo ibyo bihumbi by’abanyarwanda bigahita bigwa mu bukene. Nubwo Rwangombwa yabwiye abanyamakuru ngo nta mibare ihari igaragaza ko abo bantu baba baragizweho ingaruka n’iryo gwa ry’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ku isi hose niko bimera iyo ikibazo kibaye muri izo segiteri, byanze bikunze abakozi ba nyakabyizi baraharenganira. Ariko rero nubwo u Rwanda rwahuye n’imanuka ry’ubukungu, rwagize amahirwe kuko ibijyanye n’ibiciro ku masoko hamwe n’imikorere y’ifaranga ry’u Rwanda byagenze neza. Ibiciro muri rurange hamwe n’itakara ry’agaciro ku ifaranga byaragabanutse biva kuri 22.3% muri 2008 bigera kuri 5.7% muri 2009. Ibi ni byiza ku bukungu bw’u Rwanda kuko ifaranga riramutse ritaye agaciro hamwe n’ibiciro bikiyongera cyane ku masoko, ubwo wasanga byabaye nk’ibyo muri Zimbabwe aho wajya kugura ikibiriti ukitwaza ingorofani yuzuye amafaranga. Muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda bwaradindiye muri 2009 kuko n’inguzanyo z’amabanki aha abacuruzi zaragabanutse cyane. Ubu ariko ngo hari icyizere ko zakongera kuzamuka nk’uko Kanimba abivuga. Kanimba we asanga umwaka wa 2010 uzaba umwaka mwiza ku bukunngu bw’u Rwanda kuko ngo no mu mahanga ubukungu bw’isi buzazamukaho akantu gato. Ingabire Lydia. [email protected]

UMUSESO

Urup. 8

No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

AMAKURU

Uwahoze ari ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Bumaya Habib nawe yarahafashe Mu nimero yacu y’ubushize, twabagejejeho inkuru y’iyegura rya Bumaya Andereya Habib ku kuba umuyoboke w’ishyaka ry’intangarugero PDI, riyobowe na Mussa Fazil Harelimana. Nyuma y’isohoka ry’iyo nkuru, umwe mu basomyi b’ikinyamakuru Umuseso, yatwoherereje inyandiko itubwira ko Bumaya ateguye gusa, ahubwo yafashe n’utwangushye, ubwo abayobozi bakuru b’igihugu bari bahugiye mu mwiherero wabo wa buri mwaka, hariya ku Gisenyi. Uyu musomyi arakomeza agira ati: Ndi umusomyi w’ikinyamakuru Umuseso nkaba ndi n’inshuti ya Ambasaderi Bumaya A. Habib. Nifuzaga kubagezaho inkuru, ifitiwe gihamya, yerekeranye no kuva muri goverinoma kwa Bumaya A. Habib n’ingaruka byamugizeho. Amaze kubona ko hari abambari ba FPR bayobowe na Dr. Murigande Charles, wari SG wa RPF, icyo gihe wari waragaragaje kenshi ko yifuza uwo mwanya wa Minafet ariko ukaba wari warakomeje kumuca mu myanya y’intoki kugeza icyo gihe, bari barahagurukiye kumurwanya bivuye inyuma banashakaga kumucisha umutwe. Ahagana muri Nyakanga 2002 Ambasaderi Bumaya yasabye Paul Kagame kumukura muri iyo Ministeri. Impamvu yahaye Kagame ni uko ngo yashakaga kubona umwanya uhagije wo kwita no gutunganya Ishyaka PDI, yari abereye umuyobozi, mbere y’amatora yari ateganyijwe mu mwaka ukurikira wa 2003 cyane cyane ko nyuma ya 1994 kugeza ubwo, yari yarakoze gusa muri diplomasi. Abandi bigaragaje cyane muri uwo mugambi mubisha n’abanyamabanga bakuru Seth Kamanzi na Mutaboba Joseph basimburanye kuri uwo mwanya muri Minafet hagati ya 2000 na 2002, ndetse na Dr. Rudasingwa Theogene wari Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika icyo gihe. Umugambi bari bafite, ni uwo guhirika Ambasaderi Bumaya ku buyobozi bwa Minafet byashoboka bakamurigisa. Bakoresheje bamwe mu bakozi ba Minafet harimo uwahoze ari Chef wa Protocole ya Leta (Ambasaderi Sebudandi Venentia), yemwe banashatse gukoresha umunyamabanga we wihariye Bwana Mashimango Aboubakar Abelard ndetse n’umunyamabanga we usanzwe Bwana Bucyana Issa bibaviramo guhunga igihugu kuko banze kwemera ibyo basabwaga gukora bizezwa ibitangaza. Bakoresheje bimwe mu bitangazamakuru bagamije kumusebya no kumutesha agaciro. Iterabwoba kuri we no ku bagize umuryango we naryo ntiryasizwe inyuma. Ibyo bagerageje byose kugeza ubwo byabaye imfabusa kuko byahitaga bitahurwa

bitewe nuko abenshi mu bayobozi bakuru b’ingabo batari bashyigikiye uwo mugambi, nubwo hari ubwo byagarukiraga ku kagozi. Urugero ni igihe Ambasaderi Sebudandi Venentia yakurwaga ku buyobozi bwa protocole ya Leta, ubundi ni Ambasaderi Bumaya wari wapangiwe guhirikwa nabi, Imana ikinga akaboko. Ngo urucira muka so rugahitana nyoko abo navuze hejuru bose bazi neza uko byagenze. Hari n’izindi ngero nyinshi zizwi ntiriwe ndondora muri iyi nyandiko.Ikindi cyatumye asaba Kagame kuvanwa muri Minafet ni uko yari amaze gusanga hari ibindi biyihishe inyuma y’intambara ya DRC bitari mu nyungu z’igihugu cyane cyane nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda I Kisangani muri DRC. Amaze kwimurirwa muri Mifotra mu mpera za 2002, agasimburwa na Dr. Murigande muri Minafet, ntibyagarukiye aho. Nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2003, yahise ahabwa dosiye y’injyanamuntu y’ivugurura ry’imicungire y’abakozi ba Leta. Hari hifujwe ko abari basanzwe mu kazi ka Leta bose bahagarikwa maze hagashakwa abakozi bashya babishoboye. Ambasaderi Bumaya n’abakozi ba Mifotra bagaragaje ko byahungabanya ubutegetsi bwite bwa Leta ku buryo bukomeye bituma kiriya cyifuzo gisubirwaho hemezwa ko abakozi bari basanzwe bujuje ibisabwa ku myanya yasigaye bayihamishwamo. Byababaje cyane ka gatsiko maze gatangira gukwiza hose ko Ambasaderi Bumaya yabangamiye kiriya cyifuzo agamije gukingira ikibaba bene wabo b’abahutu.    Mu gihe icyo cyiciro cya reform cyarimo kurangira muri 2005, ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda (The New Times) byakoreshejwe n’ubukana bwinshi cyane bisa naho bigaragaza ko ibyakozwe byose muri ririya vugurura byari bibi. Ibyo bitangazamakuru byabaga kenshi byunganira ibikorwa by’imitwe yombi y’inteko yasaga naho ikoreshwa na ka gatsiko kari kamaze noneho gushyigikirwa na NSS. Gusebanya n’iterabwoba nabyo byarakomeje. Hashatswe n’uburyo yafungurirwa ikirego mu rukiko Gacaca rwa Ngoma ya Butare, ako gatsiko gasanga bizagorana kuko Ambasaderi Bumaya yari mu bahizwe igihe cya Jenoside kandi bikaba bizwi ko muri icyo gihe yahungiye i Bujumbura mu Burundi. Erega mu ikusanyamakuru ryabereye muri Gacaca ya Ngoma i Butare hari ba gatumwa bisararanze barihandagaza batinyuka kuvuga ko bari bafite amakuru yuko Ambasaderi Bumaya yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside aho i Butare. Bahise

Nawe asanze abandi: Bumaya (Photo/ Archive) bamaganwa n’abandi baturage bose bari bitabiriye iyo nteko barangajwe imbere na Bwana Rutayisire, wacitse ku icumu akaba yaranahoze ari umushoferi we muri Electrogaz mbere ya Jenoside. Ka gatsiko kanashumurije umukecuru wa Ambasaderi Bumaya utuye mu mujyi wa Kamembe abantu bararaga batera amabuye hejuru y’inzu ye mu gihe gisaga amezi abiri bukarinda bucya. Nta n’umwe wigeze afatwa muri abo bagizi ba nabi kandi uwo mukecuru aturanye n’umurenge w’uwo mujyi. Na none hari igihe umusore wari ufite intwaro ihishe yari yinjiranye Ambasaderi Bumaya aho yari arimo gukorera ku cyicaro gikuru cya PDI mu Biryogo i Kigali akumirwa n’uwari ushinzwe umutekano we nyuma yuko amuketse amababa. Uwo musore ukomoka i Rwamagana yagejejwe kuri brigade ya Nyamirambo aho yahise arekurwa atagize icyo abazwa. Ibyo byose nibyo byatumye mu 2005 Ambasaderi Bumaya afata icyemezo cyo kwohereza hanze y’igihugu abagize umuryango we kugira ngo asigare mu Rwanda ahanganye wenyine hatagize undi muri bo ukomeza guhubanganywa n’ibyo yakorerwaga. Abonye bikabije, kandi bimaze kumugaragarira ko umugambi wo kumucisha umutwe umaze kurangwamo abantu benshi, Ambasadeeri Bumaya yambwiye ko yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye. Twabiganiriyeho igihe kirekire ariko yanga kuva ku izima. Yanditse ibaruwa yegura ku mirimo ye, atigeze ashyikiriza Perezida Kagame, kandi yari yabiteganyije, mu mubonano bagiranye mu mpera za 2005. Cyokora yambwiye ko yasabye Kagame mu magambo kumuvana muri Leta ye kubera ko hari agatsiko k’abambari ba RPF bimaze kugaragara ko bashaka kumugira urwitwazo kugira ngo babone uko bamurwanya. Icyo gihe ngo Kagame yabaye nk’ubyakira neza ariko siko ibyakurikiyeho byabigaragaje. Hashize igihe gito

gusa nyuma y’uwo mubonano, umunyabubasha Musoni James yabonanye na Ambasaderi Bumaya wari unamaze igihe kitari kinini atangarije umuyobozi w’ikinyamakuru Umuseso ko atigeze aba muri FPR kandi ko adafite igitekerezo cyo kuzayijyamo, wasaga naho ngo yari atumwe na Shebuja Kagame, amubwira ko bafite amakuru agaragaza ko agenda asebya FPR na Leta yayo. Yanamubwiye ko bigaragara ko ashyigikiye ibyo Honorable Brigitte, wari umaze igihe gito ahunze, yari yavuze ku bacikacumu. Ambasaderi Bumaya n’undi muyobozi bari kumwe ( Honorable Mukama Abbas, tutavuze izina kubera umutekano we), kuko nawe yashyirwaga mu majwi ariko nk’inkundarubyino gusa, bagaragaje ko ari ibihimbano bigamije gusa gucisha abantu imitwe. Abaregwaga batekereje ko birangiriye aho. Ambasaderi Bumaya yaje gutungurwa anatangazwa no kumva Kagame ubwe abisubiyemo mu ijambo ryo gutangiza umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye mu Kagera mu ntangiriro za 2006. Kagame ngo yaje kubisubiramo mu mubonano yagiranye na Ambasaderi Bumaya warimo na Musoni James mu ntangiriro za Werurwe 2006 wamubwiye ko icyatumye yemera ibyo avugwaho ari uko ngo abifitiye gihamya y’amajwi. Kagame yanavuze ko ibyo bintu bidashobora kwihanganirwa nubwo bwose Ambasaderi Bumaya yagerageje kumugaragariza ko bitigeze bibaho no kumwumvisha ko amajwi nayo ashobora kwiganwa. Icyo gihe ngo ni nabwo Kagame yahishuriye Ambasaderi Bumaya ko bisigaye bimugora kwizera gukorana n’abantu by’umwihariko abari basanzwe mu Rwanda. Ko kubana no gukorana nabo ari ukwihangana gusa. Ngo yaba yaratanze urugero rwa General Gatsinzi bakorana kandi azi neza ko yagize uruhare mu iyicwa rya nyirasenge umugabekazi Gicanda. Ngo icyo gihe Ambasaderi Bumaya yagize ubwoba ariko agira akanyabugabo ko kumubwira ko niba ariko bimeze yagiye yiyambaza abo afitiye icyizere gihagije mbere yo kubaha ishingano zikomeye zo kuyobora Ministeri. Ambasaderi Bumaya ngo yanabwiye Kagame ko ibyo bisaba umuntu kuba afite impano idasanzwe kuko abantu benshi nawe arimo badashobora kwihangana ako kageni. Iminsi mike nyuma y’uwo mubonano, Kagame yavuguruye guverinoma avanamo Ambasaderi Bumaya. Nyuma ya pressure nyinshi n’iterabwoba rihambaye, amaze no kubona ko ishyaka rya PDI ryacengewe cyane n’abambari ba FPR bityo rikaba ritagishobora kugera ku nshingano

zaryo, Ambasaderi Bumaya yafashe icyemezo cyo kwegura ku buyobozi bw’Ishyaka PDI mu mpera za Mata 2006. Icyo gihe yanatangarije Abanyarwanda ko agiye gukomeza amashuri ye ku rwego rwa Doctorat/ PhD. Kagame yabanje gusa naho yemereye Ambasaderi Bumaya ko azishyurirwa amashuri aho azayabona hose ku isi, yaje kubwirwa ko bitagishobotse amaze kwiyandikisha muri imwe muri za Kaminuza zikomeye zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Byaje kumenyekana ko Kagame n’abambari be bitwaje ko ngo umugore wa Ambasaderi Bumaya ari mu bantu bapinga Leta ye ngo bikaba binagaragara ko yaba ari mu bantu bakorana n’umwami Kigeli. Ikindi ni uko ngo Ambasaderi Bumaya yaba yaragiranye ubucuti budasanzwe na Janet Rwigema bikaba bitarashimishije Bwana Kagame ku mpamvu zinyuranye ndetse bikaba byarateye bamwe mu bambari be impungenge zidasanzwe, ku isonga ryabo hakaba hari Brigadier Jack Nziza wari ushinzwe iyo dosiye by’umwihariko. Hanyuma nuko ngo Ambasaderi Bumaya yanuganugwaga gukorana n’itsinda rya Karegeya Patrick kandi bikaba byaraketswe ko yatse ubuhungiro muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Aho Ambasaderi Bumaya agarukiye mu Rwanda avuye muri Amerika mu 2009, za Maneko zamugendagaho buri munsi ari nako ahozwaho iterabwoba. Bamwe mu bayobozi ba PDI tutavuze amazina kubera impamvu zumvikana bacicikanaga bamutangaho raporo za buri gihe ku banyabubasha ba Kagame zigamije kumucisha umutwe. Nyuma yuko yanze icyifuzo cyuko yasubizwa mu butegetsi ari uko yemeye gushinja muri Gacaca umwe mu bayobozi bakuru, twirinze gutanga izina rye hano, haje gucurwa umugambi wo gufunga ambasaderi Bumaya ku maherere hifashishijwe indi mpamvu yaboneka yose yaba iyo guhungabanya umutekano w’igihugu, gufata ku ngufu, gusebya igihugu n’ibindi nk’ibyo byarimo gutekerezwaho. Ambasaderi Bumaya nyuma yo kuburirwa n’inshuti ye uwo muganbi mubisha uri hafi gushyirwa mu bikorwa, byatumye ayabangira ingata igitaraganya mu gihe abayobozi bakuru bari bagiye gutangira umwiherero w’uyu mwaka ku Gisenyi. Ubu akaba abarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umusomyi w’Umuseso

UMUSESO

No 399, 15-22 Werurwe 2010

Urup. 9

ISESENGURA

Kagame Paul ati : “Kayumba na Karegeya si bagenzi banjye (I’m not one of them), nta kibazo nagirana nabo”

M

banje kubashimira cyane, mwebwe m w e s e abanyamakuru b’Umuseso, umurava n’ubwitange mukorana, mu kugerageza kugeza ku banyarwanda amakuru nyayo, yuzuye kandi nta ruhande na rumwe mubogamiyeho. Mperutse gusoma aho mwavugaga, ko Bernard Ntanganda, umuyobozi w’imberakuri ari uwo gushimirwa kubera ko ari we wabaye uwa mbere mu gutangiza opposition mu Rwanda. Ariko njye ku bwanjye mbona ko n’ikinyamakuru Umuseso, gifite uruhare runini mu guharanira Demokarasi mu Rwanda. Yego, ntabwo ari ishyaka, umutwe cg se umuryango wa Politiki, ariko nyine mu rwego rwanyu nk’abanyamakuru, hari byinshi mwihanganiye kunyuramo, muravunika, kugeza n’ubu mukivunika, ariko ntimwatezuka ku murongo wanyu. Benshi muri bagenzi banyu mwatangiranye umwuga w’ubunyamakuru, cyane cyane mu kinyamakuru Umuseso, ubu bahunze igihugu, nyuma yo gukubitwa, ndetse no gufungirwa muri 1930. None Charles Kabonero, nabura gute kugushimira mu baharanira Demokarasi mu Rwanda, n’ibibazo byose wanyuzemo, unakinyuramo, uyu munsi ariko ukabasha kubyihanganira, ukemera ukaguma muri cya gari ya moshi, njye mbona kimaze no gucika feri, ariko ukanga kugisimbuka kigenda, ukagumya guharanira ko abanyarwanda twagezwaho amakuru nyayo, atari ayo twumva mu bitangazamakuru bya Leta. Didas Gasana, gute utari umugabo w’intwari mu guharanira demokarasi, ukoresheje ikaramu yawe, nyamara ubona iterabwoba ko ushobora kwicwa ukaguma nawe muri icyo gihugu cya Kagame. Rwose niyo mwananirwa mukaba mwahunga, muzaba muri abagabo, kuko na Genéral Kayumba, agiye yaragize

imyanya ikomeye mu gihugu, kubarusha, ariko tuzajya twibuka ko mwagiye (ntibikabeho) nyuma ye. Gute mutari intwari muri Demokarasi, mu gihugu kimaze imyaka irenze 15, hategeka igitugu cya gisirikare, ariko mwe mukagumya mugahangana n’ìcyo gitugu. Erega twe abanyarwanda tuzajya duhora twibuka ko Umuseso nk`ikinyamakuru, ari cyo cyafashe iya mbere, mu kugaragariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko Kagame na FPR bategekesha igitugu, ngo nawe ngo uti iki? Wa mugani wa Gashikazi. Kabonero, Gasana na bagenzi banyu, mujye mwibuka ko muharanira kumenyesha abanyarwanda, amakuru  y`u Rwanda, mu gihe hari benshi bananiwe mu myaka 15 ishize. Uwahoze ari umukuru

sinshobora kugirana ikibazo n’aba bagabo (Kayumba na Karegeya) kuko sindi umwe muri bo, ntituri no ku rwego rumwe. Ububasha n’inshingano zanjye birazwi, ntabwo rero duhuje akazi (they are not my colleagues). Kunshyira ku rwego rwabo byaba ari igitutsi kuri jye…”.  Arongera ati :`` Rwose sinsangira nabo, kandi nta n’ubwo twigeze dusangira``.

w’igihugu, Pasteur Bizimungu yarananijwe, nawe arinaniza, none ubu yahisemo kwicecekera, cg se gucecekeshwa. Abahoze ari ba Ministiri b’intebe, Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, nabo barananiwe, bavanamo akabo karenge, bajya kwibera ibweramubiri, nabo baraceceka. Sebarenzi wigeze kuba umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, nawe nyuma yo kurusimbuka, aba arahafashe. N’abandi benshi bagiye nyamara bari mu nzego zifata ibyemezo muri uru Rwanda, kugeza kw`uheruka, wigeze no kuba Chef d’état major, nakwita le veritable numero deux du regime nyuma ya Paul Kagame. None kuba mwe mugikanyakanya mu gukora akazi kanyu, ntacyo mutinya rwose, turabibashimira cyane. Niyo mwananirwa nyuma y’aba bose navuze haruguru bananiwe cg se bananijwe bakagenda, tuzajya tubabara mu ntwari za demokarasi, igihe iyo demokarasi izabonekera cyose mu Rwanda. Ngaruke ku mutwe w’inyandiko. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kagame yemeza ko benshi muribo bakennye mu mutwe ati : “ sinshobora kugirana ikibazo n’aba bagabo (Kayumba na Karegeya) kuko sindi umwe muri bo, ntituri no ku rwego rumwe. Ububasha n’inshingano zanjye birazwi, ntabwo rero duhuje akazi (they are not my colleagues). Kunshyira ku rwego rwabo byaba ari igitutsi kuri jye…”.   Arongera ati :`` Rwose sinsangira nabo, kandi nta n’ubwo twigeze dusangira``. Njye maze kumva ariya magambo ya Paul Kagame nibajije ibibazo byinshi ariko sinabibonera ibisubizo. Byatumye nemeza ntashidikanya ko indwara 5, umwanditsi mukuru, Bwana Didas Gasana, yavuzeho mu kinyamakuru Umuseso no. 397, cyasohotse iminsi mike cyane mbere y’ikiganiro cya President n'abanyamakuru, ko ari ukuri. Rwose  Nyakubahwa Afande mukuru w'u Rwanda   afite uburwayi bwa Superiority complex ijyanye no kwiyemera,

kumva afite umwihariko ku bwenge no ku bitekerezo byiza, binaherekejwe n'ubwirasi, n'agasuzuguro.  Iyi ndwara rwose yamubayemo nka Cancer, ndetse sinzi nimba izapfa gukira. Nawe se umuntu uvuga ko Lt. Gén. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya atari bagenzi be, n’imyanya ikomeye bari bafite muri iki gihugu, ubwo twe abaturage bo mu rwego rwo hasi cyane, turi mu ruhe rwego? Hanyuma se nimba abo bararanye mu rugano (Kayumba), barara rwa ntambi, bakubitwa n’imbeho ndetse bajya inama, banarebera hamwe uburyo batsimbura ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana, atari bagenzi be, abategetsi b’abasivili, bari biryamiye i Kigali, mu buriri bwiza, cg se bari mu yindi mijyi myiza itandukanye ku isi, nta sasu cg se umubu ubabuza gusinzira, ubwo bo bari mu kihe cyiciro? Ndashaka kuvuga ba Makuza, Biruta, Bazivamo, Mussa Fazil n’abandi.   Ese Nyakubahwa President, aziko iyo avuze ko Kayumba na Karegeya atari bagenzi be, aba ashatse kuvuga no kumvisha abanyarwanda (rubanda rugufi), ndetse no kumvisha n’abategetsi bamwegereye ko nabo atari bagenzi be, kuko igihugu kigira umu President

umwe rukumbi. Paul ubwo niwe wenyine mugenzi wa Kagame, mu Rwanda hose, ndetse na Jeannette rwose si mugenzi wa Kagame, kuku ni first lady ariko si President w’igihugu.   Kabarebe, Kayonga, Muhire, Nziza, Ndahiro n’abandi... namwe ntabwo muri colleagues ba Kagame, kuko iyo myanya murimo, n’abandi bayishinzwe (bayigiyemo mbere yanyu), Kagame yabakuriye inzira ku murima ko atari bagenzi be, ko ndetse batigeze basangira, ubwo namwe mwazatubwira nimba koko mutajya musangira, aca wewe. (Aha njye nkeka ari bwa burwayi kuko, gusangira byo bagombye kuba byarabaye kenshi).   Mu kurangiza nongere mbashimire, mwe mufite akazi katoroshye, mwe mukora ijoro n’amanywa muharanira kugumya kumurikira abanyarwanda, mubinyujije mu kinyamakuru Umuseso, kandi ndabifuriza kuzatsinda imanza zose murimo, haba urwa Musoni ndetse na Rujugiro. Murebwayire Marie Jeanne Canada

Ibiciro byo kwamamaza

Ku rupapuro rw’umweru n’umukara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece:

400.000 FRW 250.000 FRW 150.000 FRW 80.000 FRW 50.000 FRW

Ku rupapuro rw’amabara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece:

700.000 FRW 500.000 FRW 300.000 FRW 150.000 FRW 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: Inshuro enye (4) 5% Inshuro umunani (8) 10% Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15% Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20% Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25% Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!

Urup. 10

UMUSESO

No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

ISESENGURA

Rwanda: Nyuma ya Kagame, akavuyo

N

ta mahoro n’iterambere bikurikira ihirikwa ry’ubutegetsi, icyaba kiriteye cyose, n’ikigamijwe cyose. Byinshi bisubira inyuma (niba atari byose), abantu bagata igihe kinini bagana aho bari bari.

kuzakomeza gukorwa”. Nk’uko byagenze mbere, nabwo mbona bose umusatsi ntukibateyeho; kuko bakomezaga gutungurwa no kuyoberwa n’ibyo Kagame ari kuvuga. Nyamara arongera arayoberana mu ijambo rye, kuko ibyo atagize ikindi abivugaho, Burya koko “inzozi zigira ahubwo akomeza atangaza amazina ayazo”; nyamara kandi ngo “ibijya y’abazayobora za Minisiteri n’indi gucika bica amarenga”; kandi myanya ikomakomeye mu gihugu.  ngo “ugaya ibye, abyibiramo”. Aha kandi, icyateye impungenge, Naraye ndose inzozi, ndashoberwa.  ni igihirahiro kivanze n’ubwoba ku bari aho, nuko yabatunguje Munyumve neza, si ibitekerezo amazina y’abantu bashya batari byanjye nzanye hano, n’ubwo aho, nabonaga ari inkoramutima bitari bubure kuzamo; ni za Kagame basangiye urugendo inzozi narose; kumwe umuntu rurerure rwa politiki yanyuzemo asinzira akarota, akabona ibintu ariko kugeza kuri uwo munota batari bitambuka uruhererekane, bazwi muri abo bari bahagaze aho.  agakanguka; agasanga yarotaga.  Maze, agisoma urwo rutonde Iyo izo yarotaga zari mbi kuri rwe rutagira izina na rimwe we, ariruhutsa kuko asanze ari ry’abanyabubasha tuzi bo kuri inzozi gusa; ariko agasigara iyi ngoma, mbona wa Museveni igitima kidiha, agasenga -nako Kagame- ahindutse Mobutu. agira ati “birabe iby’inzozi”.  Nibwo mu bitekerezo byanjye Iyo izo yarotaga zari izo (nkiri mu nzozi ariko!) nasubijwe kwifuzwa kuri we, akurura inyuma kwibutswa ibyavuzwe kuri cyane igituma muri we ako Mobutu mu marembera y’ingoma kanyamuneza kamugumanira ye, nuko byose byasohoye uko icyizere cy’ejo hazaza; ndetse byari byaravuzwe.  ntashake no kuzibagirwa.  Jye izo narose, zambereye urujijo; Icya mbere nibukijwe, ni uko nako ni ihurizo rihishe amayobera!  ngo Mobutu yari yaravuze ko na Narose mbona Kagame ateranyije nyuma yo gupfa kwe azategeka abo bafatanije gutegeka aka kadomo Zaire imyaka .... (sinibutse kacu twita u Rwanda rwa Gasabo, neza. 10? 20? ..... munyibutse).  ngo abagezeho uko bigomba kumera Kandi koko; hari undi wari mu nyuma ze; kuko nabonaga wategeka Le Grand Zaire ku buso asa nk’usezera acyuye igihe.  bwayo bwose nyuma ya Mobutu? Nabonaga hari abakuru b’ingabo Ni Mobutu rero ugitegeka, kuko batandukanye, abayobozi b’ibigo hataraboneka umusimbura. na za Minisiteri bitandukanye, Icya kabiri nibukijwe, ni uko mu yewe na rubanda giseseka gihe amahanga n’abanyapolitiki bamutotaga ntiyahabuze iserukiwe najye Nable.  b’abazayirwa “démocratie plurariste” Nabonaga ikirere gisa nabi, byigaragazaga ko ari inzira hari urwijiji rutera urujijo, yo kumuhigika, ngo Mobutu akayaga kivanze n’ubutonyanga bw’imvura gahungabanya yarababwiye ngo “Le Zaire?!?! amahoro macye y’abari aho hantu.  Après moi, c’est le chaos”.  Maze mbona Kagame ateruye Ninde ubihakana ko Zaire atari cy’akaduruvayo? ijambo, nta gakoma, bose -nako icyitegererezo Kazarangira ryari? Kazarangizwa twese- duteze yombi. Akijya na nde kandi gute? Imana niyo kuvuga ariko kandi, mbona ibizi. ishusho ye irahindutse, abaye Museveni. Maze atangira agira ati:  Icya gatatu nibukijwe, ni uko Mobutu yari yarahinduye igihugu cya Zaire “Muribuka yuko umuhungu n’ubukungu bwacyo nk’akarima wanjye ari kwiga ibya ke, byose abyikwizaho we n’abo gisilikare muri USA”. Maze imandwa za ba nyina zabaga mbona bose imitima irabasimbutse, zereye. Nuko abwira abazayirwa batangira kurebanaho bari basigaye amara masa ngo nk’abiteze ikibaremerera «débrouillez-vous»; ndetse kubera batiteguye kigiye gukurikiraho. ko «uwanga amazimwe abandwa Icyatunguranye ariko, Kagame habona», arerura abishyira no mu ntiyakomeza iby’uwo mwana Itegeko Nshinga ry’Igihugu, mu we, ahubwo akomeza agira ati:  ngingo yaryo ya 15 nk’uko Papa Wemba yabiririmbye ngo n’ukiri “Nabahamagaye kandi ngo ku ibere abimenye mu bya mbere mbabwire uko ubutegetsi yiga agitozwa kuvuga. Nuko bw’igihugu bugomba abazayirwa barideburuya; n’ubu

kandi bakideburuya, ndetse noneho bigoye kurushaho, kuko ari mu maraso no mu miborogo, icyizere cy’ejo hazaza cyaragiye nka nyomberi nk’amahembe ya nkungu.

zirimo no kugambanira igihugu kuri FPR hagamijwe gusa gushegesha ubutegetsi nk’aho nta zindi ngaruka bo bizabagiraho. Jenerali bamukuye ku butegetsi, ndetse abura n’amahirwe twamushungaga Ndi muri urwo rusobe rwo ko azambuka rwakomeye. Hapfuye kwibutswa kuri Mobutu na nyuma benshi, hasenywe byinshi; ariko ye, ndakanguka; nsanga narotaga.  bagera ku cyo bashakaga. Nibyo. Ariko MDR yo iri he? Abarwanyije Maze rero, mureke tuganire; Kinani bivuye inyuma birengagije ariko tunatekereze. Abantu bajya ibyate yabakebeye bo bari he? barota cyangwa bagatekereza Harya ya Rukokoma yagombaga iherezo rya Kagame n’ingoma ye kubisobanura yarabaye? uko babyifuza kuri we, nyamara Kwishyira ukizana n’amahoro ntibanatekereze iryo herezo twavugaga dushaka nyuma yo rye ingaruka rizagira kuri bo.  kugaya ibyo twari dufite, biri he?  Niko mbona n’iby’ubu, Ndibuka muri za 1992-1993 mu n’ibigiye gukurikiraho.  nkubiri y’amashyaka ubwo yari ashyuhiye kunaniza Kinani no Inzira zose ziracyemewe, kandi kumukura ku ngoma atemeraga ziri gukoreshwa: Kagame kurekura, MDR yakoze akazi bazamukuraho. Ariko gute? Ese kanini mu gusenya icyitwaga ubu igihugu niho ari cyiza kurusha ubutegetsi bw’akazu k’abakiga no igihe cya Habyara mbere y’inkubiri kubuzinukishwa abanyarwanda.  ya demokarasi n’urugamba rwa Hari akaririmbo urubyiruko rwa FPR? Mutekereze ko nyuma ya MDR (rwitwaga JDR) rwari Kagame ariho igihugu kizaba cyiza rwarigishijwe, abana bakagakunda kurusha ubu? Ese mutekereza bityo bakakageza mu ngo z’ababyeyi wakubura amaso ugasanga ari umugabo, umugore, inkumi, umusore, umukecuru n’umusaza mu Rwanda hose barakamenye, bakisanga karabinjiye mu bwonko batabizi. Kagiraga kati: 

ko abazasimbura Kagame bazinjira muri Village Urugwiro nk’abitambukira mu isoko? Kuko icyo izi nzozi zambwiye ari iki:  Nyuma ya Kagame, akavuyo  Imana y’i Rwanda izahabe, wenda ako kavuyo ntikazatinde, kandi ntikazahitane benshi na byinshi ku kigero cy’ibyabaye mu ibisikana ry’ingoma ya MRND n’iya FPR. Harabaye, ntihakabe; harapfuye, ntihagapfe. Naho ubundi ....!!?!!  Ntihabura abari buvuge ngo ndavuga aya Ndongo! Ariko imyaka y’uruzerero rwanjye irabinyemerera! Kandi benshi muri mwe, ejo ntimuzaba mukinseka. Kuko mwe muzacika ururondogoro rw’ibyo mwabonye, mukibona, kandi mugiye kuzabona nimudahindura ingendo. Kuko “akari imbere aha karahimbye”! Kandi “uzi ubwenge yoge magazi, kuko amazi atakiri ya yandi”.  E-mail: [email protected]

FARG Na ibuka bacukije abo bashinzwe kureberera ?

“Turashaka rukokoma; turashaka rukokoma niyo izabisobanura-a; Ayiwewe, ayiwe rukokoma”!  Kagakomeza kati:  “Jenerali arabashuka; Jenerali arabashuka nirukomera azambuka-a; Ayiwe-we, ayiwe rukokoma”. N’ibindi. Nuko intero iba imwe n’inyikirizo: rukokoma.  Bananije ubutegetsi nkana, n’imishyikirano barayikoroga bashaka igisubizo biyemeje mbere y’imishyikirano yari inteshagihe gusa: rukokoma. Kuko babonaga aricyo kizabaha ubutegetsi, nyamara Kinani nawe yararahiye kutazorohereza inzira “abagome n’abagambanyi” (mu mvugo ye).  Ndibuka umukuru wa MDR, Bwana Twagiramungu Faustin alias Rukokoma! Bivugwa ko muri ibyo bihe bigoye bamubajije ibyo akora mu mikino yakinaga kandi bigaragara ko iraye iri butere ikiniga n’intimba kuri benshi, agasubiza ngo: “inzira zose ziremewe, kabone n’iyo zaba zica mu mabyi; zipfa kukugeza kucyo ushaka”.  Nuko inzira zose zirakoreshwa,

Bwana Simburudari umuyobozi wa IBUKA

Tuzabaho dute tuzatungwa n'iki ko biteye ikibazo! ayo magambo kera yakoreshagwa mu kwamamaza bashaka kwerekana ikibazo kireba imiryango ibyara abana benshi kandi ntabutaka ifite bwo kuzakuraho umusaruro wo kuzatunga abari muri iyo mmiryango ,mbese muri rusange bashaka kwigisha abanyarwanda ko bagomba kubyara bakeya bazashobora no kurera bagakura kuburyo ntaweuzagira ikibazo mumuryango. Ikibabaje muri iki gihe n'uko ayo magambo ubu yahinduriwe banyirayo none ubu akaba arimo avugwa n'imfubyi N'abapfakazi bacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi ubu bamaze amezi arenga atandatu ntacyo Ibuka n'ikigega kibashinzwe kibamarira ari abatishoboye ari abanyeshuri bo muri za kaminuza n'abandi gishinzwe ntacyo bamarirwa kandi bamwe mubakekwaho kuba bara rigishije inkunga zabo bidegembya ntanigikorwa ngo abo bantu bagobokwe MKR

UMUSESO

No 399, 15-22 Werurwe 2010

Urup. 11

ISESENGURA

I

FPR siyo yazamuye Gen. Kayumba, ahubwo Kayumba niwe wayigeje ku butegetsi

gihe RPF yiyemezaga gufata intwaro ngo irwane n’ubutegetsi bwa HABYARIMANA, yavugaga ko irwanira gucyura impunzi, ikarwanya akarengane n’ivangura. Nyamara iyo witegereje ibibera mu Rwanda ubu usanga akarengane, ubuhunzi, akazu bimaze kurenga kure ikigero byariho igihe cya Habyarimana. Ngira ngo ubu uwazura KAYIBANDA, HABYARIMANA bakabashyira mu kibuga kimwe na KAGAME, basanga bose umukino ari umwe ndetse KAGAME abarusha kure gukina uwo kuvangura, igitugu, akazu, ubuhotozi kandi yaravugaga ko RPF ari cyo irwanya dore ko we ataranageza imyaka KINANI yari agize, azayuzuza bigeze hehe? Ingingo ya mbere yi Itegeko NSHINGA, igika cya mbere kiragira giti“ Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini. Igika cya kabiri kiragira giti: Ishingiro rya Repubulika ni: ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda” nyamara siko bimeze, kuko Leta y’ u Rwanda ni Leta igengwa n’amahanga, ubutegetsi buturuka mu banyamahanga, ishingiye ku gitugu, igamije guteza imbere abategetsi b’inkoramutima za KAGAME, UBUTEGETSI Ni ubwa KAGAME, butangwa nawe kandi bumukorera. Ibi ndabivuga mbizi kuko umunyarwanda wese ntawe uyobewe ko amatora y’u Rwanda aba ari ukurangiza umuhango abantu bararangije kwemezwa n’abambari ba KAGAME. Yewe njye ndi umusirikare kandi mukuru, iyo urebye uko igisirikare kiyoborwa ubu usanga ahantu hose hakomeye hari umuntu wa KAGAME, ataba we akaba icyegera cy’umukuriye kabone niyo yaba atabishoboye. ibi byerekana ko umukino n’abo yasimbuye arumwe bose. Kagame kandi ahora yihanukira akavuga ko igihe cya KAYIBANDA ko u Rwanda rwayoborwaga n’Ababirigi, igihe cya HABYARIMANA kikayoborwa n’Abafaransa. KO KANDI ICYO GIHE CYARANGIYE KO UBU u Rwanda rwigenga ko nta muzungu urufitemo ijambo nyamara akirengagiza ko nawe ayoborwa n’abongereza na Amerika. So umukino ni umwe kuri bose. KAYUMBA NYAMWASA akimara kunterefona ko ageze muri Uganda ahunga, natunguwe no kubona amaso yanjye avuyemo amarira kuko kurira ni ibintu bimbaho gake cyane. Ibi byatumye nsubiza amaso inyuma nibuka ibihe bigoye uyu mugabo nanjye n’abandi benshi twabayemo mu ishyamba igihe kirekire haba mu ntambara yo gushyigikira Président MUSEVENI igihe twarwaniraga kubohora Uganda, haba no kurugamba rwo kubohoza u Rwanda biranshobera.

Ariko naramubwiye ngo igendere ubutwari bwawe ntituzabwibagirwa ko kandi Imana izagufasha ukagaruka mu gihugu wagize imyaka n’imyaniko urwanira kandi naramubwiye ngo nubwo bibabaje ariko kongera gusubira kuba impunzi birutira Abanyarwanda kumva ko yapfuye nk’urwo NGOGA yapfuye azize igitugu no kugaragaza ibitekerezo bye. Nyamara Nongeye kandi nibuka igihe twatangiye urugamba rwo kurwanya MOBUTU, u Rwanda rwagizemo uruhare rukomeye mu kugeza KABILA ku ntebe y’ubutegetsi nibuka igihe twatumaga Afande DAN ku bayobozi b’abanyamurenge barimo Muller RUHIMBIKA, MUSAFIRI MUSHAMBARO, DUGU wa MULENGE na KAZINDU NGENDA(aha hari Bukavu) aho DAN yababwiye ko niba bashaka ko ababyeyi babo batamarwa n’ingabo za MOBUTU babanza bakabakangurira kwimukira mu Rwanda kuko ariho hari umutekano kugirango intambara ibanze irangire. Ibi binaniranye twongeye guhurira na none muri HUYE ku bireba icyo kibazo. Inama yabereye HUYE yahuje icyo gihe Abasirikare bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’aba Leaders baba Nyamurenge barimo Azarias RUBERWA na bagenzi be ndetse na KAYUMBA NYAMWASA. IYI NAMA YARANGIYE ABANYAMURENGE badutsembeye ko badashobora kwimukira mu Rwanda ko niba dushaka kubafasha mu kugarura umutekano mu karere gatuwemo n’ababyeyi babo, twabikora tutabanje kubimura ko kandi niba twanze twarorera bazirwanaho. Hari umwe wavuze ati: “ni gute wabwira umuntu ngo nabanze asenye hanyuma uzabone kumufasha kubaka ate iby’iwe amatungo ye, amasambu y’iwe, amazu, hanyuma ngo ubone kumufasha kurwana? Ese icyo gihe azaba akirwanira iki ko n’ubundi azaba yakuwe mu bye?” Aba bagabo ni abahanga cyane ubanza bari bazi igitugu cya KAGAME cyangwa bari baratahuye amayeri ya FPR kandi koko niko byari bimeze. Ibi byanyibukije umutekano twabwiraga aba bagabo uri mu Rwanda ndawubura. Ndibaza ngo ese bawutubajije twabasubiza iki? Dore ko abawubizezaga aribo bahumga igihugu kubera kukiburamo uwo mutekano? Naho KAGAME we arihanukira ngo Abanyarwanda BARYAME basinzire umutekano urahari ko kandi ntawe ushobora gukora Coup d’Etat ko kandi ibihe bya ba HABYARIMANA byarangiye nkaho ari Imana we. None se igihugu kirimo umutekano abantu barahunga? NYAMWASA KAYUMBA tuvugana kuri terefone amaze guhunga yantekerereje ukuntu yahamagawe kuri SECRETARIAT ya RPF n’ibibazo bamuhase, n’ababikoze abo ari bo birantangaza, gusa mubwirako yari yaratinze GUHUNGA nkurikije

• Kagame, Habyalimana na Kayibanda bakinira mu kibuga kimwe; ese umukino wabo ni umwe? • Uburyo Kayumba yavuganiye Kagame imbere y’ingabo za APR

Gregoire Kayibanda (Photo/ Archive) ukuntu KAGAME N’ABAMBARI BE bamuhozaga ku nkenke bamugambanira KUMPAMVU Z’URWANGO RUDAFITE AHO RUSHINGIYE. Mbega abagabo dufite muri iki gihugu? Wari wabona aho umuntu abazwa impamvu zatumye apfusha uwe(UMUBYEYI WE) ntatabarwe n’abantu benshi? None se umuntu niwe witabara cyangwa agakangurira abantu kumutabara cyangwa iyo mwumvise uwagize ibyago murahurura mukamutabara dore ko ari n’umuco w’abanyarwanda? Wari wabona aho abantu bagira ubwoba bwo gutabara undi ngo ni uko atavuga rumwe na KAGAME n’utabaye akagenda agiye kuneka? Wari wabona aho uwatabaye inshuti n’umuyobozi nka Ambassador w’igihugu abizira nkaho ari icyaha? Turavahe turajyahe? Mugitabo cy’Imigani igice cya gatandatu umurongo wa cumi na gatandatu kugeza ku wa cumi n’icyenda (proverbe 6:16-19) haragira hati: hari ibintu bitandatu Uwiteka yanga ndetse ni birindwi: Les yeux hautains; La langue menteuse; Les mains qui répendent le sang innocent; Le coeur qui médité des projets uniques; Les pieds qui se hâtent de courir au mal; Le faux témoin qui dit des mensonges et Celui qui exité des querelles entre frères Iyo usesenguye aya magambo y’iki gitabo usanga nta na kimwe ubu butegetsi bwa KAGAME butarakora. Igitangaje ni ukubona Abagabo nka ba TITO RUTAREMARA na NGARAMBE, abantu bagaragara ko bakagombye kuba abantu babwiza KAGAME ukuri ari bo baba abafatanyacyaha bagahagurukira gushinja umuntu ibinyoma. Kera mu muco nyarwanda iyo abavandimwe BAGIRAGA ICYO BAPFA hiyambazwaga abagabo basheshe

Ingoma ni imwe: Habyarimana (Photo/ Archive) akanguhe twagereranya na Tito RUTAREMARA na NGARAMBE ariko aba bo bararutwa n’impinja z’iki gihe KUKO AHO KUGIRA NGO BAKEMURE IBIBAZO bahisemo kuba abafatanyacyaha n’inkomamanshyi kugira ngo bakomeze kwigwizaho amazu meza no kugenda mu mamodoka meza nkaho atari uburenganzira bwabo ari favour ya KAGAME cyangwa nkaho imyamya barimo batayikwiriye bayikesha KAGAME Doyen wabo. Icyiyongereyeho, natanganjwe no kubona iteka ba AFANDE IBINGIRA na SIZA KAYIZARI (NZIZA we na KABAREBE TUBIHORERE KUKO NIYO KAGAME yabategeka kwishinja amakosa batakoze babikora kubera kumutinya kuko batigenga mu bitekerezo) bashimishwa no guhora birukankira muri SECRETARIAT ya FPR gushinja abantu ibinyoma ngo bakunde babe inkundwakazi kwa KAGAME. Ese bazaba inkundwakazi kurusha NYAMWASA? Aba bagabo KAREGEYA yakagombye kubabera urugero rwiza rwo kwanga gushinja umuntu ibinyoma kugeza aho abizira kuko nibakomeza ejo inyungu babibonamo zizababera igihombo kandi cyambaye ikimwaro nk’icyo ba BAGOSORA barimo ubu. Ikindi kandi kumva NGARAMBE yihanukira akavuga ko KAYUMBA ARI CYO ARI CYO KUBERA RPF KO KANDI ARI YO YABIMUGIZE biratangaje! Gusa abantu bose batekereza babibonamo ubuswa no kutareba kure, mbere yo gutegekwa kuvuga ariya magambo yakagombye kumenya ko NYAMWASA ari mu bantu batumye FPR ibaho, nimba iriho babikesha we n’abandi ariko ntabwo we icyo aricyo agikesha FPR, kuvuga ayo magambo njye nagereranya nk’umwana wabwira se ko ariwe watumye ise abaho igihe ahubwo umubyeyi ari we utuma umwana abaho kuko niwe uba waramubyaye akanamurera kugeza akuze, so KAYUMBA nawe niwe watumye RPF ibaho kuko

Nawe se? Perezida Kagame (Photo/ Archive) yarayitangiye imyaka myinshi aba mu ishamba kugira ngo ibeho. Igihe abagome barashe Martin LUTTER KING Umusore w’Umwirabura wari ubabajwe n’urupfu rwe yagize at i“En tuant le Pasteur KING hier soir, l’Amerique blanche nous a déclaré la guerre parce que, il était le seul homme de notre race à vouloir nous enseigner l’amour, la compassion et la pitié pour les blancs” mu kinyarwanda umuntu agerageje kugenekereza yavuga ko kubera urupfu rwa Martin Lutter KING ejo nimugoroba, Amerika idushyize mu ntambara kuko niwe wenyine mwirabura watwigishaga kugirira Abazungu urukundo, impuhwe n’imbabazi. Ihunga rya KAYUMBA naryo rizakururira ubutegetsi bwa KAGAME abanzi benshi cyane cyane bari mu gisirikare cya RDF kuko KAYUMBA na KAREGEYA ari bo bagabo bonyine babwizaga KAGAME ukuri. Ikindi kandi ni uko umuntu wese agiye kubonamo KAGAME umugome kandi ni nako bimeze kuko aba bagabo bose barazira ubusa. Icyiyongeyeho ni uko umuntu utekereza wese atabura kwegera uwo ari we wese washaka guhirika ubutegetsi bwa KAGAME bitewe n’imyitwarire ye yo kwigizayo abatavuga rumwe nawe kandi biba biturutse ku mafutiye. Aha twavuga nka Président Pasteur Bizimungu WAHIMBIWE IBYAHA BIMUVIRAMO KUBA MU BUROKO IGIHE KIREKIRE azira ubusa, NTAKIRUTINKA Charles uboreye muri gereza azira amaherere, KAREGEYA Patrick ba Afande SAM KAKA KANYEMERA na RUSAGARA, MAZIMPAKA Patrick, BIHOZAGARA, RWAMASIRABO Emile, urutonde ni rurerure kandi aba bose bigijweyo kubera kugaragariza KAGAME amakosa akora ariko no kugerageza kwigenga mu bitekerezo ariko barabizira. Icyaduha abanyarwanda bameze nk’aba u Rwanda rwakira kandi igitugu

Komeza 12

UMUSESO

Urup. 12

No 399, 15 -22 Werurwe 2010

ISESENGURA

FPR siyo yazamuye Gen. Kayumba, ahubwo Kayumba niwe wayigeje ku butegetsi Bikurikira p11

kikarangira. Nyuma y’urufpu rwa Martin Luther KING umudamu we yaravuze ngo umugabo wanjye yahoraga ambwira ko niba umugabo nyamugabo adafite impamvu nyayo yatuma ageza aho yakwitangira abandi ngo abizire, ni ukuvuga ko kubaho ntacyo biba bimaze ati kandi kubaho si ukubaho igihe kirekire ahubwo ni ukubaho ukagira umumaro “ Mon mari disait souvent aux enfants que si un homme n’avait pas une cause pour laquelle il serait prêt à mourrir, alors c’est qu’il n’était pas fait pour vivre. Il leur disait aussi que l’important n’est pas de vivre longtemps, mais de vivre bien” Aya magambo n’uru rugero byakagombye kuba intwaro ikomeye yo kudahora turebera bagenzi bacu barengana ngo tube inkoma mashyi gusa ngo abandi bategekwe kujya ku maradio no guhamagaza ibiganiro n’abanyamakuru byo kuvuga ubusa gusa. Biratangaje kubona umugabo nka NGOGA ajya kuri Radio akihanukira agashinja KAYUMBA ibisasu na MUSHAHIDI. Ibi usibye kubambura icyubahiro abanyarwanda baba babafitiye ntibikwiriye kuvuga umugabo utekereza kure, ese n’uwategekwa kuvuga ibinyoma ntiyareba byibura ibitatahurwa n’impinja? Umunsi umwe NGOGA amenye ko azaja kuri radio agatangariza abanyarwanda ko ibyo yavugaga yabitegekwaga gusa ntiyakarinze kurindira ibyo bihe kuko yakabaye intwari akanga kubeshyera umuntu ngo niho aramuka kuko nta mugabo, wabikora ahubwo yahitamo kubyanga nka KAREGEYA aho KAGAME yamutegekaga guhimbira NYAMWASA ibyaha akabyanga. Erega amamodoka n’imitamenwa izi nkomamashyi zigurana ubuzima bwa bagenzi babo bakirirwa babahimbira ibinyoma bamenye ko ba BAGOSORA batari bakungahaye buke, ariko se bari hehe? Umugabo witwa FALKLAND yagize ati “Quant il n’est pas necéssaire de changer, il est necéssaire de changer undi witwa ESCHYLE NAWE ATI Dans la guerre, c’est la vérité qui est la principale victime” mu kinyarwanda umuntu yavuga ko bivuga ko mu ntambara ukuri niko kuba kuhababarira ko kandi igihe bitari ngobwa guhindura ibintu ari cyo gihe nyacyo cyo guhindura. Abanyarwanda twari dukwiriye guhaguruka tukamagana ikibi kugira ngo icyiza kiganze kuko nibitaba ibyo iki gihugu kizasubira kure y’aho cyavuye. Ese kutavuga rumwe n’umuntu umwe mu gihugu kabone niyo yaba ari PEREZIDA bisobanura gusubiza abantu mu buhunzi no guhezwa mu rwababyaye? Kagame utareba kure wibagirwa vuba yibagiwe umumaro NYAMWASA yamugiriye muri sensibilisation y’ingabo za APR kwemera ko bareka KAGAME akayobora urugamba igihe Later

RWIGEMA Fred yari amaze kwitaba Imana abandi basirikare bamurushaga amapeti babyanze ariko kubera igipindi n’ubuhanga bwa KAYUMBA bakava ku izima. Abanyarwanda baravuze ngo uwanze kumva ntiyanze no kubona. Ese intwari twibuka buri gihe twagerageje kugera ikirenge mu cyabo tukareka kuba ibigwari? Niba umuntu yemera kuba inkomamashyi akanashinja mugenzi we ibyo azi neza ko ari ibinyoma, ubugwari butari ubwo ni ubuhe? Uwahoze ari Pésident wa CONGO MOBUTU yigeze kutavuga rumwe n’uwari umugaba mukuru w’ingabo ze Général MAHELE ARIKO NTIBYATUMYE baba abanzi kuko MOBUTU yaje gutahura ko ibyo abambari be bamubwiraga ko ashaka kumuhirika ari ibinyoma byambaye ubusa, ( abo bambari ba MOBUTU ubu mu Rwanda twabagereranya na ba IBINGIRA, KABAREBE, NZIZA, SIZA KAYIZARI, RUTAREMARA, NGARAMBE, MUSONI James). Kubera ubutwari bwa MAHELE abakongomani bari bamuziho n’ingabo muri rusange, igihe KABILA yatangiye intambara yo guhirika MOBUTU, abanyagihugu n’ingabo basabye Mobutu KO YAGARURA Mahele AKABA UMUGABA mukuru w’ingabo. Dore uko MOBUTU yabwiye MAHELE igihe yari agarutse mu gihugu avuye kwivuza muri Suisse « Mahele, je n’ai pas beaucoup à te dire,Tu es militaire et tu connais mieux que quiconque la situation que traverse le Pays. Tu vois aussi la situation de ma santé, je ne suis plus capable de monter au front comme avant. NGBANDA m’ a FAIT LE RAPPORT à NICE que les troupes et le peuple te réclament pour les haut faits passés, j’ai eu la confirmation de ce rapport dès mon arrivée au pays. Et la première décision que j’ai prise te concerne. Je ne m’inquiète plus de savoir si tu me trahiras ou pas. J’ai tout fait pour vous autres, si vous estimer que je suis fini et que vous devez vous debarrasser de moi sur ordre des occidentaux, vous pouvez le faire quand vous voulez car je n’ai plus de force maintenant» mu kinyarwanda bivuga iki, Mahele nta byinshi mfite byo kukubwira kuko uzi ingorane Igihugu kirimo, urabona kandi amagara aho angeze ko nta mbaraga ngifite zo kujya ku rugamba nka kera, igihe nari NICE (mu Busuwisi) ni NGBANDA(Uyu NGBANDA yari umujyanama wa MOBUTU muri byose, inshuti ye magara ya hafi) yampaye raporo ko abaturage n’Abasirikare bashaka ko ari wowe uyobora ingabo kubera umumaro wagiriye igihugu n’ubutwari bakuziho kandi icyemezo nafashe cya mbere ni ukubyemera ntitaye ko wangambanira, nakoze byinshi kuri mwese, niba muhisemo ko mwanyigizayo ku kagambane k’abanyaburaya mukore uko mubyumva

nta mbaraga ngifite. Ibi bikwereka neza ko kwigizayo umuntu umuziza ubusa nta mumaro bigira ko kandi bikugiraho ingaruka mbi nyuma. Kagame nawe yakagobye kumenya ko akarengane ariho akorera ABANYARWANDA MURI RUSANGE n’Abasirikare by’umwihariko bitazamugwa amahoro kuko aba bagabo asuzugura kugeza aho avuga ko nta mumaro bafite ko ari umwanda kandi ari bo bamushyize muri iriya ntebe yicayemo umunsi umwe bizamubera nk’igipfunsi gipfunyitse amazi. Ese KAGAME aragira ngo abantu bose bamwemere MUGIHE ni IMANA YAREMYE ISI N’IJURU ABANTU BATAYEMERA BOSE KANDI IFITE UBUSHOBOZI BWO GUKORA ICyO ISHATSE, ESE KUTAVUGA RUMWE N’UMUNTU NI ICYAHA? Yakagobye kumenya ko ibitekerezo bitandukanye ari imbaraga atari ukugambanira igihugu. Ese u Rwanda n’urwe wenyine? Niwe urufiteho uburenganzira kurusha abandi, niwe warurwaniye kurusha abandi se, yarashe angahe? Agapfa kaburiwe ni impongo kandi ikibazo si ugupfa kuko ntawe utazapfa ahubwo ikibazo ni ugupfa nabi kandi ukazahora wibukirwa ku mateka mabi. Ese Kagame yirengagije amateka tuvuyemo, yirengagije ko ba KANYARENGWE na RIZINDE BARI BARAFASHIJE Habyarimana KUJYA KU BUTEGETSI ARI BO BAFATIKANYIJE nawe (KAGAME) kumuhirika bitewe nuko yari amaze KUBIGIZAYO akageza aho bamwe abagira impunzi abandi akabacumbikira muri gereza? Akari umugabo kaba akarundi kandi na nyina wundi abyara umugabo. Umuhanga umwe yaravuze ngo imbaraga z’ukuri zigomba kujya hejuru y’iz’ikinyoma, iz’umucyo hejuru y’iz’umwijima,i byiza hejuru y’ibibi, ubuzima hejuru y’urufpu(La victoire de la vérité sur le mensonge, de la lumière sur les tenèbres, du bien sur le mal et de la vie sur la mort. Kagame niba ashaka amahoro nahe Abanyarwanda umudendezo kandi abubahe kuko aba bose yirirwa atangariza abanyamakuru ko ntacyo bari bamaze natareba neza umunsi umwe bazabimwumvisha. Nubwo twirata ko ingabo zacu zikomeye kandi ubu zikaba zihamagarwa aho rukomeye kurinda umutekano, namenye ko n’iza MOBUTU yatsinze zigeze kubungabunga umutekano muri za Nigeria, Tchad, Burundi, ko kandi MOBUTU MURI ZA 19701980 yari afite amashuri ya gisirikare yaba officiers AKOMEYE KANDI Ingabo zo mu bindi bihugu zazaga kwihuguriramo. Ese twatsinze ingabo za BABYARIMANA kuko tuzirusha kurwana cyangwa nuko twarwaniraga ukuri? Birababaje ndetse binateye isoni kumva aho umukuru w’igihugu yihanukira akavuga ko kumugereranya na Ambassador w’igihugu wanigeze kuba Umugaba w’Ingabo ari

ukumusuzugura ndetse akita umuntu ushinzwe iperereza ko ntacyo amaze. Niba Ambassador n’Umusirikare nka NYAMWASA NA KAREGEYA bataba colleagues ba KAGAME azaba uwande ko ari bo baruhanye igihe kirekire bakagendana, bakabana bakanakorana? Ariya magambo ntiyari akwiriye gutangaza abantu kuko kuri KAGAME ni ibimenyerewe iyo ushaka kumukosora akwita ko ntacyo umaze ngirango abo twarikumwe mu ihuriro rya RPF mu mwaka wa 2008 muribuka ukuntu yategetse MURIGANDE Charles ko kugirango abashe kuba muri iyo nama yabanza akajya kuvuguruza ibyo yari yatangaje kandi biri mu nshingano ze. Ikintu cyababaje abantu benshi babura uko bagira, uku gusuzugura abandi bagabo akabagira ubusa nibyo NYAMWASA yahoraga amubwira ko yareka inzego z’ubuyobozi zikigenga. None se ibaze nawe aho buri muyobozi mbere yo gufata icyemezo ku bijanye n’urwego ayobora azajya abanza akabaza KAGAME icyo abitekerezaho. Kagame yakagombye kumenya ko Igihugu kitakubakira ku bitekerezo n’ubushake ngo kinakorere mu murongo n’ibyo umuntu umwe yifuza. Ntaho biraba ku isi, erega niyo waba umukuru w’igihugu ariko hari aho ugera ukarekera abandi ubushobozi bwo gukora icyo amategeko abemerera. Niba ashaka kuyobora buri rwego navaneho za minisiteri n’intara n’uturere n’izindi nzego abijyane mu rugwiro abiyobore byose? Cyangwa abihe inkomamashyi ze ba KABAREBE na NZIZA, MUSONI, NGARAMBE, RUTAREMARA na IBINGIRA. Nihe wari wabona umukuru w’igihugu abwira Umuminisitiri akaba n’icyegera cye muri RPF ngo na bariya ba kanaka imbere y’abantu, ni agasuzuguro kenshi? ESE UMUNTU AFITE AMAKOSA NTIWAMUBWIRIRA KU RUHANDE NGO UREKE KUMUSUZUGURA IMBERE YA BAGENZI BE N’ABO AYOBOYE (IBI YABIVUGIYE mu nama y’umushikirano iherutse ubwo higwaga ikibazo cyuko inka zatanzwe) Abanyarwanda rero cyane cyane Abasivire n’Abasirikare bari mu buyobozi bakagombye guhaguruka bakamagana KAGAME akareka gusuzugura abandi bakorana, ikibi n’icyiza kikavugwa mu izina ryacyo. Ntabwo twifuza ko Umuryango wa KAGAME (Umugore n’Abana) nk’umuntu uyobora igihugu ko bazaba inzererezi cyangwa ngo aho baciye hose bahanyurane ikimwaro nk’imiryango ya bagenzi be bamubanjirije. Urugero KANZIGA HABYARIMANA ngirango ingorane arimo ntawe uziyobewe kandi ntawazimwifuriza kuko biteye isoni ku banyarwanda bose kubona abayobozi bacu iteka barangiza nabi nkaho twavumwe kandi bibaturutseho. Ese kuki abayobozi bacu batarebera ku Burundi aho abigeze kuyobora icyo gihugu bose bagitanga umusanzu mu

nzego z’Ubuyobozi kandi icyubahiro bakigifite (BAGAZA, BUYOYA, NTIBANTUNGANYA, NDAYIZEYE) ibi babikorerwa kuko baba bararangije neza nubwo amakosa atabura ku muyobozi ariko ibibera n’ibikorwa n’abaperezida b’iki gihugu bo ni agahoma munwa. Ikindi kandi kuki MUSEVENI atamubera urugero, abatavuga rumwe nawe kandi bafatikanyije kurwana baravuga akarimurori ariko ntacyo bimutwaye kandi ni Président tutanagereranya nawe. KAGAME aho kubaka inzego z’ubuyobozi arihutira kongerera imishahara abashinzwe umutekano we ba hafiimishahara, ese nicyo kizamuha ububasha n’imbaraga cyangwa bikamufasha kuzarangiza neza? Ntazi ko ibi nabyo bitera abandi basirikare uburakari bikaba byanatuma bayoboka ushaka kumurwanya wese? Yakwitoje kubana na bagenzi be baruhanye neza? Kagame azi neza ko afite abanzi benshi haba mu gihugu no hanze KUBERA IGITUGU NDETSE N’AMAFUTI YE. Yewe ntazi ukuntu Abakongomani bamufata nka HITLLER kubera ibibazo yatejeyo, Uganda aziko umubano we na mugenzi we MUSEVENI ushingiye ku buryarya, u Burundi ntazi neza ko Abatutsi baho bamufata nk’umugambanyi? NYAMUNEKA KAGAME NIYIGE GUHA ABANDI AGACIRO KABAKWIRIYE kandi amenye ko aba bagabo akomeje kwibasira abaziza ubusa n’amabwire ya ba NZIZA, IBINGIRA, KABAREBE, NGARAMBE, RUTAREMARA, MUSONI azamugeza kure, ANAMENYE KO KANDI Kayumba na Karegeya ataribo bazamugambanira kuko barigendeye ariko aba yagize abatoni be nibo bazamukoraho kuko nta n’umwe ushobora kwibeshya ko ari inkora mutima ya KAGAME KURUTA UKO ba KAYUMBA NA KAREGEYA, KAKA, NDUGUTE BAZIBAYE, ARIKO SE BARI HEHE? Ndangize ngira Abanyamakuru inama yo kutihutira kuvuga ibyo bumvise byose no kwigira abacamanza kuko nibatareba neza amateka azabagira nka ba HASANI NGEZE na bagenzi be. Muhe gihe cya apartheid abanyafirika y’epfo bari barakandamijwe bahoraga baririmba bati FREEDOM WILL BE COMING, Abanyarwanda bose by’umwihariko Ingabo zacu zikomeje kugambanirwa nizihangane zikomere zitahirize umugozi umwe kandi zimenye ko bitinde bitebuke ukuri kuzatsinda ikibi kandi nta joro ridacya. Amahoro arakabaho mu Rwanda kandi Imana irwibuke kugirango ntiruzongere kumenekamo amaraso aterwa n’inyungu z’agatsiko kadashaka amahoro. Umusonyi w’Umuseso [email protected]

UMUSESO

No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

Urup. 13

IKIGANIRO

Kagame ati “mu Rwanda kudeta ntishoboka” Irashoboka! Ntabwo ndi Habyarimana –u Rwanda si Niger

(Ikiganiro cya Dr Hishamunda na Prof Bamenya (Igice cya 5)

Prof. Bamenya: Dr., wabaye amahoro ko ntaheruka no kumva telephone, nizeye ko utahuye na za grenade. Dr. Hishamunda: Profeseur ndaho by’iki gihe; wowe se wabaye amahoro si naguterefonnye bitewe nuko aho ntuye hegeranye na ha hantu baherutse gutera grenade. Naratashye nsanga polisi ihagaze iwanjye ku muryango banyaka telephone kubera impamvu z’umutekano, ni akumiro. Prof. Bamenya : Dr., sigaho kunsetsa urashaka kuvuga ko “Black berry” yawe ifitanye isano na grenade. Dr. Hishamunda: Oya ibyo byakorwa igihe gito kubera impamvu z’umutekano batekereza ga ko hari ushobora kuvugana n’abatera za grenade kandi njyewe ndabyumva gusa icyo ntari numva kugeza uyu munsi ni uko nabahaye “blacy berry” bakansubiza karasharamye” icyakora bari bacanganyikiwe nshobora kubaha imbabazi nubwo batazinsabye. Iyo karasharamye nayo narayibashubije ubu nta telephoni mfite. Prof. Bamenya: uracyari umutesi, koko nta mbabazi bashobora kugusaba, wiyibagije ko kubona cash niyo amaraso yaba ari kumeneka ari ihame rya mafiya. Dr. Hishamunda: Icyakora aho nabereye mbonye ikintu gitera ubwoba Mafiya ni “grenade nta kindi ndibaza umunsi bariya basore bazakoresha za mashinigane uko bizagenda ni hatari kabisa! Prof. Bamenya: Uretse n’ibyo by’ubwoba hari ikindi natangiye kubona cyantangaje; uzi ko bamwe muri bo batangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bw’imitsi n’umugongo! Dr. Hishamunda: Prof., se kandi ko wongeye kuzimiza noneho turi buhurire he? Ndavuga iby’ubwoba nawe ukazana iby’uburwayi bw’imitsi n’mugongo. Prof. Bamenya: Nyamara nubwo useka bifite aho bihuriye. Iby’ubwoba turi bubigarukeho ariko iby’imitsi n’umugongo ndakeka ko byaba biterwa no

kubura imyifato mu migendere yabo. Dr. Hishamunda: Prof., gerageza unsobanurire neza ndumva iki kiganiro gishobora kuza kugera kure.

Icyo numvise ni uko zahinduye imiroshyo abasirikare bagafata ubutegetsi amakuru atari ay’u Rwanda sinjya nyitaho.

Ese ubundi waba waramenye uko kudeta yo muri Niger yagenze n’intandaro yabyo ko ari byo byagufasha kubyumva neza.

Prof. Bamenya: Kubura imyifato nshaka kuvuga, ni uko bamwe batangiye kuyoberwa niba bazakomeza kugenda bemye nkuko bari babisanganywe cyangwa se niba bagomba kugenda bunamye kandi bananyonyomba. Ikigaragara ni uko abenshi bahisemo ingendo iri hagati y’izo zombi ikaba ishobora kuba ariyo nyirabayazana yo kubabara imitsi n’umugongo benshi batangiye gutaka. Sinigeze niga iby’ubuvuzi ariko sinzi niba hari uwanyomoza. Dr. Hishamunda:Ariko se Prof mbabarira tugaruke ku by’ubwoba buri han; wowe urabibona ute? Prof. Bamenya : Ubwoba buri hano ni bwinshi cyane ariko reka tugerageze tubucukumbure. Nta gushidikanya umunyarwanda wese uri hano ndetse n’umunyamahanga bose bafite ubwoba kandi birumvikana ntabwo grenade zahitana abantu cyangwa ngo ziturikiye mu gihugu umuntu wese yizera ga ko kirimo umutekano ngo habure ubwoba kabone niyo abantu bahumirizwa na Kagame ubwe nkuko yavuze ko abantu bagomba kuryama bagasinzira. Wasinzira ute abantu barimo gushwanyaguzwa na grenade, ubwoba buri hano bufite ishingiro. Dr. Hishamunda : Ariko rero Kagame ni umugabo wo kwizerwa uko yahumurije abanyarwanda none grenade zacecetse ndetse yavuze ko nta kudeta ishobora kuba mu Rwanda; Kagame yavuzeko atari Habyarimana kandi ko u Rwanda atari Niger. Prof. Bamenya: Yebaba weee !!!! eeee Dr., mbega ibintu biryoshye gusobanura! Ahuuu !!! Urakoze cyane wabonye ukuntu Kagame yarebaga n’amagambo yavuga kandi azi ko binyura kuri televiziyo y’igihugu? Guhunga kwa General Kayumba Nyamwasa byahise bigaragaza neza Kagame uwo ari we. Dr. Hishamunda:

Mbere yo

kugaruka kuri guhunga kwa Nyamwasa icyo wavanye Kagame.

Kagame ubwe no General Kayumba banza umbwire mu magambo ya

Prof. Bamenya : Ibyo nakuyemo ni byinshi cyane ariko icy’ingenzi ni uko Kagame afite ubwoba buruta ubw’abanyarwanda bose bafite ubuteranyije. Ku bantu bafite n’akantu gato bazi ku bijyanye na “ Psychologie” amagambo Kagame yavuze ntabwo ateye ubwoba ahubwo yo ubwayo ni ubwoba. Reka nisobanure neza; kuba Kagame yaravuze ko atari Habyarimana kandi Kinani amaze imyaka hafi 16 apfuye, ntabwo byari mu rwego rwo kumwunamira uretse ko Gen. yunamiye mugenzi we nabyo ntacyo byaba bitwaye. Gusa kuvuga Habyarimana kandi atarigeze akorwa Kudeta bigaragaza ko Kagame yibutse ko babagereranyije nk’impanga, yibutse uburyo yapfuye abihujemo no guhunga kwa General Kayumba Nyamwasa nibyo byatumye Kagame areba kwa kundi uko yarebaga. Ntibizibagirana ku bamubonye kuri televiziyo. Dr. Hishamunda : Iby’ubwoba bwa Kagame sinabyumvaga ariko noneho ndabyumvise, koko uri mwarimu.

Prof. Bamenya: Nari ngikomeza, kuvuga ko mu Rwanda hadashobora kuba kudeta, burya byatewe nuko Kagame yahise abona ko bishoboka noneho mu bwonko bwe hahita hishushanyamo “ NIGER” ! Niyo mpamvu yahise avuga ko u Rwanda atari Niger! Ubundi se nyine u Rwanda ni Niger? Biriya Kagame yari abikuye he? Ubwoba buragatsindwa yashatse kubuhisha maze bumwibutsa kudeta yo muri Niger! Ese ubundi waba waramenye uko kudeta yo muri Niger yagenze n’intandaro yabyo ko ari byo byagufasha kubyumva neza. Dr. Hishamunda: Icyo numvise ni uko zahinduye imiroshyo abasirikare bagafata ubutegetsi amakuru atari ay’u Rwanda sinjya nyitaho. Prof. Bamenya: Nyamara ukwiye kujya ukurikira iby’ahandi, none se amabombe yirirwa aripuka i “Bagdad” ataniye he na grenade za “ Nyabugogo” na “ Kimironko” Dr. Hishamunda: Ok Prof. ndabikwemereye kuva ubu nzajya nkurikirana n’ibibera ahandi ariko winyicisha amatsiko mbwira ibya kudeta yo muri Niger kuko nayo ishobora kuba iri mu byatumye

Kagame areba kwa kundi. Prof. Bamenya: Hari ku itariki 18 Gashyantare 2010 mu gihe cya saa ine za mu gitondo ba ofisiye bake bo mu gihugu cya Niger bakoreye inama muri kimwe mu bigo bya gisirikare kibamo bya bibunda bya rutura bita ibifaru. Icyo kigo kiri mu murwa mukuru cyitwa “ compagnie d’appui de Niamey”. Kuri uwo munsi saa tanu Perezida wa Niger “MAMADOU TANDJA” yafunguye inama y’abaminisitiri nta kibazo afite, bigeze saa saba ibintu biba bibaye ibindi urufayo rw’ibisasu binini bitangira kumvikana, ngayo amadirishya mu kirere, inzugi hasi, ibirahure bikwira imishwaro abaminisitiri bose nk’abasirikare bakubitira inda hasi icyarimwe, ubundi ngo cwe. Dr. Hishamunda : Nyamuneka ntugarukire aho biraryoshye ubwo Perezida byamugendekeye bite? Prof. Bamenya: Ubwo nyine byamaze kudogera Perezida yiruka amasigamana no mubiro bye ngo ba! Akubisemo urufunguzo ako kanya yahise atelefona umugaba w’ingabo General “ MOUMOUNI Boureima” ati nyamuneka nyamuneka gira vuba uhamagaze

njye eya nye ano nda; ere uru eya, rwe Bin jwa ego nga, we, nye ryo.

UMUSESO

Urup. 14

No 399, 15 - 22 Werurwe 2010

IBIMBABAZA

Ninde wakumva Ngarambe ku kibazo cya Kayumba?

K

u bashoboye gukurikirana ikiganiro Kayumba yakoze kuri VOA mu cyongereza, nyuma yacyo abanyarwanda bahawe urubuga kuri interineti, kuvuga icyo batekereza. Niba abategetsi ba Kigali barabonye ibyo abaturage bavuze, ikibazo nibaza aho baracyumva n’impamvu yacyo. Ubutumwa bwose bwazaga buvuga kwifatanya na Kayumba mu bibazo arimo, kwishimira ko yashoboye gucika (benshi bongeraho ko bazi neza icyari kumubaho iyo adashobora kuhava). Kuri urwo rubuga, hariho ubutumwa bwinshi cyane harimo abasaba Kayumba kwihutira kujya mu ishyamba, abibutsaga Kagame imvugo ya Habyarimana yiyita ikinani cyananiye abagome n’abagambanyi mbere y’uko ingoma ye ihirima, babigereranya na Kagame avuga ko nta ‘Coup d’Etat’ ishoboka-Imana idufashe amateka atazisubiramo. Hariho isesengura ritandukanye ariko igikuru cyane ari abanyarwanda kugaragaza ko bashyigikiye Kayumba kandi bemeza nta gushidikanya muri bo ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano. Nabuzemo n’umwe uvuga ko ashyigikiye cyangwa yemera ibyavuzwe n’ubutegetsi n’abategetsi b’i Kigali. Yego, ntabwo abanyarwanda bose bagiye kuri urwo rubuga ariko bitanga ishusho umuntu yagenderaho. Mbere yuko tuvuga, kenshi ni byiza kubanza kwibaza ku batwumva; abumva ibyo tuvuga n’icyo batekereza. Ntabwo numvise ibyo Ngarambe yavuze kuri Kayumba byose kandi nta nubwo nifuzaga kubyumva byose kubera impamvu maze kuvuga. Icyo nshaka kuvuga ni uko ndi mu bantu baba bazi uwo ngomba kumva ku kibazo iki n’iki. Ntabwo ndi mu bantu bakeka ko Ngarambe yasobanura ikibazo cya Kayumba, oya. Ukuri ni ngombwa. Sinzi niba hari n’umunyarwanda unakeka ko Ngarambe afite icyo azi ku bya Kayumba, uretse ibyo yatumwa gukora, kuvuga. Ubwo wenda ni nako byagenze. Naho, ubundi wakumvwa nande? Audience afite ku kibazo cya Kayumba irangana iki? Nta gukabya, nta kubahuka Muzehe Ngarambe, nsanga we kuvuga ku bya Kayumba bidatandukanye nuko bahamagara

Muhagarike urwenya: Nta gihugu cyakohereza umunyarwanda wagihungiyeho mu Rwanda

umwana uri mu mwaka wa gatatu wisumbuye kubivugaho-ntabwo bitandukanye pee. Ni kimwe no kumva, Nyakubahwa Martin Ngoga avuga ko bafite ibimenyetso bashakaga gukurikirana Kayumba. Rafiki yangu Ngoga ni porokireri umaze imyaka yose bamubwira abo gufata, akabafata, bakamubwira abo gufunga, akabafunga. Urutonde rw’abafite ububasha bwo kumutuma ni rurerure kuva muri Leta, Polisi, RDF n’izindi nzego. Ndakeka ko rimwe na rimwe abantu bakwiye kujya bicara bagatekereza ku bintu nk’ibyo. Icyo bivuze, ni ingaruka n’ibindi. Ariko, turi mu isi, ibyo abantu batabitindaho kubera inyungu. Naho se Mushiki wanjye, Louise, ‘nyirabuja’ wa Kayumba, wamwirukanye ku kazi’ amaze guhunga? Avugishije ukuri yatwereka amaterefoni yamuhamagaye ahabwa amabwiriza y’icyo gukora, amwe ava mu bantu badakwiye kuba bamuha amabwiriza-sibyo? Ubu nawe aravuga ibya Kayumbaarabisobanura-ni igitangaza. Na Kayumba ubwe bamwe muri abo ntibamuzi-simbishidikanyaho. Ngarutse ku magambo ya Kayumba yavuze kuri Mushikiwabo agira ati: ‘ni umuntu ukigera muri Leta wishakira kurwana ku kazi ke”, ni iki kindi umuntu yakwibaza ku byo yavuga kuri Kayumba. Siwe wenyine kandi. Mu bo mvuze bose n’abo ntavuze, hari uwarahira ahanitse ukuboko akavuga ko ibyo kuri Kayumba abyitekerereza, atabibwirijwe? Haramutse hari uburyo byamenyekana ko ubeshye, ntawahanika ukuboko? Ariko, igihe kizagera babyivugire, nabo bamaze guterwa hejuru-ntabwo ari kera rwose. Hano, icyo nshaka ko cyumvikana ni uko ibi bikomeza kwereka abantu ikibazo Leta ya Kagame ifite; benshi bavuga ibyo batemera wongeyeho n’ibyo batazi kubera inyungu; imirimo, imyanya barimo

na Charles B.

KABONERO

n’ibindi, kandi ukuri kw’izo mvugo kumaze kumenyekana bihagije. Ni nayo mpamvu nibazaga niba abantu bajya bibaza iyo bagiye kuvuga. Abanyarwanda benshi barakumva bate? Ese abanyarwanda baratekereza iki kuri Kayumba bityo ukamenya uko bari bufate ibyo uvuga? Bariya banyarwanda bandikaga ku rubuga rwa VOA, bumva bate Ngarambe, Ngoga na Mushikiwabo? Ni bangahe mu Rwanda ubu bemera ko ibyo ubutegetsi bushinja Kayumba ari byo? Amahirwe ya Kagame n’abo bakiri kumwe, ni uko abanyarwanda babateye ubwoba ntawavuga icyo atekereza, ariko bibaye, Kagame, Ngarambe, Mushikiwabo na Ngoga n’abandi bakumirwandabihamya. Niyo mpamvu nkeka ko Kagame agomba kuba yicara akavuga ati: ‘Harakabaho igitugu?” Nta munyarwanda wakoherezwa mu Rwanda aho yahungira hose

umunyarwanda wagihungiyemo. Uretse na South Africa, nta kindi gihugu cyatanga Kayumba cyangwa undi munyarwanda wahunze Kagame kuko, ntawe uyobewe imikorere y’ubutabera bwo mu Rwanda. Buri munsi birirwa bavuga ko barimo gusaba abantu, haje nde? Perezida we noneho yanongeyeho ko bazakorana n’ibihugu bakabuza abantu bamwe kujya batemberamo? Urwenya ruragwira, cyeretse ibihugu byose biyobowe nk’u Rwanda, abaperezida bose bayobora nka Kagame, nta nzego zibaho nkuko bimeze mu Rwanda, kandi Kagame arabizi ko atari ko

ahandi bimeze. Sibyo? Gusa, ikibazo Kagame akwiye kwibaza kuri ibyo byose, ni impamvu ibihugu bitagirira u Rwanda icyizere? Arayizi kandi. Uburyo ubutabera bwo mu Rwanda babugize igikoresho cy’ubutegetsi, bwambuwe ubwisanzure. Nta gucisha ku ruhande, iyo ni ingaruka y’igitugu, Kagame n’abambari be batigeze batekerezaho bajya guhitamo ko ubutabera buzabaho ari igikoresho cy’ubutegetsi. Hari n’ibindi byinshi bizagenda bibatenguha gutyo. Ni ikibazo cy’igihe gusa. Reka ndekere aho, mbe ntegereje urundi rwenya kuva kuri ba nyakubahwa; ninde ukurikiraho ku ‘stage’? Karugarama? Musa Fazil? Charles Kabonero

STUDY FOR CAREER SUCCESS Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications. For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes

’ Business, Management, Administration, Project Management ’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR ’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking ’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport ’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation ’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance ’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Ubutegetsi bwa Kagame bufite byinshi byo kwibazaho; Politiki yo kuburizamo ubwigenge bw’Inkiko n’abacamanza yateguwe n’ubutegetsi bugamije inyungu z’ubutegetsi, nyamara kuri ubu, bifite ingaruka kuri ubwo butegetsi kurusha inyungu bavanamo. Uretse gutera urwenya bashaka gushuka abanyarwanda, Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, ubutegetsi bwa Kagame buzi neza ko nta gihugu cyatanga Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

IKIGANIRO

UMUSESO

No 399, 15- 22 Werurwe 2010

Urup. 15

Kagame ati “mu Rwanda kudeta ntishoboka” Irashoboka! Ntabwo ndi Habyarimana –u Rwanda si Niger

za ntarumikwa zanjye “ Compagnie d’appui de Niamey”. Igisekeje rero ni uko Perezida atari azi ko izo ntore ze ari zo zarimo kumukorera kudeta. Uzi icyakurikiyeho, ako kanya bamennye urugi basanga Perezida Tandja yicaye mu ntebe areba kwa kundi bati simama juu! Ubwo ba ofisiye barongeye baraterana mu mpaka nyinshi cyane haza kwemezwa ko “Komanda Saloudjibo” ari we ubaye Perezida by’agateganyo bashyiraho icyo bise inama nkuru yo kugarura Demokarasi.

Kayumba yaba ari yo mpamvu yahunze? Mbwiza ukuri uko wowe ubibona.

(CSRD: Conseil Supérieur pou la Restauration de Démocratie)

Dr. Hishamunda  : Ibyo ndabishimye ariko se ko wemeza ko hano kudeta ishoboka kandi Kagame we akaba yemeza ko kudeta mu Rwanda itashoboka ko u Rwanda atari Niger wowe ubyemeza ushingiye kuki ?

Nguko uko film yarangiye, mu gihe cy’amasaha atatu gusa uwari Perezida ahinduka imfungwa, ubuzima bwo muri Niger burakomeza ngibyo ibya Tandja na Niger. Dr. Hishamunda  : None se Prof. ko numva iby’iyo kudeta bishobora kuba birimo amasomo menshi, mu by’ukuri ni iki cyateye abo basirikare gukora kudeta. Prof. Bamenya  : Impamvu ni nyinshi ariko iz’ingenzi harimo nko kuba Perezida yarahinduraga itegeko nshinga uko yishakiye kugeza n’aho asesa urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kugira ngo abone uko agundira ubutegetsi, hari no kuba yarirukanye ba ofisiye n’abasirikare bagera kuri 37 bari mu mutwe wari ushinzwe kumurinda abitewe n’ubwoba yari afite. Na none hari abasirikare yahaye amafaranga menshi mu rwego rwo kubashimira abandi avuga ko ahubwo imishahara yabo izagabanuka, ibi byose hiyongeraho gusesengura no kwigwizaho umutungo ukomoka kuri «  URANIUM » icyo gihugu gikungahayeho. Kuba abaturage bari bamaze kumurambirwa no mu karere atari shyashya, ibi byatumye abasirikare bakora kudeta kandi abaturage bayakiriye neza cyane bajya mu mihanda babyina intsinzi! Dr. Hishamunda  : Yoooh biteye ubwoba koko! Icyakora ndumva bariya basirikare bo muri Niger bari bafite ukuri. None se Prof., mu isesengura ryawe ko numvise bavuga muri iyi minsi hano ko hari hagiye kuba kudeta wowe ubona byashoboka? Ese General

Prof. Bamenya  : Noneho rero urumva ko ibyo navugaga bifite ishingiro nubwo isesengura rya gisirikare njyewe sinari mbizi ni ukuvuga ko noneho koko Kagame aho kwemeza abantu ko kudeta idashoboka akwiye kubanza gutekereza ko «  RDF  » atari abahungu be ahubwo ari abasirikare b’igihugu bagomba kugengwa n’amategeko y’igihugu apana aye yihimbiye.

Prof. Bamenya  : Kudeta hano irashoboka. Ku birebana na General Kayumba, icyatumye ahunga sinkizi kandi niyo naba nkizi sinavuga ibirenze ibyo yatangarije amaradiyo mpuzamahanga, aho yavuze ko amaze imyaka igera kuri 7 afitanye ibibazo na Kagame. Ibya kudeta yari igiye kuba hano narabyumvise ariko kuko itabaye ndumva ntacyo nabivugaho.

Prof. Bamenya : Nibyo koko u Rwanda ntabwo ari Niger ariko igikomeye cyane ni uko ibyatumye Tandja avanwa ku butegetsi Kagame we amaze igihe kitari gito abyujuje . Dr. Hishamunda  : Reka kumpahamura Kagame amaze kutugeza ku iterambere rikataje, ngaho nawe reba amagorofa dufite ariko niba wowe atari ko ubibona tanga ingero zibinyemeza niba atari urwango umufitiye. Ikindi nakwibutsa ni uko Kagame akunzwe cyane n’abaturage. Prof. Bamenya : Ingero ni nyinshi cyane. Reka mpere ku zikwegereye kandi zibonwa na buri wese, ari abamukunda, ari n’abamwanga kuko nabo barahari. Kagame yirukana abasirikare na ba ofisiye babohoye u Rwanda akiyegereza abishe abatutsi ibi bisobanura iki ? Dr. Hishamunda  : Kuri icyo kibazo wampa byibura urugero rumwe gusa, ko rumpagije. Pr Bamenya  : None se Dr., kwirukana General Kaka nta cyaha aregwa kizwi cyangwa se niyo cyaba gihari ko yagihanirwa binyuze mu mategeko, warangiza ugaha akazi General Rwarakabije ubwo se ni ukumugororera ko yishe abatutsi bo mu Rwanda. Ibi bisobanuye byinshi ariko ubwabyo ibi byonyine njyewe ndi umusirikare w’inkotanyi, byantera gukora kudeta. Harya wigeze kumbwira amagorofa? Nagira ngo

nkubwire ko amagorofa ari hejuru y’amagufwa ntacyo amaze. Ese igorofa bita «Telecom House» uzi nyirayo uzankorere iperereza kuri iriya nyubako ndende irimo kubakwa hariya mu mujyi rwagati aho abagenzi bahoze bategera imodoka, numenya nyirayo uzaze tuganire. Nagira ngo nkwibutse ko mu mujyi wa «Naples» hari ibikorwa byinshi bigaragara neza kandi byinjiza amafaranga menshi ariko ibyo byose ntacyo bimarira Leta y’u Butariyani n’abaturage bayo kuko byose ari umutungo wa Mafiya. Na hano niko bimeze ; byonyine no kurandura mafiya iri hano njyewe ndi umusirikare byantera gukora kudeta. Reka nanjye nkwibarize akabazo k’amatsiko  : ko Mamadou Tandja yakorewe kudeta n’abasirikare yizeraga cyane, buriya byatewe n’iki? Ahari nibagiwe kugusubiza wigeze kuvuga ngo Kagame abaturage baramukunda, yigeze kuvuga ngo nta n’intore ziri hano? Byari bigenze bite? Dr. Hishamunda  : Kubyumva biroroshye. Abaperezida bo muri Afrika bashaka gufata abasirikare nk’aho ari abana babo. Umusirikare ni uw’igihugu  ; kuba Mamadou Tandja yarahiritswe n’abasirikare yizeraga nta gitangaje kirimo kuko batabaraga igihugu yari amaze kwangiza. Ntabwo bari abahungu be, impamvu niyo kandi hose ni kimwe cyane cyane mu bihugu bitabamo Demokarasi.

Dr. Hishamunda  : Nibyo koko Kagame akwiye kwitonda ntabwo abasirikare benshi kandi bakomeye RDF ifite ari abahungu be, ni ab’u Rwanda. Kagame afite umusirikare umwe gusa ukiri umunyeshuri, uwo ni uwitwa Yvan Cyomoro Kagame  uri ahitwa «West Point». Ibyo Kagame yavuze ko kudeta mu Rwanda idashoboka nawe ubwe arabizi ko abeshya. Ahubwo iyo avuga ko kugeza ubu bitarashoboka, none se ibiri imbere arabizi. Prof. Bamenya : Ariko se Dogite, wowe ukurikije uko ubibona, amagrenade amaze iminsi aterwa muri uyu mujyi wa Kigali uyatekereza ho iki ? Dr Hishamunda  : Ariya magrenade nyatekerezaho byinshi kandi arerekana byinshi. Icya mbere ni uko byerekanye ko Leta ya FPR ijegajega cyane nubwo ishaka kubihisha. Prof. Bamenya  : Kujegajega ubivanye he? Ese ku bwawe yatewe nande ? Dr. Hishamunda: Uwayateye uwo ari we wese igisubizo ni cya kindi, biragaragaza kujegajega kwa Leta ya FPR. Prof. Bamenya: Ubushize twavugaga ko ashobora guterwa n’inzego z’umutekano za Leta cyangwa abasirikare barwanya iyi Leta bayirimo ndetse zishobora no guterwa n’abandi twita abatekinisiye bashobora guturuka hanze y’u Rwanda byose birashoboka ariko ntabwo umpaye igisobanuro cyuzuye. Dr. Hishamunda: Erega ntabwo bigoye kubyumva.Mu mwanya wambwiraga ibyo muri Niger ko Perezida Tandja hari abasirikare yahaye amafaranga menshi, abandi

akabihorera, na hano ubu abitwa abajepe ubu bamwe bongejwe ibihumbi ijana abandi bongejwe magana abiri; ubwo se niba abandi basirikare batarayabona urumva batatera za grenade z’uburakari? Yewe koko Kagame afite ubwoba biragaragara. Ikigaragara ni uko niba grenade zaratewe n’inzego z’iperereza birerekana ko FPR ifite ubwoba bityo ikaba ishobora gukora ubwicanyi yitwaje ko hatewe grenade. Ibyo nibaramuka babikoze niyo ntangiriro yo guhirima kw’ingoma niba kandi grenade zaratewe n’abasirikare badashaka iyi Leta nabyo birashimangira ko na ya kudeta twatinzeho ishoboka cyane. Ibyo ni ikimenyetso cya Leta irembye. Ku rundi ruhande niba grenade zaratewe n’abatekenisiye bavuye hanze y’u Rwanda, ibyo nabyo birerekana ingufu n’ubushobozi by’abarwanya Leta ya Kiagali. Uburyo ziriya grenade zatewemo ni igipimo gikomeye cyane cyane iyo wumvise uko abaturage babivuga birerekana neza ko Leta ya Kagame idashigaje igihe kitari kirekire nkuko benshi twabyibazaga. Prof. Bamenya: Dogite, mu kwanzura twavuga ko aya magrenade amaze iminsi aterwa no guhunga kwa General Kayumba birerekana iki muri rusange? Dr. Hishamunda: Muri rusange ibi byose birerekana ko Kagame ari mu mahurizo atatu akomeye cyane; harimo gutaha kw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, hari ikibazo cya demokarasi n’ikibazo cy’igitugu, aho ni ku ruhande rumwe. Icyiciro cya kabiri, ibi birerekana neza ko FPR nk’ikimenyetso cy’imiyoborere mibi na Kagame, nk’imenyetso cy’umutegetsi mubi. Mu kiganiro gitaha nibyo tuzaheraho kuko birakomeye ubu byose bimaze kuba urusobe umuntu adashobora gutandukanya. Ntushobora gukemura kimwe ibindi ngo ubireke. Prof ndagushimiye cyane reka ntahe tuzongera mu cyumweru gitaha Imana ibane nawe. Prof. Bamenya: Ndagushimiye cyane ibyo bintu tazavugaho nanjye nari maze iminsi mbitekereza. Ngaho ujyane amahoro ya Nyagasani ni ah’ubutaha.

Urup. 16

UMUSESO

No 399 ,15 - 22 Werurwe 2010

Kwamamaza

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

Roto Toilets

LoftWater Tank

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]